Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 21

Ese ushimira Yehova ku bw’impano yaguhaye?

Ese ushimira Yehova ku bw’impano yaguhaye?

“Yehova Mana yanjye, ibyo wakoze ni byinshi; imirimo yawe itangaje n’ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi.”—ZAB 40:5.

INDIRIMBO YA 5 Imirimo itangaje y’Imana

INSHAMAKE *

1-2. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 40:5, ni izihe mpano Yehova yaduhaye kandi se kuki ari iby’ingenzi ko tuzisuzuma?

YEHOVA ni Imana igira ubuntu. Tekereza nawe impano nziza yaduhaye! Yaduhaye isi nziza cyane kandi yihariye, aduha ubwonko buhambaye, anaduha impano itagereranywa, ari yo Bibiliya, Ijambo rye. Yehova yatanze izo mpano uko ari eshatu, kugira ngo tubone aho kuba, dushobore gutekereza no gushyikirana n’abandi kandi tubone ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi dushobora kwibaza.—Soma muri Zaburi ya 40:5.

2 Muri iki gice, turi busuzume muri make iby’izo mpano eshatu. Uko turushaho kuzitekerezaho, ni ko turi burusheho kuzishimira, kandi turusheho kugira ikifuzo cyo gushimisha Umuremyi wacu wuje urukundo, ari we Yehova (Ibyah 4:11). Nanone biri budufashe kumenya uko twarushaho gufasha abantu bayobejwe n’inyigisho y’ubwihindurize.

UMUBUMBE WACU WIHARIYE

3. Kuki isi itandukanye n’indi mibumbe?

3 Iyo twitegereje uko Imana yaremye iyi si, tubona ko ifite ubwenge buhambaye (Rom 1:20; Heb 3:4). Imibumbe izenguruka izuba ni myinshi, ariko isi yo irihariye kuko ari yo yonyine ifite ibikenewe byose kugira ngo abantu bashobore kuyibaho.

4. Kuki isi ari nziza cyane kuruta ubwato bwose bwakozwe n’abantu?

4 Isi twayigereranya n’ubwato bwuzuye abantu buri hagati mu mazi. Icyakora hari ibintu by’ingenzi cyane ubwo bwato bwakozwe n’abantu butandukaniyeho n’iyi si yacu. Urugero, reka tuvuge ko abo bantu bari mu bwato bagomba kwishakira umwuka mwiza bahumeka, ibyokurya, amazi n’aho bamena imyanda. Ese bamara igihe kingana iki? Uko bigaragara ntibamara kabiri. Icyakora isi yo ifite ubushobozi bwo gukomeza gutunga abantu n’inyamaswa bibarirwa muri za miriyari. Ifite ubushobozi bwo gutanga umwuka uhagije, ibyokurya n’amazi, kandi ibyo bintu by’ibanze ntibijya bishira. Imyanda yo ku isi, nta handi hantu ijya, ariko isi ikomeza kuba nziza kandi igakomeza guturwaho. Ibyo bishoboka bite? Yehova yaremanye isi ubushobozi bwo guhindura ibintu mo ibindi bifite akamaro, urugero nk’umwikubo wa ogisijeni n’umwikubo w’amazi. Reka dusuzume ukuntu iyo myikubo yombi igaragaza ubwenge bwa Yehova.

5. Umwikubo wa ogisijeni ni iki, kandi se ugaragaza iki?

5 Ogisijeni ni umwuka mwiza abantu bakenera kugira ngo bakomeze kubaho kandi n’inyamaswa zirawukenera. Bivugwa ko buri mwaka, ibyo binyabuzima bihumeka umwuka wa ogisijeni mwinshi cyane. Iyo bihumeka, byinjiza umwuka wa ogisijeni, bigasohora umwuka wa karuboni. Icyakora uwo mwuka wa ogisijeni ntujya ushira, kandi ikirere na cyo ntikijya cyuzura umwuka wa karuboni. Ibyo biterwa n’iki? Biterwa n’uko Yehova yaremye ibimera bitandukanye bikurura uwo mwuka wa karuboni bigatanga umwuka wa ogisijeni. Uwo mwikubo wa ogisijeni, ugaragaza neza ko ibivugwa mu Byakozwe 17:24, 25 ari ukuri. Hagira hati: “Imana . . . iha abantu bose ubuzima no guhumeka n’ibintu byose.”

6. Umwikubo w’amazi ni iki, kandi se ugaragaza iki? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Amazi ni impano Yehova yaduhaye.”)

6 Amazi akomeza kuba ku isi, bitewe n’uko iri ku ntera ikwiriye ugereranyije n’aho izuba riri. Isi iramutse yegereye izuba ho gato, amazi yose yahinduka umwuka, isi igashyuha kandi ikuma ku buryo nta buzima bwahaba. Nanone isi iramutse yitaruye izuba ho gato, amazi yose yakonja cyane agafatana maze isi igahinduka nk’ikibuye kinini cy’urubura. Umwikubo w’amazi utuma ibinyabuzima bikomeza kubaho, kubera ko Yehova yashyize isi ku ntera ikwiriye. Izuba rishyushya amazi yo mu nyanja n’andi ari ku isi, hakazamuka umwuka uhinduka ibicu. Buri mwaka, amazi ahinduka umwuka bitewe n’izuba, aruta kure ayo mu biyaga byose byo ku isi. Iyo amazi amaze guhinduka umwuka akajya mu kirere, nyuma y’iminsi icumi agaruka ku isi ari imvura cyangwa urubura. Hanyuma ayo mazi asubira mu nyanja n’ahandi hantu yaturutse, uwo mwikubo ukongera ugatangira. Uwo mwikubo utuma isi ihorana amazi, ugaragaza ko Yehova afite ubwenge n’imbaraga.—Yobu 36:27, 28; Umubw 1:7.

7. Twagaragaza dute ko dushimira ku bw’impano Yehova yaduhaye ivugwa muri Zaburi ya 115:16?

7 Twagaragaza dute ko dushimira Yehova bitewe n’uko yaduhaye isi nziza cyane n’ibiyiriho byose? (Soma muri Zaburi ya 115:16.) Kimwe mu byo twakora ni ugutekereza ku byo yaremye. Ibyo bizatuma tumushimira uko bwije n’uko bukeye kubera ibyo bintu byiza yaduhaye. Nanone twagaragaza ko tumushimira, dusukura aho dutuye.

UBWONKO BWACU BURIHARIYE

8. Kuki twavuga ko ubwonko bwacu buremwe mu buryo buhambaye?

8 Ubwonko bw’umuntu buremwe mu buryo buhambaye. Iyo umwana ari mu nda ya nyina, ubwonko bwe bukura hakurikijwe gahunda yashyizweho, kandi buri munota habaho ingirabuzimafatizo z’ubwonko nshya zibarirwa mu bihumbi. Abashakashatsi bavuga ko ubwonko bw’umuntu mukuru bugira ingirabuzimafatizo zihariye zigera hafi kuri miriyari 100, ari zo zitwa imyakura. Izo ngirabuzimafatizo zigize ubwonko, zipima ikiro kimwe n’igice. Reka turebe bimwe mu bintu bitangaje ubwonko bwacu bushobora gukora.

9. Ni iki kikwemeza ko ubushobozi dufite bwo kuvuga ari impano Imana yaduhaye?

9 Ubushobozi dufite bwo kuvuga buratangaje. Tekereza gato ukuntu bigenda iyo turimo tuvuga. Iyo tuvuga, ubwonko buhuza imirimo ikorwa n’imikaya igera ku 100 y’ururimi, umuhogo, iminwa, inzasaya n’iyo mu gituza. Iyo mikaya yose iba igomba gukorera kuri gahunda kugira ngo ibyo tuvuga byumvikane. Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2019 ku birebana n’ubushobozi bwo kuvuga indimi, bwagaragaje ko impinja zifite ubushobozi bwo kumenya buri jambo rivuzwe. Ibyo bishimangira ibyo abashakashatsi benshi bemera. Bavuga ko tuvukana ubushobozi bwo gutandukanya indimi no kuziga tukazimenya. Nta gushidikanya ko ubushobozi dufite bwo kuvuga, ari impano Imana yaduhaye.—Kuva 4:11.

10. Twagaragaza dute ko dushimira Imana ku bw’impano yo kuvuga yaduhaye?

10 Kimwe mu byo twakora kugira ngo tugaragaze ko dushimira Imana kuba yaraduhaye impano yo kuvuga, ni ugusobanurira abemera inyigisho y’ubwihindurize impamvu twemera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose (Zab 9:1; 1 Pet 3:15). Abemera iyo nyigisho bavuga ko isi n’ibinyabuzima biyiriho byose byapfuye kubaho gutya gusa. Dushobora kwifashisha Bibiliya n’ibitekerezo biri muri iki gice, tukavuganira Data wo mu ijuru kandi tugasobanurira ababishaka impamvu twemera ko Yehova ari Umuremyi w’ijuru n’isi.—Zab 102:25; Yes 40:25, 26.

11. Kuki ubwonko bwacu bwihariye?

11 Ubushobozi dufite bwo kwibuka buratangaje. Kera, hari umwanditsi wavuze ko ubwonko bw’umuntu bufite ubushobozi bwo kwibuka ibintu byakwandikwa mu bitabo binini bigera kuri miriyoni 20. Icyakora ubu, ubushakashatsi bugaragaza ko ubwonko bwacu bushobora kwibuka ibintu birenze ibyo. Ubushobozi dufite bwo kwibuka burihariye rwose!

12. Ni mu buhe buryo ubushobozi dufite bwo kumenya amahame agenga imyifatire, budutandukanya n’inyamaswa?

12 Mu byaremwe biri ku isi, abantu ni bo bonyine bafite ubushobozi bwo kwibuka ibyabaye no kubitekerezaho, maze bakabivanamo amasomo agenga imyifatire. Ibyo bishobora gutuma tumenya amahame mbwirizamuco akwiriye kandi tugahindura imitekerereze yacu n’imyitwarire yacu (1 Kor 6:9-11; Kolo 3:9, 10). Koko rero, dushobora gutoza umutimanama wacu gutandukanya ikiza n’ikibi (Heb 5:14). Dushobora kwitoza umuco w’urukundo, impuhwe n’imbabazi. Nanone dushobora kwitoza kurangwa n’ubutabera.

13. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 77:11, 12, twakoresha dute impano dufite yo kwibuka?

13 Twagaragaza dute ko dushimira ku bw’impano twahawe yo kwibuka? Kimwe mu byo twakora ni uguhora tuzirikana uko Yehova yadufashije n’uko yigeze kuduhumuriza mu gihe cyashize. Ibyo bituma twiringira ko no mu gihe kizaza azadufasha. (Soma muri Zaburi ya 77:11, 12; 78:4, 7.) Ikindi twakora ni ukwibuka ibintu byiza abandi badukorera kandi tukabashimira. Abashakashatsi babonye ko abantu bashimira bakunze kurangwa n’ibyishimo. Nanone ni byiza ko twigana Yehova, tukagira ibyo duhitamo kwibagirwa. Urugero, Yehova afite ubushobozi butunganye bwo kwibuka. Ariko iyo twicujije ibyaha byacu, ahitamo kutubabarira kandi akibagirwa amakosa twakoze (Zab 25:7; 130:3, 4). Yifuza ko tumwigana, tukababarira abadukoshereje mu gihe badusabye imbabazi.—Mat 6:14; Luka 17:3, 4.

Tugaragaza ko dushimira Yehova ku bw’impano y’ubwonko yaduhaye, mu gihe tubukoresha tumuhesha ikuzo (Reba paragarafu ya 14) *

14. Twagaragaza dute ko dushimira ku bw’impano itangaje y’ubwonko twahawe?

14 Dushobora kugaragaza ko dushimira ku bw’impano y’ubwonko twahawe, mu gihe tubukoresha duhesha ikuzo uwabuduhaye. Bamwe bakoresha ubwonko bwabo mu buryo burangwa n’ubwikunde, bakishyiriraho amahame agenga ikiza n’ikibi. Ariko Yehova ni we wenyine ukwiriye kudushyiriraho amahame kubera ko yaturemye, kandi amahame ye ni yo meza kuruta ayo twakwishyiriraho (Rom 12:1, 2). Iyo dukurikije amahame ye, tugira amahoro (Yes 48:17, 18). Nanone tumenya intego y’ubuzima. Iyo ntego ni uguhesha ikuzo Data, ari we Muremyi wacu kandi tukamushimisha.—Imig 27:11.

BIBILIYA NI IMPANO YIHARIYE

15. Kuba Yehova yaraduhaye Bibiliya bigaragaza bite ko akunda abantu?

15 Bibiliya ni impano nziza cyane Imana yaduhaye. Data wo mu ijuru akunda cyane abana be bo ku isi. Ni yo mpamvu yahaye abantu umwuka wera bakandika Bibiliya. Yehova akoresha Bibiliya agasubiza ibibazo by’ingenzi dushobora kwibaza. Dore bimwe muri byo: Twakomotse he? Kubaho bimaze iki? Igihe kizaza kiduhishiye iki? Yehova yifuza ko abana be bose bamenya ibisubizo by’ibyo bibazo. Ni yo mpamvu mu gihe k’imyaka myinshi yagiye akoresha abantu bagahindura Bibiliya mu ndimi nyinshi. Muri iki gihe, Bibiliya iboneka mu ndimi zisaga 3.000, yaba yuzuye cyangwa ibice byayo. Ni cyo gitabo cyahinduwe mu ndimi nyinshi kandi gikwirakwizwa kuruta ibindi bitabo byose. Abantu benshi bashobora gusoma Bibiliya mu rurimi rwabo kavukire aho baba bari hose, cyangwa ururimi baba bavuga rwose.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Uko Bibiliya yabonetse mu ndimi zo muri Afurika.”

16. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 28:19, 20, twagaragaza dute ko dushimira Yehova kuba yaraduhaye Bibiliya?

16 Tugaragaza ko dushimira Yehova kuba yaraduhaye Bibiliya, tuyisoma buri munsi, tugatekereza ku byo ivuga kandi tukihatira kubikurikiza. Nanone tubigaragaza tugeza ubutumwa bwayo ku bantu benshi uko bishoboka kose.—Zab 1:1-3; Mat 24:14; soma muri Matayo 28:19, 20.

17. Ni izihe mpano twasuzumye muri iki gice? Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

17 Muri iki gice, twasuzumye impano Imana yaduhaye. Yaduhaye isi dutuyeho, ubwonko butangaje n’Ijambo ryayo ari ryo Bibiliya. Icyakora hari izindi mpano z’agaciro kenshi Yehova yaduhaye tudashobora kubonesha amaso. Izo mpano tuzazisuzuma mu gice gikurikira.

INDIRIMBO YA 12 Yehova Mana ikomeye

^ par. 5 Iki gice kiri budufashe gushimira Yehova no kwishimira impano eshatu yaduhaye. Nanone kiri butwereke uko twafasha abantu batemera ko Imana ibaho.

^ par. 64 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu arimo ariga urundi rurimi, kugira ngo ashobore kwigisha abimukira ukuri ko mu Ijambo ry’Imana.