Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 18

INDIRIMBO YA 1 Imico ya Yehova

Jya wiringira “Umucamanza w’isi yose” ugira imbabazi

Jya wiringira “Umucamanza w’isi yose” ugira imbabazi

“Mbese Umucamanza w’isi yose ntazakora ibikwiriye?”​—INTANG. 18:25.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice, kiri budufashe kurushaho gusobanukirwa uko Yehova azagaragaza imbabazi n’ubutabera, igihe azaba azura abakiranirwa.

1. Ni irihe somo riduhumuriza Yehova yigishije Aburahamu?

 IGIHE kimwe, Imana yohereje umumarayika wayo kugira ngo abwire Aburahamu, ko yari igiye kurimbura imijyi ya Sodomu na Gomora. Nubwo Aburahamu yizeraga Imana cyane, ntiyabyiyumvishaga. Aburahamu yarabajije ati: ‘Ese koko, uzarimburana abakiranutsi n’abanyabyaha? Mbese Umucamanza w’isi yose ntazakora ibikwiriye?’ Yehova yarihanganye, yigisha iyo ncuti ye isomo ridufitiye akamaro kandi riduhumuriza twese. Yamwigishije ko Imana idashobora kurimbura abakiranutsi.—Intang. 18:23-33.

2. Ni iki kitwemeza ko iyo Yehova aca imanza agaragaza ubutabera n’imbabazi?

2 Ni iki cyatwizeza ko iyo Yehova acira abantu imanza, buri gihe agaragaza ubutabera n’imbabazi? Tubyemezwa n’uko ‘Yehova areba imitima’ y’abantu (1 Sam. 16:7). Mu by’ukuri, azi neza “imitima y’abantu bose” (1 Abami 8:39; 1 Ngoma 28:9). Ibyo biratangaje! Ubwenge bwacu buri hasi cyane y’ubwa Yehova, ku buryo tudashobora gusobanukirwa neza impamvu afata imyanzuro imwe n’imwe. Ibyo bihuje neza n’ibyo intumwa Pawulo yavuze kuri Yehova Imana. Yaravuze ati: ‘Imanza zayo ntizihishurika.’—Rom. 11:33.

3-4. Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza, kandi se ni iki turi busuzume muri iki gice? (Yohana 5:28, 29)

3 Dushobora kwibaza ibibazo nk’ibyo Aburahamu yibajije. Urugero, dushobora kwibaza tuti: “Ese abantu Yehova yarimbuye, urugero nk’ab’i Sodomu n’i Gomora, bazazuka? Ese birashoboka ko bamwe muri bo bazazuka mu ‘muzuko w’abakiranirwa’?”—Ibyak. 24:15.

4 Reka twongere dusuzume ibyo tuzi ku muzuko. Vuba aha, twahawe ibisobanuro bishya, bivuga ku ‘bazazukira guhabwa ubuzima’ n’‘abazazukira gucirwa urubanza.’ a (Soma muri Yohana 5:28, 29.) Ibyo bisobanuro byatumye tugira ibindi bintu dusobanukirwa, bikaba ari byo tugiye kwiga muri iki gice no mu gice kizagikurikira. Tugiye kubanza turebe ibyo tutazi ku manza za Yehova zikiranuka, hanyuma turebe ibyo tuzi kuri izo manza.

IBYO TUTAZI

5. Ni iki ibitabo byacu byavugaga ku bantu Yehova yarimbuye b’i Sodomu n’i Gomora?

5 Ibitabo byacu byagiye bivuga uko bizagendekera abantu Yehova abona ko ari abakiranirwa. Twavugaga ko abantu nk’abo, urugero nk’ab’i Sodomu n’i Gomora, batazazuka. Ariko nyuma yo gukora ubushakashatsi no gusenga tuvuga kuri icyo kibazo, twasobanukiwe neza ko nta wabyemeza. Kubera iki?

6. Ni abahe bantu Yehova yaciriye urubanza akabona ko ari abakiranirwa, kandi se ni iki tutazi?

6 Reka dutekereze ku bandi bantu Yehova yarimbuye. Hari izindi nkuru zo muri Bibiliya zigaragaza abandi bantu Yehova yaciriye urubanza, akagaragaza ko ari abakiranirwa. Urugero, Yehova yateje Umwuzure, urimbura abari batuye isi yose, uretse Nowa n’umuryango we. Nanone Yehova yakoresheje Abisirayeli, barimbura abantu bo mu bihugu birindwi, bari batuye mu Gihugu cy’Isezerano. Ikindi gihe yakoresheje umumarayika umwe, maze mu ijoro rimwe yica abasirikare b’Abashuri 185.000 (Intang. 7:23; Guteg. 7:1-3; Yes. 37:36, 37). Ese muri izo nkuru zose, Bibiliya yaba igaragaza neza ko Yehova yafatiye umwanzuro buri wese muri abo bantu ko arimbuka iteka ryose, kandi nta n’ibyiringiro by’umuzuko afite? Oya rwose. Kuki tuvuze dutyo?

7. Ni iki tutazi ku birebana n’abantu barimbutse ku Mwuzure wo mu gihe cya Nowa, n’abantu barimbutse igihe Abisirayeli bigaruriraga igihugu cy’i Kanani? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

7 Muri izo ngero tumaze kuvuga, ntituzi urubanza Yehova yaciriye buri wese muri abo bantu. Nta nubwo tuzi niba buri wese yarabonye uburyo bwo kumenya Yehova, ngo yihane. Inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibirebana n’Umwuzure, ivuga ko Nowa yari “umubwiriza wo gukiranuka” (2 Pet. 2:5). Ariko iyo nkuru ntivuga ko mu gihe Nowa yubakaga iyo nkuge nini, yageragezaga no kubwiriza buri wese mu bari batuye isi kugira ngo atazarimbuka. Ni na ko bimeze kuri ba bantu bari batuye i Kanani. Ntituzi neza niba buri wese muri bo yarabonye uburyo bwo kumenya Yehova, ngo areke ibikorwa bye bibi.

Nowa n’umuryango we, bari kubaka inkuge nini. Ntituzi niba muri icyo gihe, Nowa yarakoraga umurimo wo kubwiriza kuri gahunda ku buryo yari kugera ku batuye isi yose, kugira ngo bazarokoke Umwuzure. (Reba paragarafu ya 7)


8. Ni iki tutazi ku birebana n’abantu b’i Sodomu n’i Gomora?

8 Reka tugire icyo tuvuga ku bantu b’i Sodomu n’i Gomora. Bibiliya itubwira ko umugabo w’umukiranutsi witwaga Loti yari atuye hagati muri bo. Ariko se hari ikitwemeza ko Loti yaba yarababwirije bose? Nta cyo. Bibiliya itubwira ko bari babi. Ariko se yaba ivuga ko buri wese muri bo yari azi gutandukanya icyiza n’ikibi? Birumvikana ko atari byo. Ahubwo Bibiliya itubwira ko abantu benshi baje kwa Loti bashaka gufata ku ngufu abashyitsi be. Igaragaza neza ko “uhereye ku mwana w’umuhungu ukageza ku musaza,” baje kwa Loti (Intang. 19:4; 2 Pet. 2:7). Ese koko Yehova Imana irangwa n’imbabazi, yafashe umwanzuro w’uko buri wese muri abo bantu atazazuka? Oya ntitwabyemeza. Yehova yijeje Aburahamu ko muri uwo mujyi, nta n’abakiranutsi icumi bari bawurimo (Intang. 18:32). Ubwo rero bari abakiranirwa, kandi byari bikwiriye ko Yehova abahanira ibyo bakoze. None se ubwo twakwemeza ko nta n’umwe muri bo uzazuka ku ‘muzuko w’abakiranirwa’? Oya, ntitwabyemeza.

9. Ni iki tutazi ku birebana na Salomo?

9 Nanone ariko, Bibiliya itubwira abantu bari abakiranutsi ariko bakaza guhinduka abakiranirwa. Umwe muri bo ni Umwami Salomo. Yari asobanukiwe neza ibyo Yehova ashaka kandi yari yaramuhaye umugisha. Icyakora nyuma yaho yaje gusenga ibigirwamana. Ibyaha yakoze byababaje Yehova kandi Abisirayeli bamaze imyaka ibarirwa mu magana bagerwaho n’ingaruka zabyo. Icyakora, Bibiliya ivuga ko Salomo ‘yatanze agasanga ba sekuruza,’ harimo abantu b’indahemuka, urugero nk’Umwami Dawidi (1 Abami 11:5-9, 43; 2 Abami 23:13). Ese ayo magambo ni yo agaragaza ko azazuka? Bibiliya nta cyo ibivugaho. Icyakora hari abashobora gutekereza bati: “Upfuye aba ahanaguweho icyaha cye” (Rom. 6:7). Ibyo ni ukuri. Icyakora ibyo ntibisobanura ko abapfuye bose bazazuka, nk’aho umuntu wese wapfuye afite uburenganzira bwo kongera kubaho. Umuzuko ni impano y’Imana igaragaza ko idukunda. Iyo mpano iyiha abantu bose bifuza kuyikorera iteka ryose (Yobu 14:13, 14; Yoh. 6:44). Ese Salomo na we azahabwa iyo mpano azuke? Yehova ni we uzi igisubizo cy’icyo kibazo. Twe ntitubizi. Icyo tuzi cyo, ni uko Yehova azakora ibikwiriye.

ICYO TUZI

10. Yehova yiyumva ate ku birebana no kurimbura abantu? (Ezekiyeli 33:11) (Reba n’ifoto.)

10 Soma muri Ezekiyeli 33:11. Yehova atubwira uko yiyumva ku birebana no gucira abantu urubanza. Intumwa Petero yahumekewe na Yehova, asubiramo amagambo yavuzwe n’umuhanuzi Ezekiyeli agira ati: ‘Yehova ntashaka ko hagira n’umwe urimburwa’ (2 Pet. 3:9). Ayo magambo araduhumuriza rwose. Tuzi neza ko Yehova atarimbura umuntu iteka ryose, adafite impamvu zumvikana zo kubikora. Ni Imana y’imbabazi nyinshi kandi agaragaza izo mbabazi igihe cyose bishoboka.

Mu muzuko w’abakiranirwa, abantu benshi bazahabwa uburyo bwo kumenya Yehova (Reba paragarafu ya 10)


11. Ni ba nde batazazuka kandi se ni iki tuzi?

11 Ni iki tuzi ku birebana n’abantu batazazuka? Hari abantu bake Bibiliya itubwira batazazuka. b Urugero, Yesu yavuze ko Yuda Isikariyota atazazuka. (Mar. 14:21; Reba no muri Yohana 17:12.) c Yuda yari azi neza ko ibyo yakoze ari ukurwanya Yehova n’Umwana we. (Reba muri Mariko 3:29.) d Nanone Yesu yavuze ko abayobozi b’amadini bamurwanyaga, bari gupfa badafite ibyiringiro byo kuzuka (Mat. 23:33). Pawulo na we yaburiye abahakanyi batihana, avuga ko batazazuka.—Heb. 6:4-8; 10:29.

12. Ni iki tuzi ku birebana n’imbabazi za Yehova? Tanga ingero.

12 None se ni iki tuzi ku birebana n’imbabazi za Yehova? Yagaragaje ate ko ‘adashaka ko hagira n’umwe urimbuka’? Reka turebe ukuntu yagaragaje imbabazi ze, igihe yababariraga abantu bakoze ibyaha bikomeye. Urugero, Umwami Dawidi yakoze ibyaha bikomeye, harimo ubusambanyi no kwica. Ariko yarihannye, bituma Yehova amubabarira (2 Sam. 12:1-13). Urundi rugero ni urw’Umwami Manase, wakoze ibyaha byinshi kandi bikabije. Ariko nubwo yakoze ibintu bibi bigeze aho, Yehova yaramubabariye kubera ko yihannye (2 Ngoma 33:9-16). Izo ngero zitwereka ko Yehova ababarira, igihe cyose abona ko bikwiriye. Abantu nk’abo azabazura, kubera ko yabonye ko nubwo bakoze ibyaha bikomeye, bihannye.

13. (a) Kuki Yehova yababariye abantu b’i Nineve? (b) Nyuma yaho ni iki Yehova yavuze ku bantu b’i Nineve?

13 Nanone ibyo Yehova yakoreye abantu b’i Nineve bitwereka ko agira imbabazi. Yehova yabwiye Yona ati: ‘Ibibi byabo byarazamutse bingeraho.’ Icyakora igihe bihanaga, bakareka ibyaha byabo, Yehova yarabababariye. Yagaragaje imbabazi kuruta uko Yona yabitekerezaga. Yona yararakaye, maze Imana imwibutsa ko abantu b’i Nineve ‘batari bazi gutandukanya indyo n’imoso’ (Yona 1:1, 2; 3:10; 4:9-11). Nyuma yaho, Yesu yakoresheje urwo rugero kugira ngo yigishe abantu ko Yehova afite ubutabera n’imbabazi. Yesu yavuze ko abantu b’i Nineve bihannye, ‘bazazuka ku munsi w’urubanza.’—Mat. 12:41.

14. Sobanura ukuntu abantu b’i Nineve ‘bazazukira gucirwa urubanza.’

14 None se kuba abantu b’i Nineve ‘bazazuka ku munsi w’urubanza,’ bisobanura iki? Yesu yavuze ko hari abantu ‘bazazukira gucirwa urubanza’ (Yoh. 5:29). Yashakaga kuvuga mu gihe cy’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi, igihe hazabaho “umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyak. 24:15). Icyo gihe, abakiranirwa bazaba ‘bazukiye gucirwa urubanza.’ Ni ukuvuga ko Yehova na Yesu bazabitegereza, bagasuzuma imyifatire yabo, kandi bakareba ukuntu bakurikiza inyigisho zituruka ku Mana. Nihagira umuntu w’i Nineve uzuka, ariko akanga gukorera Yehova nk’uko abishaka, Yehova ntazemera ko akomeza kubaho (Yes. 65:20). Ariko abantu bose bazahitamo gukorera Yehova mu budahemuka, bazaba bazukiye guhabwa ubuzima bw’iteka.—Dan. 12:2.

15. (a) Kuki tugomba kwirinda kuvuga ko nta muntu n’umwe w’i Sodomu n’i Gomora uzazuka? (b) Amagambo ari muri Yuda 7 asobanura iki? (Reba agasanduku kavuga ngo: “ Ni iki Yuda yashakaga kuvuga?”)

15 Igihe Yesu yavugaga ibirebana n’abantu b’i Sodomu n’i Gomora, yavuze ko ku ‘munsi w’urubanza bazahabwa igihano cyakwihanganirwa,’ kuruta abantu bamwanze, bakanga n’inyigisho ze (Mat. 10:14, 15; 11:23, 24; Luka 10:12). Ni iki yashakaga kuvuga? Ese Yesu yakoresheje imvugo yo gukabiriza kugira ngo yumvikanishe ko abantu bo mu gihe cye, bari babi kuruta abantu b’i Sodomu n’i Gomora? Twibuke ko igihe Yesu yavugaga ko abantu b’i Nineve bazazuka ku ‘munsi w’urubanza,’ nta kindi byasobanuraga. Ubwo rero, ibintu Yesu yavuze ku bantu b’i Sodomu n’i Gomora, nta bindi bisobanuro bifite. ‘Umunsi w’urubanza’ uvugwa muri izo nkuru zombi, ni umwe. Abantu b’i Nineve na bo bakoze ibibi nk’abantu b’i Sodomu n’i Gomora. Ariko ab’i Nineve bo babonye uburyo bwo kwihana. Nanone ibuka ibyo Yesu yavuze ku bantu ‘bazazukira gucirwa urubanza.’ Yavuze ko hazaba harimo n’“abakoze ibibi” (Yoh. 5:29). Ubwo rero, birashoboka ko hari abantu b’i Sodomu n’i Gomora bazazuka. Abo bantu nibazuka, bazigishwa bamenye Yehova na Yesu Kristo.

 

16. Ni iki tuzi ku birebana n’icyo Yehova azashingiraho ahitamo abazazuka? (Yeremiya 17:10)

16 Soma muri Yeremiya 17:10. Uyu murongo uvuga muri make ibyo tuzi ku birebana n’uburyo Yehova aca imanza. Ugaragaza ko Yehova ari we “ugenzura umutima” n’ibitekerezo by’imbere cyane. Igihe Yehova azaba azura abantu, ‘azitura buri wese ibihwanye n’imbuto z’imigenzereze ye.’ Yehova ntajenjeka. Ariko agaragaza imbabazi igihe cyose abona ko bishoboka. Ubwo rero, ntidushobora kwemeza ko umuntu atazazuka, keretse igihe tuzi neza ko Bibiliya ari yo yabivuze.

‘UMUCAMANZA W’ISI YOSE AZAKORA IBIKWIRIYE’

17. Bizagendekera bite abantu bapfuye?

17 Uhereye igihe Adamu na Eva bifatanyaga na Satani bakigomeka kuri Yehova Imana, hamaze gupfa abantu babarirwa muri za miriyari. “Urupfu,” ari rwo Bibiliya yita ‘umwanzi,’ rumaze guhitana abantu benshi cyane (1 Kor. 15:26). None se bizagendekera bite abo bantu bose bapfuye? Abigishwa ba Yesu b’indahemuka 144.000 bazazuka bahabwe ubuzima budapfa mu ijuru (Ibyah. 14:1). Abandi bantu benshi bakunda Yehova bazazuka ku ‘muzuko w’abakiranutsi.’ Nibakomeza kuba abakiranutsi mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi no mu kigeragezo cya nyuma, bazabaho iteka ku isi (Dan. 12:13; Heb. 12:1). Nanone muri icyo gihe, “abakiranirwa” harimo n’abatarigeze bakorera Yehova, cyangwa “abakoze ibibi” bazahabwa uburyo bwo guhinduka, maze bamukorere ari indahemuka (Luka 23:42, 43). Icyakora hari abantu babaye babi cyane ku buryo biyemeje kurwanya Yehova no kurwanya imigambi ye, Yehova akaba yarafashe umwanzuro wo kutabazura.—Luka 12:4, 5.

18-19. (a) Kuki twakwiringira ko Yehova azacira imanza zikwiriye abantu bapfuye? (Yesaya 55:8, 9) (b) Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

18 Ese dukwiriye kwizera tudashidikanya ko, igihe cyose iyo Yehova acira abantu urubanza, afata imyanzuro ikwiriye? Cyane rwose! Aburahamu yemeraga adashidikanya ko Yehova akiranuka, ko afite ubwenge bwinshi kandi ko ari “Umucamanza w’isi yose” urangwa n’imbabazi. Yatoje Umwana we kandi yamuhaye inshingano yo gucira abantu bose imanza (Yoh. 5:22). Yehova na Yesu, bafite ubushobozi bwo kureba ibiri mu mitima yacu (Mat. 9:4). Ubwo rero, buri gihe iyo baca imanza bakora “ibikwiriye.”

19 Tujye twiringira ko buri gihe Yehova aba azi icyatubera cyiza. Dukwiriye kwemera ko tudafite ubushobozi bwo guca imanza, ariko Yehova we arabishoboye. (Soma muri Yesaya 55:8, 9.) Ubwo rero, tujye tumurekera ibyo guca imanza we n’Umwana we, kuko ari Umwami ugaragaza mu buryo bukwiriye ubutabera bwa Se, n’imbabazi ze (Yes. 11:3, 4). None se twavuga iki ku rubanza Yehova na Yesu bazaca mu gihe cy’umubabaro ukomeye? Ni iki tutazi kandi se ni iki tuzi? Ibyo bibazo bizasuzumwa mu gice gikurikira.

INDIRIMBO YA 57 Tubwirize abantu b’ingeri zose

b Niba ushaka ibindi bisobanuro ku birebana na Adamu, Eva na Kayini, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 2013, ku ipaji ya 12, ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji.

c Amagambo avuga ngo: “Umwana wo kurimbuka” yakoreshejwe muri Yohana 17:12, asobanura ko igihe Yuda yapfaga, yari arimbutse burundu kandi ko atari kuzazuka.

d Reba ingingo yo ku rubuga rwa jw.org ifite umutwe uvuga ngo: “Icyaha kitababarirwa ni iki?