Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 21

Yehova asubiza ate amasengesho yacu?

Yehova asubiza ate amasengesho yacu?

“Tuzi ko tuba turi bubone ibyo dusabye, kubera ko ari yo tuba tubisabye.”—1 YOH 5:15.

INDIRIMBO YA 41 Umva isengesho ryanjye

INCAMAKE a

1-2. Ni iki dushobora kwibaza ku birebana n’amasengesho yacu?

 ESE wigeze wibaza niba Yehova asubiza amasengesho yawe? Niba byarakubayeho, si wowe wenyine. Abavandimwe na bashiki bacu benshi bakunze kwibaza icyo kibazo, cyane cyane iyo bahanganye n’ibibazo. Iyo natwe dufite ibibazo, kumenya ko Yehova yasubije amasengesho yacu, bishobora kutatworohera.

2 Reka turebe impamvu zitwemeza ko Yehova asubiza amasengesho y’abagaragu be (1 Yoh 5:15). Nanone turi burebe ibisubizo by’ibibazo bikurikira: Kuki hari igihe dushobora kumva ko Yehova adasubiza amasengesho yacu? Yehova asubiza ate amasengesho yacu muri iki gihe?

HARI IGIHE YEHOVA ASUBIZA AMASENGESHO MU BURYO BUTANDUKANYE N’UKO TWARI TUBYITEZE

3. Kuki Yehova yifuza ko tumusenga?

3 Bibiliya itwizeza ko Yehova adukunda cyane kandi ko abona ko dufite agaciro (Hag 2:7; 1 Yoh 4:10). Ni yo mpamvu yifuza ko tumusenga, kugira ngo tumusabe ko yadufasha (1 Pet 5:6, 7). Nanone yifuza kudufasha kugira ngo dukomeze kuba incuti ze, kandi twihanganire ibibazo duhura na byo.

Yehova yasubije amasengesho ya Dawidi, amukiza abanzi be (Reba paragarafu ya 4)

4. Ni iki kitwemeza ko Yehova asubiza amasengesho y’abagaragu be? (Reba n’ifoto.)

4 Muri Bibiliya harimo ingero nyinshi zigaragaza ko Yehova yagiye asubiza amasengesho y’abagaragu be. Ese hari uwo uhise utekereza? Reka dufate urugero rw’Umwami Dawidi. Yagize abanzi benshi kandi bashakaga no kumugirira nabi. Ariko inshuro nyinshi yasengaga Yehova, kugira ngo amufashe. Hari igihe yamwinginze aramubwira ati: “Yehova, umva isengesho ryanjye, utegere ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye; nsubiza nk’uko ubudahemuka bwawe no gukiranuka kwawe biri” (Zab 143:1). Yehova yasubije amasengesho Dawidi yasenze, amusaba ko yamukiza abanzi be (1 Sam 19:10, 18-20; 2 Sam 5:17-25). Ni yo mpamvu Dawidi yavuze afite icyizere ati: “Yehova aba hafi y’abamwambaza bose.” Ibyo natwe dukwiriye kubyizera.—Zab 145:18.

Yehova yasubije amasengesho ya Pawulo, amuha imbaraga zo kwihanganira ibibazo yahuye na byo (Reba paragarafu ya 5)

5. Ese buri gihe Yehova yasubizaga amasengesho y’abagaragu be ba kera, mu buryo buhuje n’uko babaga babyiteze? Tanga urugero. (Reba n’ifoto.)

5 Hari igihe Yehova asubiza amasengesho yacu mu buryo butandukanye n’uko twari tubyiteze. Uko ni ko byagendekeye intumwa Pawulo. Yasabye Imana ko yamukuriraho “ihwa ryo mu mubiri” yari afite. Yayisenze inshuro eshatu zose, ayisaba ko yamukuriraho icyo kibazo gikomeye yari afite. None se Yehova yasubije ayo masengesho? Yarayasubije, ariko abikora mu buryo butandukanye n’uko Pawulo yari abyiteze. Ntiyamukuriyeho ikibazo yari afite, ahubwo yamuhaye imbaraga zatumye yihangana, maze akomeza kumukorera ari indahemuka.—2 Kor 12:7-10.

6. Kuki hari igihe dushobora gutekereza ko Yehova adasubiza amasengesho yacu?

6 Natwe hari igihe Yehova adasubiza amasengesho yacu nk’uko twari tubyiteze. Icyakora dushobora kwizera tudashidikanya ko aba azi neza icyatubera cyiza. Ashobora no gukora “ibirenze cyane ibyo dusaba cyangwa ibyo dutekereza byose” (Efe 3:20). Ni yo mpamvu hari igihe asubiza amasengesho yacu mu gihe tutari twiteze no mu buryo tutari twiteze.

7. Kuki hari igihe biba ngombwa ko duhindura ibyo dusenga dusaba? Tanga urugero.

7 Iyo tumaze kumenya neza icyo Yehova ashaka, dushobora guhindura icyo twasengaga dusaba. Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Martin Poetzinger. Uwo muvandimwe amaze igihe gito ashatse umugore, yafungiwe mu kigo cy’Abanazi cyakoranyirizwagamo imfungwa. Yabanje gusenga Yehova amusaba ko yafungurwa, akajya kwita ku mugore we kandi agakomeza gukora umurimo wo kubwiriza. Icyakora hashize ibyumweru bibiri, yabonye ko bishoboka ko Yehova atari busubize isengesho rye nk’uko yabishakaga. Ubwo rero, yahinduye uko yasengaga, maze arasenga ati: “Yehova ndakwinginze, mfasha menye icyo wifuza ko nkora.” Yatangiye gutekereza ku bintu byari bihangayikishije abandi bavandimwe, bari bafunganywe muri icyo kigo. Yasanze abenshi muri bo, bari bahangayikishijwe cyane n’abagore babo n’abana babo. Icyo gihe yatangiye gusenga avuga ati: “Yehova, warakoze kumpa iyi nshingano. Mfasha mpumurize abavandimwe banjye kandi mbatere inkunga.” Yamaze imyaka icyenda mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, ahumuriza abavandimwe.

8. Ni iki dukwiriye kuzirikana mu gihe dusenga?

8 Mu gihe dusenga, tujye twibuka ko Yehova afite umugambi wo kuvanaho ibibazo byose duhanganye na byo, kandi akabikuraho burundu. Bimwe muri byo ni ibiza, indwara n’urupfu. Nanone tujye tuzirikana ko ibyo bizaba mu gihe yagennye, ni ukuvuga igihe Ubwami bwe buzaba butegeka hano ku isi (Dan 2:44; Ibyah 21:3, 4). Icyakora mu gihe bitaraba, Yehova yemera ko Satani ategeka iyi si b (Yoh 12:31; Ibyah 12:9). Yehova aramutse akemuye ibibazo byose abantu bahura na byo muri iki gihe, byatuma bakeka ko Satani ategeka neza. Ubwo rero kuba hari ibintu byiza Yehova yadusezeranyije atarakora, ntibivuze ko atadufasha. Reka turebe bumwe mu buryo akoresha kugira ngo adufashe.

UKO YEHOVA ASUBIZA AMASENGESHO YACU MURI IKI GIHE

9. Yehova adufasha ate mu gihe tugiye gufata imyanzuro? Tanga urugero.

9 Yehova aduha ubwenge. Yehova adusezeranya ko azaduha ubwenge kugira ngo dufate imyanzuro myiza. Tuba dukeneye ubwo bwenge Yehova atanga, cyane cyane mu gihe tugiye gufata imyanzuro ishobora guhindura ubuzima bwacu bwose, urugero nko guhitamo gukomeza kuba umuseribateri cyangwa gushaka (Yak 1:5). Reka turebe urugero rwa mushiki wacu w’umuseribateri witwa Maria. c Yari umupayiniya w’igihe cyose wakoraga umurimo yishimye, maze aza kumenyana n’umuvandimwe. Yaravuze ati: “Twabaye incuti, nuko nyuma yaho dutangira gukundana. Ubwo rero nagombaga gufata umwanzuro. Nasenze Yehova inshuro nyinshi mbimubwira. Nari nkeneye ko amfasha gufata umwanzuro mwiza, ariko nanone nari nzi ko atari we wari kuwumfatira.” Uwo mushiki wacu yabonye ko Yehova yasubije amasengesho ye, akamuha ubwenge. Yabumuhaye ate? Igihe yakoraga ubushakashatsi mu bitabo byacu, yabonye ingingo zamufashije kubona ibisubizo by’ibibazo yibazaga. Nanone yumviye inama nziza mama we, na we wari umugaragu wa Yehova w’indahemuka, yamugiriye. Iyo nama yamugiriye yatumye yongera kwisuzuma. Amaherezo Maria yafashe umwanzuro mwiza.

Ni gute Yehova aduha imbaraga zo kwihanganira ibibazo duhura na byo? (Reba paragarafu ya 10)

10. Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 4:13, Yehova afasha ate abagaragu be? Tanga urugero. (Reba n’ifoto.)

10 Yehova aduha imbaraga zo kwihangana. Yehova aduha imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo, nk’uko yazihaye intumwa Pawulo. (Soma mu Bafilipi 4:13.) Reka turebe ukuntu Yehova yafashije umuvandimwe witwa Benjamin kwihanganira ibibazo yahuye na byo. Akiri muto, we n’abagize umuryango we, bamaze imyaka myinshi baba mu nkambi z’impunzi muri Afurika. Yaravuze ati: “Nasengaga Yehova kenshi musaba ko yampa imbaraga zo gukora ibyo ashaka. Yasubije amasengesho yanjye, ampa amahoro yo mu mutima n’ubutwari bwo gukomeza kubwiriza kandi ampa ibitabo byamfashije gukomeza kuba incuti ye. Nanone gusoma inkuru z’abavandimwe na bashiki bacu, no kumenya ukuntu Yehova yagiye abafasha kwihanganira ibigeragezo bahuye na byo, byatumye niyemeza gukomeza kumubera indahemuka.”

Ese Yehova yaba yarigeze kugufasha akoresheje abavandimwe na bashiki bacu? (Reba paragarafu ya 11 n’iya 12) d

11-12. Yehova akoresha ate abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo asubize amasengesho yacu? (Reba n’ifoto.)

11 Yehova akoresha abavandimwe na bashiki bacu. Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yarasenze cyane. Yinginze Yehova kugira ngo urupfu rwe rudatuma abantu batekereza ko yatutse Imana. Yehova ntiyamurinze urwo rupfu. Ahubwo yaramufashije, amwoherereza umumarayika kugira ngo amukomeze (Luka 22:42, 43). Natwe Yehova ashobora kudufasha akoresheje abavandimwe na bashiki bacu, wenda bakaduterefona cyangwa bakadusura. Ubwo rero, tujye dushakisha uko twabwira abavandimwe na bashiki bacu “ijambo ryiza” ryo kubatera inkunga.—Imig 12:25.

12 Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Miriam wapfushije umugabo we. Hashize ibyumweru bike ibyo bibaye, yari mu rugo ari wenyine yihebye kandi ababaye cyane. Icyo gihe yarimo arira cyane kandi yifuza umuntu yabwira uko amerewe. Yaravuze ati: “Sinari mfite imbaraga zo kugira uwo mpamagara. Ubwo rero nasenze Yehova. Igihe nasengaga ndimo ndira, numvise telefone isonnye. Yari umusaza w’itorero wari umpamagaye wari incuti y’umuryango wacu.” Uwo musaza n’umugore we bahumurije Miriam. Uwo mushiki wacu yemera adashidikanya ko ari Yehova watumye uwo muvandimwe amuterefona.

Ni mu buhe buryo Yehova ashobora gukoresha abandi kugira ngo badufashe? (Reba paragarafu ya 13 n’iya 14)

13. Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yehova ashobora gukoresha abantu batamusenga, kugira ngo asubize amasengesho yacu.

13 Yehova ashobora gukoresha n’abantu batamusenga (Imig 21:1). Hari igihe Yehova asubiza amasengesho yacu akoresheje abantu batamusenga, kugira ngo badufashe. Urugero, yatumye Umwami Aritazeruzi yemerera Nehemiya gusubira i Yerusalemu, ngo afashe abandi Bayahudi gusana umujyi (Neh 2:3-6). No muri iki gihe, Yehova ashobora gukoresha abantu batamusenga, kugira ngo badufashe.

14. Ni mu buhe buryo ibyabaye kuri mushiki wacu uvugwa muri iyi ngingo byaguteye inkunga? (Reba n’ifoto.)

14 Mushiki wacu witwa Soo Hing yiboneye ukuntu Yehova yamufashije, akoresheje umuganga we. Umuhungu we afite ibibazo byo mu mutwe. Igihe uwo mwana yakoraga impanuka ikomeye, we n’umugabo we baretse akazi kugira ngo bamwiteho. Ibyo byatumye bagira ibibazo by’amafaranga. Uwo mushiki wacu yavuze ko hari igihe cyageze, akumva kwihangana biramunaniye. Yabwiye Yehova uko yiyumvaga kandi amusaba kumufasha. Nyuma yaho, wa muganga yashakishije uko yafasha uwo mushiki wacu n’umuryango we. Ibyo byatumye babona imfashanyo itangwa na leta, kandi babona ahantu ho gukodesha hadahenze. Uwo mushiki wacu yaravuze ati: “Twiboneye ukuntu Yehova yadufashije. ‘Yumva amasengesho’ yacu rwose.’”—Zab 65:2.

KUMENYA KO YEHOVA YADUSUBIJE NO KWEMERA IGISUBIZO YADUHAYE BISABA UKWIZERA

15. Ni iki cyafashije mushiki wacu kumenya ko Yehova yasubije amasengesho ye?

15 Ubusanzwe Yehova ntasubiza amasengesho yacu mu buryo bw’igitangaza. Icyakora uko ayasubiza, biba bihuje n’ibyo dukeneye, kugira ngo dukomeze kumubera indahemuka. Ubwo rero, ujye ugerageza kumenya niba Yehova yarasubije amasengesho yawe. Mushiki wacu witwa Yoko, yumvaga ko Yehova adasubiza amasengesho ye. Icyakora yatangiye kujya yandika ibyo yamusabaga mu isengesho. Hashize igihe, yarebye aho yari yaranditse, maze asanga Yehova yarasubije amasengesho ye hafi ya yose, ndetse n’ayo yari yaribagiwe. Ubwo rero, tujye dufata akanya dutekereze uko Yehova yagiye asubiza amasengesho yacu.—Zab 66:19, 20.

16. Mu gihe twasenze Yehova, kugira ukwizera bitugirira akahe kamaro? (Abaheburayo 11:6)

16 Kugira ukwizera bituma dusenga Yehova, kandi tukemera uko asubiza amasengesho yacu. (Soma mu Baheburayo 11:6.) Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Mike n’umugore we witwa Chrissy, bifuzaga gukora kuri Beteli. Mike yaravuze ati: “Twamaze imyaka myinshi dusaba gukora kuri Beteli kandi tugasenga Yehova kenshi tubimubwira. Ariko nta byo twabonye!” Uwo muvandimwe n’umugore we, bakomeje kwizera ko Yehova, ari we uzi neza aho yabakoresha. Ubwo rero bakomeje gukora byinshi mu murimo wa Yehova. Babaye abapayiniya b’igihe cyose, bakajya kubwiriza aho ababwiriza bakenewe cyane kandi bakifatanya mu mishinga y’ubwubatsi y’umuryango wacu. Ubu ni abagenzuzi basura amatorero. Uwo muvandimwe yaravuze ati: “Si ko buri gihe Yehova yasubizaga amasengesho yacu nk’uko twabaga tubyiteze. Ariko yarayasubizaga, kandi ibintu bikaba byiza kuruta uko twabitekerezaga.”

17-18. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 86:6, 7, ni iki dukwiriye kwizera tudashidikanya?

17 Soma muri Zaburi ya 86:6, 7. Dawidi wanditse iyo zaburi, yemeraga adashidikanya ko Yehova yumvaga amasengesho ye kandi akayasubiza. Ibyo nawe ushobora kubyizera. Ingero twabonye muri iki gice, zatweretse ko Yehova ashobora kuduha ubwenge n’imbaraga, kugira ngo twihanganire ibibazo duhura na byo. Nanone ashobora gukoresha abavandimwe na bashiki bacu ndetse n’abantu batamusenga, kugira ngo badufashe.

18 Ubwo rero, nubwo Yehova atasubiza amasengesho yacu nk’uko twari tubyiteze, tuzi ko uko byagenda kose ayasubiza. Azaduha ibyo dukeneye kandi abiduhere igihe tubikeneye. Jya ukomeza gusenga Yehova wizeye ko azaguha ibyo ukeneye muri iki gihe, kandi ko ‘azahaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose’ mu isi nshya dutegereje.—Zab 145:16.

INDIRIMBO YA 46 Warakoze Yehova

a Yehova atwizeza ko azasubiza amasengesho yacu, nitumusenga nk’uko ashaka. Mu gihe duhanganye n’ibibazo, dushobora kwizera ko azadufasha, tugakomeza kumubera indahemuka. Muri iki gice, turi burebe uko Yehova asubiza amasengesho yacu.

b Niba wifuza kumenya impamvu Yehova areka Satani akaba ari we utegeka iyi si, wareba ingingo ivuga ngo: “Komeza kwibanda ku kibazo cy’ingenzi,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Kamena 2017.

c Amazina amwe yarahinduwe.

d IBISOBANURO BY’IFOTO: Umubyeyi n’umukobwa we bageze mu gace bahungiyemo. Abavandimwe na bashiki bacu babakiriye neza kandi barabafasha.