Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imikorere y’umuryango wacu ishingiye ku Ijambo ry’Imana

Imikorere y’umuryango wacu ishingiye ku Ijambo ry’Imana

“Yehova ubwe yashyiriyeho isi imfatiro abigiranye ubwenge. Yashinze ijuru arikomeresha ubushishozi.”—IMIG 3:19.

INDIRIMBO: 105, 107

1, 2. (a) Bamwe bumva bate igitekerezo cy’uko Imana ifite umuryango ikoresha? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

ESE Imana ifite umuryango ikoresha? Hari abavuga bati “si ngombwa kugira umuryango ukuyobora. Icy’ingenzi ni ukugirana ubucuti n’Imana.” Ese ibyo ni ukuri? Amateka agaragaza iki?

2 Muri iki gice, turi busuzume ibintu bigaragaza ko Yehova ari Imana igira gahunda. Nanone turi burebe icyo twagombye gukora mu gihe umuryango wa Yehova uduhaye ubuyobozi (1 Kor 14:33, 40). Haba mu kinyejana cya mbere no muri iki gihe, Ibyanditswe byafashije abagize umuryango wa Yehova bo ku isi, babwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose. Kubera ko dukurikiza Bibiliya kandi tukumvira amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova, dutuma itorero rya gikristo rirangwa n’isuku, amahoro n’ubumwe.

YEHOVA NI IMANA IGIRA GAHUNDA

3. Ni iki kikwemeza ko Yehova ari Imana igira gahunda?

3 Ibyaremwe bigaragaza ko Imana igira gahunda. Bibiliya igira iti “Yehova ubwe yashyiriyeho isi imfatiro abigiranye ubwenge. Yashinze ijuru arikomeresha ubushishozi” (Imig 3:19). Ibyo tuzi ku Mana ni “ibyo ku nkengero z’inzira” zayo kandi “ibyo twayumviseho ni ibyongorerano gusa” (Yobu 26:14). Icyakora ibintu bike tuzi ku birebana n’imibumbe, inyenyeri n’injeje, bituma tubona ko isanzure ry’ikirere ririmo gahunda ihambaye (Zab 8:3, 4). Injeje ni amatsinda y’inyenyeri zibarirwa muri za miriyoni, kandi zose zigendera kuri gahunda ihamye. Tekereza ukuntu imibumbe igaragiye izuba igenda irizenguruka! Iyo mibumbe igendera kuri gahunda itangaje kubera ko Yehova yagennye inzira buri mubumbe ugomba kunyuramo. Iyo urebye gahunda ihambaye iri mu isanzure ry’ikirere, wibonera ko dukwiriye gusingiza Yehova we ‘waremesheje ubwenge ijuru’ n’isi, tukamusenga kandi tukamubera indahemuka.—Zab 136:1, 5-9.

4. Kuki hari ibibazo byinshi abahanga batashoboye gusubiza?

4 Abahanga bavumbuye ibintu byinshi ku isanzure ry’ikirere n’isi dutuyeho, kandi ibyo byaradufashije cyane mu mibereho yacu. Icyakora, hari ibibazo byinshi batashoboye gusubiza. Urugero, abahanga mu bumenyi bw’ikirere ntibashobora kudusobanurira neza uko isanzure ry’ikirere ryabayeho, cyangwa impamvu turi ku isi iriho ibinyabuzima byinshi cyane. Nanone, abantu ntibashobora gusobanura impamvu twifuza cyane kubaho iteka (Umubw 3:11). Kuki hari ibibazo byinshi by’ingenzi bitarabonerwa ibisubizo? Ni ukubera ko abahanga benshi n’abandi bantu, bavuga ko nta Mana ibaho, ahubwo bakigisha ko ubuzima bwabayeho mu buryo bw’impanuka. Icyakora, Yehova akoresha Ijambo rye Bibiliya agasubiza ibibazo abantu bo hirya no hino ku isi bibaza.

5. Ni izihe ngero zigaragaza ko tugengwa n’amategeko kamere?

5 Tugengwa n’amategeko kamere adahindagurika kandi yiringirwa yashyizweho na Yehova. Abakora iby’amashanyarazi, abakora iby’amazi, abubatsi, abapilote n’abaganga, bose bagendera kuri ayo mategeko. Urugero, abantu bose bagira umutima mu gice kimwe cy’umubiri wabo, ku buryo umuganga aba azi neza aho umutima wa buri murwayi uherereye. Nanone twubaha amategeko kamere, kubera ko twifuza gukomeza kubaho. Umuntu aramutse ahagaze ahantu harehare agashaka gusimbuka ngo aguruke nk’inyoni, yahasiga ubuzima.

IMANA YADUHAYE GAHUNDA TUGENDERAHO

6. Ni iki kigaragaza ko Yehova yifuza ko abamusenga bagira gahunda ihamye bagenderaho?

6 Yehova yashyize mu isanzure ry’ikirere gahunda ihambaye rwose. Ibyo bigaragaza ko yifuza ko abamusenga na bo bagira gahunda ihamye bagenderaho. Yaduhaye Bibiliya kugira ngo ituyobore. Turamutse twirengagije amahame y’Imana n’ubuyobozi butangwa n’umuryango wayo, byadukururira imibabaro myinshi.

7. Ni iki kigaragaza ko Bibiliya ari igitabo cyanditswe kuri gahunda?

7 Bibiliya si igitabo kirimo inkuru ziterekeranye z’Abayahudi n’Abakristo. Ahubwo ni igitabo gihambaye cyaturutse ku Mana, cyanditswe kuri gahunda. Ibitabo bigize Bibiliya biruzuzanya. Hari igitekerezo rusange gikomeza kugenda kigaruka kuva mu Ntangiriro kugeza mu Byahishuwe. Kivuga ko Yehova azagaragaza ko ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga, kandi ko azasohoza umugambi afitiye isi akoresheje Ubwami bwe buyobowe na Kristo, we ‘rubyaro’ rwasezeranyijwe.—Soma mu Ntangiriro 3:15; Matayo 6:10; Ibyahishuwe 11:15.

8. Ni iki kigaragaza ko Abisirayeli bagenderaga kuri gahunda ihamye?

8 Abisirayeli ba kera bagenderaga kuri gahunda ihamye. Urugero, mu gihe cy’Amategeko ya Mose, hari abagore bari bashinzwe gukorera umurimo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro (Kuva 38:8). Uko Abisirayeli bimuraga inkambi n’ihema ry’ibonaniro, byakorwaga kuri gahunda. Nyuma yaho, Umwami Dawidi yashyize Abalewi n’abatambyi mu matsinda (1 Ngoma 23:1-6; 24:1-3). Iyo Abisirayeli bumviraga Yehova, bagiraga gahunda n’amahoro kandi bakunga ubumwe.—Guteg 11:26, 27; 28:1-14.

9. Ni iki kigaragaza ko itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere ryagenderaga kuri gahunda?

9 Itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere na ryo ryagenderaga kuri gahunda. Ryayoborwaga n’inteko nyobozi, mu mizo ya mbere yari igizwe n’intumwa (Ibyak 6:1-6). Nyuma yaho, hari abandi bavandimwe bashyizwe muri iyo nteko nyobozi (Ibyak 15:6). Nanone hari inama n’amabwiriza byatangwaga binyuze ku nzandiko zahumetswe, zanditswe n’abagabo bahoze bari mu nteko nyobozi cyangwa bakoranaga na yo mu buryo bwa bugufi (1 Tim 3:1-13; Tito 1:5-9). Iyo amatorero yakurikizaga ubuyobozi bwatangwaga n’inteko nyobozi, byayagiriraga akahe kamaro?

10. Iyo amatorero yo mu kinyejana cya mbere yumviraga amategeko yabaga yemejwe n’inteko nyobozi, byagendaga bite? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

10 Soma mu Byakozwe 16:4, 5Abavandimwe babaga batumwe n’inteko nyobozi, batangaga “amategeko yemejwe n’intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu.” Iyo amatorero yumviraga ayo mategeko, ‘yakomezaga gushikama mu kwizera, kandi umubare wayo ugakomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.’ Ese iyo nkuru yo muri Bibiliya, yaba irimo isomo dukwiriye kwigana mu muryango w’Imana muri iki gihe?

ESE UKURIKIZA UBUYOBOZI BUTANGWA?

11. Abavandimwe bafite inshingano bagombye kwitabira bate ubuyobozi butangwa n’umuryango w’Imana?

11 Iyo abagize Komite y’Ibiro by’Ishami cyangwa Komite y’Igihugu, abagenzuzi basura amatorero n’abasaza b’amatorero, babonye ubuyobozi buturutse ku muryango wa Yehova bakora iki? Igitabo cyaturutse kuri Yehova kidutegeka twese kumvira no kuganduka (Guteg 30:16; Heb 13:7, 17). Umwuka wo kunenga cyangwa wo kwigomeka nta mwanya ufite mu muryango wa Yehova, kubera ko ushobora guhungabanya urukundo, amahoro n’ubumwe birangwa mu matorero yacu. Ntitwifuza kuba nka Diyotirefe utarubahaga abavandimwe bafite inshingano z’ubuyobozi. (Soma muri 3 Yohana 9, 10.) Twagombye kwibaza tuti “ese ntera inkunga abavandimwe na bashiki bacu? Ese nihutira kwemera ubuyobozi butangwa n’umuryango wa Yehova kandi nkabushyigikira?”

12. Ni iki cyahindutse mu birebana n’uko abasaza n’abakozi b’itorero bashyirwaho?

12 Vuba aha Inteko Nyobozi iherutse guhindura uko abasaza n’abakozi b’itorero bashyirwaho. “Ibibazo by’abasomyi” byo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 2014, byasobanuye ko mu kinyejana cya mbere inteko nyobozi yahaye abagenzuzi basura amatorero uburenganzira bwo gushyiraho abasaza n’abakozi b’itorero. Guhera ku itariki ya 1 Nzeri 2014, abagenzuzi basura amatorero ni bo bashyiraho abasaza n’abakozi b’itorero. Umugenzuzi usura amatorero yihatira kumenya abavandimwe basabirwa inshingano kandi akajyana na bo mu murimo wo kubwiriza igihe bishoboka. Nanone agomba kumenya abagize umuryango w’umuvandimwe usabirwa inshingano (1 Tim 3:4, 5). Inteko y’abasaza n’umugenzuzi usura amatorero bagenzura Ibyanditswe bitonze, bagasuzuma ibyo abasaza n’abakozi b’itorero bagomba kuba bujuje.—1 Tim 3:1-10, 12, 13; 1 Pet 5:1-3.

13. Twagaragaza dute ko dushyigikira ubuyobozi butangwa n’abasaza?

13 Tugomba gukurikiza ubuyobozi bushingiye kuri Bibiliya duhabwa n’abasaza. Abo bungeri b’indahemuka bayoborwa n’amagambo “mazima” yo mu Gitabo cyaturutse ku Mana (1 Tim 6:3). Reka dusuzume inama Pawulo yatanze ku birebana n’abica gahunda mu itorero. Hari abantu ‘batagiraga icyo bakora rwose ahubwo bakivanga mu bitabareba.’ Abasaza bari barabagiriye inama ariko uko bigaragara bari barinangiye banga kumva. Itorero ryagombaga gufata rite umuntu nk’uwo? Pawulo yaravuze ati “bene uwo muzamushyireho ikimenyetso, mureke kwifatanya na we.” Basabwe kureka kwifatanya na we, ariko ntibagombaga kumufata nk’umwanzi (2 Tes 3:11-15). Muri iki gihe abasaza bashobora gutanga disikuru y’umuburo, bagasobanura akaga gaterwa n’uko umuntu yanze kureka imyifatire ishobora gutuma itorero rivugwa nabi, urugero nko kurambagizanya n’umuntu utizera (1 Kor 7:39). Witwara ute iyo abasaza babonye ari ngombwa ko hatangwa disikuru nk’iyo? Ese niba umenye uvugwa muri iyo disikuru, uzirinda gushyikirana na we? Ibyo bishobora gutuma amenya ko imyitwarire ye mibi idashimisha Yehova, wenda akayihindura. [1]

BUNGABUNGA ISUKU, AMAHORO N’UBUMWE

14. Twakora iki ngo tubungabunge isuku mu itorero?

14 Iyo dukurikiza ubuyobozi bwo mu Ijambo ry’Imana, itorero rirangwa n’isuku yo mu buryo bw’umwuka. Reka turebe uko byari bimeze mu itorero ry’i Korinto ya kera. Pawulo yari yarabwirije muri uwo mugi, kandi yakundaga “abera” baho (1 Kor 1:1, 2). Tekereza ukuntu agomba kuba yarababajwe no kumenya ko bihanganiraga umusambanyi wari mu itorero. Pawulo yategetse abo basaza guca uwo muntu mu itorero, bakamuha Satani. Bagombaga kuvana uwo ‘musemburo’ mu itorero kugira ngo rikomeze kurangwa n’isuku (1 Kor 5:1, 5-7, 12). Iyo dushyigikiye umwanzuro w’abasaza wo guca umunyabyaha utihana, tuba tubungabunga isuku mu itorero, kandi bishobora gutuma uwo muntu yihana, agasaba Yehova imbabazi.

15. Twakora iki ngo tubungabunge amahoro mu itorero?

15 Hari ikindi kibazo cyari mu itorero ry’i Korinto. Hari abavandimwe baregaga bagenzi babo mu rukiko. Pawulo yarababajije ati “kuki se mutakwemera kuriganywa” (1 Kor 6:1-8)? No muri iki gihe hagiye haboneka ibibazo nk’ibyo. Hari igihe abavandimwe bafatanya ubucuruzi ariko bukaza guhomba, bagatangira kwitana ba mwana no gushinjanya uburiganya. Hari abagiye barega abavandimwe babo mu nkiko, ariko Igitabo cyaturutse ku Mana kidufasha kubona ko ibyiza ari ukwemera kuriganywa aho gushyira umugayo ku izina ry’Imana cyangwa guhungabanya amahoro y’itorero. [2] Mu gihe dukemura ibibazo bikomeye n’amakimbirane, twagombye gukurikiza inama ya Yesu. (Soma muri Matayo 5:23, 24; 18:15-17.) Iyo tubigenje dutyo, tuba twimakaza ubumwe mu muryango w’abasenga Yehova.

16. Kuki twagombye kwitega ko abagaragu b’Imana bunga ubumwe?

16 Igitabo cyaturutse kuri Yehova kigaragaza impamvu twagombye kwitega ko abagaragu be bunga ubumwe. Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “mbega ukuntu ari byiza kandi bishimishije ko abavandimwe babana bunze ubumwe” (Zab 133:1)! Iyo Abisirayeli bumviraga Yehova, babagaho kuri gahunda kandi bunze ubumwe. Imana yahanuye uko byari kugendekera abagize ubwoko bwayo, igira iti “nzabashyira hamwe bunge ubumwe nk’umukumbi uri mu kiraro” (Mika 2:12). Nanone Yehova yahanuye binyuze ku muhanuzi Zefaniya ati “icyo gihe nzahindura ururimi rw’abantu bo mu mahanga rube ururimi rutunganye [ni ukuvuga ukuri ko mu Byanditswe] kugira ngo bose bambaze izina rya Yehova, no kugira ngo bose bamukorere bafatanye urunana” (Zef 3:9). Twishimira cyane ko dusenga Yehova twunze ubumwe.

Abasaza bihatira gufasha mu buryo bw’umwuka umuntu watandukiriye (Reba paragarafu ya 17)

17. Iyo hagize ukora icyaha, abasaza bakora iki kugira ngo itorero rikomeze kunga ubumwe kandi rirangwe n’isuku?

17 Iyo hari umuntu ukoze icyaha gikomeye, abasaza bihutira kumukosora mu rukundo. Baba bazi ko Yehova yifuza kurinda itorero ikintu cyose cyarihungabanya, ko ashaka ko rikomeza kurangwa n’isuku kandi rikunga ubumwe (Imig 15:3). Ni yo mpamvu Pawulo yandikiye itorero ry’i Korinto Urwandiko rwa Mbere rwarimo inama zitajenjetse ariko nanone zuje urukundo. Urwandiko rwa Kabiri yabandikiye nyuma y’amezi make, rugaragaza ko bari baragize amajyambere bitewe n’uko abasaza bakurikije ubuyobozi yabahaye. Iyo Umukristo atandukiriye, na mbere y’uko abimenya, abakuze mu buryo bw’umwuka bagerageza kumugorora mu mwuka w’ubugwaneza.—Gal 6:1.

18. (a) Inama zatanzwe mu Ijambo ry’Imana zafashije zite amatorero yo mu kinyejana cya mbere? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

18 Biragaragara neza ko inama zahumetswe zo mu Gitabo cyaturutse ku Mana zafashije Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bo mu itorero ry’i Korinto n’ahandi, bakomeza kurangwa n’isuku, amahoro n’ubumwe mu matorero yabo (1 Kor 1:10; Efe 4:11-13; 1 Pet 3:8). Ibyo byatumye abavandimwe na bashiki bacu bo muri icyo gihe bagera kuri byinshi mu murimo. Koko rero, Pawulo yavuze ko ubutumwa bwiza “bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru” (Kolo 1:23). Muri iki gihe, abagaragu ba Yehova bibumbiye mu muryango wunze ubumwe kandi babwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ibindi bimenyetso bigaragaza ko abo bagaragu ba Yehova bubaha cyane Bibiliya kandi ko biyemeje guhesha ikuzo Umwami w’Ikirenga Yehova.—Zab 71:15, 16.

^ [1] (paragarafu ya 13) Reba igitabo Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka, ipaji ya 134-136.

^ [2] (paragarafu ya 15) Niba wifuza ibisobanuro ku birebana n’igihe Umukristo ashobora kujya kurega mugenzi we mu rukiko, reba igitabo “Mugume mu rukundo rw’Imana,” ku ipaji ya 223, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.