Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 19

Ntacyasitaza umukiranutsi

Ntacyasitaza umukiranutsi

“Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi, kandi ntibagira igisitaza.”​—ZAB 119:165.

INDIRIMBO YA 122 Dushikame tutanyeganyega!

INSHAMAKE *

1-2. Ni iki umwanditsi umwe yavuze? Ni iki turi bwige muri iki gice?

MURI iki gihe abantu babarirwa muri za miriyoni bavuga ko bemera Yesu, ariko ntibemera inyigisho ze (2 Tim 4:3, 4). Urugero, hari umwanditsi wavuze ati: “Ese muri iki gihe haje umuntu umeze nka Yesu, akavuga ibintu nk’ibyo yavugaga, na we twamwanga nk’uko byagenze mu myaka ibihumbi bibiri ishize? Muri rusange igisubizo ni yego. Twamwanga.”

2 Hari abantu benshi bo mu kinyejana cya mbere bumvise inyigisho za Yesu babona n’ibitangaza yakoze, ariko ntibamwizera. Byatewe n’iki? Mu gice kibanziriza iki twabonye impamvu enye zatumye abantu basitazwa n’ibyo Yesu yavuze n’ibyo yakoze. Muri iki gice turi burebe izindi mpamvu enye. Ibyo biri butume tumenya impamvu abantu bo muri iki gihe banga abigishwa ba Yesu n’icyo twakora ngo hatagira ikitubera igisitaza.

(1) YESU YASABANAGA N’ABANTU BOSE ATAROBANUYE

Abantu benshi basitajwe n’abo Yesu yifatanyaga na bo. Ese ibintu nk’ibyo bibaho muri iki gihe? (Reba paragarafu ya 3) *

3. Ni ibiki Yesu yakoze bikabera igisitaza abantu bamwe na bamwe?

3 Igihe Yesu yari ku isi yasabanaga n’abantu b’ingeri zose. Yasangiraga n’abakire ndetse n’abakomeye, ariko nanone akamarana igihe n’abakene ndetse n’abatagira kirengera. Ikindi kandi yagiriraga impuhwe abantu bafatwaga nk’“abanyabyaha.” Hari bamwe bibwiraga ko ari abakiranutsi basitajwe n’ibyo Yesu yakoraga. Babajije abigishwa be bati: “Kuki musangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha, ibyokurya n’ibyokunywa?” Yesu yarabashubije ati: “Abazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye. Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha kugira ngo bihane.”—Luka 5:29-32.

4. Dukurikije ubuhanuzi bwa Yesaya, Abayahudi bari kwitega iki ku birebana na Mesiya?

4 Ni iki Ibyanditswe bivuga? Habura imyaka myinshi ngo Mesiya aze, umuhanuzi Yesaya yari yarahanuye ko atari kwemerwa n’abantu bose. Ubwo buhanuzi bugira buti: “Abantu baramusuzuguraga bakamuhunga; . . . yari ameze nk’uwo twima amaso tudashaka kumureba. Yarasuzugurwaga kandi twamufataga nk’utagira umumaro” (Yes 53:3). Ubwo buhanuzi bwavugaga ko “abantu” bari guhunga Mesiya. Ubwo rero Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bari kwitega ko Yesu yari kwangwa.

5. Muri iki gihe abantu benshi babona bate abigishwa ba Yesu?

5 Ese ibintu nk’ibyo bibaho muri iki gihe? Bibaho rwose. Abayobozi benshi b’amadini bashimishwa cyane no kubona mu matorero yabo hazamo abantu bakomeye, b’abakire kandi bafatwa nk’abanyabwenge. Bemera ko baba mu matorero yabo nubwo akenshi imyitwarire yabo iba idahuje n’uko Imana ibona ibintu. Ariko abo bayobozi b’amadini basuzugura Abahamya ba Yehova barangwa n’ishyaka, bakagira imyitwarire myiza, kubera ko badafatwa nk’abantu bakomeye muri iyi si. Nk’uko Pawulo yabivuze, Imana yatoranyije abantu ‘basuzuguritse’ (1 Kor 1:26-29). Igishimishije ariko, Yehova abona ko abagaragu be bose ari ab’agaciro.

6. Ni iki Yesu yavuze muri Matayo 11:25, 26 kandi se twamwigana dute?

6 Icyo twakora ngo ibyo bitatubera igisitaza. (Soma muri Matayo 11:25, 26.) Uko isi ibona abagaragu b’Imana ntibikakuyobye. Jya wibuka ko Yehova akoresha gusa abantu boroheje kugira ngo bakore ibyo ashaka (Zab 138:6). Nanone jya utekereza ku bintu byagezweho mu murimo wa Yehova bikozwe n’abo bantu isi ibona ko atari abanyabwenge cyangwa b’abahanga.

(2) YESU YAVUGURUZAGA IMITEKEREREZE IDAKWIRIYE

7. Kuki Yesu yavuze ko Abafarisayo bari indyarya, kandi se babyakiriye bate?

7 Yesu yagaragaje ubutwari yamagana ibikorwa by’uburyarya byabaga mu madini y’icyo gihe. Urugero, yagaragaje ukuntu Abafarisayo bari indyarya, kuko bahangayikishwaga cyane n’uko bakubahiriza umuhango wo gukaraba intoki, kuruta uko bitaga ku babyeyi babo (Mat 15:1-11). Abigishwa ba Yesu bashobora kuba baratangajwe n’ibyo yavuze. Niyo mpamvu bamubajije bati: “Ese uzi ko Abafarisayo bumvise ibyo wavuze bikabarakaza?” Yesu yarabashubije ati: “Igiti cyose Data wo mu ijuru atateye kizarandurwa. Nimubareke. Ni abarandasi bahumye. Iyo impumyi irandase indi mpumyi, zombi zigwa mu mwobo” (Mat 15:12-14). Yesu ntiyigeze areka kuvuga ukuri nubwo byari kurakaza abo bayobozi b’amadini.

8. Yesu yagaragaje ate ko hariho imyizerere idashimisha Imana?

8 Nanone Yesu yagaragaje inyigisho z’ibinyoma zigishwaga. Ntiyavuze ko imyizerere yose ishimisha Imana. Ahubwo yavuze ko abenshi bari kuba bari mu nzira ngari ijyana ku kurimbuka, mu gihe bake gusa ari bo bari kuba bari mu nzira nto cyane ijyana ku buzima (Mat 7:13, 14). Yagaragaje neza ko hari abari kuba bagaragara nk’abakorera Imana, ariko mu by’ukuri batayikorera. Yatanze inama igira iti: “Mube maso mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri bitwikiriye uruhu rw’intama, ariko imbere muri bo ari amasega y’inkazi. Muzabamenyera ku mbuto zabo.”—Mat 7:15-20.

Abantu benshi basitajwe no kuba yaramaganye imigenzo n’imyizerere bidahuje n’Ibyanditswe. Ese ibintu nk’ibyo bibaho muri iki gihe? (Reba paragarafu ya 9) *

9. Zimwe mu nyigisho z’ikinyoma Yesu yashyize ahagaragara ni izihe?

9 Ni iki Ibyanditswe bivuga? Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwari bwaravuze ko Mesiya yari kurwanira ishyaka inzu ya Yehova (Zab 69:9; Yoh 2:14-17). Iryo shyaka ni ryo ryatumye Yesu agaragaza inyigisho n’imigenzo by’ikinyoma byari mu madini. Urugero, Abafarisayo bemeraga ko ubugingo budapfa. Yesu we yigishije ko iyo umuntu apfuye, aba ameze nk’usinziriye (Yoh 11:11). Abasadukayo bo bavugaga ko nta muzuko ubaho. Ariko Yesu yazuye inshuti ye Lazaro (Yoh 11:43, 44; Ibyak 23:8). Abafarisayo bigishaga ko ibintu bitubaho biba byaragenwe n’Imana n’izindi mbaraga zitagaragara. Yesu we yigishaga ko abantu bashobora guhitamo gukorera Imana cyangwa kutayikorera.—Mat 11:28.

10. Kuki abantu benshi batwanga kubera inyigisho zacu?

10 Ese ibintu nk’ibyo bibaho muri iki gihe? Bibaho rwose. Abantu benshi barakazwa n’uko inyigisho zacu zishingiye kuri Bibiliya, zivuguruza inyigisho zabo z’ikinyoma. Abayobozi b’amadini bigisha abayoboke babo ko Imana ihanira abakora ibibi mu muriro w’iteka. Bakoresha inyigisho z’ikinyoma kugira ngo abayoboke batabashiraho. Kubera ko turi abagaragu ba Yehova tukaba dusenga Imana y’urukundo, tugaragaza ko izo nyigisho ari ibinyoma. Nanone abayobozi b’amadini bigisha ko ubugingo budapfa. Twamagana iyo nyigisho ifite inkomoko ya gipagani, kuko iramutse ari ukuri, umuzuko nta cyo waba umaze. Nubwo amadini menshi yigisha ko ibiba ku muntu biba byaragenwe mbere y’igihe, twe twigisha ko umuntu afite uburenganzira bwo guhitamo gukorera Imana cyangwa kutayikorera. None se iyo tugaragaje ibyo binyoma, abayobozi b’amadini bitwara bate? Akenshi baraturakarira.

11. Dukurikije amagambo ya Yesu ari muri Yohana 8:45-47, Imana ishaka ko abayisenga bakora iki?

11 Ibyo twakora ngo ibyo bitatubera igisitaza. Niba koko dukunda ukuri, tugomba kwemera ibyo Imana ivuga. (Soma muri Yohana 8:45-47.) Ntituzamera nka Satani ahubwo tuzakomeza gushikama mu kuri. Ntituzatandukira ibyo twizera (Yoh 8:44). Imana ishaka ko abayisenga ‘banga ikibi urunuka, bakizirika ku cyiza.’—Rom 12:9; Heb 1:9.

(3) YESU YARATOTEJWE

Abantu benshi basitajwe no kuba yarapfiriye ku giti. Ese ibintu nk’ibyo bibaho muri iki gihe? (Reba paragarafu ya 12) *

12. Kuki uko Yesu yishwe byabereye Abayahudi benshi igisitaza?

12 Ni iki kindi cyabereye igisitaza Abayahudi bo mu gihe cya Yesu? Pawulo yaravuze ati: “Tubwiriza Kristo wamanitswe, ku Bayahudi bikababera igisitaza” (1 Kor 1: 23). Kuki uko Yesu yapfuye byabereye igisitaza Abayahudi benshi? Kuba Yesu yariciwe ku giti, byatumye bamufata nk’umugizi wa nabi n’umunyabyaha, aho kuba Mesiya.—Guteg 21:22, 23.

13. Ni iki abantu basitajwe n’ibya Yesu birengagije?

13 Abo Bayahudi byabereye igisitaza birengagije ko Yesu nta cyaha yari afite, ko yashinjwe ibinyoma kandi ko bamurenganyije. Abaciriye Yesu urubanza birengagije ubutabera. Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi rwateranye hutihuti kandi ruca urubanza rudakurikije amategeko (Luka 22:54; Yoh 18:24). Aho kwihangana ngo batege amatwi ibyo aregwa n’ibimenyetso byo kumushinja, abacamanza bihutiye gushakisha “ibirego by’ibinyoma byo gushinja Yesu, kugira ngo babone uko bamwica.” Babonye ibyo binaniranye, umutambyi mukuru yagerageje gutegera Yesu mu magambo. Ibyo rwose byari binyuranyije n’amategeko (Mat 26:59; Mar 14:55-64). Nanone igihe Yesu yari amaze kuzuka mu bapfuye, abo bacamanza babi bahaye abasirikare b’Abaroma bari barinze imva ye “ibiceri by’ifeza byinshi,” kugira ngo bagende bavuga impamvu itari yo yatumye basanga imva irimo ubusa.—Mat 28:11-15.

14. Ni iki Ibyanditswe byari byaravuze ku birebana n’urupfu rwa Mesiya?

14 Ni iki Ibyanditswe bivuga? Nubwo Abayahudi benshi bo mu gihe cya Yesu batari biteze ko Mesiya yari gupfa, reka turebe icyo ubuhanuzi bwari bwaravuze muri Bibiliya. Bugira buti: “Yatanze ubuzima bwe. Yabaranywe n’abanyabyaha kandi we ubwe yikoreye ibyaha by’abantu benshi, yitangira abanyabyaha” (Yes 53:12). Ubwo rero Abayahudi ntibagombaga gusitazwa n’uko Yesu yishwe nk’umunyabyaha.

15. Ni ibihe birego Abahamya ba Yehova barezwe bikabera igisitaza bamwe na bamwe?

15 Ese ibintu nk’ibyo bibaho muri iki gihe? Cyane rwose. Yesu bamureze ibinyoma kandi bamuhamya ibyaha arengana. Abahamya ba Yehova na bo bagiye bakorerwa ibikorwa nk’ibyo by’akarengane. Reka turebe ingero. Hagati y’umwaka wa 1930 n’umwaka wa 1950, muri Amerika hari imanza nyinshi twagiye tujyana mu nkiko, kugira ngo tubone uburenganzira bwo gukorera Imana mu mudendezo. Hari abacamanza wabonaga badaterwa isoni no kugaragaza urwango bari badufitiye. Mu ntara ya Quebec yo muri Kanada, abayobozi b’amadini na leta bishyize hamwe kugira ngo bahagarike umurimo wacu. Hari ababwiriza benshi bafunzwe bazira gusa ko babwira abaturanyi babo iby’Ubwami bw’Imana. Igihe u Budage bwategekwaga n’Abanazi, abavandimwe bacu benshi bakiri bato bishwe n’ubwo butegetsi butubahaga Imana. Nanone mu myaka ya vuba aha, abavandimwe bacu bo mu Burusiya bahamijwe ibyaha kandi barafungwa bazira ko babwiye abandi ubutumwa bwo muri Bibiliya, ibyo bikaba byariswe icyaha cy’ubutagondwa. Ndetse na Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu rurimi rw’Ikirusiya yarabuzanyijwe muri icyo gihugu, ishyirwa ku rutonde rw’ibitabo birimo ibitekerezo by’ubutagondwa, bitewe n’uko gusa ikoresha izina ry’Imana Yehova.

16. Nk’uko bivugwa mu 1 Yohana 4:1, kuki tutagombye kwita ku binyoma bivugwa ku basenga Yehova?

16 Icyo twakora ngo ibyo bitatubera igisitaza. Jya ugenzura umenye ukuri neza. Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yaburiye abari bamuteze amatwi ko bamwe bari ‘kuzabeshyerwa ibibi by’uburyo bwose’ (Mat 5:11). Ibyo binyoma byose bituruka kuri Satani. Atuma abaturwanya bakwirakwiza ibinyoma byuzuye urwango kandi bagaharabika abakunda ukuri (Ibyah 12:9, 10). Ntitugomba kwemera ibyo binyoma bikwirakwizwa n’abanzi bacu. Ntituzemera ko ibyo binyoma bidutera ubwoba cyangwa ngo bitume ukwizera kwacu guhungabana.—Soma muri 1 Yohana 4:1.

(4) YESU YARAGAMBANIWE KANDI BARAMUTERERANA

Abantu benshi basitajwe no kuba yaragambaniwe na Yuda. Ese ibintu nk’ibyo bibaho muri iki gihe? (Reba paragarafu ya 17 n’iya 18) *

17. Kuki ibintu byabaye mbere y’uko Yesu apfa, hari abo byashoboraga kubera igisitaza?

17 Mbere gato y’uko Yesu yicwa, imwe mu ntumwa ze 12 yaramugambaniye. Indi ntumwa yamwihakanye inshuro eshatu kandi kuri uwo mugoroba n’izindi ntumwa zose zaramutereranye (Mat 26:14-16, 47, 56, 75). Ariko ibyo ntibyamutunguye, kuko mbere yaho yari yavuze ko biri bube (Yoh 6:64; 13:21, 26, 38; 16:32). Hari uwashoboraga kubona ibyo bikamubera igisitaza maze akavuga ati: “Niba ari uko abigishwa ba Yesu bameze, sinshobora kubajyamo.”

18. Ni ubuhe buhanuzi bwasohoye mbere gato y’uko Yesu yicwa?

18 Ni iki Ibyanditswe bivuga? Imyaka amagana mbere yaho, Yehova yari yarandikishije mu Ijambo rye ko Mesiya yari kugambanirwa ku biceri by’ifeza 30 (Zek 11:12, 13). Uwari kugambanira Yesu yari kuba ari inshuti ye magara (Zab 41:9). Nanone umuhanuzi Zekariya yaranditse ati: “Kubita umwungeri intama zo mu mukumbi zitatane” (Zek 13:7). Aho kugira ngo ibyo bibere igisitaza abantu bakunda Yehova, bari kurushaho kugira ukwizera gukomeye kuko bari kuba biboneye ubuhanuzi buvuga ibya Yesu busohora.

19. Ni iki abakunda Yehova by’ukuri bazi?

19 Ese ibintu nk’ibyo bibaho muri iki gihe? Bibaho rwose. Muri iki gihe hari Abahamya ba Yehova bari bazwi cyane baretse ukuri baba abahakanyi, kandi bagerageza gushuka abandi ngo babakurikire. Bakwirakwije ibinyoma, bagoreka ukuri kandi baharabika Abahamya ba Yehova bakoresheje itangazamakuru na interineti. Ariko ibyo ntibibera igisitaza abakunda Yehova by’ukuri. Ahubwo baba bazi ko Bibiliya yahanuye ko ibintu nk’ibyo byari kubaho.—Mat 24:24; 2 Pet 2:18-22.

20. Twakora iki ngo tudasitazwa n’abantu baretse ukuri (2 Timoteyo 4:4, 5)?

20 Icyo twakora ngo ibyo bitatubera igisitaza. Tugomba kugira ukwizera gukomeye twiyigisha buri gihe, tugakomeza gusenga kandi tugakomeza gukorana umwete umurimo Yehova yadushinze. (Soma muri 2 Timoteyo 4:4, 5.) Iyo dufite ukwizera, ibinyoma batuvugaho ntibituma dushya ubwoba (Yes 28:16). Urukundo dukunda Yehova, Ijambo rye n’abavandimwe bacu, rutuma tudasitazwa n’abo bantu baretse ukuri.

21. Nubwo abantu benshi bo muri iki gihe badakunda ubutumwa tubagezaho, ni iki dushobora kwemera tudashidikanya?

21 Mu kinyejana cya mbere, hari benshi batemeye Yesu. Ariko hari n’abandi benshi bamwemeye. Muri abo bantu harimo nibura umwe mu bari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, ndetse n’“abatambyi benshi” (Ibyak 6:7; Mat 27:57-60; Mar 15:43). Muri iki gihe na bwo, hari abantu babarirwa muri za miriyoni bemeye kuba abigishwa ba Yesu. Babitewe n’iki? Babitewe n’uko bize ukuri ko mu Byanditswe kandi baragukunda. Ijambo ry’Imana rigira riti: “Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi, kandi ntibagira igisitaza.”—Zab 119:165.

INDIRIMBO YA 124 Turi indahemuka

^ par. 5 Mu gice kibanziriza iki twabonye impamvu enye zatumye abantu bo mu gihe cya kera banga Yesu n’impamvu abantu bo muri iki gihe banga abigishwa be. Muri iki gice turi burebe izindi mpamvu enye. Nanone turi burebe impamvu abakunda Yehova by’ukuri batagira ikibasitaza.

^ par. 60 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yesu asangira na Matayo n’abakoresha b’ikoro.

^ par. 62 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yesu yirukana abacururizaga mu rusengero.

^ par. 64 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yesu bamuhekesha igiti cy’umubabaro.

^ par. 66 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yuda agambanira Yesu amusoma.