Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 22

Jya ushimira Yehova kubera impano yaduhaye zitaboneshwa amaso

Jya ushimira Yehova kubera impano yaduhaye zitaboneshwa amaso

‘Komeza guhanga amaso ku bitaboneka, kuko ibiboneka ari iby’akanya gato, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka.’​—2 KOR 4:18.

INDIRIMBO YA 45 Ibyo umutima wanjye utekereza

INSHAMAKE *

1. Ni iki Yesu yavuze ku birebana n’ubutunzi bwo mu ijuru?

UBUTUNZI bw’agaciro si ko bwose buboneshwa amaso. Mu by’ukuri, ubutunzi bukomeye kuruta ubundi ni bwa bundi butaboneshwa amaso. Mu Kibwiriza cyo ku Musozi, Yesu yavuzemo ibirebana n’ubutunzi bwo mu ijuru burusha agaciro amafaranga. Hanyuma yongeyeho ati: ‘Aho ubutunzi bwawe buri, ni na ho umutima wawe uzaba’ (Mat 6:19-21). Iyo tubona ko ikintu gifite agaciro kenshi, duhatanira kukigeraho. ‘Twibikira ubutunzi mu ijuru,’ mu gihe twihatira kwemerwa n’Imana. Yesu yavuze ko ubwo butunzi budashobora kwangirika cyangwa ngo hagire ubwiba.

2. (a) Ni iyihe nama Pawulo yatugiriye mu 2 Abakorinto 4:17, 18? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

2 Intumwa Pawulo yatugiriye inama yo ‘gukomeza guhanga amaso ku bitaboneka.’ (Soma mu 2 Abakorinto 4:17, 18.) Muri ibyo bintu bitaboneka, harimo imigisha tuzabona mu isi nshya y’Imana. Muri iki gice, turi busuzume ibintu bine by’agaciro tutabonesha amaso, dushobora kugira muri iki gihe. Ibyo bintu by’agaciro ni ubucuti dufitanye n’Imana, isengesho, umwuka wera no kuba dukorana umurimo na Yehova, Yesu n’abamarayika. Nanone turi busuzume uko twagaragaza ko dushimira Yehova wabiduhaye.

UBUCUTI DUFITANYE NA YEHOVA

3. Ubutunzi butaboneshwa amaso buruta ubundi bwose, ni ubuhe? Ni iki kiduhesha ubwo butunzi?

3 Ubutunzi butaboneshwa amaso buruta ubundi bwose, ni ubucuti dufitanye na Yehova (Zab 25:14). None se bishoboka bite ko Imana yagirana ubucuti n’abantu badatunganye, igakomeza kwera? Impamvu ibyo bishoboka, ni uko igitambo k’inshungu Yesu yatanze, ‘gikuraho icyaha’ cy’abantu (Yoh 1:29). Yehova yari azi ko umugambi we wo gucungura abantu wari kuzagerwaho nta kabuza. Ni yo mpamvu yari inshuti y’abantu babayeho mbere y’uko Kristo apfa.—Rom 3:25.

4. Tanga ingero z’abantu babayeho mbere y’uko Yesu aza ku isi bari inshuti z’Imana.

4 Reka turebe ingero z’abantu bari inshuti z’Imana babayeho mbere y’uko Yesu aza ku isi. Umwe muri bo, ni Aburahamu wari ufite ukwizera gukomeye. Nyuma y’imyaka isaga 1.000 apfuye, Yehova yamwise ‘incuti ye’ (Yes 41:8). Ibyo bigaragaza ko nubwo umuntu yaba yarapfuye, Yehova akomeza kubona ko ari inshuti ye magara. Yehova abona ko Aburahamu akiri muzima (Luka 20:37, 38). Undi muntu wabaye inshuti y’Imana ni Yobu. Igihe abamarayika bose bari bateranye, Yehova yavuze ko yari afitiye ikizere Yobu. Yavuze ko Yobu yari “umugabo w’inyangamugayo kandi w’umukiranutsi, utinya Imana kandi akirinda ibibi” (Yobu 1:6-8). None se Yehova yabonaga ate Daniyeli, wamukoreye mu budahemuka imyaka igera kuri 80, mu gihugu cy’abantu batasengaga Yehova? Inshuro eshatu zose, abamarayika bijeje uwo mugabo wari ugeze mu za bukuru ko Imana ‘yamukundaga cyane’ (Dan 9:23; 10:11, 19). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Imana yifuza cyane kuzura inshuti zayo zapfuye.—Yobu 14:15.

Twagaragaza dute ko duha agaciro ubutunzi dufite tutabonesha amaso? (Reba paragarafu ya 5) *

5. Ni iki dusabwa kugira ngo tube inkoramutima za Yehova?

5 Abantu badatunganye b’inshuti za Yehova bariho muri iki gihe, ni bangahe? Babarirwa muri za miriyoni. Ibyo tubibwirwa n’uko ku isi hose hari abagabo, abagore n’abana bagaragaza ko ari inshuti za Yehova binyuze ku myitwarire yabo. Bibiliya ivuga ko ‘abakiranutsi ari bo nkoramutima’ za Yehova (Imig 3:32). Abo bantu baba inshuti za Yehova kubera ko bizera igitambo k’inshungu cya Yesu. Icyo gitambo gituma Yehova yemera ko tumwiyegurira kandi tukabatizwa. Iyo duteye izo ntambwe z’ingenzi, tuba twinjiye mu muryango w’Abakristo babarirwa muri za miriyoni biyeguriye Imana kandi bakabatizwa, bakaba ‘inkoramutima’ z’Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi.

6. Twagaragaza dute ko duha agaciro ubucuti dufitanye n’Imana?

6 Twagaragaza dute ko duha agaciro ubucuti dufitanye n’Imana? Nk’uko Aburahamu na Yobu bamaze imyaka isaga ijana ari indahemuka, natwe tugomba gukomeza gukorera Yehova mu budahemuka uko imyaka tumaze tumukorera yaba ingana kose. Nanone kimwe na Daniyeli, tugomba guha agaciro ubucuti dufitanye na Yehova, tukumva ko ari bwo bw’ingenzi kuruta ubuzima bwacu (Dan 6:7, 10, 16, 22). Yehova adufasha kwihanganira ibigeragezo byose duhura na byo, bityo tugakomeza kuba inkoramutima ze.—Fili 4:13.

ISENGESHO

7. (a) Dukurikije ibivugwa mu Migani 15:8, Yehova abona ate amasengesho yacu? (b) Yehova asubiza ate amasengesho yacu?

7 Ubundi butunzi butaboneshwa amaso ni isengesho. Inshuti magara zibwirana akari ku mutima. Ese ubucuti dufitanye na Yehova na bwo ni uko bumeze? Yego rwose! Yehova atuvugisha akoresheje Ijambo rye, bityo tukamenya ibitekerezo bye n’ibyiyumvo bye. Twe tumuvugisha binyuze ku isengesho, tukamubwira ibyo dutekereza n’uko twiyumva. Yehova ashimishwa cyane no kumva amasengesho yacu. (Soma mu Migani 15:8.) Yehova, we nshuti yacu idukunda cyane, yumva amasengesho yacu kandi akayasubiza. Hari igihe ahita asubiza amasengesho yacu, hakaba n’igihe biba ngombwa ko dutegereza, tugakomeza gusenga. Icyakora tuba twiringiye tudashidikanya ko azayasubiza mu gihe gikwiriye no mu buryo bukwiriye. Nanone ariko, hari igihe Yehova asubiza isengesho ryacu mu buryo tutari twiteze. Urugero, ashobora kutatuvaniraho ikigeragezo, ahubwo akaduha ubwenge n’imbaraga zo “kucyihanganira.”—1 Kor 10:13.

(Reba paragarafu ya 8) *

8. Twagaragaza dute ko duha agaciro impano y’isengesho?

8 Twagaragaza dute ko duha agaciro impano ihebuje y’isengesho Yehova yaduhaye? Kimwe mu byo twakora ni ukumvira inama yatugiriye yo ‘gusenga ubudacogora’ (1 Tes 5:17). Yehova ntaduhatira kumusenga. Ahubwo yubaha umudendezo dufite, akatugira inama yo ‘gusenga ubudacogora’ (Rom 12:12). Ubwo rero twagaragaza ko dushimira Yehova, tumusenga kenshi buri munsi. Birumvikana ko mu masengesho yacu tuzajya twibuka kumushimira no kumusingiza.—Zab 145:2, 3.

9. Umuvandimwe tumaze kuvuga abona ate isengesho? Wowe se uribona ute?

9 Uko tumara igihe dukorera Yehova kandi tukibonera uko asubiza amasengesho yacu, ni ko tubona ko dukwiriye kurushaho kumushimira ku bw’iyo mpano yaduhaye. Reka dufate urugero rw’umuvandimwe witwa Chris, umaze imyaka 47 mu murimo w’igihe cyose. Yaravuze ati: “Nshimishwa no kubyuka kare nkaganira na Yehova mu isengesho. Kubyuka kare mu gitondo hatuje ugasenga kandi ukitegereza ukuntu izuba rirasa maze ikime kigashashagirana, birashimisha! Ibyo bituma nshimira Yehova ku bw’impano zose yaduhaye, harimo n’isengesho. Nanone iyo umunsi urangiye ngasenga, njya kuryama mfite umutimanama ukeye.”

UMWUKA WERA

10. Kuki tugomba guha agaciro impano y’umwuka wera?

10 Ubundi butunzi Imana yaduhaye butaboneshwa amaso, ni umwuka wera. Yesu yadusabye kujya dusenga dusaba umwuka wera (Luka 11:9, 13). Yehova akoresha umwuka wera akaduha “imbaraga zirenze izisanzwe” (2 Kor 4:7; Ibyak 1:8). Umwuka wera udufasha kwihanganira ibigeragezo byose twaba duhanganye na byo.

(Reba paragarafu ya 11) *

11. Umwuka wera udufasha ute?

11 Umwuka wera udufasha gusohoza inshingano dufite mu murimo w’Imana. Ushobora gutuma ubuhanga n’ubushobozi dufite byiyongera. Tuzi neza ko ibyo tugeraho mu murimo w’Imana bidaterwa n’imbaraga zacu ahubwo ko ari umwuka wera udufasha.

12. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 139:23, 24, dusenga dusaba ko umwuka wera wadufasha gukora iki?

12 Twagaragaza dute ko duha agaciro umwuka wera? Kimwe mu byo twakora ni ugusenga Yehova tumusaba ko yawuduha ukadufasha kumenya ibitekerezo n’ibyifuzo bibi byaba biri mu mutima wacu. (Soma muri Zaburi ya 139:23, 24.) Iyo tubikoze, Yehova akoresha umwuka we agatuma tumenya ibitekerezo n’ibyifuzo bibi dufite. Iyo tubimenye, tuba tugomba kumusenga tumusaba umwuka wera kugira ngo uduhe imbaraga zo kubirwanya. Ibyo bizagaragaza ko twiyemeje kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma Yehova ataduha umwuka wera.—Efe 4:30.

13. Twagaragaza dute ko dushimira Yehova waduhaye impano y’umwuka wera?

13 Twagaragaza dute ko dushimira Yehova waduhaye impano y’umwuka wera? Twabigaragaza dutekereza ku byo umwuka wera utuma tugeraho muri iki gihe. Mbere y’uko Yesu ajya mu ijuru yabwiye abigishwa be ati: “Muzahabwa imbaraga umwuka wera nubazaho, kandi muzambera abahamya . . . kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8). Ayo magambo arimo arasohozwa muri iki gihe. Umwuka wera watumye abantu bagera kuri miriyoni umunani n’igice bo hirya no hino ku isi baba abagaragu ba Yehova. Nanone umwuka wera udufasha kunga ubumwe kuko utuma twitoza imico myiza urugero nk’urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugwa neza, kugira neza, kwizera, kwitonda no kumenya kwifata. Iyo mico ni yo igize “imbuto z’umwuka” (Gal 5:22, 23). Umwuka wera ni impano itagereranywa rwose!

DUKORANA UMURIMO NA YEHOVA, YESU N’ABAMARAYIKA

14. Ni ba nde dukorana na bo umurimo wo kubwiriza?

14 Indi mpano dufite itaboneshwa amaso, ni ‘ugukorana’ na Yehova, Yesu n’abamarayika (2 Kor 6:1). Dukorana na bo igihe cyose dukora umurimo wo guhindura abantu abigishwa. Pawulo yavuze ko we na bagenzi be bakoraga uwo murimo ari “abakozi bakorana n’Imana” (1 Kor 3:9). Iyo dukora umurimo wo kubwiriza, nanone tuba dukorana na Yesu. Zirikana ko igihe Yesu yari amaze guha abigishwa be itegeko ryo ‘guhindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose,’ yagize ati: “Ndi kumwe namwe” (Mat 28:19, 20). None se abamarayika bo dukorana dute? Baratuyobora mu gihe dutangariza ‘ubutumwa bwiza bw’iteka abatuye ku isi,’ kandi gukorana na bo biradushimisha.—Ibyah 14:6.

15. Tanga urugero rwo muri Bibiliya rugaragaza uko Yehova adufasha mu murimo wo kubwiriza.

15 Ni ibiki tugeraho iyo dukorana na Yehova, Yesu n’abamarayika? Mu gihe tubiba imbuto z’Ubwami, imbuto zimwe zigwa mu mitima yiteguye kuzakira maze zigakura (Mat 13:18, 23). Ni nde utuma izo mbuto z’ukuri zikura kandi zikera? Yesu yavuze ko nta wushobora kuba umwigishwa we ‘Se atamureheje’ (Yoh 6:44). Hari urugero rwo muri Bibiliya rubigaragaza. Ibuka igihe Pawulo yabwirizaga abagore bari hanze y’umugi wa Filipi. Zirikana icyo Bibiliya ivuga kuri umwe muri bo witwaga Lidiya. Igira iti: “Yehova akingura umutima we rwose, kugira ngo yemere ibyo Pawulo yavugaga” (Ibyak 16:13-15). Kimwe na Lidiya, hari abandi bantu babarirwa muri za miriyoni Yehova yireherejeho.

16. Ni nde twagombye gushimira bitewe n’ibyo tugeraho mu murimo?

16 Ni nde dukesha ibyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza? Pawulo yashubije icyo kibazo igihe yavugaga ibirebana n’itorero ry’i Korinto agira ati: “Narateye Apolo aruhira, ariko Imana ni yo yakomeje gukuza, ku buryo utera nta cyo aba ari cyo cyangwa uwuhira, keretse Imana yo ikuza” (1 Kor 3:6, 7). Kimwe na Pawulo, twagombye buri gihe guha Yehova ikuzo kuko ari we udufasha kugera kuri byinshi mu murimo.

17. Twagaragaza dute ko duha agaciro imigisha dufite yo kuba ‘dukorana’ n’Imana, Kristo n’abamarayika?

17 Twagaragaza dute ko duha agaciro imigisha dufite yo kuba ‘dukorana’ n’Imana, Kristo n’abamarayika? Twabigaragaza tugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Hari uburyo bwinshi bwo gukora uwo murimo, urugero nko kubwiriza “mu ruhame no ku nzu n’inzu” (Ibyak 20:20). Nanone hari benshi bakunda kubwiriza mu buryo bufatiweho. Iyo bahuye n’umuntu batazi, bamusuhuzanya urugwiro maze bagatangira kumuganiriza. Iyo uwo muntu yemeye ko baganira, bamugezaho ubutumwa bw’Ubwami babigiranye amakenga.

(Reba paragarafu ya 18) *

18-19. (a) Twuhira dute imbuto z’ukuri? (b) Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yehova yafashije umuntu wigaga Bibiliya.

18 Twe “abakozi bakorana n’Imana,” ntitugomba gutera imbuto z’ukuri gusa, ahubwo tugomba no kuzuhira. Iyo umuntu agaragaje ko yishimiye ukuri ko muri Bibiliya, dukora uko dushoboye tugasubira kumusura cyangwa tugashaka undi wazamwigisha Bibiliya. Uko uwo muntu agenda agira amajyambere, dushimishwa no kubona ukuntu Yehova amufasha guhindura ibitekerezo bye n’uko abona ibintu.

19 Reka dufate urugero rwa Raphalalani wo muri Afurika y’Epfo wari umupfumu. Ibyo yigaga muri Bibiliya, byaramushimishije. Ariko kwemera icyo Bibiliya ivuga ku birebana no kuvugana n’abapfuye, byaramugoye (Guteg 18:10-12). Buhorobuhoro, yemeye ko Imana imufasha guhindura imitekerereze ye. Yaje kureka ubupfumu, nubwo ari bwo bwonyine bwari bumutunze. Ubu Raphalalani afite imyaka 60. Agira ati: “Nshimira cyane Abahamya ba Yehova kubera ko bamfashije muri byinshi, harimo no kubona akazi. Ariko cyanecyane nshimira Yehova ko yamfashije guhinduka, ubu nkaba nkora umurimo wo kubwiriza, ndi Umuhamya wabatijwe.”

20. Ni iki wiyemeje gukora?

20 Muri iki gice, twasuzumye ubutunzi bune butaboneshwa amaso. Muri ubwo butunzi, ubufite agaciro kurusha ubundi, ni ubucuti dufitanye na Yehova. Kuba inshuti za Yehova ni byo biduhesha ubundi butunzi butaboneshwa amaso, ari bwo kumusenga, guhabwa umwuka wera no gukorana umurimo wo kubwiriza n’abagize umuryango we bo mu ijuru. Nimucyo twiyemeze kurushaho guha agaciro ubwo butunzi. Nanone ntituzigere tureka gushimira Yehova kubera ko ari Inshuti yacu magara.

INDIRIMBO YA 145 Yehova yadusezeranyije paradizo

^ par. 5 Mu gice kibanziriza iki, twasuzumye ibintu by’agaciro Imana yaduhaye, tukaba dushobora kubibonesha amaso. Muri iki gice, turi busuzume izindi mpano Yehova yaduhaye tutabonesha amaso, tunasuzume uko twagaragaza ko tuziha agaciro. Nanone turi busuzume uko twashimira Yehova waziduhaye.

^ par. 58 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: (1) Mushiki wacu arimo aritegereza ibyaremwe ari na ko atekereza ku bucuti afitanye na Yehova.

^ par. 60 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: (2) Arimo arasenga Yehova amusaba kumuha imbaraga zo kubwiriza.

^ par. 62 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: (3) Umwuka wera wamufashije kugira ubutwari bwo kubwiriza mu buryo bufatiweho.

^ par. 64 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: (4) Arimo arigisha Bibiliya wa muntu yabwirije. Uwo mushiki wacu akora umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, abifashijwemo n’abamarayika.