Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 20

Twakora iki ngo amasengesho yacu arusheho gushimisha Yehova?

Twakora iki ngo amasengesho yacu arusheho gushimisha Yehova?

“Mujye musuka imbere yayo ibiri mu mitima yanyu.”—ZAB 62:8.

INDIRIMBO YA 45 Ibyo umutima wanjye utekereza

INCAMAKE a

Dushobora gusenga Yehova buri gihe kandi tukamusaba ko yatugira inama zadufasha mu buzima bwacu (Reba paragarafu ya 1)

1. Ni iki Yehova yifuza ko abagaragu be bakora? (Reba n’ifoto.)

 NI NDE waduhumuriza kandi akatugira inama zadufasha mu buzima bwacu? Ni Yehova. Dushobora kumusenga tumusaba ko yadufasha, kandi na we ni byo yifuza. Yifuza ko tumusenga kenshi, mbese tukamusenga “ubudacogora” (1 Tes 5:17). Dushobora kumusenga buri gihe, kandi tukamusaba ko yatugira inama zadufasha mu buzima bwacu (Imig 3:5, 6). Kubera ko Yehova agira neza, yemera ko tumusenga igihe cyose. Inshuro twamusenga uko zaba zingana kose, aba yiteguye kutwumva.

2. Ni iki turi bwige muri iki gice?

2 Dushimira Yehova kuba yemera ko tumusenga. Icyakora, hari igihe kubona igihe cyo gusenga bitugora, kubera ko tuba dufite ibintu byinshi byo gukora. Nanone hari igihe twumva dukwiriye kugira icyo dukora, kugira ngo amasengesho yacu arusheho gushimisha Yehova. Igishimishije ni uko muri Bibiliya harimo inama zadufasha kumenya icyo twakora. Muri iki gice, turi burebe icyo Yesu yakoraga kugira ngo abone umwanya wo gusenga n’uko twamwigana. Nanone turi burebe ibintu bitanu by’ingenzi twavuga mu masengesho yacu, kugira ngo arusheho gushimisha Yehova.

YESU YASHAKAGA UMWANYA WO GUSENGA

3. Ni iki Yesu yari azi ku birebana n’isengesho?

3 Yesu yari azi ko Yehova yishimira ko tumusenga. Mbere y’uko aza ku isi, yari yarabonye ukuntu Papa we yasubizaga amasengesho y’abagaragu be b’indahemuka. Urugero, yabonye ukuntu yasubije amasengesho ya Hana, Dawidi, Eliya n’abandi benshi (1 Sam 1:10, 11, 20; 1 Abami 19:4-6; Zab 32:5). Ni yo mpamvu Yesu yigishije abigishwa be gusenga kenshi, biringiye ko Yehova asubiza amasengesho yabo.—Mat 7:7-11.

4. Amasengesho ya Yesu atwigisha iki?

4 Hari ibintu byinshi abigishwa ba Yesu bakwigira ku masengesho ye. Igihe yakoraga umurimo we hano ku isi, yasengaga kenshi. Nubwo inshuro nyinshi yabaga ahuze kandi ari kumwe n’abantu benshi, yashakaga umwanya wo gusenga (Mar 6:31, 45, 46). Hari igihe yabyukaga kare mu gitondo, kugira ngo abone uko asenga ari wenyine (Mar 1:35). Nanone yigeze kumara ijoro ryose asenga, mbere yo gufata umwanzuro ukomeye (Luka 6:12, 13). No mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yasenze kenshi, kuko yari hafi gusohoza inshingano ikomeye yamuzanye hano ku isi.—Mat 26:39, 42, 44.

5. Twakwigana Yesu dute mu gihe dusenga?

5 Yesu yatweretse ko nubwo twaba duhuze, dukwiriye gushaka umwanya wo gusenga. Ubwo rero dushobora kumwigana, wenda tukabyuka kare mu gitondo cyangwa tugatinda kuryama ho gato, kugira ngo tubone umwanya wo gusenga. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaje ko dushimira Yehova kuba yaraduhaye impano nziza cyane y’isengesho. Mushiki wacu witwa Lynne yibuka ukuntu yishimye cyane, igihe yamenyaga ku nshuro ya mbere ko ashobora gusenga. Yaravuze ati: “Kumenya ko nshobora gusenga Yehova igihe cyose mbishakiye, byatumye mbona ko ari incuti yanjye kandi nifuza kugira icyo nkora, kugira ngo amasengesho yanjye arusheho kumushimisha.” Birashoboka ko abenshi muri twe bumva bameze nk’uwo mushiki wacu. Reka turebe ibintu bitanu by’ingenzi twavuga mu masengesho yacu, kugira ngo arusheho gushimisha Yehova.

IBINTU BITANU BY’INGENZI TWAVUGA MU MASENGESHO YACU

6. Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 4:10, 11, Yehova akwiriye guhabwa iki?

6 Jya usingiza Yehova. Intumwa Yohana yeretswe abakuru 24 bari mu ijuru, barimo gusenga Yehova. Basingizaga Yehova bavuga bati: “Birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe.” (Soma mu Byahishuwe 4:10, 11.) Abamarayika b’indahemuka na bo, bafite impamvu nyinshi zituma basingiza Yehova. Baramuzi neza, kuko babana na we mu ijuru. Bibonera ukuntu ibyo akora bigaragaza imico ye myiza. Ibyo bituma bamusingiza.—Yobu 38:4-7.

7. Ni ibihe bintu byatuma usingiza Yehova?

7 Mu gihe dusenga Yehova, natwe tujye tumusingiza, tumubwire ko tumukunda n’impamvu tumukunda. Ubwo rero mu gihe usoma Bibiliya cyangwa uyiyigisha, ujye ureba imico ya Yehova ituma umukunda (Yobu 37:23; Rom 11:33). Hanyuma ujye umusenga, umubwire ukuntu iyo mico igukora ku mutima. Nanone ujye usingiza Yehova kubera ukuntu agufasha, agafasha n’abavandimwe na bashiki bacu. Buri gihe atwitaho kandi akaturinda.—1 Sam 1:27; 2:1, 2.

8. Vuga bimwe mu bintu twashimira Yehova. (1 Abatesalonike 5:18)

8 Jya ushimira Yehova. Hari ibintu byinshi twashimira Yehova, mu gihe dusenga. (Soma mu 1 Abatesalonike 5:18.) Ni we utanga impano nziza yose. Ubwo rero, ikintu cyiza cyose dufite, tujye tukimushimira (Yak 1:17). Urugero, dushobora kumushimira ukuntu yaturemeye isi nziza n’ibintu byiza yayishyizeho. Nanone dushobora kumushimira kuba yaraduhaye ubuzima, umuryango, incuti no kuba adusezeranya kuzaduha ibintu byiza. Ikindi kandi, tujye tumushimira kuba yemera ko tuba incuti ze.

9. Kuki dukwiriye gutekereza ku bintu twashimira Yehova?

9 Buri wese muri twe, ajye atekereza ibintu yashimira Yehova. Ibyo bishobora kutatworohera, kuko turi mu isi yuzuyemo abantu badashimira. Akenshi usanga abantu batekereza gusa icyo bakora kugira ngo babone ibyo bifuza, aho gutekereza uko bashimira ku bw’ibyo bafite. Turamutse tubaye nk’abo bantu, wasanga amasengesho yacu nta kindi kirimo, uretse gusaba gusa. Kugira ngo ibyo tubyirinde, tujye dukomeza gushimira Yehova ibyo adukorera byose.—Luka 6:45.

Gushimira Yehova bishobora gutuma twihanganira ibibazo dufite (Reba paragarafu ya 10)

10. Gushimira byafashije bite mushiki wacu kwihangana? (Reba n’ifoto.)

10 Gushimira bishobora gutuma twihanganira ibibazo duhura na byo. Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Kyung-sook, wavuzwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki 15 Mutarama 2015. Kwa muganga baramusuzumye, basanga arwaye kanseri y’ibihaha yari yaramurenze. Yaravuze ati: “Icyo kibazo cy’uburwayi cyaranshegeshe. Numvise bindangiranye kandi nagize ubwoba bwinshi.” None se ni iki cyamufashije kwihangana? Yavuze ko buri joro mbere y’uko ajya kuryama, yajyaga hejuru y’inzu agasenga mu ijwi riranguruye, ashimira Yehova ibintu bitanu mu byo yabaga yamukoreye uwo munsi. Nanone yavuze ko ibyo byamuhumurizaga kandi bigatuma yumva hari icyo yakora, kugira ngo agaragaze ko akunda Yehova. Yiboneye ko Yehova afasha abagaragu be b’indahemuka mu gihe bafite ibibazo, kandi ko imigisha dufite iruta kure cyane ibigeragezo duhura na byo. Natwe dufite ibintu byinshi twashimira Yehova, nubwo twaba dufite ibibazo. Ubwo rero gusenga Yehova tumushimira, bituma twihanganira ibigeragezo, dufite ibyishimo.

11. Kuki Yesu amaze gusubira mu ijuru, abigishwa be bagombaga kugira ubutwari?

11 Jya usenga Yehova umusaba kugira ubutwari mu gihe uri mu murimo wo kubwiriza. Mbere y’uko Yesu asubira mu ijuru, yibukije abigishwa be inshingano bari bafite yo kumubera abahamya “i Yerusalemu n’i Yudaya n’i Samariya no kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8; Luka 24:46-48). Hashize igihe gito, abayobozi b’Abayahudi bafashe intumwa Petero na Yohana babajyana imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, maze barabakanga kandi bababuza kubwiriza (Ibyak 4:18, 21). None se Petero na Yohana bakoze iki?

12. Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 4:29, 31, ni iki abigishwa bakoze?

12 Petero na Yohana bashubije abo bayobozi b’idini ry’Abayahudi bati: “Niba bikwiriye mu maso y’Imana ko tubumvira aho kumvira Imana, mwe ubwanyu nimuhitemo. Ariko twe ntidushobora kureka kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise” (Ibyak 4:19, 20). Petero na Yohana bamaze kuva imbere y’abo bayobozi, abandi bigishwa basenze Yehova bamusaba ko bose yabafasha gukora ibyo ashaka. Baramubwiye bati: “Uhe abagaragu bawe gukomeza kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose.” Yehova yasubije iryo sengesho.—Soma mu Byakozwe 4:29, 31.

13. Ibyabaye ku muvandimwe uvugwa muri iyi ngingo bitwigisha iki?

13 Dushobora kwigana intumwa, maze tugakomeza kubwiriza no mu gihe abayobozi batubujije kubikora. Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Jin-hyuk wafunzwe azira ko yanze kujya mu gisirikare. Igihe yari muri gereza, yahawe inshingano yo kwita ku zindi mfungwa zabaga zifungiwe mu twumba, buri mfungwa iri ukwayo. Yari yemerewe kuvugana n’izo mfungwa ibintu bifitanye isano n’akazi gusa. Ntiyari yemerewe kuzibwiriza. Ubwo rero yasenze Yehova amusaba kugira ubutwari n’amakenga, kugira ngo abone uko abwiriza izo mfungwa (Ibyak 5:29). Yaravuze ati: “Yehova yashubije amasengesho yanjye, maze ampa ubutwari n’ubwenge. Ibyo byatumye ntangira kwigisha Bibiliya abantu benshi, maze kuri buri muryango nkahamara iminota itanu gusa. Nijoro nandikaga amabaruwa ndi buhe izo mfungwa, bukeye bwaho.” Natwe tujye twigana uwo muvandimwe, dusenge Yehova tumusaba kugira ubutwari n’ubwenge, twizeye ko azadufasha gukora umurimo wo kubwiriza.

14. Ni iki cyadufasha kwihanganira ibibazo dufite? (Zaburi ya 37:3, 5)

14 Jya usaba Yehova agufashe kwihanganira ibibazo ufite. Abenshi muri twe barwaye indwara zisanzwe, izo mu byiyumvo, abandi bapfushije ababo, bafite ibibazo byo mu miryango, baratotezwa cyangwa bafite ibindi bibazo. Nanone ibyorezo by’indwara n’intambara, byatumye kwihanganira ibyo bibazo birushaho kugorana. Ubwo rero ujye usenga Yehova, umubwire uko wiyumva. Ujye umubwira ikintu cyose uhanganye na cyo, mbese umere nk’ubwira incuti yawe ukunda cyane. Ujye wiringira ko Yehova “azagira icyo akora,” akagufasha.—Soma muri Zaburi ya 37:3, 5.

15. Isengesho ryadufasha rite ‘kwihanganira imibabaro’? Tanga urugero.

15 Gukomeza gusenga bidufasha ‘kwihanganira imibabaro’ (Rom 12:12). Yehova azi ibibazo abagaragu be bahanganye na byo, kandi ‘yumva ijwi ryo gutabaza kwabo’ (Zab 145:18, 19). Mushiki wacu w’umupayiniya witwa Kristie ufite imyaka 29, yiboneye ko ibyo ari ukuri. Mu buryo butunguranye, yamenye ko arwaye indwara ikomeye. Ibyo byatumye yiheba cyane. Nyuma yaho, yamenye ko na mama we arwaye indwara ikomeye yari kuzamuhitana. Uwo mushiki wacu yaravuze ati: “Nasengaga Yehova kenshi ku munsi, kugira ngo ampe imbaraga zo kwihangana. Nakoze uko nshoboye ngo nkomeze kujya mu materaniro no kwiyigisha. Nanone isengesho ryaramfashije cyane muri ibyo bihe bitari byoroshye. Kuba nari nzi ko Yehova atazigera antererana, byarampumurije cyane. Nubwo indwara nari ndwaye itahise ikira, Yehova yashubije amasengesho yanjye, ampa amahoro yo mu mutima no gutuza.” Ubwo rero, ntitukibagirwe ko ‘Yehova azi gukiza abantu bamwiyeguriye ibibagerageza.’—2 Pet 2:9.

Dore ibintu byadufasha gutsinda ibishuko: (1) Gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha, (2) gukora uko dushoboye ngo twirinde ibintu byatuma tugwa mu bishuko, (3) gukora ibintu bituma dukomeza kuba incuti za Yehova (Reba paragarafu ya 16 n’iya 17)

16. Kuki dukeneye ko Yehova adufasha kugira ngo dutsinde ibishuko?

16 Jya usaba Yehova agufashe gutsinda ibishuko uhura na byo. Kubera ko tudatunganye, akenshi umutima wacu uba udushuka kugira ngo dukore ibibi. Satani na we akora ibishoboka byose, kugira ngo gukora ibyiza birusheho kutugora. Kimwe mu bintu akoresha kugira ngo ayobye ibitekerezo byacu, ni imyidagaduro irimo ibintu biganisha ku busambanyi. Imyidagaduro nk’iyo, ituma tugira ibitekerezo bibi bituma Yehova atatwemera, kandi bikaba byatuma dukora icyaha gikomeye.—Mar 7:21-23; Yak 1:14, 15.

17. Ni iki dukwiriye gukora mu gihe tumaze gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha gutsinda ibishuko? (Reba n’ifoto.)

17 Dukeneye ko Yehova adufasha kugira ngo dutsinde ibishuko duhura na byo. Mu isengesho ntangarugero rya Yesu, yaravuze ati: “Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi” (Mat 6:13). Yehova yifuza kudufasha, ariko tugomba kubimusaba. Icyakora mu gihe tumusenze tumusaba ko adufasha, natwe tujye dukora uko dushoboye, kugira ngo twirinde ibintu byatuma tugwa mu bishuko. Ubwo rero, tujye twirinda gusoma cyangwa gutega amatwi ibintu birimo ibitekerezo bibi byuzuye muri iyi si Satani (Zab 97:10). Ahubwo tujye dusoma Bibiliya kandi tuyiyigishe, kugira ngo twuzuze mu bwenge bwacu ibitekerezo byiza. Nanone kujya mu materaniro no kubwiriza, bizadufasha kurinda ibitekerezo byacu. Ikindi kandi, tujye tuzirikana ko Yehova atazemera ko tugeragezwa ibirenze ibyo dushobora kwihanganira.—1 Kor 10:12, 13.

18. Ni iki twese dukwiriye gukora?

18 Muri iyi minsi y’imperuka, twese dukwiriye kurushaho gusenga Yehova, kugira ngo dukomeze kumubera indahemuka. Ubwo rero, buri munsi ujye ushaka akanya ko gusenga Yehova ubikuye ku mutima. Yifuza ko tumusenga, ‘tugasuka imbere ye ibiri mu mitima yacu’ (Zab 62:8). Jya umusingiza kandi umushimire ibintu byose agukorera. Jya umusaba agufashe kugira ubutwari mu gihe uri mu murimo wo kubwiriza. Nanone ujye umusaba agufashe kwihanganira ibibazo ufite no gutsinda ibishuko. Ubwo rero, ntukemere ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose cyangwa umuntu uwo ari we wese ukubuza gusenga Yehova buri munsi. Ariko se Yehova asubiza ate amasengesho yacu? Igisubizo cy’icyo kibazo tuzakireba mu gice gikurikira.

INDIRIMBO YA 42 Isengesho ry’umugaragu w’Imana

a Twifuza ko amasengesho yacu yamera nk’amabaruwa meza, twandikira incuti yacu. Icyakora hari igihe kubona igihe cyo gusenga bitugora. Hari n’igihe kumenya ibyo tuvuga mu isengesho, bitatworohera. Iki gice kiri budufashe kumenya uko twabigenza.