IGICE CYO KWIGWA CYA 23
Ntukemere ko “umuriro waka cyane wa Yah” uzima
“Urukundo rugurumana nk’umuriro, umuriro waka cyane wa Yah.”—IND 8:6, NWT.
INDIRIMBO YA 131 “Icyo Imana yateranyirije hamwe”
INCAMAKE a
1. Bibiliya ivuga ko urukundo nyakuri rumeze rute?
‘URUKUNDO rugurumana nk’umuriro, umuriro waka cyane wa Yah. Amazi menshi ntashobora kuruzimya n’inzuzi ntizishobora kurutembana’ b (Ind 8:6, 7, NWT). Mbega amagambo meza agaragaza urukundo nyakuri! Agaragaza ko abashakanye bashobora gukundana urukundo nyakuri.
2. Ni iki abashakanye bakora kugira ngo bakomeze gukundana?
2 Abashakanye baba bagomba kugira icyo bakora, kugira ngo bakomeze gukundana. Urugero, kugira ngo umuriro ukomeze kwaka, uba ugomba kuwongeramo inkwi. Iyo utabikoze, ugeraho ukazima. Uko ni na ko bimeze ku mugabo n’umugore. Baba bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo bakomeze kuba incuti. Hari igihe abashakanye bahura n’ibibazo, urugero nk’ubukene, uburwayi no guhangayikishwa no kurera abana, bikaba byatuma urukundo rwabo rugabanuka. None se niba warashatse, wakora iki ngo ukomeze gukundana n’uwo mwashakanye? Muri iki gice tugiye kureba ibintu bitatu mwakora, kugira ngo mukomeze gukundana urukundo nyakuri, kandi mugire umuryango mwiza. c
MUKOMEZE KUBA INCUTI ZA YEHOVA
3. Kuki iyo abashakanye bakunda Yehova cyane, bituma na bo bakomeza gukundana? (Umubwiriza 4:12) (Reba n’ifoto.)
3 Umugabo n’umugore bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo babe incuti za Yehova, kuko ari byo bituma barushaho gukundana. Kuki twavuga dutyo? Ni ukubera ko iyo umugabo n’umugore bakunda Yehova, kumvira inama abagira biborohera. Ibyo bituma birinda ibibazo bishobora gutuma badakomeza gukundana, kandi n’iyo bivutse bamenya uko babikemura. (Soma mu Mubwiriza 4:12.) Abantu bakunda Yehova bagerageza kumwigana kandi bakitoza imico nk’iye, urugero nko kugira neza, kwihangana no kubabarira (Efe 4:32–5:1). Iyo abashakanye bagaragaza imico nk’iyo, barushaho gukundana. Mushiki wacu witwa Lena umaze imyaka irenga 25 ashatse yaravuze ati: “Iyo umuntu akunda Yehova, kumukunda no kumwubaha birakorohera.”
4. Kuki Yehova yahisemo Yozefu na Mariya kugira ngo babe ababyeyi ba Yesu?
4 Reka turebe urugero rw’abantu bavugwa muri Bibiliya. Nubwo hari abantu benshi bakomokaga mu muryango wa Dawidi, Yehova yahisemo Yozefu na Mariya kugira ngo babe ababyeyi ba Yesu. None se kuki ari bo yahisemo? Ni ukubera ko buri wese muri bo yakundaga Yehova, kandi yari azi ko nibamara kubana, na bwo bari gukomeza kumukunda. Ni irihe somo abashakanye bakura kuri Yozefu na Mariya?
5. Ni irihe somo abagabo bavana kuri Yozefu?
5 Yozefu yahitaga akora ibyo Yehova amusabye, kandi ibyo byatumye aba umugabo mwiza. Hari nibura inshuro eshatu, Yehova yahaye Yozefu amabwiriza areba umuryango we. Icyo gihe cyose yahitaga yumvira Yehova, no mu gihe byabaga bitoroshye (Mat 1:20, 24; 2:13-15, 19-21). Ubwo rero kuba Yozefu yarumviraga Yehova, byatumye arinda Mariya, aramushyigikira kandi amwitaho. Ibyo Yozefu yakoze, byatumye Mariya arushaho kumukunda no kumwubaha. Bagabo, mujye mwigana Yozefu maze mushakishe inama zishingiye kuri Bibiliya, zabafasha kwita ku miryango yanyu. d Hari igihe gukurikiza izo nama bishobora kugusaba kugira ibyo uhindura. Ariko nubikora uzaba ugaragaje ko ukunda umugore wawe, kandi bizatuma ugira urugo rwiza. Mushiki wacu wo muri Vanuwatu umaze imyaka irenga 20 ashatse, yaravuze ati: “Iyo umugabo wanjye ashakishije inama zo muri Bibiliya kandi akazikurikiza, bituma ndushaho kumwubaha. Ibyo bituma numva mfite amahoro kandi bigatuma nemera imyanzuro afata.”
6. Ni irihe somo abagore bavana kuri Mariya?
6 Mariya na we yakundaga Yehova cyane, kandi yari afite ukwizera gukomeye, kudashingiye ku byo Yozefu yakoraga. Ibyo tubyemezwa n’iki? Tubyemezwa n’uko yari azi Ibyanditswe neza. e Nanone Mariya yatekerezaga ku byo yigaga (Luka 2:19, 51). Nta gushidikanya ko kuba yarakundaga Yehova, byatumye aba umugore mwiza. Muri iki gihe, hari abagore benshi bigana Mariya. Urugero, mushiki wacu witwa Emiko yaravuze ati: “Nkiri umuseribateri nari mfite gahunda ihoraho yo gukora ibintu bituma mba incuti ya Yehova. Ariko maze gushaka, umugabo wanjye ni we wasengaga kandi akayobora gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Naje gusanga nsigaye ngendera ku mugabo wanjye. Nabonye ko nagombaga kugira icyo nkora, kugira ngo njye ubwanjye mbe incuti ya Yehova. Ubu nsigaye nshaka umwanya wo gusenga, gusoma Bibiliya no gutekereza ku byo nsoma” (Gal 6:5). Mwebwe bashiki bacu mwashatse, nimugira icyo mukora kugira ngo murusheho kuba incuti za Yehova, bizatuma abagabo banyu babashima kandi barusheho kubakunda.—Imig 31:30.
7. Ni irihe somo abashakanye bavana kuri Yozefu na Mariya ku birebana no gukorera Yehova bafatanyije?
7 Nanone Yozefu na Mariya bakoreraga hamwe ibintu bituma baba incuti za Yehova. Bari bazi ko iyo abagize umuryango bafatanyije gukorera Yehova, bigira akamaro (Luka 2:22-24, 41; 4:16). Hari igihe bitabaga byoroshye, cyane cyane nk’igihe umuryango wabo wari umaze kuba munini, ariko babigezeho. Basigiye urugero rwiza imiryango yo muri iki gihe. Niba namwe mufite abana, kujya mu materaniro cyangwa kubona umwanya wo kugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango, bishobora kubagora. Hari n’igihe wowe n’uwo mwashakanye bishobora kutaborohera kubona umwanya wo kwigira hamwe no gusenga. Ariko mujye muzirikana ko iyo mufatanyije gukorera Yehova, bituma murushaho kuba incuti ze kandi namwe mukarushaho gukundana. Ubwo rero, mujye mubona ko gukorera Yehova ari byo bikwiriye kuza mu mwanya wa mbere, mu muryango wanyu.
8. Umugabo n’umugore bafitanye ibibazo bakora iki, kugira ngo bagire gahunda y’iby’umwuka mu muryango kandi ibagirire akamaro?
8 Iyo abashakanye bafitanye ibibazo, hari igihe kwicara hamwe ngo bagire gahunda y’iby’umwuka mu muryango, bishobora kubagora. Niba namwe ari ko bimeze, dore icyo mwabanza gukora. Mujye mushakira hamwe ikintu kibashimisha mwakwiga, ariko kitamara igihe kirekire. Ibyo bishobora gutuma mwongera gukundana kandi mukishimira gukorera Yehova mufatanyije.
MUJYE MUMARANA IGIHE
9. Kuki umugabo n’umugore bakwiriye kumarana igihe?
9 Iyo abashakanye bamarana igihe, na byo bituma barushaho gukundana. Nanone bizatuma buri wese amenya icyo mugenzi we atekereza n’uko yiyumva (Intang 2:24). Umuvandimwe witwa Ruslan n’umugore we witwa Lilia bamaze imyaka 15 babana. Hari ikintu babonye bakimara kubana. Lilia yaravuze ati: “Twabonye ko tutari kujya tumarana igihe kinini, nk’uko twabitekerezaga. Wasangaga duhugiye mu kazi ka buri munsi n’imirimo yo mu rugo, kandi na nyuma yaho twaje kugira abana. Twabonye ko iyo bikomeza bityo ntitubone umwanya wo kuganira twembi, byashoboraga gutuma tudakomeza gukundana.”
10. Abashakanye bakurikiza bate ibivugwa mu Befeso 5:15, 16?
10 Ni iki mwebwe abashakanye mwakora kugira ngo mujye mumarana igihe? Mujye mushaka akanya ko kuba muri kumwe. (Soma mu Befeso 5:15, 16.) Umuvandimwe witwa Uzondu wo muri Nijeriya yaravuze ati: “Iyo ntegura ibintu nzakora, nteganya n’igihe nzamarana n’umugore wanjye kandi icyo gihe nkacyubahiriza” (Fili 1:10). Nanone mushiki wacu witwa Anastasia, yavuze icyo akora kugira ngo akoreshe neza igihe. We n’umugabo we basura amatorero yo muri Moludaviya. Yaravuze ati: “Iyo umugabo wanjye ahugiye mu nshingano ze, nanjye mba ndimo gukora indi mirimo. Ibyo bituma nyuma yaho tubona umwanya wo kuba turi kumwe.” Ariko se mwakora iki niba muba mufite ibintu byinshi byo gukora, ku buryo kubona igihe cyo kuba muri kumwe bitaborohera?
11. Ni ibihe bintu Akwila na Purisikila bakoreraga hamwe?
11 Umugabo n’umugore bitwaga Akwila na Purisikila bakundwaga n’Abakristo benshi bo mu kinyejana cya mbere. Ubwo rero muri iki gihe, hari ibintu byinshi abashakanye babigiraho (Rom 16:3, 4). Nubwo Bibiliya itatubwira ibintu byinshi ku muryango wabo, igaragaza ko bakoreraga hamwe, bakajyana kubwiriza kandi bagafasha abandi bantu babaga bari kumwe na bo (Ibyak 18:2, 3, 24-26). Ntibitangaje rero kuba buri gihe Bibiliya ibavuga bari kumwe.
12. Ni iki umugabo n’umugore bakora kugira ngo bamarane igihe? (Reba n’ifoto.)
12 None se wowe n’uwo mwashakanye, mwakora iki kugira ngo mwigane Akwila na Purisikila? Ngaho nimutekereze ku bintu bitandukanye mugomba gukora. Ese bimwe muri byo mushobora kubikorera hamwe, aho kugira ngo buri wese abikore ku giti cye? Urugero, Akwila na Purisikila bajyanaga kubwiriza. Ese namwe mukunda kujyana kubwiriza? Nanone Akwila na Purisikila barakoranaga. Birashoboka ko wowe n’uwo mwashakanye mudakora akazi kamwe. Ariko se imirimo yo mu rugo yo ntimwayifatanya (Umubw 4:9)? Iyo hari ibintu mukorera hamwe, bituma mumera nk’ikipe, mukabona n’uko muganira. Umuvandimwe witwa Robert n’umugore we Linda, bamaze imyaka irenga 50 bashakanye. Uwo muvandimwe yaravuze ati: “Tuvugishije ukuri, ntitubona igihe gihagije cyo kwidagadura turi kumwe. Ariko iyo ndimo koza amasahani umugore wanjye na we akayahanagura, cyangwa naba nkora mu busitani akaza akamfasha, biranshimisha cyane. Gukorera imirimo hamwe bituma twunga ubumwe, kandi tukarushaho gukundana.”
13. Ni iki abashakanye bakora kugira ngo bumve ko mu by’ukuri bari kumwe?
13 Mujye muzirikana ko kuba muri kumwe, bidasobanura ko byanze bikunze, biri bitume murushaho kuba incuti. Hari umugore wo muri Burezili wavuze ati: “Muri iki gihe hari ibintu byinshi bishobora kuturangaza. Ubwo rero, hari igihe umuntu ashobora kwibwira ko amarana igihe n’uwo bashakanye, kubera ko gusa babana mu nzu. Nabonye ko kumarana igihe n’umuntu, birenze kuba muri kumwe gusa. Ahubwo uba ugomba no kwita ku byo uwo mwashakanye akeneye.” Reka turebe icyo Bruno n’umugore we Tays bakora, kugira ngo buri wese yite kuri mugenzi we. Bruno yaravuze ati: “Iyo njye n’umugore wanjye twafashe umwanya wo kuganira, dufunga telefone kugira ngo zitaturangaza.”
14. Ni iki abashakanye bakora niba batakishimira kumarana igihe?
14 Icyakora hari igihe uba utishimira kumarana igihe n’uwo mwashakanye. Ibyo bishobora guterwa n’uko muba mudakunda ibintu bimwe, cyangwa mwaba muri kumwe mukarakaranya. None se icyo gihe mwakora iki? Reka tugaruke ku rugero rw’umuriro twigeze kuvuga. Iyo ukiwucana, ntuhita waka ngo ugurumane. Ahubwo uba ugomba kugenda wongeramo inkwi. Ubwo rero namwe, muzabanze mushake akanya ko kuba muri kumwe buri munsi, nubwo kaba gato. Icyo gihe, mujye mushaka ikintu mukorera hamwe kibashimisha, kandi mwirinde icyatuma murakaranya (Yak 3:18). Nimuhera kuri utwo tuntu duto duto, bishobora gutuma mwongera gukundana.
MUJYE MWUBAHANA
15. Kuki abashakanye bagomba kubahana?
15 Abashakanye bagomba kubahana. Kubahana twabigereranya n’umwuka wa ogisijeni, utuma umuriro ukomeza kwaka. Iyo uwo mwuka udahari umuriro uhita uzima. Uko ni na ko bimeze ku bashakanye. Iyo batubahana, urukundo rwabo ruhita rushira. Ariko nanone iyo umugabo n’umugore bubahana, barushaho gukundana. Icyakora ujye uzirikana ko hari igihe wibwira ko wubaha uwo mwashakanye, ariko we atari ko abibona. Ubwo rero icy’ingenzi, ni ukumenya niba uwo mwashakanye yumva koko umwubaha. Penny na Aret bamaze imyaka irenga 25 bashakanye. Penny yaravuze ati: “Kuba twubahana bituma dukundana. Buri wese abwira undi ikimuri ku mutima, kuko aba azi ko yubaha ibitekerezo bye.” None se wakora iki kugira ngo uwo mwashakanye yiyumvemo ko umwubaha? Reka turebe urugero rwa Aburahamu na Sara.
16. Ni irihe somo abagabo bavana kuri Aburahamu? (1 Petero 3:7) (Reba n’ifoto.)
16 Aburahamu yubahaga Sara. Yamutegaga amatwi kandi ntiyirengagize ibitekerezo bye. Hari igihe Sara yarakaye maze atura umujinya Aburahamu, kandi amushinja ko ari we wari wateje ikibazo cyari cyabaye. Ese Aburahamu na we yahise arakara, maze amubwira nabi? Oya rwose! Yari asanzwe azi ko Sara amugandukira kandi akamushyigikira. Ubwo rero, Aburahamu yamuteze amatwi, kandi ashaka uko yakemura ikibazo cyari cyavutse (Intang 16:5, 6). Ni irihe somo abagabo bavana kuri Aburahamu? Bagabo, ni mwe Yehova yahaye inshingano yo gufata imyanzuro ireba umuryango wanyu (1 Kor 11:3). Ubwo rero kugira ngo umugabo asohoze neza iyo nshingano, byaba byiza agiye abanza kumva ibitekerezo by’umugore we mbere yo gufata umwanzuro, cyane cyane mu gihe uwo mwanzuro ushobora kugira ingaruka ku mugore we (1 Kor 13:4, 5). Nanone hari igihe umugore wawe ashobora guhangayika, akaba yifuza kukubwira uko yiyumva. Ese icyo gihe na bwo uzamwubaha, maze umutege amatwi witonze? (Soma muri 1 Petero 3:7.) Angela na Dmitry bamaze imyaka hafi 30 bashakanye. Angela yavuze ukuntu umugabo we amwubaha. Yaravuze ati: “Umugabo wanjye antega amatwi buri gihe, naba nababaye cyangwa nshaka kuvuga gusa. Nanone aranyihanganira, niyo naba mvugira hejuru.”
17. Ni irihe somo abagore bavana kuri Sara? (1 Petero 3:5, 6)
17 Sara na we yubahaga Aburahamu, agashyigikira imyanzuro ye (Intang 12:5). Hari igihe Aburahamu yabonye abashyitsi baje batunguranye, maze yiyemeza kubakira. Yahise asaba Sara kureka ibyo yakoraga, agakora imigati myinshi (Intang 18:6). Sara yahise yumvira Aburahamu, ashyigikira umwanzuro yari yafashe. Bashiki bacu mwashatse, mujye mwigana Sara, mushyigikire imyanzuro abagabo banyu bafata. Ibyo bizatuma mugira urugo rwiza. (Soma 1 Petero 3:5, 6.) Dmitry twavuze muri paragarafu ibanziriza iyi, yavuze ko umugore we amwubaha. Yaravuze ati: “Nishimira ukuntu umugore wanjye ashyigikira imyanzuro mfata, no mu gihe tutabona ibintu kimwe. N’iyo mfashe umwanzuro ariko ibintu ntibigende neza, ntancyurira.” Iyo umuntu akubaha, kumukunda birakorohera.
18. Iyo abashakanye bakoze uko bashoboye ngo bakomeze gukundana, bibagirira akahe kamaro?
18 Muri iki gihe Satani akora uko ashoboye, kugira ngo atume Abakristo bashakanye badakomeza gukundana. Azi ko iyo abashakanye badakomeje gukundana, bishobora gutuma bareka gukorera Yehova. Icyakora urukundo nyakuri ntirushira. Twifuza ko urukundo ukunda uwo mwashakanye, rwamera nk’uruvugwa mu Ndirimbo ya Salomo. Ubwo rero, mujye mushyira Yehova mu mwanya wa mbere mu muryango wanyu, mumarane igihe, mwubahane kandi buri wese yite ku byo mugenzi we akeneye n’ibyiyumvo bye. Nimubigenza mutyo, muzubahisha Yehova kuko ari we urukundo nyakuri rukomokaho, kandi muzaba mumeze nk’abari kongera inkwi mu muriro kugira ngo ukomeze kwaka. Icyo gihe, urukundo rwanyu ntiruzashira.
INDIRIMBO YA 132 Ubu tubaye umwe
a Yehova ni we watangije umuryango, kandi iyo ni impano yahaye umugabo n’umugore, kugira ngo bagaragarizanye urukundo nyakuri. Icyakora hari igihe urwo rukundo rugenda rugabanuka. Ubwo rero niba warashatse, iki gice kiri bugufashe kumenya icyo wakora, kugira ngo ukomeze gukunda uwo mwashakanye kandi mugire umuryango mwiza.
b Urukundo nyakuri ntiruhinduka kandi ntirushira. Rwitwa “umuriro waka cyane wa Yah,” kubera ko rukomoka kuri Yehova.
c Nubwo uwo mwashakanye yaba adasenga Yehova, ibitekerezo biri muri iki gice byagufasha kugira urugo rwiza.—1 Kor 7:12-14; 1 Pet 3:1, 2.
d Urugero, ushobora kureba inama nziza ziboneka mu ngingo zifite umutwe uvuga ngo: “Inama zigenewe umuryango,” zisohoka ku rubuga rwa jw.org/rw no kuri porogaramu ya JW Library®.
e Reba igitabo Twigane ukwizera kwabo, igice cya 17 par. 15.