Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 24

Ushobora kugera ku ntego wishyiriyeho zagufasha kuba incuti ya Yehova

Ushobora kugera ku ntego wishyiriyeho zagufasha kuba incuti ya Yehova

“Ntitukareke gukora ibyiza, kuko mu gihe gikwiriye tuzasarura nitutarambirwa.”—GAL 6:9.

INDIRIMBO YA 84 Twagure umurimo

INCAMAKE a

1. Ni ikihe kibazo abantu benshi bakunze guhura na cyo?

 ESE hari intego wishyiriyeho yagufasha kuba incuti ya Yehova, ariko kuyigeraho bikakugora? Niba byarakubayeho, si wowe wenyine. Urugero, hari umuvandimwe witwa Philip wifuzaga kunonosora amasengesho ye no gusenga kenshi, ariko kubona umwanya wo kubikora bikamugora. Mushiki wacu witwa Erika we, yari yarishyiriyeho intego yo kugera kuri porogaramu yo kubwiriza adakererewe, ariko inshuro nyinshi yahageraga yakererewe. Nanone umuvandimwe witwa Tomáš, nta ko atari yaragize ngo asome Bibiliya yose ayirangize. Yaravuze ati: “Mvugishije ukuri, gusoma Bibiliya ntibyandyoheraga! Nagerageje kuyisoma inshuro eshatu zose, ariko buri gihe nkagarukira mu Balewi.”

2. Kuki utagombye gucika intege niba warishyiriyeho intego ariko ukaba utarayigeraho?

2 Niba hari intego wishyiriyeho ariko ukaba utarayigeraho, ntugacike intege. Ujye uzirikana ko no kugera ku ntego yoroheje, bishobora kugusaba imbaraga kandi bigafata igihe. Byonyine kuba ucyifuza kugera kuri iyo ntego, bigaragaza ko ukunda Yehova cyane kandi ko wifuza kumukorera n’umutima wawe wose. Ibyo rero bishimisha Yehova. Birumvikana ko atadusaba gukora ibyo tudashoboye (Zab 103:14; Mika 6:8). Ubwo rero mu gihe ugiye kwishyiriraho intego, ujye ureba niba ushobora kuyigeraho. None se niba umaze kwishyiriraho iyo ntego, wakora iki kugira ngo uyigereho? Reka turebe bimwe mu bintu byagufasha.

IYEMEZE KUGERA KU NTEGO ZAWE

Jya usaba yehova agufashe kwiyemeza (Reba paragarafu ya 3 n’iya 4)

3. Kuki kwiyemeza byagufasha kugera ku ntego zawe?

3 Kwiyemeza bishobora kugufasha kugera ku ntego zawe. Iyo wiyemeje umaramaje kugera ku ntego zawe kandi ukaba ubyifuza, bituma ukora uko ushoboye kugira ngo uzigereho. Reka dufate urugero rw’ubwato buyoborwa n’umuyaga. Kwiyemeza twabigereranya n’umuyaga usunika ubwo bwato, bukagera iyo bujya. Iyo uwo muyaga ukomeje guhuha, bishobora gutuma utwaye ubwo bwato agera iyo ajya. Mu gihe uwo muyaga ari mwinshi, ashobora no kugera iyo ajya vuba. Ubwo rero, nawe niwiyemeza kugera ku ntego zawe, kuzigeraho bishobora kukorohera. Umuvandimwe witwa David wo muri El Salvador yaravuze ati: “Iyo wiyemeje umaramaje kugera ku ntego yawe, bituma ukora uko ushoboye kugira ngo uyigereho. Ntiwemera ko hari ikikubuza kuyigeraho.” None se wakora iki ngo wiyemeze kugera ku ntego zawe?

4. Ni iki twasenga dusaba? (Abafilipi 2:13) (Reba n’ifoto.)

4 Jya usenga Yehova kugira ngo atume wiyemeza cyangwa ugira ubushake bwo kugera ku ntego yawe. Yehova ashobora kuguha umwuka wera, maze ukagira ubushake bwo kugera ku ntego wishyiriyeho. (Soma mu Bafilipi 2:13.) Hari igihe twishyiriraho intego kubera ko gusa tuzi ko tugomba kuyishyiriraho; kandi ibyo ni byiza. Icyakora hari ubwo dushobora kumva tudafite ubushake bwo kuyigeraho. Ibyo ni byo byabaye kuri mushiki wacu wo muri Uganda witwa Norina. Yari yarishyiriyeho intego yo gushaka umuntu yigisha Bibiliya. Ariko kubera ko yumvaga atazi kwigisha neza, byamucaga intege akumva atazayigeraho. Ni iki cyamufashije? Yaravuze ati: “Natangiye kujya nsenga Yehova buri munsi musaba ko yamfasha, maze kwigisha abantu Bibiliya bikajya binshishikaza. Nanone natangiye kwitoza kwigisha neza. Nyuma y’amezi make, kwigisha abantu Bibiliya byari bisigaye binshimisha. Umwaka wagiye kurangira, mfite abantu babiri nigisha Bibiliya.”

5. Ni iki twatekerezaho kigatuma twiyemeza kugera ku ntego twishyiriyeho?

5 Jya utekereza ku byo Yehova yagukoreye (Zab 143:5). Intumwa Pawulo yatekerezaga ku bintu byiza Yehova yamukoreye, bigatuma akorana umwete umurimo we (1 Kor 15:9, 10; 1 Tim 1:12-14). Natwe nidutekereza ku bintu Yehova yadukoreye, bizatuma twiyemeza kugera ku ntego twishyiriyeho (Zab 116:12). Reka turebe icyafashije mushiki wacu wo muri Honduras, kugera ku ntego yari yarishyiriyeho yo kuba umupayiniya w’igihe cyose. Yaravuze ati: “Natekereje ku bintu Yehova yagiye ankorera binyemeza ko ankunda. Urugero, yanshyize mu muryango we, anyitaho kandi akandinda. Gutekereza kuri ibyo bintu byose, byatumye ndushaho kumukunda, kandi bituma niyemeza kugera ku ntego yanjye yo kuba umupayiniya.”

6. Ni iki kindi cyatuma twiyemeza kugera ku ntego twishyiriyeho?

6 Jya wibanda ku migisha uzabona nugera ku ntego yawe. Reka turebe icyafashije mushiki wacu witwa Erika twigeze kuvuga, akagera ku ntego yari yarishyiriyeho yo kudakererwa porogaramu y’umurimo wo kubwiriza. Yaravuze ati: “Nabonye ko gukererwa byatumaga mpomba byinshi. Kuzinduka byari kujya bituma nsuhuza abavandimwe na bashiki bacu, kandi tukamarana igihe. Nanone nari kujya numva ibitekerezo byiza bitangirwa kuri porogaramu, byari kumfasha kwishimira umurimo no kuwukora neza.” Erika yatekereje ku kamaro ko kuzinduka, bituma agera ku ntego ye. None se wowe wumva kugera ku ntego wishyiriyeho, bizakugirira akahe kamaro? Urugero, niba warishyiriyeho intego yo kunonosora amasengesho yawe cyangwa uko usoma Bibiliya, ujye utekereza ukuntu kubigeraho bizatuma uba incuti ya Yehova (Zab 145:18, 19). Nanone niba warishyiriyeho intego yo kwitoza umuco runaka uranga Abakristo, ujye utekereza ukuntu kubigeraho bizatuma ubana neza n’abandi (Kolo 3:14). Byaba byiza ugize aho wandika imigisha uzabona nuramuka ugeze ku ntego yawe, hanyuma buri gihe ukajya ureba aho wayanditse. Tomáš twigeze kuvuga, yaravuze ati: “Iyo ntekereje ku migisha nzabona ningera ku ntego yanjye, bituma ntacika intege, ahubwo ngaharanira kuyigeraho.”

7. Ni iki cyafashije Julio n’umugore we kugera ku ntego bari barishyiriyeho?

7 Jya ushaka incuti zagufasha kugera ku ntego yawe (Imig 13:20). Reka turebe icyafashije Julio n’umugore we kugera ku ntego bari barishyiriyeho, yo gukora byinshi mu murimo wo kubwiriza. Yaravuze ati: “Twashatse incuti zaduteraga inkunga yo kugera ku ntego yacu, kandi iyo twabaga turi kumwe na zo, twaganiraga uko twagera kuri iyo ntego. Abenshi muri izo ncuti zacu, bari barishyiriyeho iyo ntego kandi barayigezeho. Ubwo rero baduhaga ibitekerezo byadufasha. Nanone batubazaga niba turi hafi kugera ku ntego yacu, kandi bakadutera inkunga mu gihe twabaga tubikeneye.”

MU GIHE WUMVA KUGERA KU NTEGO YAWE BITAKIGUSHISHIKAJE

Jya ugira icyo ukora ngo ugere ku ntego yawe (Reba paragarafu ya 8)

8. Byagenda bite mu gihe twumva tuzagera ku ntego yacu ari uko gusa dufite ubushake bwo kuyigeraho? (Reba n’ifoto.)

8 Hari igihe umuntu yumva adafite ubushake bwo kugera ku ntego yishyiriyeho, cyangwa akumva bitakimushishikaje. Tuvugishije ukuri, ibyo twese bijya bitubaho. None se ibyo byaba bishatse kuvuga ko udashobora kugira icyo ukora ngo ugere ku ntego yawe? Oya rwose. Reka dufate urugero. Hari igihe haba hari umuyaga ku buryo usunika ubwato bukagera iyo bujya. Icyakora, hari igihe uba ari muke, cyangwa utanahari. None se icyo gihe umusare yakwiyicarira, ntagire icyo akora ngo ubwato bugende? Oya, si ko yabigenza. Kubera iki? Kubera ko hari igihe ubwato buba bufite moteri cyangwa ingashya. Ubwo rero, umusare ashobora gukoresha kimwe muri ibyo bintu byombi, akagera iyo ajya. Kwiyemeza kugera ku ntego twishyiriyeho cyangwa kugira ubushake bwo kuyigeraho, twabigereranya n’umuyaga. Hari igihe uba wifuza cyane kuyigeraho, ikindi gihe ukumva nta bushake ufite. Ubwo rero, niduharanira kugera ku ntego yacu ari uko gusa dufite ubushake bwo kuyigeraho, dushobora kutazigera tuyigeraho. Ariko nk’uko umusare ashakisha ubundi buryo yakoresha kugira ngo agere aho ajya, natwe dushobora kugira icyo dukora ngo tugere ku ntego yacu, nubwo twumvaga twacitse intege, tukumva nta bushake dufite bwo kuyigeraho. Ibyo bishobora kutatworohera, ariko nitugera ku ntego zacu tuzishima. Mbere y’uko tureba icyo twakora, reka turebe ikibazo gishobora kuvuka.

9. Ese birakwiriye ko umuntu akomeza guhatanira kugera ku ntego ye no mu gihe yumva atabishaka? Sobanura.

9 Yehova yifuza ko tumukorera ku bushake kandi twishimye (Zab 100:2; 2 Kor 9:7). None se niba warishyiriyeho intego yo gukora ikintu kigufasha kuba incuti ya Yehova, ariko ukaba wumva kuyigeraho bitakigushishikaje, ubwo wakomeza guhatana ngo uyigereho? Yego rwose. Reka dufate urugero rw’intumwa Pawulo. Yaravuze ati: “Umubiri wanjye nywukubita ibipfunsi kandi nkawutegeka nk’uko umuntu ategeka imbata” cyangwa umugaragu (1 Kor 9:25-27). Pawulo yakoraga uko ashoboye ngo akore ibyo Yehova ashaka, no mu gihe yumvaga we atabishaka. Ese Yehova yaba yarishimiye ibyo Pawulo yakoze? Cyane rwose! Kuba yarakoze uko ashoboye kose ngo ashimishe Yehova, byatumye amuha umugisha.—2 Tim 4:7, 8.

10. Iyo dukoze uko dushoboye ngo tugere ku ntego zacu kabone niyo byaba bitadushishikaje, bitugirira akahe kamaro?

10 Iyo Yehova abona dukora uko dushoboye ngo tugere ku ntego zacu, no mu gihe tuba tutagishishikariye kuzigeraho, biramushimisha. Kubera iki? Kubera ko Yehova azi ko hari igihe duharanira kugera ku kintu runaka bidatewe n’uko tugikunda, ahubwo bitewe n’uko tumukunda, we udusaba kugikora. Ubwo rero nk’uko Yehova yahaye umugisha Pawulo, natwe azawuduha nidukomeza gukora uko dushoboye ngo tugere ku ntego zacu (Zab 126:5). Niwibonera ko Yehova aguha umugisha, bishobora gutuma ushishikarira kugera ku ntego yawe. Mushiki wacu wo muri Polonye witwa Lucyna yaravuze ati: “Hari igihe mba numva ntashaka kujya kubwiriza, cyane cyane iyo naniwe. Ariko iyo nihanganye nkajyayo, ndishima cyane.” Reka noneho turebe icyo twakora, mu gihe twumva tudashishikariye kugera ku ntego twishyiriyeho.

11. Twakora iki kugira ngo Yehova adufashe kugira umuco wo kumenya kwifata?

11 Jya usenga Yehova agufashe kugira umuco wo kumenya kwifata. Uwo muco, utuma tumenya gutegeka ibyiyumvo byacu n’ibikorwa byacu. Nanone wumvikanisha igitekerezo cyo kwirinda gukora ibibi. Ariko udufasha no gukora ibyiza, cyane cyane iyo icyo tugiye gukora gikomeye cyangwa tutagikunda. Ujye wibuka ko umuco wo kumenya kwifata, ari umwe mu mico igize imbuto z’umwuka. Ubwo rero, jya usenga Yehova aguhe umwuka wera, kugira ngo ugufashe kwitoza uwo muco w’ingenzi (Luka 11:13; Gal 5:22, 23). David twigeze kuvuga, yasobanuye ukuntu isengesho ryamugiriye akamaro. Yifuzaga kugira gahunda ihoraho yo kwiyigisha. Yaravuze ati: “Nasenze Yehova kugira ngo amfashe kugira umuco wo kumenya kwifata; kandi koko yaramfashije, ntangira kwiyigisha kuri gahunda.”

12. Ni gute ibivugwa mu Mubwiriza 11:4 byadufasha kugera ku ntego twishyiriyeho?

12 Ntugategereze ko ibintu byose bibanza kuba byiza. Muri iyi si biragoye kuvuga ko hari igihe kizagera, ukabaho nta kibazo na kimwe ufite. Ubwo rero uramutse utegereje ko ibintu byose bibanza kuba byiza, ushobora kutazigera ugera ku ntego yawe. (Soma mu Mubwiriza 11:4.) Umuvandimwe witwa Dayniel yaravuze ati: “Nta gihe ushobora kubaho nta kibazo na kimwe ufite muri iyi si. Ubwo rero ujye uhita ugira icyo ukora udatindiganyije.” Undi muvandimwe wo muri Uganda witwa Paul, yavuze indi mpamvu yagombye gutuma tudatinda gukora ibintu. Yaravuze ati: “Iyo tugize icyo dukora ngo tugere ku ntego yacu, kabone niyo byaba bitatworoheye, Yehova aradufasha.”—Mal 3:10.

13. Kuki byaba byiza umuntu ahereye ku bintu bito bito, byamufasha kugera ku ntego ye?

13 Jya utangirira ku bintu byoroheje. Niba warishyiriyeho intego ikomeye, ushobora kudashishikarira kugira icyo ukora ngo uyigereho. Ubwo rero, ujye utangirira ku bintu byoroheje, bizagufasha kugera ku ntego yawe. Urugero, niba warishyiriyeho intego yo kwitoza umuco runaka, ushobora gutangira kuwugaragaza mu tuntu duto duto. Nanone niba warishyiriyeho intego yo gusoma Bibiliya yose ukayirangiza, ushobora gutangira usoma ibintu bike. Tomáš twavuze tugitangira, yifuzaga kurangiza gusoma Bibiliya mu mwaka umwe, ariko byari byaramunaniye. Yaravuze ati: “Nabonye ko impamvu byananiraga, ari uko nasomaga ibintu byinshi cyane. Ubwo rero, niyemeje kujya nsoma imirongo mike buri munsi kandi nkayitekerezaho. Ibyo byatumye gusoma Bibiliya binshimisha.” Kubera ko Tomáš’ yari asigaye yishimira gusoma Bibiliya, noneho yatangiye kujya asoma ibintu byinshi. Amaherezo yaje gusoma Bibiliya yose arayirangiza. b

NTUGACIKE INTEGE NIBA HARI IKINTU GITUMYE KUGERA KU NTEGO YAWE BIKUGORA

14. Ni ibihe bintu bishobora gutuma kugera ku ntego yawe bikugora?

14 Hari igihe ushobora gukora uko ushoboye ngo ugere ku ntego yawe kandi ukaba unabyifuza, ariko hakagira ikintu gituma kuyigeraho bikugora. Urugero, “ibihe n’ibigwirira abantu,” bishobora gutuma utabona umwanya uhagije wo gukora ibyo wifuzaga gukora, ngo ugere ku ntego yawe (Umubw 9:11). Hari n’igihe uhura n’ikibazo gikomeye kikaguca intege, ku buryo wumva nta kabaraga usigaranye ko kugira icyo ukora (Imig 24:10). Nanone kubera ko tudatunganye, dushobora gukora amakosa bigatuma kugera ku ntego yacu bitugora (Rom 7:23). Hari n’igihe ushobora kumva unaniwe (Mat 26:43). None se wakora iki mu gihe uhuye n’ibintu bituma kugera ku ntego yawe bikugora?

15. Ese iyo hagize ikintu gituma kugera ku ntego yawe bikugora, biba bivuze ko utazayigeraho? Sobanura. (Zaburi ya 145:14)

15 Niba hari ikintu kibayeho kigatuma kugera ku ntego yawe bikugora, ntukumve ko utazigera uyigeraho. Bibiliya ivuga ko dushobora guhura n’ibibazo byinshi. Ariko nanone ivuga ko Yehova adufasha, igihe cyose duhanganye n’ibyo bibazo. (Soma muri Zaburi ya 145:14.) Wa muvandimwe witwa Philip twigeze kuvuga, yaravuze ati: “Sinibanda ku nshuro nagiye nsubira inyuma, ahubwo nibanda ku nshuro nagiye ngira ubutwari, nkongera guhatanira kugera ku ntego yanjye. Ibyo ni byo binyereka ko nagize icyo ngeraho.” David na we twigeze kuvuga, yaravuze ati: “Iyo habayeho ikintu gituma kugera ku ntego yanjye bingora, ntibinca intege. Ahubwo mbona ko ari uburyo mbonye bwo kwereka Yehova ko mukunda cyane.” Ubwo rero, iyo ukomeje guhatana ngo ugere ku ntego yawe no mu gihe uhanganye n’ibibazo, uba weretse Yehova ko wifuza gukora ibimushimisha. Arishima cyane iyo abonye ukomeza gukora uko ushoboye, ngo ugere ku ntego yawe.

16. Ni iki dushobora kumenya mu gihe habayeho ikintu gituma kugera ku ntego yacu bitugora?

16 Jya uvana amasomo ku byabaye. Jya utekereza ku cyatumye utagera ku ntego wishyiriyeho, maze wibaze uti: “Ese hari icyo nahindura kugira ngo iki kintu kitazongera kumbaho” (Imig 27:12)? Hari n’igihe icyo kintu cyatumye utagera ku ntego yawe, kikwereka ko burya iyo ntego utayishoboye. Niba usanze ari ko bimeze, uzongere usuzume intego wishyiriyeho, maze urebe niba bikwiriye ko ukomeza guhatana ngo uyigereho. c Nusanga udashoboye kuyigeraho, ntuzahangayike. Humura, Yehova ntazakurakarira.—2 Kor 8:12.

17. Kuki byaba byiza utekereje ku ntego wigeze kwishyiriraho kandi ukazigeraho?

17 Jya wibuka ko hari intego wigeze kwishyiriraho kandi ukazigeraho. Bibiliya ivuga ko ‘Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yacu’ (Heb 6:10). Ubwo rero, nawe ntukibagirwe ibyiza wakoze. Jya utekereza ku ntego wishyiriyeho maze ukazigeraho, urugero nko kuba incuti ya Yehova, kubwiriza no kubatizwa. Ubwo izo ntego wazigezeho, n’izo wishyiriraho muri iki gihe ushobora kuzigeraho.—Fili 3:16.

Jya ureba ukuntu yehova agufasha kandi akaguha umugisha (Reba paragarafu ya 18)

18. Ni iki tugomba gukora mu gihe duharanira kugera ku ntego yacu? (Reba n’ifoto.)

18 Yehova ashobora kugufasha ukagera ku ntego yawe. Nk’uko iyo umusare ageze iyo ajya bimushimisha, nawe nugera ku ntego yawe uzishima cyane. Nanone ujye wibuka ko iyo abasare bari mu bwato, bishimira n’ibyo babona mu rugendo.  Ubwo rero, nawe mu gihe ukora uko ushoboye ngo ugere ku ntego yawe, ujye unyuzamo urebe ukuntu Yehova agufasha kandi akaguha umugisha (2 Kor 4:7). Nudacika intege, uzabona n’indi migisha myinshi.—Gal 6:9.

INDIRIMBO YA 126 Tube maso kandi dushikame

a Buri gihe umuryango wacu udushishikariza kwishyiriraho intego, zatuma tuba incuti za Yehova. Ariko se byagenda bite niba warishyiriyeho intego, kuyigeraho bikaba bikugora? Muri iki gice, turi burebe ibintu byagufasha kugera ku ntego wishyiriyeho.

b Reba igitabo Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ku ipaji ya 10-11, par. 4.

c Niba wifuza kumenya byinshi, wareba ingingo ivuga ngo: “Itoze kwitega ibintu bishyize mu gaciro kandi ugire ibyishimo,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2008.