Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abami bashyamirana mu gihe k’imperuka

Abami bashyamirana mu gihe k’imperuka

Bumwe muri ubu buhanuzi bugaragaza ibintu byabayeho mu gihe kimwe. Bugaragaza ko turi mu “gihe cy’imperuka.”​—Dan 12:4.

  • Ibyanditswe: Ibyah 11:7; 12:13, 17; 13:1-8, 12

    Ubuhanuzi: “Inyamaswa y’inkazi” imaze imyaka myinshi itegeka isi. Mu gihe k’imperuka, umutwe wayo wa karindwi warakomeretse hanyuma urakira, maze “isi yose” ikurikira iyo nyamaswa. Satani akoresha iyo nyamaswa ‘akarwanya abasigaye.’

    Uko bwasohoye: Nyuma y’Umwuzure, abategetsi barwanyaga Yehova, bategetse abantu. Nyuma yaho, mu gihe k’Intambara ya Mbere y’Isi, Ubwami bw’u Bwongereza bwatakaje ububasha bwari bufite. Bwongeye gukomera igihe bwifatanyaga na Amerika. Mu gihe k’imperuka by’umwihariko, Satani akoresha ubutegetsi bwose bwo ku isi, agatoteza ubwoko bw’Imana.

  • Ibyanditswe: Dan 11:25-45

    Ubuhanuzi: Mu gihe k’imperuka, umwami wo mu majyaruguru ashyamirana n’uwo mu magepfo.

    Uko bwasohoye: U Budage bwahanganye n’ubutegetsi bw’u Bwongereza na Amerika. Mu wa 1945 Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti n’ibihugu byari bifatanyije byabaye umwami wo mu majyaruguru. Mu wa 1991, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zarasenyutse, nyuma yaho u Burusiya n’ibihugu bifatanyije biba umwami wo mu majyaruguru.

  • Ibyanditswe: Yes 61:1; Mal 3:1; Luka 4:18

    Ubuhanuzi: Yehova yohereza “intumwa” ye ngo ‘itunganye inzira’ mbere y’uko Ubwami bwa Mesiya bushyirwaho. Itsinda ry’“intumwa” ritangira ‘kubwira abicisha bugufi ubutumwa bwiza.’

    Uko bwasohoye: Kuva mu wa 1870, C. T. Russell na bagenzi be bize Bibiliya bashyizeho umwete kugira ngo basobanure ukuri ko muri Bibiliya. Mu wa 1881 babonye ko abagaragu b’Imana bagomba kubwiriza. Basohoye ingingo zitandukanye, urugero nk’iyavugaga ngo: “Hakenewe ababwiriza 1.000” n’iyavugaga ngo: “Twatoranyirijwe kubwiriza.”

  • Ibyanditswe: Mat 13:24-30, 36-43

    Ubuhanuzi: Umwanzi abiba urumamfu mu ngano, rugakurana na zo, rukazipfukirana kugeza mu gihe k’isarura, hanyuma rukaza gutandukanywa n’ingano.

    Uko bwasohoye: Kuva mu wa 1870, itandukaniro ry’Abakristo b’ukuri n’ab’ikinyoma ryarushijeho kugaragara. Mu gihe k’imperuka, Abakristo b’ukuri bakusanyirizwa mu itorero bagatandukanywa n’ab’ikinyoma.

  • Ibyanditswe: Dan 2:31-33, 41-43

    Ubuhanuzi: Ibirenge by’icyuma n’ibumba by’igishushanyo gikozwe mu byuma bitandukanye.

    Uko bwasohoye: Ibumba rigereranya abantu bo muri rubanda bayoborwa n’ubutegetsi bw’u Bwongereza na Amerika, bakabwigomekaho. Ibyo bituma budakoresha imbaraga zabwo zigereranywa n’icyuma.

  • Ibyanditswe: Mat 13:30; 24:14, 45; 28:19, 20

    Ubuhanuzi: “Ingano” zikusanyirizwa mu “kigega,” hagashyirwaho ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ kugira ngo yite ku bandi “bagaragu.” ‘Ubutumwa bwiza bw’ubwami’ butangira kubwirizwa “mu isi yose ituwe.”

    Uko bwasohoye: Mu wa 1919 hashyizweho umugaragu wizerwa kugira ngo yite ku bwoko bw’Imana. Kuva icyo gihe, Abigishwa ba Bibiliya barushijeho gukora umurimo wo kubwiriza. Muri iki gihe Abahamya babwiriza mu bihugu bisaga 200 kandi basohora imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zisaga 1.000.

  • Ibyanditswe: Dan 12:11; Ibyah 13:11, 14, 15

    Ubuhanuzi: Inyamaswa y’amahembe abiri ibwira abatuye ku isi gukora ‘igishushanyo cy’inyamaswa y’inkazi,’ kandi igaha “ubuzima igishushanyo” cyayo.

    Uko bwasohoye: Ubutegetsi bw’u Bwongereza na Amerika bwashinze Umuryango w’Amahanga, ibindi bihugu birawushyigikira. Nyuma yaho umwami wo mu majyaruguru na we yaje kuwujyamo, ariko yawushyigikiye kuva mu wa 1926 kugeza mu wa 1933. Uwo Muryango w’Amahanga wahawe ikuzo rigenewe Ubwami bw’Imana bwonyine, kandi ni na ko byagenze ku Muryango w’Abibumbye wawusimbuye.

  • Ibyanditswe: Dan 8:23, 24

    Ubuhanuzi: Umwami ugira umwaga ‘arimbura mu buryo butangaje.’

    Uko bwasohoye: Ubutegetsi bw’u Bwongereza na Amerika bwishe abantu benshi kandi busenya byinshi. Urugero, mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Amerika yarimbuye ibintu byinshi cyane igihe yarasaga ibisasu bibiri bya kirimbuzi ku gihugu kitumvikanaga n’u Bwongereza na Amerika.

  • Ibyanditswe: Dan 11:31; Ibyah 17:3, 7-11

    Ubuhanuzi: Inyamaswa y’inkazi “itukura” ifite amahembe icumi, ari yo mwami wa munani, izamuka iva ikuzimu. Igitabo cya Daniyeli kivuga ko uwo mwami ari “igiteye ishozi kirimbura.”

    Uko bwasohoye: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Umuryango w’Amahanga ntiwakoraga. Nyuma y’iyo ntambara ‘hashyizweho’ Umuryango w’Abibumbye. Uwo Muryango w’Abibumbye na wo wahawe ikuzo rigenewe Ubwami bw’Imana. Uwo muryango ni wo uzarimbura amadini y’ikinyoma.

  • Ibyanditswe: 1 Tes 5:3; Ibyah 17:16

    Ubuhanuzi: Amahanga atangaza ko “hari amahoro n’umutekano,” ‘amahembe icumi’ n’‘inyamaswa y’inkazi’ bigatera ‘indaya’ kandi bikayirimbura, hanyuma ayo mahanga na yo akarimburwa.

    Uko buzasohora: Amahanga ashobora kuzavuga ko yageze ku mahoro n’umutekano. Nyuma yaho ibihugu bishyigikiye Umuryango w’Abibumbye, bizarimbura amadini y’ikinyoma. Ibyo bizaba intangiriro y’umubabaro ukomeye. Uwo mubabaro uzasozwa n’irimbuka ry’igice kizaba gisigaye k’isi ya Satani kuri Harimagedoni.

  • Ibyanditswe: Ezek 38:11, 14-17; Mat 24:31

    Ubuhanuzi: Gogi atera igihugu cy’abagize ubwoko bw’Imana, hanyuma abamarayika bagakusanya ‘abatoranyijwe.’

    Uko buzasohora: Umwami wo mu majyaruguru azifatanya n’abandi bategetsi bo ku isi, batere ubwoko bw’Imana. Nyuma yaho abasutsweho umwuka bazaba bakiri ku isi, bazajyanwa mu ijuru.

  • Ibyanditswe: Ezek 38:18-23; Dan 2:34, 35, 44, 45; Ibyah 6:2; 16:14, 16; 17:14; 19:20

    Ubuhanuzi: ‘Uwicaye’ ku “ifarashi y’umweru” ‘anesha burundu,’ akarimbura Gogi n’ingabo ze. ‘Inyamaswa y’inkazi’ ‘ijugunywa mu nyanja y’umuriro,’ na cya gishushanyo kinini kikajanjagurwa.

    Uko buzasohora: Yesu, Umwami w’Ubwami bw’Imana, azatabara abagaragu b’Imana. Yesu n’abantu 144.000 bazafatanya na we gutegeka, hamwe n’abamarayika bazarimbura amahanga yose azaba yishyize hamwe ngo arwanye ubwoko bw’Imana. Isi ya Satani izaba irimbutse.