IBINTU WAKWIYIGISHA
Uko wakwihanganira akarengane
Soma mu Ntangiriro 37:23-28; 39:17-23 kugira ngo umenye uko Yozefu yihanganiye akarengane yahuye na ko.
Suzuma uko ibintu byari byifashe. Ni iki cyatumye Yozefu arenganywa (Intang. 37:3-11; 39:1, 6-10)? Yamaze igihe kingana iki yihanganira ako karengane (Intang. 37:2; 41:46)? Muri icyo gihe, ni iki Yehova yakoreye Yozefu, ariko se ni iki atamukoreye?—Intang. 39:2, 21; w23.01 17 par. 13.
Kora ubushakashatsi. Bibiliya ntigaragaza ko Yozefu yaba yarireguye ku birego by’ibinyoma umugore wa Potifari yamuregaga. Imirongo y’Ibyanditswe ikurikira yadufasha ite gutekereza ku mpamvu yatumye Yozefu akomeza guceceka, n’impamvu atari ngombwa ko tumenya ibintu byose byamubayeho (Imig. 20:2; Yoh. 21:25; Ibyak. 21:37)? Ni iyihe mico ishobora kuba yarafashije Yozefu kwihanganira akarengane?—Mika 7:7; Luka 14:11; Yak. 1:2, 3.
Bitwigisha iki? Ibaze uti:
-
“Ni akahe karengane nshobora guhura na ko bitewe n’uko ndi umwigishwa wa Yesu?” (Luka 21:12, 16, 17; Heb. 10:33, 34)
-
“Ni iki nakora ngo nzabashe kwihanganira akarengane nshobora guhura na ko?” (Zab. 62:7, 8; 105:17-19; w19.07 2-7)