Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 21

Yehova azaguha imbaraga

Yehova azaguha imbaraga

‘Iyo mfite intege nke ni bwo ngira imbaraga.’—2 KOR 12:10.

INDIRIMBO YA 73 Duhe gushira amanga

INSHAMAKE *

1-2. Ni ibihe bibazo Abahamya benshi baba bafite?

INTUMWA Pawulo yagiriye Timoteyo inama yo gusohoza umurimo we mu buryo bwuzuye, kandi iyo nama ireba Abakristo bose (2 Tim 4:5). Twese tugomba kumvira iyo nama ya Pawulo. Ariko hari igihe biba bitoroshye. Hari abavandimwe na bashiki bacu benshi baba bagomba kugira ubutwari kugira ngo bakore umurimo wo kubwiriza (2 Tim 4:2). Tekereza wenda nk’abavandimwe baba mu bihugu byahagaritse bimwe mu bikorwa byacu cyangwa bigahagarika burundu umurimo wacu. Barabwiriza nubwo baba bazi ko bishobora gutuma bafungwa.

2 Abagaragu ba Yehova bahura n’ibibazo byinshi bishobora gutuma bacika intege. Urugero, abenshi bamara amasaha menshi bakora kugira ngo babone iby’ibanze imiryango yabo ikenera. Baba bifuza gukora byinshi mu murimo, ariko icyumweru kijya gushira bananiwe cyane. Abandi bo bakora bike cyane mu murimo bitewe n’indwara idakira cyangwa iza bukuru. Hari n’ubwo baba baraheze mu nzu. Hari n’abandi bahora bumva ko nta cyo bamaze. Mushiki wacu witwa Mary * yaravuze ati: “Kwikuramo ibitekerezo binca intege binsaba imbaraga nyinshi ku buryo binaniza. Ubwo rero bituma numva niciriye urubanza kuko bintwara igihe n’imbaraga nagombye gukoresha mu murimo wo kubwiriza.”

3. Ni iki turi burebe muri iki gice?

3 Uko ibibazo dufite byaba bimeze kose, Yehova ashobora kuduha imbaraga tukabyihanganira kandi tugakomeza kumukorera dukurikije uko ubushobozi bwacu bungana. Mbere y’uko tureba uko Yehova ashobora kudufasha, reka tubanze turebe uko yahaye imbaraga Pawulo na Timoteyo bagakomeza kumukorera nubwo bari bafite ibibazo.

YEHOVA ADUHA IMBARAGA ZIDUFASHA GUKORA UMURIMO WO KUBWIRIZA

4. Ni ibihe bibazo Pawulo yahuye na byo?

4 Pawulo yahuye n’ibibazo byinshi. Yari akeneye ko Yehova amufasha cyanecyane igihe yakubitwaga, agaterwa amabuye n’igihe yari afunzwe (2 Kor 11:23-25). Pawulo yivugiye ko hari igihe yumvaga yacitse intege (Rom 7:18, 19, 24). Nanone yagombaga kwihanganira icyo yise “ihwa ryo mu mubiri,” kandi yifuzaga cyane ko Imana ikimukuriraho.—2 Kor 12:7, 8.

Ni iki cyafashije Pawulo gukora umurimo wo kubwiriza? (Reba paragarafu ya 5-6) *

5. Ni ibiki Pawulo yagezeho nubwo yari ahanganye n’ibibazo byinshi?

5 Yehova yahaye Pawulo imbaraga akomeza gukora umurimo nubwo yahuye n’ibyo bibazo byose. Reka turebe ibyo Pawulo yagezeho. Urugero, igihe yari afungiwe i Roma, yabwirije ubutumwa bwiza ashize amanga abayobozi b’Abayahudi wenda n’abategetsi (Ibyak 28:17; Fili 4:21, 22). Nanone yabwirije abenshi mu basirikare barindaga Kayisari, abwiriza n’abazaga kumusura bose (Ibyak 28:30, 31; Fili 1:13). Muri icyo gihe, ni bwo Pawulo yahumekewe n’Imana yandika amabaruwa yagiriye akamaro Abakristo b’ukuri bose natwe turimo. Nanone ibyabaye kuri Pawulo byakomeje Abakristo b’i Roma bituma “barushaho kugaragaza ubutwari bwo kuvuga ijambo ry’Imana badatinya” (Fili 1:14). Nubwo hari igihe Pawulo atashoboraga gukora byinshi nk’uko yabyifuzaga, yakoraga ibyo ashoboye kandi ibyo byatumaga ubutumwa bwiza “butera imbere aho kububera inkomyi.”—Fili 1:12.

6. Dukurikije ibivugwa mu 2 Abakorinto 12:9, 10, ni iki cyafashije Pawulo gusohoza umurimo we?

6 Pawulo yiboneye ko ibyo yakoze mu murimo wa Yehova byose bitaturutse ku bushobozi bwe, ahubwo ko ari imbaraga z’Imana. Yavuze ko imbaraga z’Imana ‘zarimo zuzurira mu ntege nke.’ (Soma mu 2 Abakorinto 12:9, 10.) Yehova yahaye Pawulo umwuka wera, umuha imbaraga zimufasha gusohoza umurimo we mu buryo bwuzuye, nubwo yatotejwe, agafungwa, kandi agahura n’ibindi bibazo.

Ni iki cyafashije Timoteyo gukora umurimo wo kubwiriza? (Reba paragarafu ya 7) *

7. Ni izihe ngorane Timoteyo yari afite zashoboraga gutuma adasohoza neza umurimo we?

7 Timoteyo akiri muto yakoranye na Pawulo kandi na we yishingikirizaga ku mbaraga z’Imana mu murimo yakoraga. Timoteyo yajyanye na Pawulo mu ngendo z’ubumisiyonari yakoze. Nanone hari izindi ngendo Pawulo yamwoherezagamo agiye gusura amatorero no kuyakomeza (1 Kor 4:17). Timoteyo ashobora kuba yarumvaga atifitiye ikizere. Birashoboka ko ari yo mpamvu Pawulo yamugiriye inama igira iti: “Ntihakagire umuntu uhinyura ubusore bwawe” (1 Tim 4:12). Ikindi kandi, muri icyo gihe Timoteyo na we yari afite ihwa ryo mu mubiri kuko ‘yakundaga kurwaragurika’ (1 Tim 5:23). Icyakora Timoteyo yari azi ko imbaraga z’umwuka wera wa Yehova zari kumufasha kubwiriza ubutumwa bwiza no gukorera abavandimwe be.—2 Tim 1:7.

YEHOVA ADUHA IMBARAGA TUGAKOMEZA KUBA INDAHEMUKA MU GIHE DUFITE IBIBAZO

8. Ni mu buhe buryo Yehova akomeza abagaragu be muri iki gihe?

8 Muri iki gihe Yehova aha abagaragu be “imbaraga zirenze izisanzwe” kugira ngo bakomeze kumukorera mu budahemuka (2 Kor 4:7). Reka turebe ibintu bine Yehova aduha bidukomeza kandi bikadufasha gukomeza kumubera indahemuka. Ibyo ni isengesho, Bibiliya, Abakristo bagenzi bacu n’umurimo wo kubwiriza.

Yehova aduha imbaraga akoresheje isengesho (Reba paragarafu ya 9)

9. Isengesho ridufasha rite?

9 Imbaraga duhabwa n’isengesho. Mu Befeso 6:18, Pawulo adutera inkunga yo gusenga “igihe cyose.” Imana isubiza amasengesho yacu iduha imbaraga. Jonnie wo muri Boliviya yiboneye ko ibyo ari ukuri, igihe yahuraga n’ibigeragezo byaje byisukiranya. Umugore we n’ababyeyi be barwariye rimwe bararemba. Kubitaho bose ntibyari byoroshye. Mama we yarapfuye kandi umugore we na se, na bo bamaze igihe kirekire batarakira. Iyo Jonnie yibutse ibyamubayeho agira ati: “Muri ibyo bibazo byose, nafashwaga no kuvuga amasengesho agusha ku ngingo.” Yehova yahaye Jonnie imbaraga yari akeneye kugira ngo yihangane. Umusaza w’itorero witwa Ronald, na we wo muri Boliviya, yamenye ko nyina arwaye kanseri, kandi yaje gupfa nyuma y’ukwezi kumwe. Ni iki cyamufashije kwihangana? Yaravuze ati: “Gusenga Yehova bituma mubwira ibintu byose bindi ku mutima, n’uko niyumva. Nzi neza ko anyumva kurusha undi muntu wese, ndetse no kuruta uko nange ubwange niyumva.” Hari ubwo twumva ibibazo byaturenze, cyangwa tukumva tutazi icyo twashyira mu isengesho. Ariko Yehova adusaba kumusenga nubwo kumubwira ibitekerezo byacu n’uko twiyumva byaba bitugoye.—Rom 8:26, 27.

Yehova aduha imbaraga akoresheje Bibiliya (Reba paragarafu ya 10)

10. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 4:12, kuki gusoma Bibiliya no gutekereza ku byo dusoma ari iby’ingenzi?

10 Imbaraga duhabwa na Bibiliya. Pawulo yasomaga Ibyanditswe bikamuha imbaraga kandi bikamuhumuriza. Natwe twagombye kumwigana (Rom 15:4). Iyo dusomye Ijambo ry’Imana kandi tukaritekerezaho, Yehova ashobora gukoresha umwuka wera, tukabona uko Bibiliya yadufasha mu bibazo dufite. (Soma mu Baheburayo 4:12.) Wa muvandimwe witwa Ronald, yaravuze ati: “Nshimishwa no kuba mfite akamenyero ko gusoma igice cya Bibiliya buri mugoroba. Ntekereza cyane ku mico ya Yehova n’uko yagiye agaragariza abagaragu be ko abakunda. Ibyo binsubizamo imbaraga rwose.”

11. Bibiliya yafashije ite mushiki wacu wari ufite agahinda?

11 Gutekereza ku Ijambo ry’Imana bishobora kudufasha kubona ibibazo dufite mu buryo bukwiriye. Reka turebe uko Bibiliya yafashije umupfakazi wari ufite agahinda. Umusaza w’itorero yamugiriye inama yo gusoma igitabo cya Yobu. Agitangira kugisoma, yabanje kunenga Yobu kubera imitekerereze idakwiriye yari afite. Yabaye nk’umugira inama ati: “Yobu, ntugaheranwe n’ibibazo ufite!” Ariko nyuma yaho yaje kubona ko burya imitekerereze ye yari yarabaye nk’iya Yobu. Ibyo byamufashije guhindura imitekerereze ye kandi bimuha imbaraga zo kwihanganira urupfu rw’umugabo we.

Yehova aduha imbaraga akoresheje Abakristo bagenzi bacu (Reba paragarafu ya 12)

12. Yehova adufasha ate akoresheje Abakristo bagenzi bacu?

12 Abakristo bagenzi bacu baradukomeza. Ubundi buryo Yehova akoresha kugira ngo aduhe imbaraga, ni Abakristo bagenzi bacu. Pawulo yanditse ko yifuzaga cyane “guterana inkunga” n’Abakristo bagenzi be (Rom 1:11, 12). Mary, twigeze kuvuga, na we yabonye akamaro k’Abakristo bagenzi be. Yaravuze ati: “Yehova yamfashije akoresheje abavandimwe na bashiki bacu batari bazi n’ibibazo mfite. Bambwiraga amagambo yo kuntera inkunga cyangwa bakanyandikira agakarita, kandi rwose ni byo nari nkeneye. Nanone byamfashije kwisanzura ku bandi badada bari baragize ibibazo nk’ibyange kandi hari byinshi nabigiyeho. Ikindi kandi abasaza baramfashaga bagatuma numva mfite agaciro mu itorero.”

13. Twaterana inkunga dute mu gihe twagiye mu materaniro?

13 Ahantu heza kurusha ahandi tubonera uburyo bwo guterana inkunga, ni mu materaniro. Mu gihe wagiye mu materaniro, jya ufata iya mbere utere inkunga abandi, ubabwire amagambo avuye ku mutima, agaragaza ko ubakunda kandi ko ubashimira ibyo bakora. Urugero, mbere y’uko amateraniro atangira, umusaza w’itorero witwa Peter yabwiye mushiki wacu ufite umugabo udasenga Yehova ati: “Ntushobora kwiyumvisha ukuntu iyo nkubonye mu materaniro bintera inkunga. Buri gihe uzana n’abana bawe batandatu kandi muba mwiteguye gutanga ibitekerezo.” Uwo mushiki wacu yamushubije amushimira n’amarira amubunga mu maso ati: “Ayo magambo umbwiye arankomeje rwose. Ni yo nari nkeneye kumva.”

Yehova aduha imbaraga akoresheje umurimo wo kubwiriza (Reba paragarafu ya 14)

14. Gukora umurimo wo kubwiriza bidufasha bite?

14 Umurimo wo kubwiriza utwongerera imbaraga. Iyo tubwira abandi ukuri ko muri Bibiliya, uko babyakira kose, twumva twishimye kandi bikadukomeza (Imig 11:25). Mushiki wacu witwa Stacy yiboneye ukuntu umurimo wo kubwiriza utuma tugira imbaraga. Igihe mwene wabo yacibwaga mu itorero byaramubabaje cyane, ku buryo yakomezaga kwibaza ati: “Ese nta kintu nari gukora kugira ngo mufashe?” Kubyikuramo ntibyari byoroshye. Ni iki cyamufashije kongera kugira ibyishimo? Ni umurimo wo kubwiriza! Iyo yabaga abwiriza, yatekerezaga cyane ku bantu bo mu ifasi babaga bakeneye ko abafasha. Yaravuze ati: “Muri icyo gihe, Yehova yampaye umwigishwa wagize amajyambere yihuse. Byanteye inkunga cyane. Navuga ko ikintu gikomeye cyamfashije gutuza ari ugukora umurimo wo kubwiriza.”

15. Ibyo Mary yavuze byakwigishije iki?

15 Hari bamwe bumva badashobora gukora byinshi mu murimo bitewe n’ibibazo bafite. Niba nawe ari uko wiyumva, jya wibuka ko Yehova ashimishwa n’uko ukora uko ushoboye. Reka twongere turebe urugero rwa Mary. Igihe yimukiraga mu itorero rikoresha urundi rurimi, yumvaga hari ibyo adashoboye gukora. Yaravuze ati: “Namaze igihe nta kindi nshoboye gukora, uretse gutanga igisubizo kigufi, gusoma umurongo wo muri Bibiliya cyangwa gutanga inkuru y’Ubwami mu murimo wo kubwiriza.” Iyo yigereranyaga n’abavuga neza ururimi iryo torero rikoresha, yumvaga adashoboye. Ariko yahinduye uko yabonaga ibintu. Yasobanukiwe ko Yehova ashobora kumukoresha nubwo we yumvaga hari ibyo adashoboye. Yaravuze ati: “Inyigisho z’ukuri zirokora ubuzima, zivugwa mu magambo yoroheje kandi ni zo zihindura imibereho y’abantu.”

16. Ni iki cyatera inkunga abaheze mu nzu?

16 Nubwo twaba twaraheze mu nzu, Yehova abona ko tuba twifuza kubwiriza kandi biramushimisha. Ashobora kudufasha tukabwiriza abantu batwitaho cyangwa abaganga. Turamutse tugereranyije ibyo dukora muri iki gihe n’ibyo twakoraga kera, bishobora kuduca intege. Ariko nitubona ukuntu Yehova adufasha muri iki gihe, bizaduha imbaraga zo kwihanganira ikigeragezo icyo ari cyo cyose dufite ibyishimo.

17. Dukurikije ibivugwa mu Mubwiriza 11:6, kuki dukwiriye gukomeza kubwiriza nubwo tutahita tubona umusaruro w’ibyo twakoze?

17 Iyo duteye imbuto z’ukuri ntituba tuzi izizamera maze zigakura. (Soma mu Mubwiriza 11:6.) Urugero hari mushiki wacu witwa Barbara, uri mu kigero k’imyaka 80, ubwiriza kuri terefone cyangwa akabwiriza akoresheje amabaruwa buri gihe. Igihe kimwe yohereje ibaruwa yashyizemo Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 2014, yarimo ingingo igira iti: “Icyo Imana yagukoreye.” Iyo baruwa yayoherereje umugabo n’umugore bahoze ari Abahamya ba Yehova, ariko ntiyari abizi. Iyo gazeti barayisomye, barongera barayisoma koko! Uwo mugabo yumvise ko ari Yehova barimo bivuganira. We n’umugore we bongeye kujya mu materaniro, kandi amaherezo nyuma y’imyaka irenga 27, bongeye kuba Abahamya ba Yehova barangwa n’ishyaka. Tekereza ukuntu Barbara yumvise ameze abonye akamaro iyo baruwa yagize! Byamuteye inkunga kandi bimwongerera imbaraga.

Yehova aduha imbaraga akoresheje (1) isengesho, (2) Bibiliya, (3) Abakristo bagenzi bacu (4) n’umurimo wo kubwiriza (Reba paragarafu ya 9-10, 12, 14)

18. Twakora iki ngo Imana itwongerere imbaraga?

18 Hari ibintu byinshi Yehova yaduhaye bitwongerera imbaraga. Iyo dukoresheje bimwe muri byo, urugero nk’isengesho, Bibiliya, Abakristo bagenzi bacu n’umurimo wo kubwiriza, tuba tugaragaje ko twemera ko Yehova afite ubushobozi bwo kudufasha kandi ko abishaka. Nimureke buri gihe tuge twishingikiriza kuri Data wo mu ijuru, we ‘werekana imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye.’—2 Ngoma 16:9.

INDIRIMBO YA 61 Mwebwe Bahamya nimujye mbere!

^ par. 5 Turi mu bihe bigoye, ariko Yehova aduha imbaraga zidufasha kwihangana. Muri iki gice turi burebe uko Yehova yafashije intumwa Pawulo na Timoteyo bagakomeza kumukorera nubwo bari bafite ibibazo. Turi burebe ibintu bine Yehova aduha muri iki gihe, bikadufasha kwihangana.

^ par. 2 Izina ryarahinduwe.

^ par. 53 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Igihe Pawulo yari afungiwe i Roma, yandikiye amatorero menshi inzandiko kandi abwiriza ubutumwa bwiza abazaga kumusura.

^ par. 55 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Igihe Timoteyo yabaga yasuye amatorero, yateraga abavandimwe inkunga.