Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ubona impamvu wagombye gutoza abandi?

Ese ubona impamvu wagombye gutoza abandi?

“Ndabaha inyigisho nziza.”—IMIG 4:2.

INDIRIMBO: 93, 96

1, 2. Kuki twagombye gutoza abandi gusohoza inshingano za gitewokarasi?

GUTANGAZA ubutumwa bwiza bw’Ubwami ni yo yari inshingano y’ibanze ya Yesu. Icyakora yatozaga abandi kuba abungeri n’abigisha (Mat 10:5-7). Nubwo Filipo yari umubwiriza urangwa n’ishyaka, nta gushidikanya ko yatoje abakobwa be bane kubwiriza abandi ukuri ko mu Byanditswe (Ibyak 21:8, 9). Gutoza abandi ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki?

2 Ku isi hose, umubare w’abemera ubutumwa bwiza ukomeje kwiyongera. Abashya batarabatizwa bagomba gusobanukirwa impamvu kwiyigisha Bibiliya ari iby’ingenzi. Nanone bagomba kwigishwa uko babwiriza ubutumwa bwiza kandi bakigisha abandi ukuri. Abavandimwe bo mu matorero yacu bagomba guterwa inkunga yo kwihatira kuzuza ibisabwa ngo babe abakozi b’itorero n’abasaza. Iyo Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bakoresheje “inyigisho nziza,” bashobora gufasha abashya kugira amajyambere.—Imig 4:2.

FASHA ABASHYA KUBONERA IMBARAGA N’UBWENGE MU IJAMBO RY’IMANA

3, 4. (a) Pawulo yagaragaje ate ko kwiga Ibyanditswe bifitanye isano no kugira icyo ugeraho mu murimo? (b) Mbere yo gushishikariza abo twigisha Bibiliya kwiyigisha, twe twagombye kuba dukora iki?

3 Kwiyigisha Bibiliya ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki? Igisubizo tugisanga mu magambo intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Kolosayi. Yaranditse ati ‘ntitwahwemye gusenga tubasabira ko mwuzuzwa ubumenyi nyakuri bw’ibyo Imana ishaka, mufite ubwenge bwose no gusobanukirwa mu buryo bw’umwuka. Ni bwo muzagenda nk’uko bikwiriye imbere ya Yehova, bityo mubone uko mumushimisha mu buryo bwuzuye, ari na ko mukomeza kwera imbuto mu murimo mwiza wose, kandi muzarushaho kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana’ (Kolo 1:9, 10). Ubwo bumenyi nyakuri bwari gutuma Abakristo b’i Kolosayi bashobora ‘kugenda nk’uko bikwiriye imbere ya Yehova, bityo bakabona uko bamushimisha mu buryo bwuzuye.’ Ibyo byari gutuma bakomeza “kwera imbuto mu murimo mwiza wose,” cyane cyane mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Kugira ngo umugaragu wa Yehova asohoze umurimo we neza, agomba kugira gahunda ihamye yo kwiyigisha Bibiliya. Ubwo rero, byaba byiza dufashije abo twigisha Bibiliya na bo bakabisobanukirwa.

4 Mbere yo gufasha abandi kubona agaciro ko kwiyigisha Bibiliya, natwe ubwacu twagombye kuba twemera tudashidikanya ko bifite akamaro. Ku bw’ibyo rero, wagombye kwibaza uti “iyo mbwirije umuntu akavuga ibitekerezo binyuranye n’Ibyanditswe cyangwa akambaza ibibazo bikomeye, ese nshobora kumusubiza nkoresheje Bibiliya? Iyo nsomye inkuru zigaragaza ukuntu Yesu, Pawulo n’abandi bihanganye mu murimo, ese ntekereza ukuntu urugero rwabo rwamfasha mu murimo nkorera Yehova?” Twese dukeneye ubumenyi n’inama byo mu Ijambo ry’Imana. Nanone iyo tubwiye abandi ukuntu kwiyigisha bitugirira akamaro, dushobora gutuma bifuza kwibonera inyungu duheshwa no kwiga Ibyanditswe dushyizeho umwete.

5. Wafasha ute abashya kugira akamenyero ko kwiyigisha Bibiliya?

5 Ushobora kwibaza uti “natoza nte uwo nigisha Bibiliya kwiyigisha buri gihe?” Uburyo bwiza ni ukubanza kumwereka uko ategura ibyo muri bwige. Ushobora kumugira inama yo gusoma igice cyo mu mugereka w’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? kandi agasuzuma imirongo yatanzwemo. Mufashe gutegura amateraniro kugira ngo azatange ibitekerezo. Mutere inkunga yo gusoma amagazeti yose y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Niba Watchtower Library cyangwa ISOMERO RYO KURI INTERINETI RYA Watchtower biboneka mu rurimi rwe, ushobora kumwereka uko yabyifashisha akabona ibisubizo by’ibibazo yibaza kuri Bibiliya. Birashoboka cyane ko nufasha umuntu wigisha Bibiliya muri ubwo buryo, azishimira kwiyigisha Ijambo ry’Imana.

6. (a) Wafasha ute uwo wigisha Bibiliya kuyikunda abikuye ku mutima? (b) Ni iki umwigishwa wa Bibiliya akora iyo amaze gukunda Bibiliya mu mutima we?

6 Birumvikana ko nta muntu twagombye guhatira gusoma Bibiliya no kuyiga. Ahubwo tujye dukoresha ibikoresho bitangwa n’umuryango wa Yehova kugira ngo dufashe abo twigisha Bibiliya kurushaho kuyikunda. Nyuma y’igihe umuntu ufite umutima utaryarya azumva ashaka kunga mu ry’umwanditsi wa zaburi waririmbye ati “kwegera Imana ni byo byiza kuri jye. Yehova, we Mwami w’Ikirenga, ni we nagize ubuhungiro bwanjye” (Zab 73:28). Umwuka wa Yehova ukorera ku mwigishwa wa Bibiliya ushimira kandi akagira umwete wo kwiyigisha.

TOZA ABASHYA KUBWIRIZA NO KWIGISHA

7. Yesu yatoje ate ababwiriza b’ubutumwa bwiza? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

7 Muri Matayo igice cya 10, harimo amabwiriza Yesu yahaye intumwa ze 12. Ntiyavuze ibintu muri rusange, ahubwo yababwiye agusha ku ngingo. [1] Izo ntumwa zateze amatwi igihe Yesu yazigishaga uko zabwiriza neza. Hanyuma zagiye kubwiriza. Kubera ko zari zaritegereje uko Yesu yabigenzaga, ntizatinze kuba abigisha b’abahanga (Mat 11:1). Natwe dushobora gutoza abo twigisha Bibiliya bakaba ababwiriza b’abahanga. Nimucyo dusuzume uburyo bubiri twabafashamo.

8, 9. (a) Yesu yavugishaga ate abantu mu murimo? (b) Twafasha dute ababwiriza bashya kuganiriza abantu nk’uko Yesu yabaganirizaga?

8 Jya uganira n’abantu. Yesu yakundaga kubwira abantu ibyerekeye Ubwami. Urugero yagiranye ikiganiro gishishikaje n’umugore bahuriye ku iriba rya Yakobo hafi y’umugi wa Sukara (Yoh 4:5-30). Nanone yaganiriye na Matayo Lewi wari umukoresha w’ikoro. Inkuru zo mu Mavanjiri ntizivuga byinshi ku birebana n’ikiganiro bagiranye, ariko Matayo yemeye kuba umwigishwa wa Yesu. Matayo n’abandi bari kumwe bumvise ikiganiro kirekire Yesu yagiranye n’abantu igihe yari yakiriwe kwa Matayo.—Mat 9:9; Luka 5:27-39.

9 Ikindi gihe Yesu yaganiriye mu buryo bwa gicuti na Natanayeli wasuzuguraga abantu bakomoka i Nazareti. Icyakora Natanayeli yahinduye uko yabonaga ibintu. Yiyemeje kumenya byinshi ku birebana n’ibyo Yesu wakomokaga i Nazareti yigishaga (Yoh 1:46-51). Bityo rero, dufite impamvu zumvikana zituma dutoza ababwiriza bashya kuganira n’abantu mu buryo bwa gicuti kandi batuje. [2] Abo dufasha muri ubwo buryo, bazishimira kubona ukuntu abantu b’imitima itaryarya bakira neza ubutumwa bwiza, iyo tubagaragarije ko tubitayeho kandi tukababwira amagambo meza.

10-12. (a) Yesu yafashije ate abandi kurushaho kwishimira ubutumwa bwiza? (b) Twafasha dute ababwiriza bashya kongera ubuhanga mu birebana no kwigisha ukuri kwa Bibiliya?

10 Jya utuma abantu barushaho kwishimira ukuri. Yesu yari afite igihe gito cyo gukora umurimo. Nyamara iyo abantu bashimishwaga n’ubutumwa bwiza, yafataga igihe akabafasha kurushaho kubwishimira. Urugero, Yesu yigishije imbaga y’abantu benshi ari mu bwato. Icyo gihe, yatumye Petero aroba amafi menshi mu buryo bw’igitangaza, maze aramubwira ati “uhereye ubu uzajya uroba abantu.” Amagambo ya Yesu n’ibikorwa bye byatumye Petero na bagenzi be “basubiza amato yabo imusozi, basiga byose baramukurikira.”—Luka 5:1-11.

11 Nikodemu, wari umwe mu bari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, yashishikajwe n’inyigisho za Yesu. Yifuzaga kumenya byinshi, ariko yatinyaga icyo abandi bari kuvuga iyo bamubona avugana na Yesu. Yesu yashyiraga mu gaciro kandi akaba yiteguye gutanga igihe cye. Yaganiriye na Nikodemu nijoro nta bantu bahari (Yoh 3:1, 2). Ibyo bitwigisha iki? Umwana w’Imana yagenaga igihe cyo gufasha abantu kugira ukwizera gukomeye. Ese natwe ntitwagombye kugira umwete wo gusubira gusura abantu bashimishijwe kandi tukabigisha Bibiliya?

12 Iyo tujyanye n’ababwiriza bashya mu murimo wo kubwiriza, barushaho kuba abigisha b’abahanga. Dushobora kubafasha kujya bita ku bantu bagaragaje ko bashimishijwe, niyo byaba mu rugero ruto. Dushobora gutumira ababwiriza bashya tukajyana gusubira gusura abashimishijwe no kwigisha abantu Bibiliya. Iyo ababwiriza bashya bahawe iyo myitozo kandi bagaterwa inkunga, nta gushidikanya ko bifuza gufasha abandi kurushaho kwishimira ukuri no gushaka abantu bigisha Bibiliya. Nanone bitoza kudacika intege vuba, ahubwo bakajya bihangana mu murimo.—Gal 5:22; reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Kwihangana ni ngombwa.”

TOZA ABASHYA GUKORERA BAGENZI BABO

13, 14. (a) Utekereza iki ku bantu bavugwa muri Bibiliya bigomwe ku bw’abandi? (b) Wafasha ute ababwiriza bakiri bato n’abashya kugaragariza urukundo abavandimwe na bashiki bacu?

13 Inkuru zo muri Bibiliya zigaragaza ko dufite uburyo bwo ‘gukunda abavandimwe’ no kubakorera. (Soma muri 1 Petero 1:22; Luka 22:24-27.) Umwana w’Imana yatanze ibintu byose, hakubiyemo n’ubuzima bwe, kugira ngo akorere abandi (Mat 20:28). Dorukasi “yakoraga ibikorwa byinshi byiza kandi agafasha abakene” (Ibyak 9:36, 39). Mushiki wacu w’i Roma witwaga Mariya ‘yakoreye imirimo myinshi’ abavandimwe bo mu itorero rye (Rom 16:6). Twafasha dute abashya kubona ko ari ngombwa gufasha abavandimwe na bashiki bacu?

Toza abashya gukunda bagenzi babo bahuje ukwizera (Reba paragarafu ya 13 n’iya 14)

14 Abahamya bakuze mu buryo bw’umwuka bashobora gutumira abashya bakajyana gusura abarwayi n’abageze mu za bukuru. Iyo ababyeyi babona ko bikwiriye, bajyana n’abana babo gusura abantu nk’abo. Abasaza bashobora gukorana n’abandi bagafasha abageze mu za bukuru kubona ibyokurya byiza kandi bakita ku mazu yabo. Ibyo bitoza abakiri bato n’abashya kumenya uko bakorera abandi ibikorwa by’ineza. Umusaza umwe iyo yabaga yagiye kubwiriza mu ifasi ye yari kure, yasuraga Abahamya bari bahatuye kugira ngo arebe uko bamerewe. Ibyo byatumye umuvandimwe wari ukiri muto bakundaga kujyana abona ko abagize itorero bose bagombye kumva bakunzwe.—Rom 12:10.

15. Kuki abasaza bagombye gufasha abavandimwe kugira amajyambere?

15 Ni iby’ingenzi ko abavandimwe bongera ubushobozi bwo kwigisha kubera ko Yehova abakoresha kugira ngo bigishe itorero. Niba uri umusaza, ese ushobora gutega amatwi umukozi w’itorero mu gihe ategura disikuru ye? Ushobora kumufasha akongera ubuhanga bwe bwo kwigisha Ijambo ry’Imana.—Neh 8:8. [3]

16, 17. (a) Pawulo yafashije ate Timoteyo kugira amajyambere? (b) Abasaza bakora iki ngo batoze abazaba abungeri mu itorero?

16 Mu itorero rya gikristo hakenewe cyane abungeri, kandi abazasohoza iyo nshingano mu gihe kiri imbere bagomba gukomeza gutozwa. Pawulo yagaragaje uko batozwa igihe yabwiraga Timoteyo ati “mwana wanjye, ukomeze kubonera imbaraga mu buntu butagereranywa bwerekeye Kristo Yesu. Ibyo wanyumvanye kandi bikaba bihamywa n’abantu benshi, ujye ubishinga abantu bizerwa; na bo bazuzuza ibisabwa kugira ngo babyigishe abandi” (2 Tim 2:1, 2). Timoteyo yigiye ku ntumwa Pawulo wari ukuze. Hanyuma Timoteyo yiganaga Pawulo haba mu murimo wo kubwiriza no mu zindi nshingano z’umurimo wera.—2 Tim 3:10-12.

17 Pawulo ntiyaretse Timoteyo ngo yirwarize. Ahubwo yajyanaga n’uwo musore mu murimo (Ibyak 16:1-5). Abasaza bashobora kwigana Pawulo bakajyana n’abakozi b’itorero bujuje ibisabwa kuragira umukumbi mu gihe babona bikwiriye. Ibyo bituma abo bavandimwe bibonera neza imico abagenzuzi b’Abakristo basabwa, ikubiyemo ubuhanga bwo kwigisha, kwizera, kwihangana n’urukundo. Ibyo bigira uruhare mu gutoza abazaba abungeri b’“umukumbi w’Imana.”—1 Pet 5:2.

AKAMARO KO GUTOZA ABANDI

18. Kuki twagombye kubona ko gutoza abandi mu murimo wa Yehova ari iby’ingenzi?

18 Gutoza abandi ni iby’ingenzi kubera ko hari ibintu byinshi bigomba gukorwa mu murimo wa Yehova. Urugero Yesu na Pawulo batanze mu birebana no gutoza abandi ruracyafite akamaro. Yehova yifuza ko abagaragu be bo muri iki gihe batozwa gusohoza inshingano za gitewokarasi. Imana yaduhaye inshingano nziza yo gufasha abataraba inararibonye kongera ubushobozi bwabo bwo gukora imirimo ikenewe mu itorero. Gutanga iyo myitozo birakenewe kandi birihutirwa, kubera ko iyi si igenda irushaho kuba mbi kandi hakaba hakiri abantu benshi bakeneye kubwirizwa.

19. Kuki wagombye kwiringira ko imihati ushyiraho utoza abandi mu murimo wa Yehova izagira icyo igeraho?

19 Birumvikana ko gutoza abandi bisaba igihe n’imihati. Ariko Yehova n’Umwana we akunda cyane bazadushyigikira kandi baduhe ubwenge bwo gutanga iyo myitozo. Tuzishima nitubona abo twatoje bakomeza ‘guhatana bakorana umwete’ (1 Tim 4:10). Nimucyo natwe dukomeze kugira amajyambere mu murimo wera dukorera Yehova.

^ [1] (paragarafu ya 7) Yesu yabwiye abigishwa be (1) kubwiriza ubutumwa bukwiriye, (2) kwiringira ko Imana yari kubaha ibyo bari gukenera, (3) kwirinda kujya impaka n’abo babwirizaga, (4) kwiringira Imana mu gihe bari kuba barwanyijwe, (5) kutagira ubwoba.

^ [2] (paragarafu ya 9) Mu gitabo Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, ku ipaji ya 62-64, hari ibitekerezo byiza byadufasha kuganira n’abantu tubwiriza.

^ [3] (paragarafu ya 15) Mu gitabo Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, ku ipaji ya 52-61, hasobanura imico ikenewe kugira ngo umuntu atange disikuru neza.