Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 22

Komeza kugendera mu ‘Nzira yo Kwera’

Komeza kugendera mu ‘Nzira yo Kwera’

“Hazaba inzira y’igihogere, . . . Inzira yo Kwera.”—YES 35:8.

INDIRIMBO YA 31 Tugendane na Yehova

INCAMAKE a

1-2. Ni uwuhe mwanzuro ukomeye Abayahudi bari i Babuloni bagombaga gufata? (Ezira 1:2-4)

 UMWAMI yavuze ko Abayahudi bari bamaze imyaka 70 i Babuloni, bashoboraga gusubira mu gihugu cyabo cya Isirayeli. (Soma muri Ezira 1:2-4.) Yehova ni we watumye ibyo bishoboka. Tubyemezwa n’iki? Tubyemezwa n’uko ubusanzwe, Babuloni itarekuraga imfungwa zayo (Yes 14:4, 17). Icyakora hari ubundi bwami bwakuyeho Babuloni, maze umwami wabwo avuga ko Abayahudi bashoboraga gusubira mu gihugu cyabo. Ubwo rero, Abayahudi bose bari i Babuloni, cyane cyane abatware b’imiryango, bagombaga gufata umwanzuro wo kuvayo cyangwa kugumayo. Uwo mwanzuro ushobora kuba utari woroshye. Kubera iki?

2 Hari Abayahudi benshi bari bageze mu zabukuru, ku buryo gukora urwo rugendo bitari kuborohera. Ikindi kandi, abenshi mu Bayahudi bariho icyo gihe bari baravukiye i Babuloni, ku buryo bumvaga ari ho iwabo. Bumvaga ko igihugu cya Isirayeli ari icya ba sekuruza. Nanone hari abandi Bayahudi bashobora kuba bari abakire, ku buryo bumvaga gusiga amazu yabo meza n’akazi bakoraga i Babuloni, bakajya mu gihugu batamenyereye, bibagoye.

3. Ni uwuhe mugisha Abayahudi b’indahemuka bari gusubira mu gihugu cyabo cya Isirayeli bari kubona?

3 Abayahudi b’indahemuka bari biteguye kwigomwa ikintu icyo ari cyo cyose, kugira ngo basubire mu gihugu cyabo cya Isirayeli. Kubera iki? Kubera ko byari gutuma babona imigisha. Umugisha ukomeye bari kubona, ni uko bari kongera gusenga Yehova mu buryo yemera. I Babuloni nta rusengero rwa Yehova rwari ruhari, ahubwo hari insengero zirenga 50 z’ibigirwamana. Nta gicaniro Abisirayeli bashoboraga gutambiraho ibitambo nk’uko Amategeko ya Mose yabisabaga, kandi nta nubwo abatambyi bashoboraga gutamba ibyo bitambo. Nanone abo Bayahudi bari kumwe n’abantu benshi cyane basengaga izindi mana, kandi ntibumvire Yehova n’amategeko ye. Ni yo mpamvu Abayahudi b’indahemuka bifuzaga gusubira mu gihugu cyabo, kugira ngo bongere gusenga Yehova mu buryo yemera.

4. Ni iki Yehova yasezeranyije Abayahudi bari gusubira muri Isirayeli?

4 Urugendo rwo kuva i Babuloni bajya muri Isirayeli, rwari kumara amezi ane kandi ntirwari rworoshye. Ariko Yehova yabasezeranyije ko yari kubakuriraho ibintu byose, byari gutuma urwo rugendo rubagora. Yesaya yaranditse ati: “Nimutunganyirize Yehova inzira! Nimugororere Imana yacu inzira y’igihogere inyura mu kibaya cy’ubutayu. . . . Ahari utudunduguru hose hazaringanizwa, n’ahantu hataringaniye hahinduke ikibaya” (Yes 40:3, 4). Ngaho tekereza inzira nini iri mu butayu ikikijwe n’imisozi! Abari kuyinyuramo byari kuborohera, kuko batari kuzamuka imisozi ngo bamanuke indi. Ibyo byari gutuma bihuta.

5. Inzira y’ikigereranyo Abayahudi bari kunyuramo bava i Babuloni bajya muri Isirayeli yitwa ngo iki?

5 Muri iki gihe imihanda minini myinshi iba ifite amazina cyangwa inomero ziyiranga. Inzira y’ikigereranyo ivugwa mu gitabo cya Yesaya, na yo ifite izina. Yesaya yaranditse ati: “Hazaba inzira y’igihogere, kandi iyo nzira izitwa Inzira yo Kwera. Nta muntu wanduye uzayinyuramo” (Yes 35:8). None se ibyo byasobanuraga iki mu gihe cy’Abisirayeli, kandi se bisobanura iki muri iki gihe?

ICYO “INZIRA YO KWERA” YASOBANURAGA KERA N’ICYO ISOBANURA MURI IKI GIHE

6. Kuki iyo nzira yitwa iyo kwera?

6 Iyo nzira Abayahudi bari kunyuramo, yitwa “Inzira yo kwera.” Mbega izina ryiza! None se kuki yitwa ityo? Mu gihe bari kuba basubiye mu gihugu cyabo, “nta muntu wanduye” wari kwemererwa kuhaba. Ni ukuvuga ko Umuyahudi wese wari gukora icyaha gikomeye, urugero nk’ubusambanyi no gusenga ibigirwamana, atari kwemererwa kuhaba. Abari gusubirayo, bari kuba “ubwoko bwera” bwa Yehova (Guteg 7:6). Icyakora ibyo ntibishatse kuvuga ko Abayahudi bari kuva i Babuloni, batagombaga kugira ibyo bahindura kugira ngo bashimishe Yehova.

7. Ni iki Abayahudi bamwe bagombaga guhindura? Tanga urugero.

7 Nk’uko twabivuze tugitangira, abenshi mu Bayahudi bari baravukiye i Babuloni; kandi uko bigaragara hari abagumanye ibitekerezo nk’iby’Abanyababuloni kandi bashaka kubigana. Urugero, hashize imyaka myinshi Abayahudi basubiye muri Isirayeli, Ezira yamenye ko hari bamwe muri bo bari barashatse abagore batasengaga Yehova (Kuva 34:15, 16; Ezira 9:1, 2). Nanone nyuma yaho, Nehemiya wari guverineri yaratangaye cyane, igihe yabonaga abana bavukiye muri Isirayeli, batazi ururimi Abayahudi bavugaga (Guteg 6:6, 7; Neh 13:23, 24). None se abo bana bari gukunda Yehova bate kandi bakamusenga, batazi ururimi rw’Igiheburayo, kandi ari rwo ahanini Ijambo ry’Imana ryari ryaranditswemo (Ezira 10:3, 44)? Ubwo rero hari ibintu byinshi abo Bayahudi bagombaga guhindura. Icyakora kubera ko bari muri Isirayeli, kandi abantu baratangiye kongera gusenga Yehova mu buryo yemera, guhinduka ntibyari kubagora cyane.—Neh 8:8, 9.

Kuva mu mwaka wa 1919, abantu benshi cyane, harimo abagabo, abagore n’abana bagiye bava muri Babuloni Ikomeye, maze batangira kugendera mu ‘Nzira yo Kwera’ (Reba paragarafu ya 8)

8. Kuki ibyo bintu byabayeho kera bidufitiye akamaro muri iki gihe? (Reba ifoto iri ku gifubiko.)

8 Hari abashobora kwibaza bati: “None se ko ibyo bintu byabaye kera ku Bayahudi, ubwo natwe biratureba?” Yego rwose. Kubera iki? Kubera ko ibyo dukora bishobora kugereranywa no kugendera mu ‘Nzira yo Kwera.’ Twese tugomba gukomeza kugendera muri iyo ‘Nzira’ twaba twarasutsweho umwuka cyangwa turi mu bagize “izindi ntama.” Kubera iki? Kubera ko iyo nzira ituma dukomeza gusenga Yehova muri iki gihe, kandi ikazatuma tugera muri paradizo, igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka b (Yoh 10:16). Kuva mu mwaka wa 1919, abantu benshi cyane, harimo abagabo, abagore n’abana bagiye bava muri Babuloni Ikomeye, ni ukuvuga mu madini y’ikinyoma, maze batangira kugendera muri iyo nzira y’ikigereranyo. Birashoboka ko nawe ari ko wabigenje. Nubwo ubu hashize imyaka irenga 100 abantu batangiye kugendera muri iyo nzira, imirimo yo kuyitunganya yo yatangiye mu myaka myinshi mbere yaho.

GUTEGURA IYO NZIRA

9. Amagambo ari muri Yesaya 57:14, agaragaza ko “Inzira yo Kwera” yateguwe ite?

9 Mbere y’uko Abayahudi bava i Babuloni, Yehova yabanje kubategurira inzira, abakuriraho inzitizi zose bari guhura na zo. (Soma muri Yesaya 57:14.) None se twavuga iki ku ‘Nzira yo Kwera’ yo muri iki gihe? Mbere y’uko umwaka wa 1919 ugera, Yehova yamaze imyaka myinshi akoresha abagabo b’indahemuka, kugira ngo bafashe abantu kuva muri Babuloni Ikomeye. (Gereranya no muri Yesaya 40:3.) Bateguye inzira y’ikigereranyo, yari gutuma nyuma yaho abantu bafite imitima itaryarya bava muri Babuloni Ikomeye, maze bagafatanya n’abandi gusenga Yehova. None se abo bantu bateguye iyo nzira bate? Reka turebe bimwe mu byo bakoze.

Yehova yamaze imyaka myinshi akoresha abagabo b’indahemuka, kugira ngo bafashe abantu kuva muri Babuloni Ikomeye (Reba paragarafu ya 10-11)

10-11. Ni mu buhe buryo gucapa Bibiliya no kuyihindura mu zindi ndimi, byatumye abantu barushaho kumenya ibivugwamo? (Reba n’ifoto.)

10 Gucapa Bibiliya. Abantu bakopororaga Bibiliya n’intoki kugeza ahagana mu mwaka wa 1450. Ibyo byatwaraga igihe kirekire, Bibiliya zikaboneka ari nke kandi zihenze cyane. Ariko igihe habonekaga imashini zicapa, abantu batangiye gucapa Bibiliya nyinshi kandi bakazitanga.

11 Guhindura Bibiliya mu zindi ndimi. Hashize imyaka myinshi Bibiliya iboneka ahanini mu Kilatini, kandi abantu bize ni bo bonyine bari bazi urwo rurimi. Ariko hamaze kuboneka amacapiro menshi, abantu bakundaga Imana bakoze uko bashoboye batangira guhindura Bibiliya mu ndimi zavugwaga n’abantu boroheje. Icyo gihe noneho abasomaga Bibiliya, bashoboraga kumenya niba ibyo abayobozi b’amadini babigishaga bihuje n’ibyo Bibiliya ivuga.

Abagabo b’indahemuka, bafashije abantu kuva muri Babuloni Ikomeye (Reba paragarafu ya 12-14) c

12-13. Tanga ingero zigaragaza ukuntu mu kinyejana cya 19, abantu bize Bibiliya bashaka kumenya ukuri, batangiye kugaragaza ibinyoma by’amadini.

12 Imfashanyigisho za Bibiliya. Hari abantu bize Bibiliya babyitondeye, maze bamenya ibintu byinshi bivugwamo. Ibyo bamenye ntibabyihereranye, ahubwo batangiye kubimenyesha abandi. Icyakora ibyo byarakaje abayobozi b’amadini benshi. Urugero mu kinyejana cya 19, ahagana mu mwaka wa 1835, hari abagabo bakundaga ukuri batangiye gusohora inyandiko, zagaragazaga ibinyoma amadini yigishaga abantu.

13 Nanone ahagana muri uwo mwaka, hari umugabo wubahaga Imana witwaga Henry Grew, wanditse agatabo kasobanuraga uko bigenda iyo umuntu apfuye. Muri ako gatabo, yakoresheje imirongo yo muri Bibiliya, maze asobanura ko umuntu agira ubuzima budapfa iyo Imana ibumuhaye, aho kuba twese tubuvukana nk’uko amadini menshi abyigisha. Mu mwaka wa 1837, hari undi muntu wakundaga Imana witwaga George Storrs, wabonye ako gatabo igihe yari muri gari ya moshi. Yatangiye kugasoma maze ahita yemera ko ibyo kavugaga ari ukuri. Yahise atangira kubibwira abandi. Mu mwaka wa 1842, yatanze disikuru zishishikaje zasobanuraga niba abantu babi bakomeza kubaho iyo bapfuye. Ibyo George Storrs yanditse, byagiriye akamaro umusore wari ukiri muto witwaga Charles Taze Russell.

14. Ibyo abantu bari barakoze kera kugira ngo batunganye inzira y’ikigereranyo, byafashije bite umuvandimwe Russel na bagenzi be? (Reba n’ifoto.)

14 None se ni mu buhe buryo ibyo abantu bari barakoze kera kugira ngo bategure inzira y’ikigereranyo, byafashije umuvandimwe Russell na bagenzi be? Igihe uwo muvandimwe na bagenzi be bigaga Bibiliya, bakoreraga ubushakashatsi mu bitabo bitandukanye bishingiye kuri Bibiliya, byari byaranditswe mbere yaho. Bimwe muri byo ni inkoranyamagambo, ibitabo by’impuzamirongo ya Bibiliya na Bibiliya zitandukanye. Nanone bifashishije ubushakashatsi Henry Grew, George Storrs n’abandi, bari barakoze kuri Bibiliya. Umuvandimwe Russell na bagenzi be banditse inkuru z’Ubwami n’ibitabo byinshi bishingiye kuri Bibiliya, maze bagira uruhare mu gutunganya iyo nzira y’ikigereranyo.

15. Ni ibihe bintu by’ingenzi byabaye mu mwaka wa 1919?

15 Mu mwaka wa 1919, ubwoko bw’Imana bwitandukanyije burundu na Babuloni Ikomeye. Muri uwo mwaka, ni bwo ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ yashyizweho. Yashyizweho mu gihe gikwiriye, kubera ko yafashije abantu bafite imitima itaryarya, maze batangira kugendera mu ‘Nzira yo Kwera’ (Mat 24:45-47). Imirimo abandi bari barakoze mbere yaho yo gutunganya iyo Nzira yo Kwera, yagize akamaro. Kubera iki? Kubera ko yafashije abari batangiye kugendera muri iyo nzira, maze uko igihe cyagiye gihita, barushaho kumenya Yehova n’imigambi ye (Imig 4:18). Nanone iyo mirimo yatumye bahinduka, kugira ngo bakore ibyo Yehova ashaka. Yehova na we ntiyari abitezeho ko bahita bamenya ibintu byose ako kanya, kandi ngo bahite babihindura. Ahubwo yafashije abo bagaragu be, maze gahoro gahoro bagenda bahinduka. (Reba agasanduku kavuga ngo: “ Yehova yagiye atunganya abagize ubwoko bwe gahoro gahoro.”) Tuzishima cyane igihe ibyo dukora byose bizaba bishimisha Yehova.—Kolo 1:10.

“INZIRA YO KWERA” IRACYAFUNGUYE

16. Ni iyihe mirimo yo kwita ku ‘Nzira yo Kwera’ yagiye ikorwa kuva mu mwaka wa 1919? (Yesaya 48:17; 60:17)

16 Inzira yose cyangwa umuhanda biba bigomba gukomeza kwitabwaho, kugira ngo bitangirika. Ubwo rero kuva mu mwaka wa 1919, imirimo yo kwita ku ‘Nzira yo Kwera’ irakomeje, kugira ngo abantu benshi uko bishoboka kose babone uko bava muri Babuloni Ikomeye. Ni yo mpamvu umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge wari ukimara gushyirwaho, yakoranye umwete, maze mu mwaka wa 1921 agasohora igitabo (The Harp of God) cyafashije abantu kwiga Bibiliya. Amaherezo kopi zose z’icyo gitabo zacapwe, zageze hafi kuri miriyoni esheshatu, kandi gihindurwa mu ndimi 36. Icyo gitabo cyafashije abantu benshi kumenya ukuri ko muri Bibiliya. Nanone vuba aha, duherutse kubona igitabo gishya dukoresha twigisha abantu Bibiliya, kivuga ngo: Ishimire Ubuzima Iteka Ryose.” Muri iyi minsi y’imperuka, Yehova yagiye akoresha umuryango we kugira ngo aduhe inyigisho zishingiye kuri Bibiliya, zidufasha gukomeza kugendera mu ‘Nzira yo Kwera.’—Soma muri Yesaya 48:17; 60:17.

17-18. “Inzira yo Kwera” izarangirira he?

17 Twavuga ko iyo umuntu atangiye kwiga Bibiliya, aba atangiye kugendera mu ‘Nzira yo Kwera.’ Ikibabaje ni uko hari abayigenderamo igihe gito, hanyuma bakayivamo. Icyakora hari abandi biyemeje gukomeza kugendera muri iyo nzira, kugeza bageze aho izarangirira. None se iyo nzira izarangirira he?

18 Abafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru, “Inzira yo Kwera” izabageza muri “paradizo y’Imana,” ni ukuvuga mu ijuru (Ibyah 2:7). Naho abafite ibyiringiro byo kuba hano ku isi, iyo nzira izarangira nyuma y’imyaka 1.000, bamaze kuba abantu batunganye. Ubwo rero niba muri iki gihe ugendera muri iyo nzira, turakwinginze ntuzayivemo. Ahubwo uzakomeze kuyigenderamo, kugeza ugeze ku iherezo ryayo, ni ukuvuga muri Paradizo. Tukwifurije urugendo rwiza!

INDIRIMBO YA 24 Tujye ku musozi wa Yehova

a Yehova yavuze mu buryo bw’ikigereranyo ko inzira Abisirayeli bari kunyuramo bava i Babuloni basubira mu gihugu cyabo, ari “Inzira yo Kwera.” Ese no muri iki gihe, Yehova yatunganyirije abagaragu be inzira banyuramo? Yego rwose! Kuva mu mwaka wa 1919, abantu benshi cyane bavuye muri Babuloni Ikomeye, maze batangira kugendera mu ‘Nzira yo Kwera.’ Twese tugomba gukomeza kugendera muri iyo nzira kugeza aho izarangirira.

b Reba igitabo kitwa “Ubuhanuzi bwa YesayaUmucyo ku bantu bose II,” p. 56-57.

c IBISOBANURO BY’IFOTO: Umuvandimwe Russell na bagenzi be bifashishije ubushakashatsi n’ibitabo bishingiye kuri Bibiliya, byari byaranditswe mbere yaho.