Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese mu bihe bya Bibiliya, urufunzo rwakoreshwaga mu gukora amato?

Urufunzo

ABANTU benshi bazi ko mu myaka ya kera Abanyegiputa bakundaga kwandika ku bintu bikoze mu rufunzo. Abagiriki n’Abaroma bandikaga ku bintu bikoze mu rufunzo. * Icyakora abantu benshi ntibazi ko urufunzo rwakoreshwaga no mu gukora amato, aho gukoreshwa mu nyandiko gusa.

Amashusho yabonetse mu mva yo muri Egiputa agaragaza ubwoko b ubiri bw’amato akozwe mu rufunzo

Mu myaka 2.500 ishize, umuhanuzi Yesaya yanditse ko abantu batuye “mu karere k’inzuzi za Etiyopiya” bohereje ‘intumwa zikanyura mu nyanja, zigenda hejuru y’amazi ziri mu mato y’imfunzo.’ Nyuma yaho, igihe umuhanuzi Yeremiya yavugaga uko Abamedi n’Abaperesi bari gutera Babuloni, yavuze ko bari gutwika “amato y’urufunzo” kugira ngo Abanyababuloni batabona uko bahunga.—Yes 18:1, 2; Yer 51:32.

Niba amateka agaragaza ko urufunzo rwakoreshwaga mu gukora amato mu gihe cya Bibiliya, ntibitangaza abasomyi bayo kuko n’ubundi ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe (2 Tim 3:16). Ni iki abashakashatsi bavumbuye? Bavumbuye ibimenyetso bigaragaza ko muri Egiputa hakorerwaga amato yo mu rufunzo.

AMATO YO MU RUFUNZO YAKORWAGA ATE?

Amashusho n’inyandiko ziharatuye ku bibumbano byabonetse mu mva zo muri Egiputa, bigaragaza uko urufunzo rwasarurwaga n’uko rwakorwagamo amato. Batemaga amashami y’urufunzo bakayarunda mu miba maze ya miba bakayihambira hamwe. Amashami y’urufunzo aba afite ishusho ya mpandeshatu. Ayo mashami iyo bayahambiraga bakayakomeza, umuba wayo wabaga ukomeye cyane. Hari igitabo cyavuze ko amato yabaga akoze mu rufunzo, yashoboraga kugira metero 17, agakoreshwaho n’ingashya ziri hagati ya 10 na 12 kuri buri ruhande.

Inyandiko yo muri Egiputa iharatuye ku kibumbano igaragaza uko ubwato bwakorwaga mu rufunzo

KUKI ABAKORAGA AMATO BAKORESHAGA URUFUNZO?

Urufunzo ruboneka ku bwinshi mu kibaya cy’uruzi rwa Nili. Nanone birashoboka ko gukora ubwato mu rufunzo byabaga byoroshye. Ndetse n’igihe abantu bari basigaye bakoresha cyane imbaho bakora amato manini, abarobyi n’abahigi bo bakomeje gukoresha utwato duto dukoze mu rufunzo.

Abantu bo mu bihe bya kera bamaze igihe kirekire bakoresha ubwato bukozwe mu rufunzo. Umwanditsi w’Umugiriki witwa Plutarch wabayeho hagati y’ikinyejana cya mbere n’icya kabiri, yavuze ko muri icyo gihe, abantu bari bagikoresha amato akoze mu rufunzo.

^ par. 3 Urufunzo rukunze kuba mu bishanga n’ahantu haretse amazi. Rushobora kugira uburebure bwa metero 5 kandi ishami ryarwo rikaba rishobora kugira umubyimba ungana na santimetero 15, aho ritereye.