Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ijambo ryasobanuraga byinshi!

Ijambo ryasobanuraga byinshi!

“MUGORE.” Uko ni ko rimwe na rimwe Yesu yitaga abantu b’igitsina gore. Urugero, igihe yakizaga umuntu wari umaze imyaka 18 yarahetamye, yaramubwiye ati “mugore, ubohowe ku burwayi bwawe” (Luka 13:10-13). Nanone Yesu yakoresheje iryo jambo avugisha nyina, kandi mu bihe bya Bibiliya byabonwaga ko ari ikinyabupfura (Yoh 19:26; 20:13). Icyakora hari n’irindi jambo ryagaragazaga ikinyabupfura kurusha iryo, kandi ryumvikanagamo ineza n’ubwuzu.

Bibiliya ikoresha iryo jambo iyo ivuga abagore bamwe na bamwe. Yesu yarikoresheje igihe yavuganaga n’umugore wari umaze imyaka 12 arwaye indwara yo kuva amaraso. Kuba yaraje akagera aho Yesu yari ari, yari yarenze ku Mategeko y’Imana, yavugaga ko umuntu wabaga ameze atyo yabaga ahumanye. Yagombaga kwitarura abandi (Lewi 15:19-27). Ariko yari yarihebye. Mu by’ukuri, “abaganga benshi bari baragiye bamubabaza, yarabahaye ibye byose ntibagire icyo bamumarira, ahubwo akagenda arushaho kumererwa nabi.”—Mar 5:25, 26.

Uwo mugore yanyuze mu kivunge cy’abantu, yegera Yesu amuturutse inyuma, maze akora ku nshunda z’umwitero we. Ako kanya amaraso yahise akama. Uwo mugore yatekerezaga ko ari buhite yigendera nta wurabutswe, ariko Yesu yarabajije ati “ni nde unkozeho” (Luka 8:45-47)? Yagize ubwoba ahinda umushyitsi, maze yikubita imbere ya Yesu “amubwiza ukuri kose.”—Mar 5:33.

Yesu yahumurije uwo mugore, amubwirana ubugwaneza ati “mukobwa, komera” (Mat 9:22). Abahanga mu bya Bibiliya bavuga ko ijambo “mukobwa” mu giheburayo no mu kigiriki, ryumvikanisha “ubugwaneza n’ubwuzu.” Yesu yakomeje kumuhumuriza agira ati “ukwizera kwawe kwagukijije. Genda amahoro kandi ukire indwara yakubabazaga.”—Mar 5:34.

Nanone igihe umugabo w’Umwisirayeli wari umukire witwaga Bowazi yavuganaga n’Umumowabukazi Rusi, yakoresheje ijambo “mukobwa.” Rusi yari afite impungenge kuko yari yagiye guhumba mu murima w’umuntu atazi. Bowazi yaramubwiye ati “tega amatwi mukobwa wanjye.” Hanyuma yamugiriye inama yo gukomeza guhumba mu mirima ye. Rusi yikubise hasi yubamye imbere ya Bowazi maze amubaza impamvu amwitayeho kandi ari umunyamahanga. Bowazi yamushubije amuhumuriza ati “bansobanuriye neza ibyo wakoreye nyokobukwe [Nawomi na we w’umupfakazi] . . . Yehova azakwiture ibyo wakoze.”—Rusi 2:8-12.

Urwo ni urugero rwiza Yesu na Bowazi basigiye abasaza b’Abakristo. Hari igihe abasaza babiri bashobora kuganira na mushiki wacu kugira ngo bamutere inkunga bakoresheje Ibyanditswe. Iyo basenze basaba ko Yehova abayobora kandi bagatega amatwi bitonze ibyo mushiki wacu ababwira, ni bwo baba bashobora kumufasha no kumuhumuriza bakoresheje Ijambo ry’Imana.—Rom 15:4.