Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tugomba kwiyoroshya

Tugomba kwiyoroshya

“Ubwenge bufitwe n’abiyoroshya.”—IMIG 11:2.

INDIRIMBO: 38, 69

1, 2. Kuki umuntu wahoze yiyoroshya yageze aho akangwa n’Imana? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

UMWAMI SAWULI yatangiye gutegeka yiyoroshya (1 Sam 9:1, 2, 21; 10:20-24). Ariko nyuma yaho, yabaye umwibone. Igihe kimwe, Abafilisitiya biteguraga kugaba igitero ku Bisirayeli. Umuhanuzi Samweli yari yamubwiye ko yari kumusanga i Gilugali agatambira Yehova igitambo. Icyakora Samweli yatinze kuhagera, maze Abisirayeli batangira guta Sawuli. Yafashe umwanzuro wo gutamba igitambo, aho gutegereza Samweli. Ibyo ntibyashimishije Yehova kuko Sawuli atari abyemerewe.—1 Sam 13:5-9.

2 Samweli ageze i Gilugali, yacyashye Sawuli. Aho kugira ngo Sawuli yemere gukosorwa, yatangiye kwisobanura no kugereka amakosa ku bandi, kandi apfobya ikosa yari yakoze (1 Sam 13:10-14). Kuva icyo gihe Sawuli yakoze ibintu byinshi bigaragaza ubwibone, bituma Yehova amwambura ubwami (1 Sam 15:22, 23). Nubwo Sawuli yatangiye neza, ubuzima bwe bwarangiye nabi cyane.—1 Sam 31:1-6.

3. (a) Abantu benshi batekereza iki ku birebana no kwiyoroshya? (b) Ni ibihe bibazo tugomba gusuzuma?

3 Muri iki gihe, abantu benshi bumva ko kwiyoroshya bitabahesha ubuzima bwiza cyangwa akazi keza. Bariyemera kugira ngo bagaragaze ko hari icyo barusha abandi. Urugero, hari umukinnyi wa filimi w’icyamamare akaba n’umunyapolitiki wavuze ati “ibyo kwiyoroshya si ibyanjye, kandi sinzigera niyoroshya.” Ariko se kuki tugomba kwiyoroshya? Kwiyoroshya ni iki, kandi se ni iki bidasobanura? Muri iki gice turi busubize ibyo bibazo. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma icyo twakora kugira ngo dukomeze kwiyoroshya no mu gihe bitoroshye.

KUKI KWIYOROSHYA ARI IBY’INGENZI?

4. Ni ryari twavuga ko umuntu yakoze ibikorwa byo kurengera?

4 Bibiliya igaragaza ko kwiyoroshya bitandukanye n’ubwibone. (Soma mu Migani 11:2.) Dawidi yasabye Yehova ati “urinde umugaragu wawe ibikorwa byo kurengera [by’ubwibone]” (Zab 19:13). Ni ryari twavuga ko umuntu yakoze “ibikorwa byo kurengera”? Ni igihe yakoze ibintu adafitiye uburenganzira, abitewe n’ubwibone cyangwa kunanirwa kwihangana. Hari igihe twese dukora ibikorwa byo kurengera kubera ko tudatunganye. Ariko nk’uko ibyabaye ku Mwami Sawuli bibigaragaza, iyo tugize akamenyero ko gukora ibikorwa by’ubwibone, amaherezo Imana iratwanga. Zaburi ya 119:21 ivuga ko Yehova ‘acyaha abibone.’ Kuki abacyaha?

5. Kuki ibikorwa by’ubwibone ari bibi cyane?

5 Icya mbere, iyo dukoze ibikorwa by’ubwibone, tuba dusuzuguye Yehova Imana yacu akaba n’Umutegetsi wacu. Icya kabiri, iyo dukoze ibintu tudafitiye uburenganzira, bishobora gutuma tugirana ibibazo n’abandi (Imig 13:10). Icya gatatu, ibyo bikorwa bishobora gutuma dukorwa n’isoni (Luka 14:8, 9). Turibonera rero impamvu Yehova yifuza ko turangwa n’umuco wo kwiyoroshya.

KWIYOROSHYA BIKUBIYEMO IKI?

6, 7. Umuntu wicisha bugufi yitwara ate?

6 Kwiyoroshya bifitanye isano ya bugufi no kwicisha bugufi. Umukristo wicisha bugufi ntiyibona, ahubwo atekereza ko abandi bamuruta (Fili 2:3). Amenya aho ubushobozi bwe bugarukira, akemera amakosa ye yicishije bugufi. Atega abandi amatwi, akumva ibitekerezo byabo kandi akabigiraho. Umuntu wicisha bugufi ashimisha Yehova cyane.

7 Bibiliya igaragaza ko umuntu wiyoroshya yimenya, kandi akamenya ko hari ibintu adashoboye gukora cyangwa atemerewe gukora. Ibyo bimufasha kubaha abandi no kubagaragariza ubugwaneza.

8. Ni ibihe bimenyetso bigaragaza ko dutangiye kwibona?

8 Ubwibone butangira bute? Dore bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko dutangiye kwibona. Dushobora gutangira kumva ko dufite agaciro kuruta abandi cyangwa ko dufite inshingano zihariye (Rom 12:16). Cyangwa tugatangira kwiyitaho mu buryo budakwiriye (1 Tim 2:9, 10). Dushobora no guhatira abandi kwemera ibitekerezo byacu twitwaje inshingano dufite cyangwa abo tuziranye (1 Kor 4:6). Incuro nyinshi iyo dukora ibintu nk’ibyo, ntitumenya ko twatandukiriye, ngo tumenye ko dusigaye twibona aho kwiyoroshya.

9. Ni iki cyatumye bamwe bakora ibikorwa by’ubwibone? Tanga urugero rwo muri Bibiliya.

9 Iyo umuntu yemeye gutegekwa n’ibyifuzo bye bibi, ashobora gukora ibikorwa by’ubwibone. Ubwikunde, ishyari n’uburakari byagiye bituma benshi bakora ibikorwa by’ubwibone. Hari abantu bavugwa muri Bibiliya, urugero nka Abusalomu, Uziya na Nebukadinezari baganjwe n’iyo mirimo ya kamere, kandi Yehova yabacishije bugufi abaziza ubwibone bwabo.—2 Sam 15:1-6; 18:9-17; 2 Ngoma 26:16-21; Dan 5:18-21.

10. Kuki twagombye kwirinda gucira abandi urubanza? Tanga urugero.

10 Icyakora hari n’izindi mpamvu zishobora gutuma umuntu yibona. Urugero, suzuma inkuru zigaragara mu Ntangiriro 20:2-7 no muri Matayo 26:31-35. Ese ibyo Abimeleki na Petero bakoze baba barabitewe n’ubwibone? Baba se barabitewe n’uko batari bazi uko ibintu byose byifashe, cyangwa babikoze batabanje gutekereza? Kubera ko tudashobora kumenya ibiri mu mitima y’abantu, twagombye kwirinda kubacira urubanza.—Soma muri Yakobo 4:12.

MENYA UMWANYA URIMO

11. Ni iki umuntu wiyoroshya agomba kumenya?

11 Umuntu wiyoroshya agomba kumenya umwanya arimo muri gahunda y’Imana. Yehova ni Imana igira gahunda, kandi yahaye buri wese umwanya mu muryango we. Buri wese afite umwanya wihariye mu itorero kandi twese turakenewe. Yehova yahaye buri wese impano zitandukanye dushobora gukoresha tumusingiza cyangwa dufasha abandi (Rom 12:4-8). Yehova yatugize ibisonga, iyo akaba ari inshingano yiyubashye kandi ihabwa umuntu wiringirwa.—Soma muri 1 Petero 4:10.

Mu gihe inshingano zihindutse, ibyabaye kuri Yesu byatwigisha iki? (Reba paragarafu ya 12-14)

12, 13. Kuki tutagombye gutangazwa n’uko inshingano dufite mu murimo wa Yehova zishobora guhinduka?

12 Icyakora inshingano dufite mu murimo wa Yehova zishobora guhinduka. Tekereza uko byagenze kuri Yesu. Yabanje kubana na Yehova bonyine (Imig 8:22). Hanyuma yagize uruhare mu kurema abamarayika, ijuru n’isi n’abantu (Kolo 1:16). Nyuma yaho, Yesu yahawe indi nshingano ku isi, abanza kuba uruhinja hanyuma arakura aba umuntu mukuru (Fili 2:7). Yesu amaze gupfa, yasubiye mu ijuru afite umubiri w’umwuka, maze mu mwaka wa 1914 arimikwa aba Umwami w’Ubwami bw’Imana (Heb 2:9). Icyakora iyo si yo ncuro ya nyuma yahinduriwe inshingano. Nyuma y’ubutegetsi bwe bw’imyaka igihumbi, Yesu azashyikiriza Yehova Ubwami kugirango “Imana ibe byose kuri bose.”—1 Kor 15:28.

13 Natwe tugomba kwitega ko inshingano zacu zishobora guhinduka, akenshi bitewe n’imyanzuro twafashe. Urugero, dushobora kuba twari abaseribateri hanyuma tugashaka. Dushobora no kubyara abana. Nyuma yaho dushobora koroshya ubuzima kugira ngo dukore umurimo w’igihe cyose. Iyo myanzuro yose ni myiza ariko ituma tugira inshingano runaka. Iyo ibintu bihindutse dushobora gukora byinshi cyangwa bike mu murimo wa Yehova. Icyakora twaba tukiri bato cyangwa dukuze, twaba dufite amagara mazima cyangwa dufite intege nke, Yehova aba azi ibyo dushoboye gukora. Ntatwitegaho ibyo tudashoboye, ahubwo ibyo tumukorera byose biramushimisha.—Heb 6:10.

14. Kwiyoroshya byadufasha bite kwishima no kunyurwa mu mimerere iyo ari yo yose?

14 Yesu yishimiraga inshingano yose yahabwaga, kandi natwe dushobora kwishimira izacu (Imig 8:30, 31). Umuntu wiyoroshya anyurwa n’inshingano afite mu itorero. Ntahangayikishwa n’ibyo abandi bagezeho. Ahubwo, ahatanira gusohoza neza inshingano afite, akazisohoza yishimye kubera ko aba abona ko ari Yehova wazimuhaye. Nanone yubaha inshingano cyangwa umwanya Yehova yahaye abandi. Kwiyoroshya bidufasha kubaha abandi no kubashyigikira.—Rom 12:10.

ICYO KWIYOROSHYA BIDASOBANURA

15. Umuco wa Gideyoni wo kwiyoroshya utwigisha iki?

15 Gideyoni yatanze urugero ruhebuje mu birebana no kwiyoroshya. Igihe umumarayika wa Yehova yamubonekeraga ku ncuro ya mbere, Gideyoni yahise amubwira ko ari umuntu woroheje ukomoka mu muryango uciriritse (Abac 6:15). Gideyoni amaze kwemera inshingano Yehova yari yamuhaye, yihatiye gusobanukirwa neza icyo yagombaga gukora, kandi asaba Yehova ko amuyobora (Abac 6:36-40). Gideyoni yari umugabo w’intwari ufite imbaraga, ariko yagize amakenga (Abac 6:11, 27). Ntiyigeze yitwaza iyo nshingano ngo yishakire icyubahiro. Ahubwo akimara gukora ibyo Yehova yari yamusabye, yahise asubira iwe.—Abac 8:22, 23, 29.

16, 17. Umuntu wiyoroshya abona ate inshingano?

16 Kwiyoroshya ntibisobanura ko tutazifuza izindi nshingano cyangwa ngo tuzemere. Ibyanditswe bidushishikariza twese kugira amajyambere (1 Tim 4:13-15). Ariko se inshingano ni zo zigaragaza ko umuntu yagize amajyambere? Si ko biri byanze bikunze. Imigisha Yehova aduha idufasha gusohoza neza inshingano iyo ari yo yose twahabwa mu murimo we. Dushobora gukoresha impano twahawe n’Imana, maze tugakora ibikorwa byiza byinshi.

17 Mbere y’uko umuntu wiyoroshya yemera inshingano, abanza kureba icyo iyo nshingano izamusaba. Ashobora kubanza gusuzuma imimerere arimo atibereye. Urugero, ese azashobora gusohoza izo nshingano z’inyongera atirengagije ibindi bintu by’ingenzi? Ese ashobora guha abandi zimwe mu nshingano yari afite kugira ngo abone igihe cyo kwita kuri izo nshingano nshya? Iyo umuntu wiyoroshya abitekerejeho neza, akabishyira no mu isengesho, ashobora kubona ko atazashobora gusohoza neza izo nshingano nshya. Kwiyoroshya bizatuma atazemera.

18. (a) Kwiyoroshya bidufasha bite mu gihe duhawe inshingano nshya? (b) Amagambo yo mu Baroma 12:3 adufasha ate kuba abantu biyoroshya?

18 Mu gihe twemeye inshingano, urugero rwa Gideyoni rwagombye kutwibutsa ko nta cyo twageraho Yehova atatuyoboye kandi ngo aduhe umugisha. N’ubundi kandi, dusabwa ‘kugendana n’Imana yacu twiyoroshya’ (Mika 6:8). Bityo rero, igihe cyose duhawe inshingano, tugomba gutekereza cyane ku byo Yehova atubwira binyuze ku Ijambo rye n’umuryango we. Nimucyo tujye twibuka ko ibyo dukora byose mu murimo wa Yehova bidaterwa n’ubuhanga bwacu, ahubwo biterwa n’uko Yehova yicisha bugufi ‘akatugira abantu bakomeye’ (Zab 18:35). Nitwemera kugendana n’Imana twiyoroshya, bizaturinda kwitekerezaho ibirenze ibyo tugomba gutekereza.—Soma mu Baroma 12:3.

19. Kuki tugomba kwiyoroshya?

19 Umuntu wiyoroshya aha Yehova icyubahiro akwiriye kubera ko ari Umuremyi wacu akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga w’Ijuru n’Isi (Ibyah 4:11). Kwiyoroshya bidufasha kunyurwa n’inshingano dufite kandi tukazisohoza neza. Kwiyoroshya biturinda ibikorwa by’ubwibone, kandi bikimakaza ubumwe mu bagize ubwoko bwa Yehova. Kwiyoroshya bituma tubona ko abandi baturuta, tukagira amakenga, bityo tukirinda gukora amakosa akomeye. Ku bw’ibyo rero, abagaragu b’Imana bose bagomba kwiyoroshya, kandi Yehova abona ko abantu bafite uwo muco ari ab’agaciro. Ariko se twakora iki ngo dukomeze kwiyoroshya no mu gihe bitoroshye? Igice gikurikira kizasubiza icyo kibazo.