Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 22

Inama zirangwa n’ubwenge zadufasha mu mibereho yacu

Inama zirangwa n’ubwenge zadufasha mu mibereho yacu

‘Yehova ni we utanga ubwenge.’—IMIG 2:6.

INDIRIMBO YA 89 Tega amatwi, wumvire, uhabwe imigisha

INSHAMAKE *

1. Kuki twese dukeneye ubwenge buturuka kuri Yehova? (Imigani 4:7)

 BIRASHOBOKA ko hari igihe wari ugiye gufata umwanzuro ukomeye, maze ugasenga Yehova umusaba ubwenge kuko wari ubukeneye (Yak 1:5). Umwami Salomo yaranditse ati: “Ubwenge ni bwo bw’ingenzi cyane.” (Soma mu Migani 4:7.) Aho Salomo ntiyashakaga kuvuga ubwenge ubu busanzwe, ahubwo yashakaga kuvuga ubwenge Yehova atanga (Imig 2:6). Ariko se koko ubwenge Yehova atanga, bushobora kudufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo muri iki gihe? Yego rwose; kandi ibyo ni byo turi bwige muri iki gice.

2. Ni iki cyatuma tugira ubwenge nyakuri?

2 Kwiga ibyo abagabo babiri b’abanyabwenge bavuze no kubishyira mu bikorwa, bishobora gutuma tugira ubwenge nyakuri. Turi buhere kuri Salomo. Bibiliya ivuga ko ‘Imana yamuhaye ubwenge n’ubuhanga bwinshi cyane’ (1 Abami 4:29). Hanyuma turi burebe na Yesu, wari ufite ubwenge buruta ubw’abantu bose babayeho ku isi (Mat 12:42). Bibiliya yari yaravuze ko ‘umwuka wa Yehova, umwuka w’ubwenge n’ubuhanga, bizaba kuri we.’—Yes 11:2.

3. Ni iki turi bwige muri iki gice?

3 Salomo na Yesu bakoresheje ubwenge Imana yabahaye, maze batugira inama zadufasha. Muri iki gice, turi burebe ibintu bitatu bavuzeho, ari byo gushyira mu gaciro ku birebana n’akazi, amafaranga no kwitekerezaho mu buryo bukwiriye.

GUSHYIRA MU GACIRO KU BIREBANA N’AMAFARANGA

4. Uko Salomo na Yesu bari babayeho byari bitandukaniye he?

4 Salomo yari umukire cyane kandi akaba mu nzu nziza (1 Abami 10:7, 14, 15). Icyakora Yesu we, yari afite ibintu bike kandi nta n’inzu yagiraga (Mat 8:20). Nyamara bombi babonaga ubutunzi mu buryo bushyize mu gaciro, kuko Yehova ari we wari warabahaye ubwenge.

5. Ni iki kigaragaza ko Salomo yashyiraga mu gaciro ku birebana n’amafaranga?

5 Salomo yavuze ko amafaranga ari “uburinzi” (Umubw 7:12). Iyo dufite amafaranga dushobora kugura ibintu dukeneye, n’ibindi bintu bimwe na bimwe twifuza. Icyakora nubwo Salomo yari umukire, yaje kubona ko amafaranga atari yo y’ingenzi cyane mu buzima. Urugero, yaranditse ati: “Ibyiza ni ukugira izina ryiza kuruta kugira ubutunzi bwinshi” (Imig 22:1). Nanone Salomo yavuze ko abantu bakunda amafaranga, badapfa kunyurwa n’ibyo bafite (Umubw 5:10, 12). Ikindi kandi, yatugiriye inama yo kwirinda gukunda amafaranga cyane, kubera ko ayo umuntu yaba afite yose, ashobora gushira vuba.—Imig 23:4, 5.

Ese gushaka ubutunzi bituma udashyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere? (Reba paragarafu ya 6 n’iya 7) *

6. Ni iki kigaragaza ko Yesu yashyiraga mu gaciro ku birebana n’ubutunzi? (Matayo 6:31-33)

6 Yesu na we yashyiraga mu gaciro ku birebana n’ubutunzi. Yakundaga gusangira n’abandi ibyokurya n’ibyokunywa (Luka 19:2, 6, 7). Hari n’igihe yahinduye amazi divayi nziza cyane, icyo akaba ari cyo gitangaza cya mbere yakoze (Yoh 2:10, 11). Nanone igihe abasirikare bamufataga bagiye kumwica, yari yambaye ikanzu ihenze cyane (Yoh 19:23, 24). Icyakora Yesu ntiyabonaga ko ubutunzi ari cyo kintu k’ingenzi mu buzima bwe. Yabwiye abigishwa be ati: “Nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri . . . Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi” (Mat 6:24). Yesu yigishije ko nidushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere, Yehova azaduha ibindi dukeneye.—Soma muri Matayo 6:31-33.

7. Kuba Daniel yarashyiraga mu gaciro ku birebana n’amafaranga byamugiriye akahe kamaro?

7 Abavandimwe na bashiki bacu benshi, babonye ko gukurikiza inama Bibiliya itanga ku birebana n’amafaranga, byabagiriye akamaro. Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe w’umuseribateri witwa Daniel. Yaravuze ati: “Nkiri muto, nari nariyemeje kuzashyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere.” Kubera ko yoroheje ubuzima, byatumye akora ibintu byinshi mu murimo wa Yehova. Urugero, yakoze kuri Beteli kandi yifatanya mu bikorwa by’ubutabazi. Akomeza agira ati: “Nta na rimwe njya nicuza umwanzuro nafashe. Birashoboka ko iyo nza guhitamo gushaka amafaranga nari kuyabona. Ariko se amafaranga yari gutuma ngira inshuti nziza nk’izo mfite ubu? Iyo mpitamo gushaka amafaranga, simba mfite ibyishimo nk’ibyo mfite ubu. Ibyishimo mfite biterwa n’uko nkora byinshi mu murimo wa Yehova. Imigisha Yehova yampaye, iruta kure cyane amafaranga nari gukorera.” Ubwo rero, iyo dukoze byinshi mu murimo wa Yehova, bitugirira akamaro kuruta kwiruka inyuma y’amafaranga.

GUSHYIRA MU GACIRO KU BIREBANA N’AKAZI

8. Ni iki kigaragaza ko Salomo yashyiraga mu gaciro ku birebana n’akazi? (Umubwiriza 5:18, 19)

8 Salomo yavuze ko gukorana umwete bitera ibyishimo. Yabyise “impano y’Imana.” (Soma mu Mubwiriza 5:18, 19.) Yaranditse ati: “Umurimo wose ukoranywe umwete uzana inyungu” (Imig 14:23). Ibyo Salomo yari abisobanukiwe neza, kuko yari umukozi pe! Yubatse amazu, atera imizabibu, atunganya ubusitani, atunganya ibidendezi by’amazi, yubaka n’imigi (1 Abami 9:19; Umubw 2:4-6). Ibyo bintu yakoze byari byinshi kandi byatumye agira ibyishimo. Icyakora, yari azi ko ibyo atari byo byari gutuma agira ibyishimo nyakuri. Nanone yakoze byinshi mu murimo wa Yehova. Urugero, yayoboye imirimo yo kubakira Yehova urusengero rwiza cyane, rwamaze imyaka irindwi rwubakwa (1 Abami 6:38; 9:1). Salomo yakoze akazi gasanzwe kandi akorera na Yehova. Ariko yabonye ko gukorera Yehova, ari byo by’ingenzi cyane kuruta gushaka ubutunzi. Yaranditse ati: “Kubera ko ibintu byose byumviswe, dore umwanzuro: ujye utinya Imana y’ukuri kandi ukomeze amategeko yayo.”—Umubw 12:13.

9. Ni iki kigaragaza ko akazi atari ko Yesu yashyiraga mu mwanya wa mbere?

9 Yesu yakoranaga umwete. Akiri muto yari umubaji (Mar 6:3). Nta gushidikanya ko ababyeyi be bishimiraga ko yabafashaga kwita ku muryango wabo, wari ugizwe n’abantu benshi. Nanone kubera ko Yesu yari atunganye, birashoboka ko yari umubaji w’umuhanga, ku buryo abantu benshi bifuzaga kumuha akazi. Uko bigaragara, Yesu yishimiraga akazi yakoraga. Icyakora nubwo yakoranaga umwete akazi gasanzwe, si ko yahugiragamo. Ahubwo yashakaga n’igihe cyo gukorera Yehova (Yoh 7:15). Nyuma yaho, igihe yatangiraga umurimo wo kubwiriza, yabwiye abari bamuteze amatwi ati: “Ntimukorere ibyokurya byangirika, ahubwo mukorere ibyokurya bitangirika, bitanga ubuzima bw’iteka” (Yoh 6:27). Nanone igihe Yesu yatangaga Ikibwiriza cyo ku Musozi yaravuze ati: “Mwibikire ubutunzi mu ijuru.”—Mat 6:20.

Twagaragaza dute ko dushyira mu gaciro ku birebana n’igihe tumara mu kazi n’icyo tumara mu murimo wa Yehova? (Reba paragarafu ya 10 n’iya 11) *

10. Ni ikihe kibazo Abakristo bashobora guhura na cyo mu kazi?

10 Ubwenge Yehova aduha, butuma tubona akazi mu buryo bushyize mu gaciro. Kubera ko turi Abakristo b’ukuri, twigishijwe ko tugomba ‘gukorana umwete umurimo mwiza’ (Efe 4:28). Inshuro nyinshi, abakoresha bacu babona ko turi inyangamugayo kandi ko dukorana umwete, maze bakabidushimira. Ibyo rero, bishobora gutuma dutangira gukora amasaha menshi, kugira ngo twereke umukoresha wacu ko Abahamya ba Yehova ari abantu beza. Icyakora ibyo byatuma tutabona umwanya uhagije wo kwita ku muryango wacu, no gukorera Yehova. Ubwo rero, tuba tugomba kugira ibyo duhindura, kugira ngo tubone umwanya wo gukora ibintu by’ingenzi kuruta ibindi.

11. Ni iki William yamenye ku birebana no kubona akazi mu buryo bushyize mu gaciro?

11 Umuvandimwe ukiri muto witwa William, yiboneye ukuntu umuvandimwe yakoreraga wari umusaza w’itorero, yashyiraga mu gaciro ku birebana n’akazi. Yaravuze ati: “Uwo muvandimwe ashyira mu gaciro rwose. Akorana umwete kandi abakiriya be baramukunda, kubera ko abakorera neza. Ariko iyo amasaha y’akazi arangiye ahita agahagarika, kugira ngo yite ku muryango we kandi akorere Yehova. Nabonye rwose uwo muvandimwe ahora yishimye.” *

KWITEKEREZAHO MU BURYO BUKWIRIYE

12. Ni iki kigaragaza ko Salomo yashyiraga mu gaciro akitekerezaho mu buryo bukwiriye, kandi se ni iki kigaragaza ko atakomeje kubigenza atyo?

12 Salomo akiri indahemuka yashyiraga mu gaciro, akitekerezaho mu buryo bukwiriye. Akiri muto, yicishije bugufi yemera ko ataraba inararibonye maze asaba Yehova ko yamufasha (1 Abami 3:7-9). Nanone Salomo agitangira gutegeka, yari azi ko kuba umwibone biteza akaga. Yaranditse ati: “Kwibona bibanziriza kurimbuka, kandi kugira umutima wishyira hejuru bibanziriza kugwa” (Imig 16:18). Ikibabaje, ni uko nyuma yaho atakurikije iyo nama we ubwe yari yaratanze. Yaje kuba umwibone ntiyakurikiza amategeko ya Yehova. Urugero, hari itegeko ryabuzaga umwami wa Isirayeli ‘gushaka abagore benshi kugira ngo batazamuyobya umutima’ (Guteg 17:17). Salomo yishe iryo tegeko ashaka abagore 700 n’inshoreke 300, kandi abenshi muri bo bari abapagani (1 Abami 11:1-3). Birashoboka ko Salomo yiyizeye akumva ko ibyo bitazamuteza akaga. Amaherezo Salomo yahuye n’ibibazo, bitewe n’uko atumviye Yehova.—1 Abami 11:9-13.

13. Gutekereza ukuntu Yesu yicishaga bugufi bitwigisha iki?

13 Yesu yakomeje kwicisha bugufi kandi akitekerezaho mu buryo bukwiriye. Mbere y’uko Yesu aza ku isi, yari yarakoze ibintu byinshi bitangaje. Urugero, Bibiliya ivuga ko yakoreshejwe mu “kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi” (Kolo 1:16). Uko bigaragara, igihe Yesu yabatizwaga yibutse ibintu yari yarakoze igihe yari kumwe na Se mu ijuru (Mat 3:16; Yoh 17:5). Icyakora ibyo bintu Yesu yibutse ntibyatumye aba umwibone. Ahubwo yakomeje kwicisha bugufi. Yabwiye abigishwa be ko yaje ku isi “ataje aje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi” (Mat 20:28). Nanone Yesu yicishije bugufi, avuga ko nta kintu na kimwe yashoboraga gukora yibwirije (Yoh 5:19). Mbega ukuntu yicishaga bugufi! Yadusigiye urugero rwiza twakwigana.

14. Amagambo Yesu yavuze yadufasha ate gushyira mu gaciro, tukitekerezaho mu buryo bukwiriye?

14 Yesu yigishije abigishwa be ko bakwiriye gushyira mu gaciro, bakitekerezaho mu buryo bukwiriye. Hari igihe yababwiye ati: “Imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabazwe” (Mat 10:30). Ayo magambo ashobora kuguhumuriza, cyanecyane niba ujya wumva nta gaciro ufite. Agaragaza ko Data wo mu ijuru akwitaho cyane kandi ko abona ko ufite agaciro. Yehova yemeye ko umukorera kandi abona ko ukwiriye ubuzima bw’iteka. None se wumva yaribeshye?

Kwita ku nyungu zacu gusa bishobora gutuma tutabona iyihe migisha? (Reba paragarafu ya 15) *

15. (a) Ni iki Umunara w’Umurinzi wavuze ku birebana no kwitekerezaho mu buryo bukwiriye? (b) Nk’uko bigaragara ku mafoto ari ku ipaji ya 24, ni iki ushobora guhomba mu gihe witaye ku nyungu zawe gusa aho kwita ku z’abandi?

15 Hashize imyaka 15 Umunara w’Umurinzi utugiriye inama yo gushyira mu gaciro, tukitekerezaho mu buryo bukwiriye. Wagize uti: “Nta gushidikanya ko tutakwifuza gutekereza ko dukomeye cyane ku buryo byatuma twirata, kandi nta n’ubwo dukwiriye kumva ko dusuzuguritse cyane. Ahubwo, intego yacu yagombye kuba iyo kwitoza gushyira mu gaciro mu birebana n’uko twitekerezaho, tukajya tuzirikana ubushobozi dufite, tukanamenya aho dufite intege nke. Hari Umukristokazi wagize icyo abivugaho agira ati ‘sindi mubi cyane ariko nanone sindi igitangaza. Mfite ibyiza nkagira n’ibibi, kandi buri wese ni uko.’” * Biragaragara ko iyo dushyize mu gaciro tukitekerezaho mu buryo bukwiriye, bitugirira akamaro.

16. Kuki Yehova atugira inama zirangwa n’ubwenge?

16 Yehova aradukunda kandi yifuza ko twishima. Ni yo mpamvu akoresha Ijambo rye, akatugira inama zirangwa n’ubwenge (Yes 48:17, 18). Niduhitamo gukomeza gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere, tuzaba dufashe umwanzuro mwiza, uzatuma tugira ibyishimo nyakuri. Nanone, ibyo bizatuma twirinda ibibazo bigera ku bantu badashyira mu gaciro ku birebana n’amafaranga, akazi n’uko bitekerezaho. Ubwo rero, twiyemeze kuba abanyabwenge maze dushimishe umutima wa Yehova.—Imig 23:15.

INDIRIMBO YA 94 Twishimira Ijambo ry’Imana

^ Salomo na Yesu, bari bafite ubwenge bwinshi cyane kandi Yehova ni we wari warabubahaye. Muri iki gice, turi burebe inama Salomo na Yesu batanze zitwereka uko twashyira mu gaciro ku birebana n’akazi, amafaranga no kwitekerezaho mu buryo bukwiriye. Nanone turi burebe amasomo twavana muri izo nama. Turi burebe n’uko bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bakurikije izo nama zo muri Bibiliya, bikabagirira akamaro.

^ Reba ingingo yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki 1 Gashyantare 2015, ifite umutwe uvuga ngo: “Uko wakwishimira gukorana umwete.

^ Reba ingingo yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 2005, ifite umutwe uvuga ngo: “Bibiliya ishobora kugufasha kubona ibyishimo.

^ IBISOBANURO BY’AMAFOTO: John na Tom ni abavandimwe bakiri bato bari mu itorero rimwe. John amara igihe kinini yita ku modoka ye. Tom we akoresha imodoka ye ajyana abavandimwe mu murimo wo kubwiriza no mu materaniro.

^ IBISOBANURO BY’AMAFOTO: John yakomeje gukora na nyuma y’amasaha y’akazi kubera ko ashaka gushimisha umukoresha we. Iyo amusabye gukomeza gukora na nyuma y’amasaha y’akazi, John arabyemera. Icyakora kubera ko Tom ari umukozi w’itorero, kuri uwo mugoroba, we yaherekeje umusaza w’itorero gusura mushiki wacu kugira ngo bamutere inkunga. Mbere yaho, Tom yari yarasobanuriye shebuja ko inshuro nyinshi adashobora kuboneka ku mugoroba, kuko aba yagiye gukorera Yehova.

^ IBISOBANURO BY’AMAFOTO: John yita ku nyungu ze gusa. Kubera ko Tom we ashyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere, yagiye kwifatanya mu mirimo yo gusana Inzu y’Amakoraniro bituma abona inshuti nyinshi.