Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza kuba umuntu w’umwuka

Komeza kuba umuntu w’umwuka

“Mukomeze kuyoborwa n’umwuka.”​—GAL 5:16.

INDIRIMBO: 22, 75

1, 2. Umuvandimwe yamenye ko afite ikihe kibazo, kandi se yabikozeho iki?

ROBERT yabatijwe akiri ingimbi, ariko mu by’ukuri ntiyahaga agaciro ukuri. Yaravuze ati: “Nta kibi nakoraga, ahubwo nari nyamujya iyo bijya. Nasaga naho nkomeye mu buryo bw’umwuka, nkajya mu materaniro yose kandi rimwe na rimwe nabaga umupayiniya w’umufasha. Ariko hari icyaburaga.”

2 Robert ubwe ntiyari azi ikibazo yari afite. Yakimenye ari uko ashatse. We n’umugore we bakinaga umukino wo kubazanya ibibazo bishingiye kuri Bibiliya. Umugore we yari azi Bibiliya cyane, kandi yasubizaga ibibazo byose nta ngorane. Ariko Robert we gusubiza byaramugoraga, bikamutera ipfunwe. Agira ati: “Ni nk’aho nta kintu na kimwe nari nzi. Naribwiye nti: ‘Niba nshaka kuba umutware w’umugore wange mu bijyanye no kuyoboka Imana, ngomba kugira icyo nkora.’” Kandi koko yagize icyo akora. Agira ati: “Niyigishije Bibiliya nshyizeho umwete, ntangira kumenya ibintu ntari nzi. Namenye Ibyanditswe, ariko ik’ingenzi kurushaho, narushijeho kugirana na Yehova ubucuti.”

3. (a) Ibyabaye kuri Robert byatwigisha iki? (b) Ni ibihe bintu by’ingenzi turi busuzume?

3 Ibyabaye kuri Robert bishobora kutwigisha amasomo y’ingenzi. Dushobora kuba dufite ubumenyi buciriritse ku byerekeye Bibiliya kandi tujya mu materaniro. Ariko ibyo si byo byonyine bikenewe ngo tube abantu b’umwuka. Dushobora no kuba twaragize amajyambere, ariko twakwisuzuma, tukabona ko hari aho dukeneye kunonosora (Fili 3:16). Muri iki gice turi busuzume ibibazo bitatu by’ingenzi: (1) Ni iki cyadufasha kumenya niba dukuze mu buryo bw’umwuka? (2) Twakora iki ngo tube abantu b’umwuka kandi dukomeze gukura mu buryo bw’umwuka? (3) Gukura mu buryo bw’umwuka byadufasha bite?

UKO WAKWISUZUMA

4. Inama iri mu Befeso 4:23, 24 ireba ba nde?

4 Igihe twatangiraga gukorera Imana, twagize ihinduka. Ariko iryo hinduka ntiryarangiranye no kubatizwa. Ahubwo tugomba gukomeza ‘guhindurwa bashya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwacu’ (Efe 4:23, 24). Twese tugomba gukomeza kugira ihinduka kubera ko tudatunganye. Kandi niyo twaba tumaze igihe kirekire dukorera Yehova, tugomba gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka.—Fili 3:12, 13.

5. Ni ibihe bibazo byadufasha kwisuzuma?

5 Tugomba kwisuzuma tutibereye kugira ngo tumenye niba dukeneye kugira icyo dukora ngo dukure mu buryo bw’umwuka. Twaba tukiri bato cyangwa dukuze, twagombye kwibaza tuti: “Ese imibereho yange igaragaza ko nkomeza gukura mu buryo bw’umwuka? Ese ndushaho kugira kamere nk’iya Kristo? Uko mbona amateraniro n’uko nyitwaramo bigaragaza iki? Ibiganiro byange bigaragaza ko ari iki nshyira imbere? Uko niyigisha, uko nambara n’uko nirimbisha cyangwa uko nitwara iyo ngiriwe inama bigaragaza iki? Nitwara nte iyo mpanganye n’ibishuko? Ese nagize amajyambere mba Umukristo ukuze rwose mu buryo bw’umwuka” (Efe 4:13)? Ibyo bibazo bishobora kudufasha kwisuzuma, tukamenya niba dukomeza kugira amajyambere.

6. Ni iki kindi cyadufasha kwisuzuma?

6 Hari igihe tuba dukeneye ko abandi badufasha kumenya uko duhagaze mu buryo bw’umwuka. Pawulo yagaragaje ko umuntu wa kamere adashobora kumenya ko Imana itishimira ibyo akora. Ariko umuntu w’umwuka we, asobanukirwa uko Imana ibona ibintu. Aba azi neza ko itemera imirimo ya kamere (1 Kor 2:14-16; 3:1-3). Abasaza bafite imitekerereze ya Kristo babona abavandimwe na bashiki bacu bagendera mu nzira za kamere, kandi bagerageza kubafasha. Ese iyo batugiriye inama tuyishyira mu bikorwa? Iyo twemera inama, tuba tugaragaje ko twifuza gukura mu buryo bw’umwuka.—Umubw 7:5, 9.

KOMEZA GUKURA MU BURYO BW’UMWUKA

7. Kuki kumenya Bibiliya byonyine bidahagije?

7 Zirikana ko kumenya Bibiliya byonyine bidahagije ngo tube abantu bakuze mu buryo bw’umwuka. Umwami Salomo yari azi byinshi ku byerekeye Yehova, kandi ibyo yavuze byashyizwe muri Bibiliya. Ariko mu marembera y’ubuzima bwe, ntiyakomeje kugirana ubucuti na Yehova ngo amubere indahemuka (1 Abami 4:29, 30; 11:4-6). None se uretse kumenya Bibiliya, ni iki kindi dukeneye? Tugomba gukomeza kugira ukwizera guhamye (Kolo 2:6, 7). Ariko se twabigeraho dute?

8, 9. (a) Ni iki kizadufasha kugira ukwizera guhamye? (b) Twagombye kwiyigisha kandi tugatekereza ku byo twiga tugamije iki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

8 Pawulo yashishikarije Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ‘guhatanira gukura mu buryo bw’umwuka’ (Heb 6:1). Twakora iki ngo dukurikize inama ya Pawulo? Ikintu k’ingenzi twakora, ni ukwiga igitabo Mugume mu rukundo rw’Imana.” Ibyo bizagufasha kubona uko wakurikiza amahame yo muri Bibiliya. Niba waramaze kwiga icyo gitabo, ushobora kwiga ibindi bitabo bishobora kugufasha kugira ukwizera guhamye (Kolo 1:23). Nanone ugomba gutekereza ku byo wiga, kandi ugasenga Yehova umusaba kugufasha kubishyira mu bikorwa.

9 Twagombye kwiyigisha kandi tugatekereza ku byo twiga, tugamije kugira ikifuzo kivuye ku mutima cyo gushimisha Yehova no kumvira amategeko ye (Zab 40:8; 119:97). Nanone twitoza kureka ikintu cyose cyatuma tudakomeza kugira amajyambere.—Tito 2:11, 12.

10. Umuntu ukiri muto yakora iki ngo akure mu buryo bw’umwuka?

10 Ese niba ukiri muto, ufite intego zisobanutse zo mu buryo bw’umwuka? Hari umuvandimwe ukora kuri Beteli ukunda kuganira n’abiteguye kubatizwa, mbere y’uko porogaramu y’ikoraniro ry’akarere itangira. Abenshi baba bakiri bato. Ababaza intego bafite. Benshi bamuha ibisubizo bigaragaza ko bafite intego zisobanutse mu murimo wa Yehova, wenda nko gukora umurimo w’igihe cyose cyangwa gukorera aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane. Icyakora hari bamwe babura icyo bamusubiza. Ese ibyo ntibiba bigaragaza ko batariyemeza mu mitima yabo kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka? Niba ukiri muto, ibaze uti: “Ese njya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza kuko ari byo ababyeyi bange bashaka? Ese ngira icyo nkora kugira ngo ngirane ubucuti n’Imana?” Birumvikana ko twaba tukiri bato cyangwa dukuze, tugomba kugira intego. Ibyo bizadufasha kurushaho gukomera mu buryo bw’umwuka.—Umubw 12:1, 13.

11. (a) Niba dushaka kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka tugomba gukora iki? (b) Ni uruhe rugero rw’umuntu uvugwa muri Bibiliya twakwigana?

11 Iyo tumaze kubona aho dukeneye kunonosora, tuba tugomba kugira icyo dukora. Kuba umuntu w’umwuka ni iby’ingenzi cyane kuko bizatuma tubona ubuzima bw’iteka, ariko nitutaba abantu b’umwuka tuzabubura (Rom 8:6-8). Ariko kuba umuntu akuze mu buryo bw’umwuka ntibivuga ko aba atunganye. Umwuka wa Yehova ushobora kudufasha kugira amajyambere. Icyakora tuba tugomba gukomeza gushyiraho umwete. John Barr wari mu bagize Inteko Nyobozi yigeze gusobanura ibivugwa muri Luka 13:24, agira ati: “Benshi bacika intege bitewe n’uko badashyiraho umwete ngo biyigishe kugira ngo bakomere mu buryo bw’umwuka.” Tugomba kumera nka Yakobo utaracogoye igihe yakiranaga n’umumarayika, akamurekura ari uko amuhaye umugisha (Intang 32:26-28). Nubwo kwiyigisha Bibiliya bishimisha, ntitwagombye kuyisoma nk’uko umuntu asoma igitabo gisanzwe yirangaza. Tugomba kwihatira kuyivanamo ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka bwadufasha.

12, 13. (a) Ni iki kizadufasha gukurikiza ibivugwa mu Baroma 15:5? (b) Urugero rwa Petero n’inama ze byadufasha bite? (c) Wakora iki ngo ukomeze gukura mu buryo bw’umwuka? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Uko wakomeza gukura mu buryo bw’umwuka.”)

12 Mu gihe twihatira gukura mu buryo bw’umwuka, umwuka wera uduha imbaraga zo guhindura imitekerereze yacu. Uradufasha, tukagenda tugira imitekerereze nk’iya Kristo (Rom 15:5). Byongeye kandi, udufasha kurandura ibyifuzo bya kamere, tukitoza kugaragaza imico ishimisha Imana (Gal 5:16, 22, 23). Nitubona ko ibitekerezo byacu bibogamiye ku gukunda ubutunzi cyangwa ku irari ry’umubiri, ntituzacike intege. Komeza gusaba Yehova umwuka wera, kandi azagufasha kwerekeza ibitekerezo ku bintu bikwiriye (Luka 11:13). Ibuka ibyabaye kuri Petero. Inshuro nyinshi yagiye akora ibintu bidakwiriye umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka (Mat 16:22, 23; Luka 22:34, 54-62; Gal 2:11-14). Ariko ntiyacitse intege. Yehova yafashije Petero, yitoza kugira imitekerereze nk’iya Kristo kandi natwe twabishobora.

13 Nyuma yaho Petero yagaragaje imico tugomba kwihatira kugira. (Soma muri 2 Petero 1:5-8.) ‘Nidushyiraho umwete wose tubikuye ku mutima’ kugira ngo tugire umuco wo kumenya kwifata, kwihangana, urukundo rwa kivandimwe n’indi mico myiza, tuzakomeza gukura mu buryo bw’umwuka. Jya wibaza uti: “Ni iki nagombye gukora uyu munsi kugira ngo nkure mu buryo bw’umwuka?”

KURIKIZA AMAHAME YA BIBILIYA BURI MUNSI

14. Kuba umuntu uhoza ubwenge ku bintu by’umwuka byadufasha bite mu mibereho yacu?

14 Nitugira imitekerereze nk’iya Kristo, bizagaragarira mu myifatire tugira ku kazi, ku ishuri, mu byo tuvuga no mu myanzuro dufata. Iyo myanzuro ni yo igaragaza ko twihatira kuba abigishwa ba Kristo. Iyo dukuze mu buryo bw’umwuka, ntitwifuza ko hari ikintu cyakwangiza ubucuti dufitanye na Yehova. Iyo duhanganye n’ibishuko, imico ya gikristo idufasha kubitsinda. Iyo tugiye gufata imyanzuro tubanza gutekereza, tukibaza tuti: “Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya azamfasha gufata umwanzuro? Mu bibazo nk’ibi, Kristo yakora iki? Ni iki cyashimisha Yehova?” Nimucyo dusuzume ibintu bishobora kubaho, kugira ngo twitoze gutekereza muri ubwo buryo. Muri buri rugero, turi burebe amahame yo mu Byanditswe yadufasha gufata umwanzuro mwiza.

15, 16. Tanga ingero zigaragaza ukuntu kugira imitekerereze nk’iya Kristo byadufasha mu gihe (a) duhitamo uwo tuzabana. (b) duhitamo inshuti.

15 Mu gihe duhitamo uwo tuzabana. Ihame ryadufasha riri mu 2 Abakorinto 6:14, 15. (Hasome.) Pawulo yagaragaje neza ko umuntu w’umwuka adashobora guhuza n’umuntu wa kamere. None se iryo hame ryadufasha rite guhitamo uwo tuzabana?

16 Mu gihe duhitamo inshuti. Ihame ryadufasha riri mu 1 Abakorinto 15:33. (Hasome.) Umuntu wubaha Imana azirinda inshuti zishobora gutuma ukwizera kwe gucogora. Ni ibihe bibazo byadufasha gukurikiza iryo hame? Urugero, iri hame warikurikiza ute mu gihe ushyikirana n’abandi ku mbuga nkoranyambaga? Ryagufasha rite mu gihe hari abantu utazi bagutumiriye gukina na bo imikino yo kuri mudasobwa?

Ese imyanzuro mfata imfasha gukura mu buryo bw’umwuka? (Reba paragarafu ya 17)

17-19. Gukura mu buryo bw’umwuka bizagufasha bite (a) kwirinda ibintu bitagira umumaro? (b) kwishyiriraho intego? (c) kwitwara neza mu gihe habayeho ubwumvikane buke?

17 Ibikorwa byatuma tudakomeza gukura mu buryo bw’umwuka. Pawulo yahaye Abakristo bagenzi be umuburo ukomeye cyane. (Soma mu Baheburayo 6:1.) Ni iyihe ‘mirimo ipfuye’ twagombye kwirinda? Ni ibintu byose bitagira icyo bitwungura mu buryo bw’umwuka. Iryo hame rishobora kudufasha gusubiza ibibazo nk’ibi ngo: “Ese iki gikorwa hari icyo kimariye? Ese nagombye kwifatanya muri uyu mushinga w’ubucuruzi? Kuki ntagomba kujya mu gatsiko k’abashaka impinduka muri iyi si?”

Ese imyanzuro mfata imfasha kwishyiriraho intego? (Reba paragarafu ya 18)

18 Intego zo mu buryo bw’umwuka. Mu Kibwiriza cyo ku Musozi, Yesu yaduhaye inama nziza ku birebana no kwishyiriraho intego (Mat 6:33). Umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka akurikirana intego zifitanye isano n’Ubwami bw’Imana. Kuzirikana iryo hame byadufasha gusubiza ibibazo nk’ibi ngo: “Ese nagombye kwiga kaminuza? Ese nakwemera aka kazi?”

Ese imyanzuro mfata imfasha ‘guharanira amahoro’? (Reba paragarafu ya 19)

19 Mu gihe habayeho ubwumvikane buke. Mu gihe habayeho ubwumvikane buke, inama Pawulo yagiriye Abakristo b’i Roma yadufasha ite (Rom 12:18)? Twihatira ‘kubana amahoro n’abantu bose,’ kubera ko turi abigishwa ba Kristo. Twitwara dute iyo habayeho ubwumvikane buke? Ese kwemera ibitekerezo by’abandi biratugora? Ese tuzwiho ko turi abantu ‘baharanira amahoro’?—Yak 3:18.

20. Kuki wifuza gukomeza kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka?

20 Izo ni ingero nke gusa zigaragaza ukuntu amahame yo muri Bibiliya ashobora kudufasha gufata imyanzuro igaragaza ko tuyoborwa n’umwuka w’Imana. Iyo duhoza ubwenge ku bintu by’umwuka, turushaho kugira ibyishimo kandi tukanyurwa. Robert twavuze tugitangira agira ati: “Maze kugirana ubucuti na Yehova, ni bwo nabaye umugabo mwiza n’umubyeyi mwiza. Naranyuzwe kandi ndishima.” Nitwihatira kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, natwe tuzabona imigisha myinshi. Nituba abantu b’umwuka, tuzagira ubuzima bushimishije muri iki gihe kandi tuzagire “ubuzima nyakuri” mu gihe kizaza.—1 Tim 6:19.