Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Shaka ikintu kirusha agaciro zahabu

Shaka ikintu kirusha agaciro zahabu

Ese wigeze utora zahabu? Abantu bake cyane ni bo bayitoye. Ariko hari abantu babarirwa muri za miriyoni babonye ikintu kirusha agaciro zahabu. Icyo kintu ni ubwenge buva ku Mana, budashobora ‘kuguranwa zahabu itunganyijwe.’—Yobu 28:12, 15.

MU BURYO runaka, abigishwa ba Bibiliya b’imitima itaryarya bameze nk’umuntu ushaka zahabu. Na bo bagomba kugira umwete kandi bagakomeza gushakisha mu Byanditswe, kugira ngo babone ubwenge bw’agaciro katagereranywa. None se uburyo butatu bukoreshwa mu gushaka zahabu, butwigisha iki?

UGIRA UTYA UKAGWA KURI ZAHABU!

Tekereza urimo ugenda ku nkombe z’uruzi, maze ukabona akantu kameze nk’akabuyenge gatera ibishashi. Urunamye uragatoragura, ushimishwa n’uko usanze ari zahabu. Ni gato kurusha umutwe w’umwambi w’ikibiriti, ariko gafite agaciro kurusha diyama nziza cyane. Birumvikana ko uhise ushakisha no hafi aho ngo urebe ko nta yindi zahabu wabona.

Mu buryo nk’ubwo, hari igihe umugaragu wa Yehova yagusanze iwawe, maze muganira ku butumwa bwo muri Bibiliya butanga ibyiringiro. Ushobora kuba wibuka neza igihe wabonaga bwa mbere ukuri ko mu buryo bw’umwuka kwagereranywa na zahabu. Bishobora kuba ari igihe wabonaga bwa mbere muri Bibiliya izina ry’Imana Yehova (Zab 83:18). Cyangwa se wenda ni igihe wamenye ko ushobora kuba incuti ya Yehova (Yak 2:23). Wahise umenya ko wabonye ikintu kirusha agaciro zahabu. Ushobora no kuba warakomeje gushishikarira gushakisha indi zahabu yo mu buryo bw’umwuka.

UBONA ZAHABU NYINSHI!

Rimwe na rimwe, utubuye twa zahabu tuboneka mu migezi no mu nzuzi. Hari igihe abantu bashakisha zahabu mu musenyi, bakabona zahabu nyinshi ifite agaciro k’amafaranga abarirwa muri za miriyoni.

Igihe watangiraga kwigana Bibiliya n’Umuhamya wa Yehova, ushobora kuba warumvise umeze nk’umuntu uyungurura umusenyi urimo zahabu nyinshi. Igihe wagendaga utekereza ku mirongo itandukanye yo muri Bibiliya, warushijeho kunguka ubumenyi, bituma uba umutunzi mu buryo bw’umwuka. Uko wakomezaga gutekereza kuri izo nyigisho z’agaciro zo muri Bibiliya, wamenye uko wakwegera Yehova kandi ukaguma mu rukundo rwe, bityo ukazabona ubuzima bw’iteka.—Yak 4:8; Yuda 20, 21.

Ese nawe ushyiraho imihati nk’iy’umuntu ushakisha zahabu, kugira ngo ugire ubumenyi bw’agaciro bwo muri Bibiliya?

Nk’uko umuntu ashakisha zahabu mu musenyi, ushobora kuba warashakishije ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka ushyizeho umwete. Umaze kumenya inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya, wateye intambwe wiyegurira Yehova kandi urabatizwa.—Mat 28:19, 20.

KOMEZA GUSHAKISHA!

Umuntu ushakisha zahabu ashobora kubona ka zahabu gake mu mabuye. Iyo abona zahabu iri muri ayo mabuye ihagije, yiyemeza kuyacukura akayikuramo. Hari n’igihe ureba ayo mabuye ntumenye ko arimo zahabu. Kubera iki? Ni ukubera ko toni y’amabuye yitwa ko akungahaye kuri zahabu, ishobora kuvamo garama 10 gusa za zahabu. Nyamara ibyo ntibimubuza gucukura ayo mabuye.

Iyo umuntu amaze kumenya ‘inyigisho z’ibanze ku byerekeye Kristo,’ aba agomba gukomeza gushyiraho imihati (Heb 6:1, 2). Nawe ugomba gushyiraho imihati kugira ngo ugende utahura ibintu bishya n’amasomo y’ingirakamaro mu gihe wiyigisha Bibiliya. None se wakora iki ngo kwiyigisha Bibiliya bikugirire akamaro nubwo waba umaze imyaka myinshi wiga Ibyanditswe?

Komeza gushishikarira kwiga ibintu bishya. Jya usesengura ibyo wiga. Nukomeza gushyiraho imihati, uzabona mu Byanditswe ubwenge n’inama z’agaciro kenshi zituruka ku Mana (Rom 11:33). Jya ukoresha neza ibikoresho by’ubushakashatsi biboneka mu rurimi rwawe, kugira ngo urusheho kumenya Ibyanditswe. Komeza gushakira muri Bibiliya inama ukeneye n’ibisubizo by’ibibazo wibaza. Jya ubaza abandi imirongo y’Ibyanditswe n’ingingo byabafashije kandi bikabatera inkunga mu buryo bwihariye. Jya ubwira abandi ibyo wamenye igihe wiyigishaga Ijambo ry’Imana.

Icyakora intego yawe ntiyagombye kuba iyo kuzuza ubumenyi mu mutwe. Intumwa Pawulo yatuburiye ko “ubumenyi butera kwiyemera” (1 Kor 8:1). Bityo rero, ihatire gukomeza kuba umuntu wicisha bugufi kandi ufite ukwizera gukomeye. Kugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango buri gihe no kwiyigisha Bibiliya, bizagufasha gukurikiza amahame ya Yehova kandi bigushishikarize gufasha abandi. Ikiruta byose, uzishima kubera ko wabonye ikintu kirusha agaciro zahabu.—Imig 3:13, 14.