Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 20

Ibyahishuwe bivuga ko bizagendekera bite abanzi b’Imana?

Ibyahishuwe bivuga ko bizagendekera bite abanzi b’Imana?

“Abakoranyiriza ahantu hitwa Harimagedoni mu giheburayo.”—IBYAH 16:16.

INDIRIMBO YA 150 Shaka Imana ukizwe

INSHAMAKE *

1. Igitabo k’Ibyahishuwe kivuga ko Satani yari gukorera iki abagaragu b’Imana?

 IGITABO k’Ibyahishuwe kitubwira ko ubu Ubwami bw’Imana butegekera mu ijuru, kandi ko Satani yirukanyweyo (Ibyah 12:1-9). Ibyo byatumye mu ijuru bishima, ariko twe duhura n’ibibazo. Kubera iki? Ni ukubera ko Satani yarakariye abagaragu ba Yehova b’indahemuka bari hano ku isi.—Ibyah 12:12, 15, 17.

2. Ni iki cyadufasha gukomeza kuba indahemuka?

2 Ni iki cyadufasha gukomeza kuba indahemuka nubwo Satani aturwanya (Ibyah 13:10)? Kumenya ibizabaho mu gihe kiri imbere, biradufasha. Urugero mu gitabo k’Ibyahishuwe, intumwa Yohana avuga imwe mu migisha turi hafi kubona. Hari n’aho avuga ko abanzi b’Imana bazarimbuka. Reka noneho turebe uko igitabo k’Ibyahishuwe kigaragaza abo banzi b’Imana n’uko bizabagendekera.

IGITABO K’IBYAHISHUWE KIGARAGAZA ABANZI B’IMANA GIKORESHEJE IMVUGO Z’IKIGERERANYO

3. Vuga zimwe mu mvugo z’ikigereranyo zikoreshwa mu gitabo k’Ibyahishuwe.

3 Igitabo k’Ibyahishuwe gitangira kitubwira ko ibyanditswemo bivugwa mu “bimenyetso,” cyangwa mu mvugo z’ikigereranyo (Ibyah 1:1). Abanzi b’Imana bagereranywa n’inyamaswa z’inkazi. Urugero, havugwamo “inyamaswa y’inkazi izamuka iva mu nyanja,” ifite “amahembe icumi n’imitwe irindwi” (Ibyah 13:1). Iyo nyamaswa ikurikirwa n’‘indi y’inkazi izamuka ivuye mu isi,’ ivuga nk’ikiyoka kandi ‘ikamanura umuriro mu ijuru’ (Ibyah 13:11-13). Nanone hari indi “nyamaswa y’inkazi itukura” kandi hari indaya iyicayeho. Izo nyamaswa eshatu z’inkazi, zigereranya abanzi ba Yehova bamaze igihe kirekire bamurwanya, bakarwanya n’Ubwami bwe. Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko tumenya abo banzi b’Imana abo ari bo.—Ibyah 17:1, 3.

INYAMASWA ENYE NINI

Ziva mu “nyanja” (Dan 7:1-8, 15-17) Zigereranya ubutegetsi bw’ibihangange bwagiye butegeka uduce twarimo abagaragu b’Imana cyangwa bukabatoteza, kuva mu gihe cya Daniyeli (Reba paragarafu ya 4 n’iya 7)

4-5. Ibivugwa muri Daniyeli 7:15-17 bidufasha bite kumenya icyo izo nyamaswa z’inkazi zisobanura?

4 Tugomba kubanza kumenya icyo izo nyamaswa z’inkazi n’indaya bisobanura, kugira ngo tumenye abo banzi b’Imana abo ari bo. Bibiliya ni yo yadufasha kubisobanukirwa neza. Imvugo nyinshi z’ikigereranyo zikoreshwa mu gitabo k’Ibyahishuwe, ziba zarakoreshejwe no mu bindi bitabo bya Bibiliya. Urugero, umuhanuzi Daniyeli yeretswe ‘inyamaswa enye nini ziva mu nyanja’ (Dan 7:1-3). Daniyeli atubwira icyo zisobanura. Izo nyamaswa zigereranya ‘abami’ bane cyangwa ubutegetsi. (Soma muri Daniyeli 7:15-17.) Ibyo rero bituma dusobanukirwa neza ko za nyamaswa z’inkazi zivugwa mu Byahishuwe, na zo zigereranya ubutegetsi.

5 Reka noneho turebe zimwe mu mvugo z’ikigereranyo, zikoreshwa mu gitabo k’Ibyahishuwe. Ibyo biri butume tumenya uko Bibiliya idufasha kuzisobanukirwa. Reka tubanze turebe icyo izo nyamaswa z’inkazi zigereranya, n’uko bizazigendekera. Hanyuma, turi burebe icyo twagombye gukora.

ABANZI B’IMANA BARAMENYEKANYE

INYAMASWA Y’INKAZI IFITE IMITWE IRINDWI

Izamuka “iva mu nyanja” kandi ifite imitwe irindwi, amahembe icumi n’amakamba icumi ku mahembe yayo. (Ibyah 13:1-4) Igereranya ubutegetsi bwose bwagiye butegeka abantu kugeza ubu. Imitwe irindwi igereranya ubutegetsi bw’ibihangange burindwi bwagiye butegeka uduce twarimo abagaragu b’Imana cyangwa bukabatoteza (Reba paragarafu ya 6-8)

6. Inyamaswa y’inkazi ifite imitwe irindwi ivugwa mu Byahishuwe 13:1-4, igereranya iki?

6 Inyamaswa y’inkazi ifite imitwe irindwi igereranya iki? (Soma mu Byahishuwe 13:1-4.) Tubonye ko iyo nyamaswa imeze nk’ingwe, ikagira amajanja nk’ay’idubu, umunwa nk’uw’intare n’amahembe icumi. Ibyo bintu byose biranga iyo nyamaswa y’inkazi, ni na byo biranga inyamaswa enye z’inkazi zivugwa muri Daniyeli igice cya 7. Icyakora iyo nyamaswa ivugwa mu gitabo k’Ibyahishuwe, ifite ibimenyetso byose biranga inyamaswa enye zivugwa mu gitabo cya Daniyeli. Ni yo mpamvu iyo nyamaswa, itagereranya ubutegetsi bumwe. Intumwa Yohana yavuze ko itegeka “abantu bo mu miryango yose n’amoko yose n’indimi zose n’amahanga yose.” Birumvikana ko iyo nyamaswa ifite ububasha buruta ubw’igihugu kimwe (Ibyah 13:7). Ubwo rero, iyo nyamaswa y’inkazi igereranya ubutegetsi bwose bwagiye butegeka abantu kugeza ubu. *Umubw 8:9.

7. Buri mutwe w’iyo nyamaswa y’inkazi ugereranya iki?

7 Buri mutwe w’iyo nyamaswa ugereranya iki? Igice cya 17 cyo mu gitabo k’Ibyahishuwe, gishobora kudufasha kubona igisubizo k’icyo kibazo, kuko gisobanura iyo nyamaswa ivugwa mu gice cya 13. Mu Byahishuwe 17:10 hagira hati: “Hari abami barindwi: batanu baraguye, umwe ariho, undi ntaraza ariko naza agomba kugumaho igihe gito.” Mu butegetsi bwose Satani yakoresheje kugeza ubu, burindwi muri bwo ni bwo bwagereranyijwe n’“imitwe,” kuko bwakomeye kuruta ubundi. Ubwo ni ubutegetsi bw’ibihangange bwagiye butegeka uduce twarimo abagaragu b’Imana benshi cyangwa bukabatoteza. Mu gihe k’intumwa Yohana, ubutegetsi butanu muri bwo bwari bwaramaze kubaho. Ubwo butegetsi ni Egiputa, Ashuri, Babuloni, Abamedi n’Abaperesi n’u Bugiriki. Ubutegetsi bw’igihangange bwa gatandatu ni Roma kandi ni yo yategekaga igihe Yohana yerekwaga Ibyahishuwe. None se, umutwe wa karindwi cyangwa ubutegetsi bw’igihanganye bwa karindwi ari na bwo bwa nyuma, bwari kuba ubuhe?

8. Umutwe wa karindwi w’iyo nyamaswa y’inkazi, ugereranya iki?

8 Ubuhanuzi bwo muri Daniyeli, buri budufashe kumenya icyo umutwe wa karindwi w’inyamaswa y’inkazi ugereranya. None se, ni ubuhe butegetsi bwari kuba butegeka muri iyi minsi y’imperuka cyangwa “ku munsi w’Umwami” (Ibyah 1:10)? Ni ubutegetsi bw’igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika. Ubwo rero, dushobora kwemeza ko ari bwo mutwe wa karindwi w’inyamaswa y’inkazi, ivugwa mu Byahishuwe 13:1-4.

INYAMASWA Y’INKAZI IFITE AMAHEMBE ABIRI NK’AY’UMWANA W’INTAMA

“Izamuka ivuye mu isi” kandi ivuga “nk’ikiyoka.” ‘Imanura umuriro mu ijuru’ kandi ikora ibitangaza kuko ari ‘umuhanuzi w’ibinyoma.’ (Ibyah 13:11-15; 16:13; 19:20) Ubutegetsi bw’Abongereza n’Abanyamerika bugereranywa n’inyamaswa y’amahembe abiri nanone yitwa umuhanuzi w’ibinyoma. Kubera iki? Kubera ko buyobya abatuye isi kandi bukababwira “gukora igishushanyo” cya ya “nyamaswa y’inkazi” ifite imitwe irindwi n’amahembe icumi (Reba paragarafu ya 9)

9. Inyamaswa y’inkazi ifite “amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama,” igereranya iki?

9 Mu Byahishuwe igice cya 13, hakomeza hatubwira ko ubutegetsi bwa karindwi bw’Abongereza n’Abanyamerika, nanone bwitwara nk’inyamaswa y’inkazi ifite ‘amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama, ariko igatangira kuvuga nk’ikiyoka.’ Iyo nyamaswa “ikora ibimenyetso bikomeye, ku buryo ndetse imanura umuriro mu ijuru, ikawusuka ku isi abantu babireba” (Ibyah 13:11-15). Nanone mu Byahishuwe igice cya 16 n’icya 19, havuga ko iyo nyamaswa y’inkazi ari ‘umuhanuzi w’ibinyoma’ (Ibyah 16:13; 19:20). Daniyeli na we yavuze ko ubutegetsi bw’Abongereza n’Abanyamerika bwari ‘kurimbura mu buryo butangaje’ (Dan 8:19, 23, 24). Uko ni ko byagenze mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Ibisasu bibiri bya kirimbuzi byatewe mu Buyapani byatumye iyo ntambara irangira, byari byarakozwe n’Abongereza bafatanyije n’Abanyamerika. Igihe ubwo butegetsi bwakoreshaga ibyo bisasu, ni nk’aho bwari bumanuye ‘umuriro mu ijuru bukawusuka ku isi.’

INYAMASWA Y’INKAZI ITUKURA

Indaya igereranya Babuloni Ikomeye yicaye kuri iyo nyamaswa. Bibiliya ivuga ko iyo nyamaswa ari umwami wa munani. (Ibyah 17:3-6, 8, 11) Iyo ndaya yabanje kuyobora iyo nyamaswa, ariko nyuma iyo nyamaswa irayirimbura. Iyo ndaya igereranya amadini yose y’ikinyoma. Muri iki gihe, iyo nyamaswa igereranya Umuryango w’Abibumbye, uharanira inyungu z’ubutegetsi bwose bwo ku isi (Reba paragarafu ya 10, 14-17)

10. “Igishushanyo cya ya nyamaswa y’inkazi” kigereranya iki? (Ibyahishuwe 13:14, 15; 17:3, 8, 11)

10 Hari indi nyamaswa y’inkazi itukura, yenda kumera nka ya yindi ifite imitwe irindwi. Yitwa ‘igishushanyo cy’inyamaswa y’inkazi’ kandi igitabo k’Ibyahishuwe kivuga ko iyo nyamaswa ari “umwami wa munani.” * (Soma mu Byahishuwe 13:14, 15; 17:3, 8, 11.) Icyo gitabo kivuga ko uwo ‘mwami’ yari kubaho, akaza kuvaho nyuma akongera kubaho. Ibyo ni byo byabaye ku Muryango w’Abibumbye, uharanira inyungu z’ubutegetsi bwose bwo ku isi. Wabanje kwitwa Umuryango w’Amahanga. Waje kuvaho mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, hanyuma uza kugaruka witwa Umuryango w’Abibumbye.

11. Ni iki inyamaswa z’inkazi zizakora, ariko se kuki tudakwiriye kugira ubwoba?

11 Izo nyamaswa z’inkazi cyangwa ubutegetsi, bizashishikariza abantu kurwanya Yehova n’ubwoko bwe. Yohana yavuze ko ari nk’aho ubwo butegetsi buzakoranyiriza hamwe “abami bo mu isi yose ituwe,” kugira ngo bage mu ntambara ya Harimagedoni, yo ku “munsi ukomeye w’Imana Ishobora byose” (Ibyah 16:13, 14, 16). Ariko ntidukwiriye kugira ubwoba, kuko Yehova Imana yacu ikomeye azahita adutabara, maze agakiza abantu bose bashyigikira ubwami bwe.—Ezek 38:21-23.

12. Bizagendekera bite izo nyamaswa z’inkazi?

12 None se amaherezo y’izo nyamaswa ni ayahe? Mu Byahishuwe 19:20 hasubiza icyo kibazo hagira hati: “Ya nyamaswa y’inkazi irafatwa, ifatanwa na wa muhanuzi w’ibinyoma wakoreraga ibimenyetso imbere yayo, ibyo yayobeshaga abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa n’abaramyaga igishushanyo cyayo. Nuko iyo nyamaswa y’inkazi n’uwo muhanuzi w’ibinyoma bajugunywa mu nyanja y’umuriro igurumanamo amazuku bakiri bazima.” Ubwo rero, mu gihe abo banzi b’Imana bazaba bagitegeka, ni bwo Imana izabarimbura burundu.

13. Abategetsi bo muri iyi si bahatira Abakristo b’ukuri gukora iki?

13 Ibyo byagombye gutuma dukora iki? Kubera ko turi Abakristo b’ukuri, tugomba kubera Yehova indahemuka kandi tugashyigikira Ubwami bwe (Yoh 18:36). Ubwo rero, ntitugomba kwivanga mu bibazo bya poritike byo muri iyi si. Icyakora ibyo bishobora kugorana cyane, kubera ko abategetsi bo muri iyi si bashaka ko tubashyigikira, haba mu magambo no mu bikorwa. Abashyigikira ubutegetsi bwo muri iyi si, bashyirwaho ikimenyetso k’inyamaswa (Ibyah 13:16, 17). Umuntu wese ushyirwaho icyo kimenyetso, Yehova ntazamwemera kandi ntazabona ubuzima bw’iteka (Ibyah 14:9, 10; 20:4). Ubwo rero, tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo tutivanga muri poritike, kabone niyo abategetsi babiduhatira.

INDAYA IKOMEYE IZARIMBUKA IKOJEJWE ISONI

14. Ni ikihe kintu Yohana yabonye kikamutangaza cyane? (Ibyahishuwe 17:3-5)

14 Hari ikindi kintu intumwa Yohana yabonye ‘kiramutangaza cyane.’ Icyo kintu ni ikihe? Ni umugore yabonye yicaye kuri imwe muri za nyamaswa z’inkazi (Ibyah 17:1, 2, 6). Uwo mugore ni ‘indaya ikomeye’ kandi yitwa “Babuloni Ikomeye.” Nanone ‘asambana n’abami b’isi.’—Soma mu Byahishuwe 17:3-5.

15-16. “Babuloni Ikomeye” ni iki kandi se tubyemezwa n’iki?

15 “Babuloni Ikomeye” igereranywa n’umugore ni iki? Uwo mugore ntagereranya abategetsi bo muri iyi si, kuko Bibiliya ivuga ko asambana na bo (Ibyah 18:9). Kuba yicaye kuri iyo nyamaswa, bigaragaza ko aba ashaka kuyobora abo bategetsi. Nanone uwo mugore ntagereranya abacuruzi b’abanyamururumba bo muri iyi si ya Satani. Kubera iki? Ni ukubera ko hari ahandi bavugwa mu gitabo k’Ibyahishuwe, bitwa “abacuruzi bo mu isi.”—Ibyah 18:11, 15, 16.

16 Bibiliya ikoresha ijambo “indaya,” ishaka kuvuga abantu bavuga ko basenga Imana, nyamara bagasenga ibigirwamana cyangwa bagakora ibindi bintu bituma baba inshuti z’iyi si (1 Ngoma 5:25; Yak 4:4). Naho abantu bakomeza kubera Imana indahemuka, Bibiliya ibita ‘amasugi’ (2 Kor 11:2; Ibyah 14:4). Abantu bo muri Babuloni ya kera basengaga imana z’ibinyoma. Ni yo mpamvu Babuloni Ikomeye igereranya amadini yose y’ikinyoma.—Ibyah 17:5, 18; reba ingingo yasohotse ku rubuga rwa jw.org, ifite umutwe uvuga ngo: “Babuloni Ikomeye ni iki?

17. Bizagendekera bite Babuloni Ikomeye?

17 Bizagendekera bite Babuloni Ikomeye? Mu Byahishuwe 17:16, 17 hasubiza icyo kibazo hagira hati: “Ya mahembe icumi wabonye na ya nyamaswa y’inkazi bizanga iyo ndaya biyicuze biyambike ubusa, birye inyama zayo, kandi bizayitwika ikongoke. Kuko Imana yashyize mu mutima wabyo gusohoza igitekerezo cyayo.” Yehova azatuma amahanga akoresha ya nyamaswa y’inkazi itukura, ari yo igereranya Umuryango w’Abibumbye, kugira ngo irimbure amadini yose y’ikinyoma.—Ibyah 18:21-24.

18. Twakora iki kugira ngo tugaragaze ko tudashyigikira na gato Babuloni Ikomeye?

18 Ibyo byagombye gutuma dukora iki? Tugomba gukomeza gusenga mu buryo “butanduye kandi budahumanye imbere y’Imana yacu” (Yak 1:27). Ntitukemere ko Babuloni Ikomeye itugiraho ingaruka. Tuge twirinda ibintu byose biranga Babuloni Ikomeye. Ibyo bikubiyemo inyigisho zayo z’ikinyoma, iminsi mikuru yayo, ibikorwa byayo byo guta umuco n’ibikorwa byayo by’ubupfumu. Nanone, tuzakomeza kubwira abantu ngo ‘bayisohokemo’ kugira ngo batazahanirwa ibyaha byayo.—Ibyah 18:4.

URUBANZA UMWANZI UKOMEYE W’IMANA AZACIRWA

IKIYOKA KININI GITUKURA NK’UMURIRO

Satani ni we uha ubutware inyamaswa y’inkazi y’imitwe irindwi. (Ibyah 12:3, 9, 13; 13:4; 20:2, 10) Umwanzi ukomeye wa Yehova ari we Satani, azajugunywa ikuzimu amare imyaka 1 000. Nyuma yaho, azajugunywa “mu nyanja y’umuriro n’amazuku” (Reba paragarafu ya 19-20)

19. “Ikiyoka kinini gitukura nk’umuriro” ni nde?

19 Hari indi nyamaswa Yohana yabonye. Iyo nyamaswa ni “ikiyoka kinini gitukura nk’umuriro” (Ibyah 12:3). Icyo kiyoka cyarwanyije Yesu n’abamarayika be (Ibyah 12:7-9). Nanone kirwanya abagize ubwoko bw’Imana, kandi ni cyo giha imbaraga ubutegetsi bw’abantu bugereranywa n’inyamaswa z’inkazi (Ibyah 12:17; 13:4). None se icyo kiyoka ni nde? Ni “ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya” (Ibyah 12:9; 20:2). Satani ni we uyoboye abandi banzi bose ba Yehova.

20. Bizagendekera bite icyo kiyoka?

20 Bizagendekera bite icyo kiyoka? Mu Byahishuwe 20:1-3, havuga ko umumarayika azajugunya Satani ikuzimu. Icyo gihe ni nk’aho azaba ari muri gereza. Igihe Satani azaba ari ikuzimu, ‘ntazongera kuyobya amahanga kugeza aho imyaka igihumbi izarangirira.’ Amaherezo Satani n’abadayimoni be bazajugunywa “mu nyanja y’umuriro n’amazuku,” ibyo bikaba bisobanura ko bazarimbuka burundu (Ibyah 20:10). Ngaho tekereza iyi si itariho Satani n’abadayimoni be! Mbega ibintu bizaba bishimishije!

21. Kuki twishimiye kumenya ibivugwa mu gitabo k’Ibyahishuwe?

21 Twashimishijwe cyane no gusobanukirwa imvugo z’ikigereranyo, zivugwa mu gitabo k’Ibyahishuwe. Twamenye abanzi ba Yehova abo ari bo n’uko bizabagendekera. Rwose, nk’uko Bibiliya ibivuga, “hahirwa usoma mu ijwi riranguruye amagambo y’ubu buhanuzi hamwe n’abayumva” (Ibyah 1:3). Ariko se abanzi ba Yehova nibamara kurimbuka, ni iyihe migisha abagaragu be b’indahemuka bazabona? Ibyo ni byo tuzasuzuma mu gice gikurikira.

INDIRIMBO YA 23 Yehova yatangiye gutegeka

^ Igitabo k’Ibyahishuwe kigaragaza abanzi b’Imana, gikoresheje imvugo z’ikigereranyo. Igitabo cya Daniyeli kidufasha gusobanukirwa izo mvugo z’ikigereranyo. Muri iki gice, turi burebe bumwe mu buhanuzi bwo mu gitabo cya Daniyeli, maze tubugereranye n’ubundi busa na bwo, buvugwa mu gitabo k’Ibyahishuwe. Ibyo biri butume dusobanukirwa abanzi b’Imana abo ari bo. Hanyuma turi burebe uko bizabagendekera.

^ Ikindi kintu kigaragaza ko iyo nyamaswa y’inkazi ifite imitwe irindwi igereranya ubutegetsi bwose, ni uko ifite “amahembe icumi.” Akenshi Bibiliya ikoresha umubare icumi ishaka kuvuga ikintu cyuzuye.

^ Igishushanyo k’iyo nyamaswa cyo ntigifite “amakamba” ku mahembe yacyo, nk’uko bimeze kuri ya nyamaswa y’inkazi ya mbere (Ibyah 13:1). Impamvu ni uko icyo gishushanyo ‘gikomoka muri ba bami barindwi’ bandi kandi ni bo bagiha ububasha.—Reba ingingo yasohotse ku rubuga rwa jw.org ifite umutwe uvuga ngo: “Inyamaswa itukura ivugwa mu Byahishuwe igice cya 17 igereranya iki?