Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kwitonda bidufitiye akahe kamaro?

Kwitonda bidufitiye akahe kamaro?

Mushiki wacu witwa Sara * yaravuze ati: “Ubusanzwe nivugira make kandi mba numva ntifitiye ikizere. Ubwo rero iyo ndi hamwe n’abantu bazi kwemeza abandi kandi batava ku izima mba numva ntisanzuye. Ariko iyo ndi hamwe n’abantu bitonda kandi biyoroshya mba numva nisanzuye. Kuganira na bo, nkababwira uko niyumva n’ibibazo mfite, ntibingora. Abantu nk’abo ni bo numva bambera inshuti magara.”

Ibyo Sara yavuze bigaragaza ko iyo umuntu afite umuco wo kwitonda, abandi bifuza kumugira inshuti. Nanone, uwo muco ushimisha Yehova. Ijambo rye ritugira inama igira iti: “Mwambare . . . kwitonda” (Kolo 3:12). Kwitonda bisobanura iki? Yesu yagaragaje ate uwo muco? Uwo muco wadufasha ute kurushaho kugira ibyishimo?

KWITONDA BISOBANURA IKI?

Kwitonda ni umuco utuma umuntu yumva atuje kandi afite amahoro yo mu mutima. Umuntu witonda agwa neza, akabana neza n’abandi kandi iyo ashotowe, aratuza akamenya kwifata.

Hari abavuga ko umuntu yitonda bitewe n’uko nta mbaraga afite, ariko si byo. Muri Bibiliya, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwitonda,” ryerekeza ku ifarashi yatojwe kubana n’abantu. Nubwo iyo farashi iba ifite imbaraga isanganywe, iba yaratojwe kuzikoresha neza. Natwe iyo twitonda, tubasha gutegeka kamere yacu idatunganye maze tugakomeza kubana amahoro n’abandi.

Umuntu ashobora kwibwira ati: “Ubusanzwe nge kwitonda birangora.” Turi mu isi yuzuyemo abantu bagira amahane kandi batihangana. Ubwo rero, kugaragaza uwo muco bishobora kutugora (Rom 7:19). Mu by’ukuri, kwitoza uwo muco wo kwitonda bisaba guhatana cyane. Ariko umwuka wa Yehova ushobora kudufasha kubigeraho (Gal 5:22, 23). Kuki tugomba kwitoza uwo muco?

Kwitonda bituma abantu badukunda. Nk’uko Sara twavuze tugitangira yabigaragaje, iyo umuntu ari kumwe n’abantu bitonda yumva aguwe neza. Yesu yatanze urugero ruhebuje rwo kwitonda no kugwa neza (2 Kor 10:1). Abana na bo bumvaga bamwisanzuyeho nubwo babaga batamuzi neza.—Mar 10:13-16.

Kwitonda biraturinda bikarinda n’abandi. Iyo twitonda ntitwivumbura cyangwa ngo turakazwe n’ubusa (Imig 16:32). Ibyo biturinda kwicira urubanza bitewe n’uko hari uwo twababaje, cyanecyane uwo dukunda. Nanone kwitonda birinda abandi ingaruka zaterwa n’ibintu bibi twakora, bitewe n’uko twananiwe kwifata.

YESU YATANZE URUGERO RUHEBUJE RWO KWITONDA

Nubwo Yesu yabaga afite inshingano ziremereye n’ibintu byinshi yagombaga gukora, yagaragazaga umuco wo kwitonda mu byo yagiriraga abandi. Abantu benshi bo mu gihe ke babaga bafite ibibazo kandi baremerewe, ku buryo bari bakeneye guhumurizwa. Bagomba kuba barahumurijwe igihe Yesu yababwiraga ati: ‘Nimuze munsange, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima.’—Mat 11:28, 29.

Twakwitoza dute umuco wo kwitonda nk’uko Yesu yitondaga? Tugomba kwiga Ijambo ry’Imana tukamenya uko Yesu yashyikiranaga n’abantu n’uko yitwaraga mu ngorane. Ibyo bizadufasha kwitwara nka Yesu, mu gihe tuzaba duhuye n’ikibazo kidusaba kugaragaza umuco wo kwitonda (1 Pet 2:21). Reka dusuzume ibintu bitatu byafashije Yesu kugaragaza uwo muco.

Yesu yariyoroshyaga. Yavuze ko ‘yitonda kandi ko yoroheje mu mutima’ (Mat 11:29). Bibiliya ishyira hamwe umuco wo kwitonda n’uwo kwiyoroshya kubera ko ubusanzwe iyo mico yombi idasigana.—Efe 4:1-3.

Umuco wo kwiyoroshya, udufasha kutaremereza ibintu cyangwa kutihutira kurakara mu gihe hari utubabaje. Yesu yitwaye ate igihe bamubeshyeraga ko ari ‘umunyandanini’ n’“umunywi wa divayi”? Ibikorwa bye n’imibereho ye byagaragaje ko ibyo bamuvugagaho ari ibinyoma. Yavuganye ubwitonzi ati: “Ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo ko bukiranuka.”—Mat 11:19.

Ese iyo umuntu ahubutse akavuga nabi ubwoko bwawe, aho ukomoka, cyangwa akakuvuga nabi bitewe n’uko uri umugabo cyangwa umugore, ugaragaza umuco wo kwitonda? Umusaza w’itorero wo muri Afurika y’Epfo witwa Peter, yaravuze ati: “Iyo umuntu avuze ibintu bikambabaza, ndibaza nti: ‘Iyo aba ari Yesu, aba yitwaye ate?’” Yongeyeho ati: “Ibyo byatumye nitoza kutaremereza ibintu.”

Yesu yazirikanaga ko abantu badatunganye. Abigishwa ba Yesu babaga bifuza gukora ibyiza, ariko si ko buri gihe byaboroheraga kubera ko batari batunganye. Urugero, mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, abigishwa be, ari bo Petero, Yakobo na Yohana, bananiwe gukomeza kubana maso na we kandi yari yabibasabye. Yesu yagaragaje ko yiyumvishaga imimerere barimo agira ati: “Umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke” (Mat 26:40, 41). Ibyo byatumye atabarakarira.

Mushiki wacu witwa Mandy yakundaga kunenga abandi, ariko ubu asigaye yihatira kwigana Yesu, akagaragaza umuco wo kwitonda. Yaravuze ati: “Ngerageza kuzirikana ko abantu badatunganye, nkibanda ku byiza bakora, kuko ari na byo Yehova abona.” Bityo rero, tuge twigana Yesu wagiriraga impuhwe abantu badatunganye, kuko ari byo bizadufasha kugaragaza umuco wo kwitonda mu byo tugirira abandi.

Yesu yiringiraga Imana. Igihe Yesu yari ku isi yararenganyijwe, ariko arihangana. Hari ibyo yavugaga abantu bakabifata uko bitari, baramusuzuguraga kandi yababajwe urubozo. Icyakora yakomeje kwitonda kubera ko ‘yishyize mu maboko y’uca imanza zikiranuka’ (1 Pet 2:23). Yesu yari azi ko Se wo mu ijuru yari kuzamufasha kwihangana, kandi ko yari kuzahana abamurenganyije.

Iyo turenganyijwe maze tukagerageza gukemura ikibazo tukirakaye, bishobora gutuma ibintu birushaho kuzamba. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko “umujinya w’abantu udasohoza gukiranuka kw’Imana” (Yak 1:20). Nubwo twaba dufite impamvu zumvikana zituma turakara, kudatungana bishobora gutuma dukora ibintu bidakwiriye.

Mushiki wacu wo mu Budage witwa Cathy yajyaga yibwira ati: “Iyo utirwanyeho nta wundi ukurwanaho.” Ariko igihe yatangiraga kwiringira Yehova, imitekerereze ye yarahindutse. Yaravuze ati: “Ubu sinkirwanaho. Ndatuza, maze ibibazo mfite nkabirekera mu maboko ya Yehova, kuko mba nizeye ko azabikemura.” Niba warigeze kurenganywa, kwigana Yesu ukiringira Imana bizatuma ukomeza kugaragaza umuco wo kwitonda.

“HAHIRWA ABITONDA”

Kwitonda byadufasha bite mu gihe duhanganye n’ibibazo?

Yesu yagaragaje ko kwitonda ari kimwe mu bituma tugira ibyishimo. Yaravuze ati: “Hahirwa abitonda” (Mat 5:5). Reka turebe uko kwitonda byadufasha mu mimerere itandukanye.

Kwitonda bihosha amakimbirane hagati y’abashakanye. Umuvandimwe wo muri Ositaraliya witwa Robert yaravuze ati: “Nakundaga kubwira umugore wange amagambo akomeretsa, ntabigambiriye. Ariko burya, akarenze umunwa karushya ihamagara. Iyo nabonaga ukuntu namubabaje, nange narababaraga.”

“Twese ducumura kenshi” mu byo tuvuga, kandi amagambo tuvuga tutayatekerejeho, ashobora gutuma tugirana ibibazo n’uwo twashakanye (Yak 3:2). Iyo bimeze bityo, kwitonda bishobora gutuma dukomeza gutuza kandi tugategeka ururimi rwacu.—Imig 17:27.

Robert yihatiye kwitoza umuco wo gutuza no kumenya kwifata. Byamugiriye akahe kamaro? Agira ati: “Ubu iyo hagize ibyo tutumvikanaho, ngerageza gutega amatwi nitonze, nkavugana ubugwaneza kandi nkirinda kurakara. Ibyo byatumye ndushaho kubana neza n’umugore wange.”

Kwitonda bituma tubana neza n’abandi. Umuntu urakazwa n’ubusa, inshuti zimucikaho. Icyakora umuco wo kwitonda udufasha ‘gukomeza umurunga w’amahoro uduhuza’ (Efe 4:2, 3). Cathy twigeze kuvuga, yagize ati: “Kwitonda byatumye mbana neza n’abandi nubwo hari abo biba bigoye kubana na bo.”

Kwitonda biduhesha amahoro yo mu mutima. Bibiliya ivuga ko “ubwenge buva mu ijuru” bufitanye isano no kwitonda n’amahoro (Yak 3:13, 17). Umuntu witonda agira “umutima utuje” (Imig 14:30). Umuvandimwe witwa Martin na we witoje uwo muco wo kwitonda yaravuze ati: “Ubu sinkiremereza ibintu kandi nsigaye mva ku izima. Ibyo bituma ngira amahoro yo mu mutima n’ibyishimo.”

Kugaragaza umuco wo kwitonda hari igihe bidusaba guhatana. Hari umuvandimwe wavuze ati: “Mvugishije ukuri, n’ubu hari igihe mba numva umutima ugiye guturika kubera uburakari.” Ariko Yehova udusaba kwitoza uwo muco, azadufasha gutsinda iyo ntambara (Yes 41:10; 1 Tim 6:11). ‘Azasoza imyitozo yacu’ kandi ‘atume dukomera’ (1 Pet 5:10). Kimwe n’intumwa Pawulo, tuzagera ubwo tugaragaza ‘ubwitonzi bwa Kristo n’ineza ye.’—2 Kor 10:1.

^ par. 2 Amazina amwe yarahinduwe.