Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ubona impamvu wagombye kugira amajyambere?

Ese ubona impamvu wagombye kugira amajyambere?

“Ukomeze kugira umwete wo gusomera mu ruhame no gutanga inama no kwigisha.”—1 TIM 4:13.

INDIRIMBO: 45, 70

1, 2. (a) Ubuhanuzi bwo muri Yesaya 60:22 busohora bute muri iyi minsi y’imperuka? (b) Ni iki gikenewe mu gice cyo ku isi cy’umuryango wa Yehova?

“UWOROHEJE azagwira avemo igihumbi, n’umuto ahinduke ishyanga rikomeye” (Yes 60:22). Ubwo buhanuzi busohora muri iyi minsi y’imperuka. Mu mwaka w’umurimo wa 2015, ku isi hose hari ababwiriza b’Ubwami 8.220.105. Igice cya nyuma cy’ubwo buhanuzi cyagombye gushishikaza buri Mukristo, kuko Data wo mu ijuru agira ati “jyewe Yehova nzabyihutisha mu gihe cyabyo.” Twibonera ukuntu umurimo wo guhindura abantu abigishwa ugenda ufata indi ntera. None se tubyitabira dute? Ese tugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami? Hari abavandimwe na bashiki bacu benshi bakora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha cyangwa ubw’igihe cyose. Nanone dushimishwa no kubona abantu benshi cyane bitangira kujya gukorera umurimo aho ababwiriza bakenewe kurushaho, cyangwa bakagira uruhare mu bindi bikorwa bya gitewokarasi.

2 Ariko nanone tubona ko hakenewe abakozi benshi. Buri mwaka hashingwa amatorero agera ku 2.000. Buri torero riramutse rihawe abasaza 5, buri mwaka haba hakenewe abakozi b’itorero 10.000 buzuza ibisabwa bakaba abasaza. Ni ukuvuga ko haba hakenewe abavandimwe babarirwa mu bihumbi buzuza ibisabwa kugira ngo babe abakozi b’itorero. Nanone kandi, baba abavandimwe cyangwa bashiki bacu, twese dufite “byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami.”—1 Kor 15:58.

KUGIRA AMAJYAMBERE YO MU BURYO BW’UMWUKA BISOBANURA IKI?

3, 4. Kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka bisobanura iki kuri wowe?

3 Soma muri 1 Timoteyo 3:1. Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “kwifuza” risobanura kurambura ukuboko kugira ngo ufate ikintu kiri kure yawe. Pawulo yarikoresheje ashaka kugaragaza ko kugira amajyambere bisaba gushyiraho imihati. Tuvuge ko umuvandimwe yifuza kuba umukozi w’itorero. Azi ko agomba kurushaho kugaragaza imico ya gikristo. Iyo amaze kuba umukozi w’itorero, akomeza gushyiraho umwete kugira ngo abe umusaza.

4 Abavandimwe na bashiki bacu bifuza kuba abapayiniya, abakozi ba Beteli cyangwa kwitangira kubaka Amazu y’Ubwami, na bo basabwa gushyiraho imihati kugira ngo bagere ku ntego zabo. Nimucyo dusuzume ukuntu Ijambo ry’Imana ridushishikariza twese gukomeza kugira amajyambere.

IHATIRE KURUSHAHO KUGIRA AMAJYAMBERE YO MU BURYO BW’UMWUKA

5. Abakiri bato bakoresha bate imbaraga zabo mu murimo w’Ubwami?

5 Abakiri bato baba bafite imbaraga zo gukora byinshi mu murimo wa Yehova. (Soma mu Migani 20:29.) Hari abavandimwe na bashiki bacu bakiri bato bakora kuri Beteli, bagakora mu macapiro ya Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo. Hari n’abakora imirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami no kuyitaho. Iyo habaye ibiza, Abahamya bakiri bato bakorana n’ab’inararibonye mu bikorwa by’ubutabazi. Nanone hari abapayiniya benshi bakiri bato babwiriza abasangwabutaka n’abavuga izindi ndimi.

6-8. (a) Umusore umwe yahinduye ate uko yabonaga umurimo w’Imana, kandi se byamugiriye akahe kamaro? (b) Ni mu buhe buryo ‘dusogongera tukibonera ukuntu Yehova ari mwiza’?

6 Nta gushidikanya ko uzi neza ko tugomba gukorera Imana n’umutima wacu wose. Ariko se wakora iki niba wumva umeze nk’uko umuvandimwe witwa Aaron yigeze kumva ameze? Nubwo yakuriye mu muryango w’Abakristo, yaravuze ati “amateraniro n’umurimo wo kubwiriza byanteraga ubute.” Yifuzaga gukorera Imana yishimye ariko akibaza impamvu atishimaga. Yakoze iki?

7 Aaron yishyiriyeho gahunda yari ikubiyemo gusoma Bibiliya, gutegura amateraniro no kuyifatanyamo. Ariko cyane cyane yatangiye gusenga buri gihe. Uko urukundo yakundaga Yehova rwagendaga rwiyongera, yatangiye kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Ibyo byatumye agira ibyishimo, aza kuba umupayiniya w’igihe cyose, akorana n’abandi mu bikorwa by’ubutabazi, ajya no kubwiriza mu kindi gihugu. Ubu Aaron akora kuri Beteli kandi ni umusaza. Abona ate imihati yashyizeho? Agira ati “‘narasogongeye nibonera ukuntu Yehova ari mwiza.’ Imigisha yampaye ituma numva mufitiye umwenda, nkumva nifuza gukora byinshi mu murimo we, kandi ibyo bituma anyongerera imigisha.”

8 Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati ‘abashaka Yehova nta kintu cyiza bazabura.’ (Soma muri Zaburi ya 34:8-10.) Yehova ntajya atenguha abamukorera babigiranye ishyaka. Iyo dukora ibyo dushoboye byose mu murimo wa Yehova, tuba ‘dusogongera tukibonera ukuntu ari mwiza.’ Nanone iyo tuyobotse Imana n’umutima wacu wose, tugira ibyishimo bitagereranywa.

NTUGACOGORE

9, 10. Kuki wagombye ‘gutegereza’?

9 Mu gihe uhatanira kugera ku ntego zawe, jya ‘utegereza’ (Mika 7:7). Buri gihe Yehova ashyigikira abagaragu be bizerwa, nubwo ashobora kubareka bakamara igihe runaka bategereje ko bahabwa inshingano cyangwa ko imimerere barimo ihinduka. Yasezeranyije Aburahamu ko azamuha umwana, ariko uwo mukurambere yagombaga kugira ukwizera no kwihangana (Heb 6:12-15). Nubwo Aburahamu yamaze imyaka myinshi ategereje ko Isaka avuka, ntiyigeze acika intege kandi na Yehova ntiyamutengushye.—Intang 15:3, 4; 21:5.

10 Gutegereza ntibyoroha (Imig 13:12). Turamutse dukomeje kubabazwa n’uko tutabonye ibyo twari twiteze, dushobora gucika intege cyane. Ahubwo byaba byiza muri icyo gihe turushijeho kwitoza kugaragaza imico izadufasha kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka. Dore ibintu bitatu twakora.

11. Ni iyihe mico ishimisha Imana twagombye kwitoza, kandi kuki ari iby’ingenzi?

11 Itoze kugaragaza imico ishimisha Imana. Iyo dusomye Ijambo ry’Imana kandi tukaritekerezaho, twitoza kugira ubwenge, ubushishozi, gutekereza neza, ubumenyi, kwiyumvisha ibintu no gushyira mu gaciro. Iyo mico ni ingenzi ku bafite inshingano z’ubuyobozi mu itorero (Imig 1:1-4; Tito 1:7-9). Iyo dusoma ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya, bituma dushobora gutahura uko Imana ibona ibintu. Buri munsi duhura n’ibibazo bifitanye isano n’imyidagaduro, imyambarire no kwirimbisha, gucunga amafaranga no kubana neza n’abandi. Iyo dushyize mu bikorwa ibyo twiga muri Bibiliya, dushobora gufata imyanzuro ishimisha Yehova.

12. Abagize itorero bagaragaza bate ko biringirwa?

12 Jya uba umuntu wiringirwa. Waba uri umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, ugomba gukora uko ushoboye kose kugira ngo usohoze inshingano za gitewokarasi uhawe. Igihe Nehemiya yari guverineri, yagombaga guha bamwe mu bagaragu b’Imana inshingano. Yazihaye ba nde? Yazihaye abantu batinyaga Imana, biringirwaga kandi b’inyangamugayo (Neh 7:2; 13:12, 13). No muri iki gihe, “ibisonga biba byitezweho ko biba indahemuka” (1 Kor 4:2). Iyo umuntu akora ibikorwa byiza, abandi barabibona.—Soma muri 1 Timoteyo 5:25.

13. Wakwigana ute urugero rwa Yozefu mu gihe abandi bakurenganyije?

13 Jya ureka Yehova agutunganye. Wakora iki mu gihe abandi bakurenganyije? Ushobora kubasanga mugakemura icyo kibazo. Ariko hari igihe kwisobanura bishobora gutuma ibintu birushaho kuba bibi. Abavandimwe ba Yozefu baramuhemukiye ariko ntiyigeze abarwara inzika. Nyuma yaho, Yozefu yarezwe ibinyoma afungwa azira amaherere. Nyamara yakomeje kureka Yehova aba ari we umuyobora muri izo ngorane zose. Byamugiriye akahe kamaro? Byatumye ‘Ijambo rya Yehova rimutunganya’ (Zab 105:19). Igihe ibyo bigeragezo byari birangiye, Yozefu yari yujuje ibisabwa kugira ngo asohoze inshingano yihariye (Intang 41:37-44; 45:4-8). Mu gihe uhanganye n’ibibazo bikaze, jya usenga usaba ubwenge, urangwe n’ineza mu byo ukora no mu byo uvuga kandi usabe Imana imbaraga. Yehova azagufasha.—Soma muri 1 Petero 5:10.

GIRA AMAJYAMBERE MU MURIMO WO KUBWIRIZA

14, 15. (a) Kuki twagombye ‘guhora twirinda’ ku birebana n’uburyo tubwiriza? (b) Ni mu buhe buryo wagira icyo uhindura bitewe n’imimerere? (Reba ifoto ibimburira iki gice n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Ese witeguye kugerageza ubundi buryo?”)

14 Pawulo yateye Timoteyo inkunga ati “ukomeze kugira umwete wo gusomera mu ruhame no gutanga inama no kwigisha. Ujye uhora wirinda wowe ubwawe n’inyigisho wigisha” (1 Tim 4:13, 16). Timoteyo yari asanzwe ari umubwiriza w’Ubwami w’inararibonye. Icyakora yagombaga ‘guhora yirinda’ ku birebana n’inyigisho yigishaga, kugira ngo agire icyo ageraho muri uwo murimo. Ntiyagombaga kwibwira ati “abantu bamenyereye uburyo nsanzwe nkoresha.” Yagombaga kujya ahindura uburyo bwo kubwiriza ahuje n’ibyo abantu bakeneye, kugira ngo akomeze kubagera ku mutima. Natwe tugomba kubigenza dutyo.

15 Iyo tubwiriza ku nzu n’inzu, akenshi dusanga abantu batari mu ngo. Mu turere tumwe na tumwe, hari amazu n’imidugudu birinzwe ku buryo tudashobora kubyinjiramo. Niba ifasi yawe ari uko iteye se, kuki utashaka ubundi buryo wakoresha ubwiriza ubutumwa bwiza?

16. Ni mu buhe buryo umurimo wo kubwiriza mu ruhame ugera kuri byinshi?

16 Kubwiriza mu ruhame ni bumwe mu buryo bwiza cyane bwo gukwirakwiza ubutumwa bwiza. Hari Abahamya benshi bakoresha ubwo buryo, kandi bagera ku bintu bishimishije. Bagena igihe cyo kujya kubwiriza aho gari ya moshi na bisi bihagarara, ku masoko n’ahandi hantu hahurira abantu benshi. Umuhamya ashobora kuganira n’umuntu ahereye ku byavuzwe mu makuru, amushimira ko afite abana beza cyangwa akamubaza ikibazo cyerekeranye n’akazi ke. Uko bakomeza kuganira, uwo mubwiriza ashobora kumubaza icyo atekereza ku ngingo runaka yo muri Bibiliya. Incuro nyinshi ibyo uwo muntu ashubije bituma bakomeza kuganira kuri Bibiliya.

17, 18. (a) Wakora iki ngo urusheho kwigirira icyizere mu murimo wo kubwiriza mu ruhame? (b) Kuki ubona ko kubwiriza ufite intego nk’iya Dawidi yo gusingiza Yehova ari ingirakamaro?

17 Niba kubwiriza mu ruhame bikugora, ntucike intege. Umupayiniya wo mu mugi wa New York witwa Eddie yatinyaga kubwiriza mu ruhame. Icyakora nyuma y’igihe yaje kwigirira icyizere. Ni iki cyamufashije? Yaravuze ati “muri gahunda yacu y’iby’umwuka, jye n’umugore wanjye dukora ubushakashatsi, tukitoza uko twasubiza abantu. Nanone dusaba abandi Bahamya ibitekerezo.” Ubu Eddie ajya kubwiriza mu ruhame abishishikariye.

18 Uko uzagenda ugira ubuhanga mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza kandi ukigirira icyizere, amajyambere yawe azagaragarira bose. (Soma muri 1 Timoteyo 4:15.) Ikiruta byose, uzasingiza Data wo mu ijuru nk’uko Dawidi yabigenje agira ati “nzasingiza Yehova igihe cyose; akanwa kanjye kazahora kavuga ishimwe rye. Ubugingo bwanjye buzirata Yehova; abicisha bugufi bazumva maze bishime” (Zab 34:1, 2). Nanone umurimo ukora ushobora kuzatuma abicisha bugufi bifatanya nawe gusenga Yehova bishimye.

KOMEZA GUHESHA IMANA IKUZO UGIRA AMAJYAMBERE

19. Kuki umugaragu wa Yehova w’indahemuka yagombye kwishima nubwo yaba adashobora gukora byinshi?

19 Nanone Dawidi yaravuze ati “Yehova, ibyo waremye byose bizagusingiza. Indahemuka zawe na zo zizagusingiza. Bazavuga ikuzo ry’ubwami bwawe, bazavuga iby’ububasha bwawe, kugira ngo bamenyeshe abana b’abantu ibikorwa byawe bikomeye, n’ubwiza buhebuje bw’ubwami bwawe” (Zab 145:10-12). Nta gushidikanya ko ayo magambo agaragaza icyo Abahamya ba Yehova bose b’indahemuka batekereza. Ariko se byagenda bite niba udashobora gukora byinshi mu murimo bitewe n’uburwayi cyangwa iza bukuru? Buri gihe ujye wibuka ko iyo ugeza ubutumwa bwiza ku bakwitaho n’abandi, umurimo wawe wera uhesha ikuzo Imana yacu ihebuje. Niba ufunzwe uzira ukwizera kwawe, ushobora kuba ubwiriza igihe cyose uboneye uburyo, kandi ibyo bishimisha umutima wa Yehova (Imig 27:11). Ni na ko bimeze niba ubana n’abantu mudahuje ukwizera ariko ukaba ufite gahunda ihamye y’iby’umwuka (1 Pet 3:1-4). Niyo waba uri mu mimerere igoye cyane, ushobora gusingiza Yehova kandi ukagira amajyambere.

20, 21. Niba ufite inshingano nyinshi mu muryango wa Yehova, wakora iki ngo ubere abandi umugisha?

20 Nukomeza kugira amajyambere, Yehova azaguha imigisha. Birashoboka ko uramutse ugize icyo uhindura kuri gahunda yawe, warushaho gufasha abantu kumenya amasezerano ahebuje y’Imana. Byongeye kandi, amajyambere ugira no kuba wigomwa bishobora kugirira akamaro cyane bagenzi bawe muhuje ukwizera. Abandi bagaragu ba Yehova bazagukunda, bakwishimire kandi bagushyigikire bitewe n’ibyo ukora mu itorero ryawe wicishije bugufi.

21 Twaba tumaze imyaka myinshi cyangwa amezi make cyane mu murimo wa Yehova, twese dushobora kugira amajyambere. Ariko se Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bafasha bate abashya kugira amajyambere? Ibyo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.