Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mwigane umuco wo kwizera no kumvira Nowa, Daniyeli na Yobu bari bafite

Mwigane umuco wo kwizera no kumvira Nowa, Daniyeli na Yobu bari bafite

“Nowa, Daniyeli na Yobu, barokora ubugingo bwabo gusa bitewe no gukiranuka kwabo.”​—EZEK 14:14.

INDIRIMBO: 89, 119

1, 2. (a) Kuki urugero rwa Nowa, Daniyeli na Yobu, rushobora kuduhumuriza? (b) Igihe Ezekiyeli yandikaga amagambo yo muri Ezekiyeli 14:14, byari byifashe bite?

ESE uhanganye n’ibibazo, urugero nk’uburwayi, ubukene cyangwa ibitotezo? Ese hari igihe gukomeza gukorera Yehova wishimye bikugora? Niba ari uko bimeze, gusuzuma urugero rwa Nowa, Daniyeli na Yobu, byaguhumuriza. Ntibari batunganye, kandi bahanganye n’ibigeragezo byinshi bisa n’ibyo duhura na byo, hakubiyemo n’ibyashyiraga ubuzima bwabo mu kaga. Icyakora bakomeje kubera Imana indahemuka, kandi yabonaga ko bari intangarugero mu kwizera no kumvira.—Soma muri Ezekiyeli 14:12-14.

2 Ezekiyeli yanditse amagambo agize umurongo w’ifatizo w’iki gice ari i Babuloni, mu wa 612 M. Y. (Ezek 1:1; 8:1). * Haburaga igihe gito ngo Yerusalemu yari yuzuyemo ubuhakanyi irimburwe mu wa 607 M. Y. Abantu bake gusa bari bafite imico nk’iya Nowa, Daniyeli na Yobu, ni bo bonyine bari barashyizweho ikimenyetso cyo kurokoka (Ezek 9:1-5). Muri bo harimo Yeremiya, Baruki, Ebedi-Meleki n’Abarekabu.

3. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 No muri iki gihe, abantu Yehova abona ko ari indakemwa nka Nowa, Daniyeli na Yobu, ni bo bonyine bazashyirwaho ikimenyetso cyo kurokoka imperuka y’iyi si (Ibyah 7:9, 14). Nimucyo dusuzume impamvu Yehova yabonaga ko abo bagabo bari abakiranutsi. Turi busuzume (1) ingorane buri wese yahuye na zo (2) n’uko twakwigana ukwizera kwe n’ukuntu yumviraga.

NOWA YAMAZE IMYAKA ISAGA 900 ARI INDAHEMUKA KANDI YUMVIRA

4, 5. Ni izihe ngorane Nowa yari ahanganye na zo? Kuki ukwihangana kwe gutangaje?

4 Ni izihe ngorane Nowa yahanganye na zo? Mu gihe cya Henoki sekuruza wa Nowa, abantu bari barabaye babi cyane. Bavugaga “amagambo y’urukozasoni” batuka Yehova (Yuda 14, 15). Urugomo rwarushagaho kwiyongera kandi byageze mu gihe cya Nowa ‘isi yuzuye urugomo.’ Abamarayika babi biyambitse imibiri y’abantu, bashaka abagore, maze babyara abana b’abanyarugomo (Intang 6:2-4, 11, 12). Ariko Nowa yari atandukanye na bo. Bibiliya igira iti: “Nowa atona mu maso ya Yehova. . . . Yari indakemwa mu bantu bo mu gihe cye. Nowa yagendanaga n’Imana y’ukuri.”—Intang 6:8, 9.

5 Ayo magambo aduhishurira iki kuri Nowa? Tekereza igihe Nowa yamaze akorera Imana mu budahemuka muri icyo gihe kibi cyabanjirije Umwuzure. Si imyaka 70 cyangwa 80 gusa, ahubwo ni imyaka igera kuri 600 yose (Intang 7:11)! Nanone uzirikane ko atari afite abantu bamushyigikiraga mu murimo w’Imana, nk’uko bimeze kuri twe. Ndetse n’abo bavukanaga ntibari bamushyigikiye. *

6. Nowa yagaragaje ate ubutwari?

6 Nowa ntiyumvaga ko kuba umuntu mwiza gusa bihagije. Ahubwo yari n’“umubwiriza wo gukiranuka,” watangazaga mu ruhame ko yizeraga Yehova (2 Pet 2:5). Pawulo yaranditse ati: “Binyuze kuri uko kwizera, yaciriyeho iteka isi” (Heb 11:7). Nta gushidikanya rero ko abantu babi bo mu gihe ke bamukobaga kandi bakamurwanya. Biranashoboka ko bageragezaga kumugirira nabi. Ariko ‘ntiyatinyaga abantu’ (Imig 29:25). Ahubwo yari afite ubutwari Yehova aha abagaragu be b’indahemuka.

7. Ni izihe ngorane Nowa yahuye na zo igihe yubakaga inkuge?

7 Nowa amaze imyaka isaga 500 agendana n’Imana, yamusabye kubaka inkuge nini yo gukirizamo abantu n’inyamaswa (Intang 5:32; 6:14). Uwo mushinga ntiwari woroshye! Nowa yari azi ko kubaka inkuge byari gutuma barushaho kumukoba no kumurwanya. Icyakora yarumviye, yizera Imana maze “abigenza atyo.”—Intang 6:22.

8. Nowa yagaragaje ate ko yiringiraga ko Yehova yari kumuha ibitunga umuryango we?

8 Ikindi kibazo Nowa yari ahanganye na cyo, ni ugushaka ibitunga umugore we n’abana be. Mbere y’Umwuzure, abantu bagombaga kwiyuha akuya bagahinga ibibatunga, kandi Nowa na we yagombaga kubigenza atyo (Intang 5:28, 29). Icyakora si ibyo yibandagaho, ahubwo yibandaga ku murimo w’Imana. Umushinga wo kubaka inkuge ushobora kuba waramutwaye imyaka 40 cyangwa 50, ariko yakomeje kwibanda ku bucuti yari afitanye n’Imana. Kandi yakomeje kubigenza atyo mu yindi myaka 350 nyuma y’Umwuzure (Intang 9:28). Mbega ukuntu yatanze urugero rwiza rwo kwizera no kumvira!

9, 10. (a) Twakwigana dute ukwizera kwa Nowa n’uko yumviraga? (b) Niba wariyemeje gukurikiza amategeko y’Imana, ni iki ushobora kwiringira?

9 Twakwigana dute ukwizera kwa Nowa n’ukuntu yumviraga? Tumwigana iyo dukomeza gukiranukira Imana, twirinda kuba ab’isi ya Satani kandi tugakomeza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere (Mat 6:33; Yoh 15:19). Tuvugishije ukuri, imibereho yacu ituma isi itadukunda. Mu bihugu bimwe na bimwe, hari igihe itangazamakuru rituvuga nabi, kuko twiyemeje kumvira amategeko y’Imana, urugero nk’ayerekeranye n’ishyingiranwa n’ubwiyandarike. (Soma muri Malaki 3:17, 18.) Icyakora twigana Nowa, tugatinya Yehova aho gutinya abantu. Tuzi ko ari we wenyine ushobora kuduha ubuzima bw’iteka.—Luka 12:4, 5.

10 Ese nawe uzakomeza ‘kugendana n’Imana,’ nubwo abandi baba bagukoba cyangwa bakakunenga? Ese uzakomeza kwiringira ko Yehova ashobora kuguha ibigutunga no mu gihe ubukungu bwifashe nabi? Niwigana ukwizera kwa Nowa n’uko yumviraga, Yehova azakwitaho rwose.—Fili 4:6, 7.

DANIYELI YIZERAGA IMANA KANDI AKAYUMVIRA NUBWO YABAGA MU MUGI MUBI

11. Ni izihe ngorane Daniyeli na bagenzi be batatu bahuye na zo i Babuloni? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

11 Ni izihe ngorane Daniyeli yahuye na zo? Daniyeli yajyanywe mu bunyage mu mugi wa Babuloni, wari wuzuyemo ibikorwa byo gusenga ibigirwamana n’ubupfumu. Abanyababuloni basuzuguraga Abayahudi, bakabakoba, bagakoba n’Imana yabo Yehova (Zab 137:1, 3). Ibyo bigomba kuba byarababazaga Daniyeli n’abandi Bayahudi bakundaga Yehova! Nanone nta cyo Daniyeli na bagenzi be batatu, ari bo Hananiya, Mishayeli na Azariya, bari gukora ngo kiyoberane, kubera ko batozwaga kuzakorera umwami w’i Babuloni. Bagombaga kurya ku byokurya by’umwami byabaga birimo n’ibyo Yehova atemereraga abagaragu be. Ariko Daniyeli yiyemeje “kutiyandurisha ibyokurya biryoshye by’umwami.”—Dan 1:5-8, 14-17.

12. (a) Ni iyihe mico myiza Daniyeli yari afite? (b) Yehova yabonaga ate Daniyeli?

12 Daniyeli yari afite ubuhanga budasanzwe, bwatumye ahabwa inshingano zihariye (Dan 1:19, 20). Ariko aho kwirata kandi ngo atsimbarare ku bitekerezo bye, yakomeje kwicisha bugufi no kwiyoroshya, akavuga ko Yehova ari we watumaga agira icyo ageraho (Dan 2:30). Igihe Daniyeli yari akiri umusore, Yehova yabonye ko yari intangarugero mu byo gukiranuka, kimwe na Nowa na Yobu. Ese ikizere Imana yari ifitiye Daniyeli ni cya kindi kiraza amasinde? Oya rwose! Daniyeli yakomeje kugira ukwizera kandi arumvira kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe. Birashoboka ko igihe yari hafi kugira imyaka 100 ari bwo umumarayika yamubwiye amagambo arangwa n’ineza agira ati: “Yewe Daniyeli mugabo ukundwa cyane.”—Dan 10:11.

13. Ni iki cyaba cyaratumye Yehova afasha Daniyeli akaba umutegetsi?

13 Imana yafashije Daniyeli aba umutegetsi ukomeye mu bwami bwa Babuloni no mu bw’Abamedi n’Abaperesi (Dan 1:21; 6:1, 2). Birashoboka ko Yehova ari we watumye aba umutegetsi kugira ngo afashe ubwoko bwe, nk’uko yabigenjereje Yozefu muri Egiputa cyangwa Esiteri na Moridekayi mu Buperesi (Dan 2:48). * Tekereza ukuntu Ezekiyeli n’abandi Bayahudi bari mu bunyage bumvise bahumurijwe, igihe biboneraga ko Yehova yabafashaga akoresheje Daniyeli!

Yehova abona ko abakomeza kumubera indahemuka ari ab’agaciro kenshi (Reba paragarafu ya 14 n’iya 15)

14, 15. (a) Ni mu buhe buryo igihe turimo kimeze nk’icyo Daniyeli yari arimo? (b) Ni irihe somo ababyeyi bavana ku babyeyi ba Daniyeli?

14 Twakwigana dute ukwizera kwa Daniyeli n’ukuntu yumviraga? Natwe tumeze nk’abanyamahanga kuko turi mu isi yuzuyemo ubwiyandarike no gusenga kw’ikinyoma. Abantu bayobejwe na Babuloni Ikomeye, ari yo madini y’ikinyoma, Bibiliya yita “icumbi ry’abadayimoni” (Ibyah 18:2). Ku bw’ibyo abantu bashobora kubona ko dutandukanye na bo, maze bakadukoba (Mar 13:13). Bityo rero, tuge twigana Daniyeli twegere Yehova, Imana yacu. Nitwicisha bugufi tukamwizera kandi tukamwumvira, azabona ko turi ab’agaciro.—Hag 2:7.

15 Ababyeyi bashobora kuvana isomo ku babyeyi ba Daniyeli. Igihe Daniyeli yari akiri muto, abantu b’i Buyuda bakoraga ibibi byinshi. Ariko Daniyeli we yakundaga Imana. Birumvikana ko ibyo bitapfuye kwizana. Ababyeyi be bari baramwigishije ibyerekeye Yehova (Imig 22:6). N’izina rya Daniyeli ubwaryo risobanurwa ngo: “Imana ni yo Mucamanza wange,” rigaragaza ko ababyeyi be bakundaga Yehova (Dan 1:6). Bityo rero babyeyi, ntimukumve ko abana banyu barenze igaruriro, ahubwo muge mukomeza kubigisha mwihanganye (Efe 6:4). Nanone muge musenga muri kumwe na bo, kandi musenge mubasabira. Iyo wihatira gucengeza ukuri kwa Bibiliya mu mitima y’abana bawe, Yehova abaha imigisha.—Zab 37:5.

YOBU YABAYE INDAHEMUKA KANDI ARUMVIRA IGIHE YARI AKIZE N’IGIHE YARI AKENNYE

16, 17. Ni izihe ngorane Yobu yahuye na zo?

16 Ni izihe ngorane Yobu yahuye na zo? Hari ibintu bikomeye byahindutse mu mibereho ye. Mbere y’uko ahura n’ibigeragezo, “yari akomeye kuruta abandi bose b’Iburasirazuba” (Yobu 1:3). Yari umukire, azwi kandi yubahwa cyane (Yobu 29:7-16). Icyakora ntibyatumye yishyira hejuru cyangwa ngo yumve ko adakeneye Imana. Yehova yamwise ‘umugaragu we,’ yongeraho ko ‘yari umugabo w’inyangamugayo kandi w’umukiranutsi, utinya Imana kandi akirinda ibibi.’—Yobu 1:8.

17 Ariko mu buryo butunguranye, ubuzima bwa Yobu bwarahindutse cyane. Yatakaje ibintu byose yari afite, ariheba cyane, agera naho yifuza gupfa. Ubu tuzi ko Satani ari we watumye Yobu ahura n’ibibazo. Yamushinje ko yakoreraga Imana abitewe n’ubwikunde. (Soma muri Yobu 1:9, 10.) Yehova ntiyirengagije icyo kirego. Ahubwo yahaye Yobu uburyo bwo kugaragaza ko ari indahemuka, kandi ko yakoreraga Imana atabitewe n’ubwikunde.

18. (a) Ni iki kigutangaza ku birebana n’ubudahemuka bwa Yobu? (b) Ibyo Yehova yakoreye Yobu bitwigisha iki?

18 Satani yibasiye Yobu amuteza ibigeragezo, ku buryo Yobu yageze ubwo atekereza ko ari Imana yabimutezaga (Yobu 1:13-21). Hanyuma haje abagabo batatu bavugaga ko baje kumuhumuriza, ariko bamubwiye amagambo mabi, bavuga ko ari Imana yamukaniraga urumukwiriye (Yobu 2:11; 22:1, 5-10). Icyakora Yobu yakomeje kuba indahemuka. Nubwo hari igihe yavuze amagambo aterekeranye, Yehova yiyumvishaga akababaro ke (Yobu 6:1-3). Yehova yabonye ko yabitewe n’uko yari yihebye cyane. Nanone yabonye ko Yobu atigeze amutera umugongo nubwo Satani yamugaraguzaga agati, agakomeza kumushinja ibinyoma. Igihe ibyo bigeragezo byari birangiye, Yehova yashumbushije Yobu kumukubira kabiri ibyo yari atunze kandi amwongera indi myaka 140 yo kubaho (Yak 5:11). Muri icyo gihe na bwo, Yobu yakomeje gusenga Yehova nta kindi amubangikanyije na cyo. Tubyemezwa n’iki? Tubyemezwa n’uko igihe Ezekiyeli yandikaga amagambo agize umurongo w’ifatizo w’iki gice, Yobu yari amaze imyaka ibarirwa mu magana apfuye.

19, 20. (a) Twakwigana dute ukwizera kwa Yobu n’ukuntu yumviraga? (b) Twagaragaza dute impuhwe?

19 Twakwigana dute ukwizera kwa Yobu n’ukuntu yumviraga? Uko ibibazo dufite byaba biri kose, tugomba kumvira Yehova n’umutima wacu wose. Dufite impamvu nyinshi zituma twiringira Imana kuruta izo Yobu yari afite. Urugero: Tuzi byinshi ku birebana na Satani n’amayeri ye (2 Kor 2:11). Bibiliya, cyanecyane mu gitabo cya Yobu, itubwira impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho. Ubuhanuzi bwa Daniyeli bwatumye tumenya ko Ubwami bw’Imana ari ubutegetsi nyakuri buyobowe na Yesu Kristo (Dan 7:13, 14). Nanone tuzi ko vuba aha ubwo Bwami buzakuraho burundu imibabaro yose.

20 Nanone ibyabaye kuri Yobu bigaragaza ko tugomba kugirira impuhwe Abakristo bagenzi bacu bahanganye n’ibibazo. Kimwe na Yobu, hari igihe bamwe bashobora kuvuga amagambo aterekeranye (Umubw 7:7). Ariko aho kubacira urubanza, tuge tugira ubushishozi kandi tubagirire impuhwe. Icyo gihe tuzaba twigana Yehova, Data udukunda kandi urangwa n’impuhwe.—Zab 103:8.

YEHOVA ‘AZATUMA UKOMERA’

21. Ni mu buhe buryo amagambo yo muri 1 Petero 5:10 atwibutsa ibyabaye kuri Nowa, Daniyeli na Yobu?

21 Nowa, Daniyeli na Yobu babayeho mu bihe bitandukanye, bahura n’ingorane zitandukanye, ariko barazitsinze. Imibereho yabo itwibutsa amagambo ya Petero agira ati: “Nimumara kubabazwa akanya gato, Imana y’ubuntu bwose butagereranywa . . . ubwayo izasoza imyitozo yanyu, itume mushikama kandi itume mukomera.”—1 Pet 5:10.

22. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

22 Nanone amagambo yo muri 1 Petero 5:10 atwizeza ko Yehova azatuma abagaragu be bashikama kandi bagakomera. Twese twifuza gushikama, kandi tugakomeza kubera Yehova indahemuka. Bityo rero, twifuza kwigana ukwizera no kumvira kwa Nowa, Daniyeli na Yobu. Nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira, icyatumye bakomeza kuba indahemuka ni uko bari bazi neza Yehova. Bari ‘basobanukiwe ibintu byose’ Imana yabasabaga (Imig 28:5). Natwe dushobora gusobanukirwa ibyo Imana idusaba.

^ par. 2 Ezekiyeli yajyanywe mu bunyage mu wa 617 M.Y. Yanditse ibivugwa muri Ezekiyeli 8:1–19:14 “mu mwaka wa gatandatu” ajyanywe mu bunyage, ni ukuvuga mu wa 612 M.Y.

^ par. 5 Se wa Nowa witwaga Lameki yatinyaga Imana. Yapfuye habura imyaka itanu ngo Umwuzure ube. Niba Umwuzure waratangiye nyina wa Nowa n’abo bavukanaga bakiriho, ntibarokotse.

^ par. 13 Birashoboka ko ari na yo mpamvu yatumye Yehova afasha Hananiya, Mishayeli na Azariya, bakagira imyanya ikomeye mu butegetsi.—Dan 2:49.