Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 18

Ese hari icyagusitaza ntukurikire Yesu?

Ese hari icyagusitaza ntukurikire Yesu?

“Hahirwa uwo ibyanjye bitazabera igisitaza.”​—MAT 11:6.

INDIRIMBO YA 54 “Iyi ni yo nzira”

INSHAMAKE *

1. Ni iki cyagutangaje igihe watangiraga kugeza ku bandi ubutumwa bwo muri Bibiliya?

ESE uribuka ukuntu wumvise umeze igihe wiboneraga ko ibyo wiga muri Bibiliya ari ukuri? Inyigisho za Bibiliya zari zisobanutse neza cyane. Wumvaga ko abantu bose bahita bemera ibyo wizera. Wemeraga udashidikanya ko ubutumwa bwo muri Bibiliya bwabafasha kugira ubuzima bwiza muri iki gihe kandi bukabahesha ibyiringiro bihebuje byo mu gihe kizaza (Zab 119:105). Iyo ni yo mpamvu washishikajwe no kubwira inshuti zawe zose na bene wanyu ibyo wari umaze kumenya. Ariko se, babyakiriye bate? Igitangaje ni uko abenshi babyamaganiye kure.

2-3. Abantu benshi bo mu gihe cya Yesu bamufataga bate?

2 Ntidukwiriye gutangazwa n’uko abantu banze ubutumwa tubagezaho. Nubwo Yesu yakoze ibitangaza byagaragazaga ko yari ashyigikiwe n’Imana, abantu benshi bo mu gihe ke ntibamwemeye. Urugero: Yesu yakoze igitangaza cyo kuzura Lazaro kandi abamurwanyaga ntibashoboraga kugihakana. Nyamara abayobozi b’Abayahudi ntibemeye ko Yesu ari Mesiya. Ahubwo bashatse kwica Yesu na Lazaro.—Yoh 11:47, 48, 53; 12:9-11.

3 Yesu yari azi ko abantu benshi batari kwemera ko ari Mesiya (Yoh 5:39-44). Yabwiye abigishwa ba Yohana Umubatiza ati: “Hahirwa uwo ibyanjye bitazabera igisitaza” (Mat 11:2, 3, 6). None se kuki abantu benshi batemeye Yesu?

4. Ni iki turi bwige muri iki gice?

4 Iki gice n’ikigikurikira bigaragaza impamvu abantu benshi bo mu gihe cya Yesu batamwizeye. Nanone bigaragaza ibintu bishobora kubera igisitaza abantu benshi bo muri iki gihe, ntibakurikire Yesu. Ik’ingenzi ariko, bigaragaza ukuntu kurushaho kwizera Yesu biturinda ibyo bisitaza.

(1) AHO YESU YAKURIYE

Abantu benshi basitajwe n’aho Yesu yakuriye. Ese ibintu nk’ibyo bibaho muri iki gihe? (Reba paragarafu ya 5) *

5. Ni iki cyashoboraga gutuma bamwe bumva ko Yesu atari we Mesiya wahanuwe?

5 Aho Yesu yakuriye, habereye igisitaza abantu benshi. Bemeraga ko Yesu ari Umwigisha udasanzwe kandi ukora ibitangaza. Ariko babonaga ko ari umwana w’umubaji uciriritse. Nanone yakomokaga i Nazareti, umugi abantu benshi basuzuguraga. Ndetse na Natanayeli waje kuba umwigishwa wa Yesu, yabanje kuvuga ati: “Mbese hari ikintu cyiza gishobora guturuka i Nazareti?” (Yoh 1:46). Natanayeli ashobora kuba yarasuzuguraga uwo mugi Yesu yabayemo. Nanone ashobora kuba yaribukaga ubuhanuzi bwo muri Mika 5:2, buvuga ko Mesiya yari kuvukira i Betelehemu aho kuba i Nazareti.

6. Ni iki cyari gufasha abantu bo mu gihe cya Yesu bakemera ko ari we Mesiya?

6 Ni iki Ibyanditswe bivuga? Umuhanuzi Yesaya yari yarahanuye ko abanzi ba Yesu batari ‘kwita ku byari kuba’ mu gihe cya Mesiya (Yes 53:8). Ibyinshi muri ibyo bintu byari byarahanuwe. Iyo abo bantu bafata umwanya wo gusuzuma ibyo bintu byose, bari kumenya ko Yesu yavukiye i Betelehemu kandi ko akomoka mu muryango wa Dawidi (Luka 2:4-7). Bityo rero, aho Yesu yavukiye, hari harahanuwe muri Mika 5:2. None se ikibazo abo bantu bari bafite ni ikihe? Bihutiraga gufata umwanzuro batabanje gusuzuma ibintu byose. Ibyo byababereye igisitaza ntibemera Yesu.

7. Kuki abantu benshi muri iki gihe banga Abahamya ba Yehova?

7 Ese ibintu nk’ibyo bibaho muri iki gihe? Yego rwose. Abahamya ba Yehova muri rusange, ni abantu baciriritse. Abantu benshi babona ko ari “abantu batize bo muri rubanda rusanzwe” (Ibyak 4:13). Bamwe bumva ko Abahamya ba Yehova badashobora kwigisha ibya Bibiliya, kubera ko batize mu mashuri akomeye yigisha iyobokamana. Abandi bo, babona ko Abahamya ba Yehova ari idini ry’Abanyamerika. Ariko igitangaje ni uko abenshi badatuye muri Amerika! Hari n’abandi babwiwe ko Abahamya ba Yehova batemera Yesu. Nanone abantu bagiye babita Abakomunisiti, intasi z’Abanyamerika n’intagondwa. Kubera ko ababwirwa ayo makuru baba batazi ukuri nyako, cyangwa se banakubwirwa ntibakwemere, bibabera igisitaza ntibabe Abahamya ba Yehova.

8. Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 17:11, ni iki abantu bakwiriye gukora kugira ngo bamenye neza Abahamya ba Yehova?

8 Icyo umuntu yakora ngo ibyo bitamubera igisitaza. Abantu bagomba kugenzura kugira ngo bamenye ukuri nyako. Ibyo ni byo umwanditsi w’Ivanjiri Luka yakoze. Yiyemeje ‘kugenzura byose abyitondeye mu kuri kose kuva bigitangira.’ Yashakaga ko abazasoma ibyo yanditse ‘bamenya neza badashidikanya ko ibyo bigishijwe’ kuri Yesu ari ukuri (Luka 1:1-4). Abayahudi babaga mu mugi wa Beroya wa kera bari bameze nka Luka. Bacyumva ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu, bagenzuye mu Byanditswe by’Igiheburayo kugira ngo barebe ko ibyo babwiwe ari ukuri. (Soma mu Byakozwe 17:11.) Abantu bagomba kugenzura kugira ngo barebe niba ibyo babwirwa ari ukuri. Bagomba kugereranya ibyo Abahamya ba Yehova babigisha n’icyo Ibyanditswe bivuga. Nanone bagomba kumenya amateka y’Abahamya ba Yehova yo muri iki gihe. Nibabamenya neza, ntibazemera ko urwikekwe cyangwa ibihuha bibavugwaho bibahuma amaso.

(2) YESU YANZE KWIGARAGAZA

Abantu benshi basitajwe no kuba yaranze kubaha ikimenyetso kivuye mu ijuru. Ese ibintu nk’ibyo bibaho muri iki gihe? (Reba paragarafu ya 9-10) *

9. Byagenze bite igihe Yesu yangaga kwerekana ikimenyetso kivuye mu ijuru?

9 Nubwo Yesu yari Umwigisha w’umuhanga, hari abantu bo mu gihe ke bumvaga ibyo bidahagije. Ni iki kindi bashakaga? Bamusabye kubereka “ikimenyetso kivuye mu ijuru” kugira ngo agaragaze ko ari Mesiya (Mat 16:1). Birashoboka ko bakimusabye bitewe n’uko batari basobanukiwe neza ibivugwa muri Daniyeli 7:13, 14. Icyakora, icyo si cyo gihe Yehova yari yarateganyije cyo gusohoza ubwo buhanuzi. Inyigisho za Yesu zari zihagije kugira ngo bemere ko ari we Mesiya. Ariko igihe yangaga kubereka ikimenyetso bari bamusabye, byababereye igisitaza.—Mat 16:4.

10. Yesu yashohoje ate ubuhanuzi bwo muri Yesaya burebana na Mesiya?

10 Ni iki Ibyanditswe bivuga? Umuhanuzi Yesaya yagize icyo avuga kuri Mesiya agira ati: “Ntazasakuza cyangwa ngo azamure ijwi rye, kandi ntazigera yumvikanisha ijwi rye mu muhanda” (Yes 42:1, 2). Mu murimo wo kubwiriza Yesu yakoze, yirindaga ko abantu bamutangarira. Ntiyigeze yubaka insengero zihambaye, ntiyambaye imyambaro y’idini imutandukanya n’abandi cyangwa ngo asabe abantu ko bamwita amazina y’icyubahiro yo mu rwego rw’idini. Igihe Yesu yacirwaga urubanza, nubwo ubuzima bwe bwari buri mu kaga, yanze gukora igitangaza ngo ashimishe Herode (Luka 23:8-11). Yesu yakoze ibitangaza, ariko intego ye y’ibanze yari iyo kubwiriza ubutumwa bwiza. Yabwiye abigishwa be ko icyo ‘ari cyo cyamuzanye.’—Mar 1:38.

11. Ni iyihe mitekerereze idakwiriye abantu bamwe bo muri iki gihe bafite?

11 Ese ibintu nk’ibyo bibaho muri iki gihe? Bibaho rwose. Muri iki gihe abantu benshi bashishikazwa n’insengero zihambaye, ziriho imitako ihenze cyane, amazina y’icyubahiro y’abayobozi b’amadini n’imihango abenshi baba batakibuka inkomoko yayo n’ibisobanuro byayo. Ariko abajya muri izo nsengero, ntibasobanurirwa neza ibyerekeye Imana n’imigambi yayo. Abaza mu materaniro yacu bo, bigishwa ibyo Yehova adusaba n’uko bakora ibyo ashaka. Nubwo Amazu y’Ubwami yacu adahambaye, aba asukuye kandi ibyo tuhigira bitugirira akamaro. Abayobora amateraniro ntibambara imyambaro ibatandukanya n’abandi cyangwa ngo bahabwe amazina y’icyubahiro. Inyigisho zacu n’imyizerere yacu, byose biba bishingiye mu Ijambo ry’Imana. Icyakora, abantu benshi bo muri iki gihe ntibakunda ubutumwa tubagezaho, kuko batekereza ko uburyo bwacu bwo gusenga bworoheje cyane. Nanone ibyo twigisha si byo baba bashaka kumva.

12. Nk’uko bivugwa mu Baheburayo 11:1, 6, ukwizera kwacu kwagombye kuba gushingiye ku ki?

12 Icyo twakora ngo ibyo bitatubera igisitaza. Intumwa Pawulo yabwiye Abakristo b’i Roma ati: “Kwizera guturuka ku byo umuntu yumvise. Ibyo na byo abyumva iyo hari uvuze ibya Kristo” (Rom 10:17). Ubwo rero, ikidufasha kugira ukwizera gukomeye ni ukwiga Ibyanditswe. Si ukujya mu mihango y’idini idashingiye kuri Bibiliya, nubwo yaba ishimishije ite. Tugomba kugira ukwizera gukomeye gushingiye ku bumenyi nyakuri, kubera ko ‘tudafite ukwizera tudashobora gushimisha Imana.’ (Soma mu Baheburayo 11:1, 6.) Ubwo rero, ntidukeneye kubona igitangaza giturutse mu ijuru kugira ngo twemere ko twabonye ukuri. Kwiga twitonze inyigisho zo muri Bibiliya zikomeza ukwizera kwacu, ni byo byadufasha kwemera ibyo twiga, bikaturinda gushidikanya.

(3) YESU NTIYAKURIKIZAGA IMIGENZO MYINSHI Y’ABAYAHUDI

Abantu benshi basitajwe no kuba yaranze imwe mu migenzo yabo. Ese ibintu nk’ibyo bibaho muri iki gihe? (Reba paragarafu ya 13) *

13. Ni iki cyatumye abantu benshi banga Yesu?

13 Igihe Yesu yari ku isi, abigishwa ba Yohana Umubatiza bibajije impamvu abigishwa ba Yesu batiyirizaga ubusa. Yesu yavuze ko bitari ngombwa ko abigishwa be biyiriza ubusa kandi akiriho (Mat 9:14-17). Abafarisayo n’abandi bamurwanyaga na bo baramwanze, kubera ko atakurikizaga imigenzo yabo. Igihe Yesu yakizaga abantu ku Isabato, bararakaye cyane (Mar 3:1-6; Yoh 9:16). Baterwaga ishema no kwizihiza Isabato, ariko nanone bakumva ko gucururiza mu rusengero nta cyo bitwaye. Igihe Yesu yamaganaga ibyo bikorwa byabo, baramurakariye cyane (Mat 21:12, 13, 15). Nanone abantu Yesu yabwirizaga mu isinagogi y’i Nazareti, barakajwe cyane n’uko yabagereranyije n’abantu ba kera baranzwe n’ubwikunde no kubura ukwizera (Luka 4:16, 25-30). Imyitwarire ya Yesu yababereye igisitaza kuko atari yo bari biteze.—Mat 11:16-19.

14. Kuki Yesu yamaganye imigenzo y’abantu itari ihuje n’Ibyanditswe?

14 Ni iki Ibyanditswe bivuga? Yehova yakoresheje umuhanuzi Yesaya aravuga ati: ‘Ab’ubu bwoko banyegera mu magambo gusa, bakanyubahisha iminwa yabo gusa, ariko imitima yabo bayishyize kure yanjye, no kuba bantinya ni itegeko bigishijwe n’abantu’ (Yes 29:13). Byari bikwiriye ko Yesu yamagana imigenzo y’abantu idahuje n’Ibyanditswe. Abahaga agaciro amategeko y’abantu n’imigenzo yabo bakabirutisha Ibyanditswe, banze Yehova na Mesiya yari yarohereje.

15. Ni iki gituma abantu benshi banga Abahamya ba Yehova?

15 Ese ibintu nk’ibyo bibaho muri iki gihe? Bibaho rwose. Abantu benshi barakazwa n’uko Abahamya ba Yehova batifatanya mu minsi mikuru idahuje n’Ibyanditswe, urugero nk’iminsi mikuru y’amavuko na Noheli. Abandi bo iyo babonye Abahamya ba Yehova batifatanya mu minsi mikuru y’igihugu cyangwa mu mihango y’ihamba idahuje n’Ibyanditswe, barabarakarira cyane. Abarakazwa n’ibyo, baba bibwira ko ari bo basenga Imana mu buryo yemera. Icyakora ntibashobora gushimisha Imana kubera ko bafata imigenzo y’abantu bakayirutisha inyigisho zumvikana zo muri Bibiliya.—Mar 7:7-9.

16. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 119:97, 113, 163-165, ni iki tugomba gukora kandi se ni iki tugomba kwirinda?

16 Icyo twakora ngo ibyo bitatubera igisitaza. Tugomba kurushaho gukunda amategeko ya Yehova n’amahame ye. (Soma muri Zaburi ya 119:97, 113, 163-165.) Iyo dukunda Yehova twirinda imigenzo yose itamushimisha. Nanone twirinda ikintu cyose cyatuma tudakomeza gukunda Yehova.

(4) YESU YANZE KWIVANGA MURI PORITIKE

Abantu benshi basitajwe no kuba yaranze kwivanga mu bibazo bya poritike. Ese ibintu nk’ibyo bibaho muri iki gihe? (Reba paragarafu ya 17) *

17. Abantu benshi bari biteze ko Yesu yari gukora iki?

17 Mu gihe cya Yesu hari abifuzaga ko hagira ibihinduka mu rwego rwa poritike. Bari biteze ko Mesiya yari kubakiza ubutegetsi bw’Abaroma bwabakandamizaga. Ariko igihe bashakaga kugira Yesu umwami, yarabyanze (Yoh 6:14, 15). Abandi bo, harimo n’abatambyi, bari bahangayikishijwe n’uko hari ibintu Yesu yahindura muri poritike bikabateranya n’Abaroma, kandi ari bo babahaye ubutware n’ububasha bari bafite. Izo mpungenge z’uko hagira igihinduka muri poritike, zabereye igisitaza Abayahudi benshi ntibemera ko ari Mesiya.

18. Ni ubuhe buhanuzi buvuga ibya Mesiya abantu benshi birengagizaga?

18 Ni iki Ibyanditswe bivuga? Nubwo ubuhanuzi bwinshi bwari bwarahanuye ko amaherezo Mesiya yari kuzaba Umurwanyi w’intwari agatsinda urugamba, hari ubundi bwavuze ko yari kubanza gupfa kugira ngo aducungure (Yes 53:9, 12). None se kuki Abayahudi bamwibeshyagaho? Abantu benshi bo mu gihe cya Yesu, birengagizaga ubuhanuzi bwose butabizezaga ko ibibazo byabo byari bigiye guhita bikemuka.—Yoh 6:26, 27.

19. Ni iyihe mitekerereze idakwiriye ishobora gutuma abantu batumva ubutumwa bwiza tubagezaho?

19 Ese ibintu nk’ibyo bibaho muri iki gihe? Bibaho rwose. Abantu benshi bo muri iki gihe baratwanga kubera ko tutivanga muri poritike. Baba bumva ko twagombye gutora. Ariko Yehova abona ko turamutse duhisemo umuyobozi w’umuntu ngo atuyobore, ari we twaba twanze (1 Sam 8:4-7). Nanone abantu bashobora kuba bumva ko twagombye kubaka amashuri, ibitaro, tugakora n’ibindi bikorwa byo gufasha abaturage. Banga ubutumwa tubagezaho kubera ko twibanda ku murimo wo kubwiriza aho gukemura ibibazo abatuye isi bahanganye na byo.

20. Nk’uko Yesu yabivuze muri Matayo 7:21-23, ni iki twagombye kwibandaho?

20 Icyo twakora ngo ibyo bitatubera igisitaza. (Soma muri Matayo 7:21- 23.) Tugomba kwibanda ku murimo Yesu yadushinze wo kubwiriza (Mat 28:19,20). Ntitukemere kurangazwa na poritike no kugerageza gukemura ibibazo by’abaturage. Dukunda abantu kandi tuba twifuza kubafasha. Ariko tuzi ko uburyo bwiza kuruta ubundi bwo kubafasha, ari ukubigisha ibirebana n’Ubwami bw’Imana no kubafasha kuba inshuti za Yehova.

21. Ni iki twagombye kwiyemeza?

21 Muri iki gice twabonye ibintu bine byabereye igisitaza abantu benshi bo mu gihe cya Yesu, bituma batamwemera. Ibyo bintu ni na byo bituma bamwe muri iki gihe banga abigishwa be. Ariko se, ibyo ni byo byonyine tugomba kwirinda? Oya. Mu gice gikurikira tuzasuzuma ibindi bintu bine bishobora kubera abantu igisitaza. Nimureke twiyemeze ko hatazagira ikidusitaza ngo tureke gukurikira Yesu kandi dukomeze kugira ukwizera gukomeye.

INDIRIMBO YA 56 Ukuri kugire ukwawe

^ par. 5 Nubwo Yesu ari we Mwigisha Ukomeye kuruta abandi bose babayeho ku isi, ibye byasitaje abantu benshi bo mu gihe ke ntibamwizera. Byatewe n’iki? Hari impamvu nyinshi zabiteye. Muri iki gice turi busuzume impamvu enye. Nanone turi burebe impamvu ibyo Abakristo b’ukuri bavuga n’ibyo bakora muri iki gihe, bibera igisitaza abantu benshi. Ik’ingenzi ariko, turi burebe impamvu kurushaho kwizera Yesu bidufasha, ntihagire ikitubera igisitaza.

^ par. 60 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Filipo asaba Natanayeli ngo aze arebe Yesu.

^ par. 62 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yesu abwiriza ubutumwa bwiza.

^ par. 64 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yesu akiza umugabo wari ufite ukuboko kunyunyutse, abamurwanya babireba.

^ par. 66 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yesu ava mu bantu akajya ku musozi ari wenyine.