Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ntukemere ko urukundo rwawe rukonja

Ntukemere ko urukundo rwawe rukonja

“Kubera ko kwica amategeko bizagwira, urukundo rw’abantu benshi ruzakonja.”​—MAT 24:12.

INDIRIMBO: 60, 135

1, 2. (a) Amagambo ya Yesu ari muri Matayo 24:12 yarebaga ba nde mbere na mbere? (b) Igitabo cy’Ibyakozwe kigaragaza gite ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakomeje kugaragaza urukundo? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

KIMWE mu bintu Yesu yavuze ko byari kuranga “iminsi y’imperuka,” ni uko ‘urukundo rw’abantu benshi rwari gukonja’ (Mat 24:3, 12). Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bavugaga ko bari ubwoko bw’Imana, ariko bemeye ko urukundo bayikundaga rukonja.

2 Ariko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bo, hafi ya bose bakomeje “gutangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo,” kandi bakomeza gukunda Imana, Abakristo bagenzi babo n’abatizera (Ibyak 2:44-47; 5:42). Icyakora hari bamwe mu bigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bemeye ko urukundo rwabo rukonja.

3. Ni iki gishobora kuba cyaratumye urukundo rw’Abakristo bamwe rukonja?

3 Yesu yabwiye Abakristo bo muri Efeso ati “hari icyo nkugaya: ni uko waretse urukundo wari ufite mbere” (Ibyah 2:4). Ni iki gishobora kuba cyarabiteye? Bashobora kuba barayobejwe n’imitekerereze yari yiganje mu isi y’icyo gihe (Efe 2:2, 3). Umugi wa Efeso wari wuzuyemo ingeso mbi, nk’uko bimeze mu migi myinshi muri iki gihe. Wari umugi ukize kandi abantu baho bikundiraga iraha, ibinezeza no kubaho neza. Ibyo byatumaga batagira urukundo rurangwa no kwigomwa. Nanone uwo mugi wari wuzuyemo ubwiyandarike n’ibikorwa by’urukozasoni.

4. (a) Ni mu buhe buryo urukundo rwakonje muri iki gihe? (b) Ni ibihe bintu bitatu tugiye gusuzuma?

4 Ubuhanuzi bwa Yesu buvuga ko urukundo rwari kuzakonja, no muri iki gihe burasohora. Abantu bo muri iki gihe ntibagikunda Imana rwose. Abantu benshi bayiteye umugongo, none basigaye biringira ko imiryango yashinzwe n’abantu ari yo izabakemurira ibibazo. Ni yo mpamvu urukundo rukomeza gukonja mu bantu badasenga Yehova. Abakristo b’ukuri muri iki gihe na bo batabaye maso, urukundo rwabo rwakonja nk’uko byagendekeye abo muri Efeso. Ubu tugiye gusuzuma ibintu bitatu: (1) uko twarushaho gukunda Yehova, (2) uko twarushaho gukunda ukuri kwa Bibiliya, (3) n’uko twarushaho gukunda abavandimwe bacu.

URUKUNDO DUKUNDA YEHOVA

5. Kuki tugomba gukunda Imana?

5 Mbere y’uko Yesu avuga ko urukundo rwari kuzakonja, yari yabanje kuvuga uwo tugomba gukunda cyane. Yaravuze ati “‘ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi” (Mat 22:37, 38). Koko rero, iyo dukunda Yehova cyane, bituma twumvira amategeko ye, tukihangana kandi tukanga ibibi. (Soma muri Zaburi ya 97:10.) Icyakora, Satani n’isi ye mbi bihatira kumunga urukundo dukunda Imana.

6. Kuba abantu batagikunda Imana, byabagizeho izihe ngaruka?

6 Abantu bo muri iyi si bagoretse urukundo. Usanga “bikunda” aho gukunda Umuremyi wabo (2 Tim 3:2). Iyi si iyobowe na Satani iteza imbere ‘irari ry’umubiri, irari ry’amaso no kurata ibyo umuntu atunze’ (1 Yoh 2:16). Intumwa Pawulo yaburiye Abakristo ko bagombaga kwirinda kunezeza imibiri yabo, agira ati “guhoza ubwenge ku bintu by’umubiri bizana urupfu . . . Guhoza ubwenge ku bintu by’umubiri bituma umuntu yangana n’Imana” (Rom 8:6, 7). Koko rero, abantu bagiye biruka inyuma y’ubutunzi cyangwa bagaharanira guhaza irari ry’ibitsina, baramanjiriwe kandi bagira imibabaro myinshi.—1 Kor 6:18; 1 Tim 6:9, 10.

7. Ni akahe kaga kugarije abigishwa ba Kristo muri iki gihe?

7 Abantu batemera ko Imana ibaho, abemeragato n’abemera ubwihindurize, batuma abantu badakunda Imana kandi ntibayizere. Bavuga ko abantu b’injiji ari bo bemera ko hariho Umuremyi. Bashimagiza abahanga bo muri iyi si bakirengagiza Umuremyi wabo (Rom 1:25). Turamutse duteze amatwi izo nyigisho, bishobora gutuma duta Yehova kandi urukundo rwacu rugakonja.—Heb 3:12.

8. (a) Ni ibihe bintu bica intege benshi mu bagaragu ba Yehova? (b) Zaburi ya 136 iduhumuriza ite?

8 Gucika intege bishobora kumunga ukwizera kwacu, maze urukundo dukunda Imana rugakonja. Muri iyi si iyoborwa na Satani, twese duhura n’ibiduca intege (1 Yoh 5:19). Dushobora guhura n’ibibazo biterwa n’iza bukuru, uburwayi cyangwa ubukene. Nanone dushobora kubabazwa n’uko hari ibyo tudashobora gukora nk’uko tubyifuza, cyangwa hakaba hari ibintu bitagenze nk’uko twari tubyiteze. Ntitwagombye kwemera ko ibyo bibazo bituma twumva ko Yehova yadutaye. Ahubwo twagombye gutekereza ku magambo ahumuriza atwizeza ko Yehova adukunda. Amagambo nk’ayo tuyasanga muri Zaburi ya 136:23 hagira hati “ni we watwibutse ubwo twari twaracishijwe bugufi, kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.” Koko rero, urukundo rudahemuka Yehova akunda abagaragu be, ruhoraho iteka ryose. Bityo rero, dushobora kwiringira ko yumva ‘kwinginga kwacu’ kandi akadusubiza.—Zab 116:1; 136:24-26.

9. Ni iki cyafashije Pawulo gukomeza gukunda Imana?

9 Pawulo na we yahumurizwaga no gutekereza ukuntu Yehova yakomezaga kumufasha. Yaranditse ati “Yehova ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki” (Heb 13:6)? Pawulo yashoboraga guhangana n’ingorane yahuraga na zo kubera ko yizeraga ko Yehova yamufashaga. Ntiyigeze yemera ko zimuca intege. N’igihe yari muri gereza, yanditse inzandiko nyinshi atera abandi inkunga (Efe 4:1; Fili 1:7; File 1). Nubwo yageragejwe cyane, yakomeje gukunda Imana. Ni iki cyamufashije? Yakomeje kwiringira “Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose” (2 Kor 1:​3, 4). Twakwigana dute urugero rwa Pawulo kandi tugakomeza gukunda Yehova?

Garagaza ko ukunda Yehova (Reba paragarafu ya 10)

10. Ni iki cyadufasha kurushaho gukunda Yehova?

10 Pawulo yavuze ikintu cyatuma turushaho gukunda Yehova. Yaranditse ati “musenge ubudacogora” (1 Tes 5:17; Rom 12:12). Kuvugisha Imana binyuze mu isengesho, ni rwo rufatiro rwo kugirana na yo ubucuti bukomeye (Zab 86:3). Iyo dufashe igihe gihagije cyo kubwira Yehova ibituri ku mutima, turushaho kwegera Data wo mu ijuru “wumva amasengesho” (Zab 65:2). Kandi iyo tubonye ukuntu Yehova asubiza amasengesho yacu, turushaho kumukunda. Twibonera neza ko “Yehova aba hafi y’abamwambaza bose” (Zab 145:18). Nitwiringira ko Yehova adukunda kandi akadushyigikira, tuzashobora guhangana n’ibindi bintu bigerageza ukwizera kwacu.

URUKUNDO DUKUNDA UKURI KO MURI BIBILIYA

11, 12. Ni iki cyadufasha kurushaho gukunda ukuri ko muri Bibiliya?

11 Dukunda ukuri kuko turi Abakristo. Ijambo ry’Imana ni ryo ritumenyesha ukuri. Yesu yasenze Se ati “ijambo ryawe ni ukuri” (Yoh 17:17). Bityo rero, kugira ngo dukunde ukuri, tugomba kubanza kumenya neza Ijambo ry’Imana (Kolo 1:10). Icyakora, ubumenyi bwonyine ntibuhagije. Umwanditsi wa Zaburi ya 119, yadufashije gusobanukirwa icyo gukunda ukuri ko muri Bibiliya bisobanura. (Soma muri Zaburi ya 119:97-100.) Buri munsi tugomba gufata igihe tugatekereza twitonze ku byo twasomye muri Bibiliya. Iyo dutekereje icyo ukuri kwa Bibiliya kutumariye, turushaho kugukunda.

12 Umwanditsi wa Zaburi yakomeje agira ati “mbega ukuntu amagambo yawe aryohereye mu kanwa kanjye! Aryohereye mu kanwa kanjye kurusha ubuki” (Zab 119:103)! Natwe dushobora kuryoherwa n’amafunguro yo mu buryo bw’umwuka duhabwa n’umuryango wacu. Tugomba gufata igihe gihagije cyo kwiyigisha kugira ngo tuzajye twibuka “amagambo meza” y’ukuri, hanyuma tuyakoreshe dufasha abandi.—Umubw 12:10.

13. Ni iki cyafashije Yeremiya gukunda ukuri ko muri Bibiliya? Byatumaga yumva ameze ate?

13 Umuhanuzi Yeremiya yakundaga ukuri ko muri Bibiliya. Yavuze ukuntu yakundaga Ijambo ry’Imana agira ati “Yehova Mana nyir’ingabo, nabonye amagambo yawe ndayarya maze ampindukira umunezero n’ibyishimo mu mutima, kuko nitiriwe izina ryawe” (Yer 15:16). Yeremiya yafataga igihe gihagije cyo gutekereza ku magambo y’Imana y’agaciro. Ibyo byatumye yishimira cyane inshingano yari afite yo guhagararira Yehova no gutangaza ubutumwa bwe. Niba dukunda ukuri ko muri Bibiliya, tuzabona ko kuba twitirirwa izina ry’Imana kandi tugatangaza Ubwami bwayo muri iyi minsi ya nyuma ari inshingano ihebuje.

Garagaza ko ukunda ukuri ko muri Bibiliya (Reba paragarafu ya 14)

14. Ni iki cyadufasha kurushaho gukunda ukuri ko muri Bibiliya?

14 Ni iki kindi kizadufasha kurushaho gukunda ukuri ko muri Bibiliya? Tugomba kujya mu materaniro buri gihe. Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi kiba buri cyumweru, ni bumwe mu buryo bw’ibanze bukoreshwa mu kutwigisha. Tuba tugomba gutegura mbere y’igihe kugira ngo kitugirire akamaro. Urugero, dushobora gusoma imirongo yose ya Bibiliya yatanzwe. Ushobora kuvana Umunara w’Umurinzi ku rubuga rwa jw.org cyangwa ukawurebera kuri porogaramu ya JW Library mu ndimi zitandukanye. Iyo porogaramu igufasha gusoma imirongo ya Bibiliya mu buryo bworoshye. Nidusoma imirongo ya Bibiliya twitonze kandi tukayitekerezaho, tuzarushaho gukunda ukuri ko muri Bibiliya.—Soma muri Zaburi ya 1:2.

URUKUNDO DUKUNDA ABAVANDIMWE BACU

15, 16. (a) Muri Yohana 13:34, 35, hadusaba iki? (b) Gukunda abavandimwe bacu bihuriye he no gukunda Imana na Bibiliya?

15 Mu ijoro rya nyuma Yesu yamaze ku isi, yabwiye abigishwa be ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yoh 13:34, 35.

16 Gukunda abavandimwe na bashiki bacu bifitanye isano no gukunda Yehova. Ntidushobora gukunda Imana tudakunda abavandimwe bacu, kandi ntidushobora gukunda abavandimwe bacu tudakunda Imana. Intumwa Yohana yaranditse ati ‘udakunda umuvandimwe we abona, ntashobora gukunda Imana atabonye’ (1 Yoh 4:20). Nanone gukunda Yehova n’abavandimwe bacu bifitanye isano n’urukundo dukunda Bibiliya. Kubera iki? Kubera ko gukunda ukuri ko muri Bibiliya, bituma twumvira tubikuye ku mutima itegeko ryo mu Byanditswe ridusaba gukunda Imana n’abavandimwe bacu.—1 Pet 1:22; 1 Yoh 4:21.

Garagariza urukundo abavandimwe na bashiki bacu (Reba paragarafu ya 17)

17. Twagaragaza urukundo dute?

17 Soma mu 1 Abatesalonike 4:9, 10. Twagaragaza dute urukundo mu itorero ryacu? Hari igihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ugeze mu za bukuru ashobora kuba akeneye uwamufasha kugera ku materaniro. Inzu y’umupfakazi ishobora kuba ikeneye gusanwa (Yak 1:27). Twagombye kwita ku bavandimwe na bashiki bacu bacitse intege, bihebye cyangwa bahanganye n’ibindi bigeragezo, tukabatera inkunga kandi tukabahumuriza (Imig 12:25; Kolo 4:11). Ibyo tuvuga n’ibyo dukora ni byo bigaragaza niba koko dukunda “abo duhuje ukwizera.”—Gal 6:10.

18. Ni iki kizadufasha gukemura ibibazo dushobora kugirana n’abavandimwe bacu?

18 Bibiliya yahanuye ko mu “minsi y’imperuka” y’iyi si mbi, abantu bari kuba bikunda kandi ari abanyamururumba (2 Tim 3:1, 2). Ku bw’ibyo rero, twebwe Abakristo tugomba gukora ibishoboka byose tukarushaho gukunda Imana, tugakunda ukuri ko muri Bibiliya n’abavandimwe bacu. Icyakora hari igihe twagirana ibibazo byoroheje n’abavandimwe bacu kubera ko tudatunganye. Ariko dushimishwa n’uko abagize itorero bose bihatira gukemura ibyo bibazo vuba uko bishoboka kubera ko bakundana (Efe 4:32; Kolo 3:14). Ntituzemere rwose ko urukundo rwacu rukonja! Ahubwo nimucyo dukomeze gukunda Yehova, dukunde Ijambo rye n’abavandimwe bacu.