UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Gicurasi 2017
Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 3-30 Nyakanga 2017.
Dufashe “abimukira” ‘gukorera Yehova bishimye’
Twakora iki ngo tugeze ubutumwa bwiza ku mpunzi zitaramenya Yehova?
Jya ufasha abana b’“abimukira”
Niba uri umubyeyi w’umwimukira, wakora iki ngo ufashe abana bawe kwiga ibyerekeye Yehova? Abandi bagufasha bate?
INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Ubumuga bwo kutumva ntibwambujije kwigisha abandi
Walter Markin afite ubumuga bwo kutumva, ariko yaboneye ibyishimo mu murimo w’Imana.
Ntukemere ko urukundo rwawe rukonja
Bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere baretse urukundo rwabo rwa mbere. Ni iki cyadufasha gukomeza gukunda Yehova?
“Urankunda kurusha aya?”
Yesu yigishije Simoni Petero isomo ry’ingirakamaro ku birebana n’ibigomba kujya mu mwanya wa mbere. Ese iryo somo ryadufasha muri iki gihe?
Uko Gayo yafashije abavandimwe be
Gayo yari muntu ki kandi se kuki tugomba kumwigana?
Boroheje ubuzima bagira ibyishimo
Ni iki cyatumye umugabo n’umugore we boroshya ubuzima? Babigenje bate? Kuki umwanzuro bafashe wabahesheje ibyishimo?
UBUBIKO BWACU
Biyemeje kubwiriza babikunze kandi babishishikariye kurusha ikindi gihe cyose
Nyuma y’ikoraniro ryabaye mu wa 1922, Abigishwa ba Bibiliya bitabiriye bate inama bagiriwe yo “gutangaza Umwami n’Ubwami”?