Ibibazo by’abasomyi
Ese Abakristo bashakanye bashobora kubona ko agapira ko mu mura ari uburyo bwo kuboneza urubyaro buhuje n’Ibyanditswe?
Umugabo n’umugore we b’Abakristo bagomba gusuzuma icyo kibazo bakurikije amahame yo muri Bibiliya. Hanyuma bagomba gufata umwanzuro uzatuma bakomeza kugira umutimanama ukeye imbere y’Imana.
Igihe ku isi hariho abantu babiri gusa (na nyuma y’Umwuzure, igihe hariho abantu umunani), Yehova yabwiye abantu ati: “mwororoke mugwire” (Intang 1:28; 9:1). Bibiliya ntivuga ko iryo tegeko rireba Abakristo. Ku bw’ibyo, umugabo n’umugore b’Abakristo ni bo bagomba guhitamo uburyo bakoresha baboneza urubyaro. Ni ibihe bintu bagomba gusuzuma?
Abakristo bagomba gusuzuma uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro bakurikije amahame yo muri Bibiliya. Ni yo mpamvu batabona ko gukuramo inda ari uburyo bwiza bwo kuringaniza urubyaro. Gukuramo inda ku bushake binyuranye n’ihame rya Bibiliya ryo kubaha ubuzima. Abakristo rero ntibahitamo kwica urusoro ruba ruzakura rukavamo umuntu (Kuva 20:13; 21:22, 23; Zab 139:16; Yer 1:5). Ariko se bite ku birebana no gukoresha agapira ko mu mura?
Icyo kibazo cyasuzumwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1979 (ku ipaji ya 30-31, mu Gifaransa). Udupira twariho icyo gihe, twabaga dukozwe muri purasitike bakadushyira mu mura kugira ngo umugore adatwita. Uwo Munara w’Umurinzi wavuze ko nta wari uzi neza uko utwo dupira twakoraga. Abahanga bavugaga ko utwo dupira twatumaga intanga zitarenga muri nyababyeyi ngo zihure n’igi ry’umugore.
Iyo intanga zitahuye n’igi, nta buzima butangira kubaho.Icyakora, hari ubushakashatsi bwagaragaje ko hari igihe igi ryahuraga n’intanga. Iryo gi ryashoboraga gutangira gukurira mu miyoborantanga cyangwa rigakomeza rikagera mu mura. Iyo ryageraga mu mura rigasangamo ako gapira, karibuzaga kurema ingobyi nk’uko ubusanzwe bigenda iyo umugore yasamye. Kuba rero ako gapira karatumaga ridakomeza gukura, byabaga ari nko gukuramo inda. Uwo Munara w’Umurinzi waravuze uti: “Abakristo b’imitima itaryarya bibaza niba gukoresha ako gapira bikwiriye, bagomba gusuzuma icyo kibazo bakurikije amahame yo muri Bibiliya arebana no kuba ubuzima ari ubwera.”—Zab 36:9.
Ese kuva uwo Munara w’Umurinzi wasohoka mu mwaka wa 1979, haba hari iterambere ryagezweho mu by’ubuvuzi?
Hakozwe udupira tw’ubwoko bubiri. Ubwoko bwa mbere ni udupira dukozwe mu muringa, twatangiye gukoreshwa cyane muri Amerika mu mwaka wa 1988. Nanone hari ubwoko bw’udupira tuvubura imisemburo, twashyizwe ku isoko mu mwaka wa 2001. Utwo dupira twombi dukora dute?
Udupira dukozwe mu muringa: Nk’uko twabivuze, udupira two mu mura dutuma intanga zitarenga muri nyababyeyi ngo zihure n’igi. Ku dupira dukozwe mu muringa, uwo muringa wica intanga. * Nanone uwo muringa utuma mu mura hahinduka.
Udupira tuvubura imisemburo: Hari udupira tw’ubwoko bwinshi tuvubura imisemburo imeze nk’iboneka mu binini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro. Twohereza imisemburo mu mura. Utwo dupira dutuma abagore bamwe na bamwe batagira igihe cy’uburumbuke. Birumvikana ko iyo umugore atagize igihe cy’uburumbuke, adashobora no gusama. Nanone bavuga ko imisemburo utwo dupira tuvubura, ituma umura unanuka. * Nanone dutuma ururenda rwo mu nkondo y’umura rumatira, bigatuma intanga zitinjira ngo zigere mu mura. Iyo mikorere yiyongera ku mikorere y’udupira twa kera.
Nk’uko twabibonye, utwo dupira twombi dutuma mu mura hahinduka. Ariko se, bigenda bite iyo igi rihuye n’intanga? Rishobora kugera mu mura ariko ntirishobore kurema ingobyi. Ibyo bituma inda ivamo ikiri nto. Icyakora, abahanga batekereza ko ibyo bibaho gake cyane, nk’uko bimeze ku binini banywa byo kuringaniza urubyaro.
Ubwo rero, nta wakwemeza adashidikanya ko abagore bakoresha udupira dukozwe mu muringa cyangwa utuvubura imisemburo, batajya na rimwe basama. Icyakora, ibimenyetso bishingiye kuri siyansi bigaragaza ko imikorere itandukanye y’utwo dupira tumaze kuvuga, ituma gusama bibaho gake cyane.
Umugabo n’umugore b’Abakristo batekereza gukoresha udupira two mu mura bashobora kubiganiraho n’umuganga kugira ngo ababwire udupira tuboneka mu gace k’iwabo, n’ibyiza byatwo n’ingaruka dushobora kugira ku mugore. Ntibagomba kwitega ko hari undi muntu uzabafatira umwanzuro w’icyo bagomba gukora, kabone n’iyo yaba ari muganga (Rom 14:12; Gal 6:4, 5). Ni umwanzuro ubareba ku giti cyabo. Bagomba gufata umwanzuro bagamije gushimisha Imana no gukomeza kugira umutimanama ukeye.—Gereranya no muri 1 Timoteyo 1:18, 19; 2 Timoteyo 1:3.
^ par. 4 Raporo y’Ikigo cyo mu Bwongereza kita ku buzima igira iti: “Udupira dukozwe mu muringa mwinshi, tuboneza urubyaro ku gipimo kirenze 99%. Ibyo bisobanura ko abagore ijana bakoresha utwo dupira mu mwaka wose, umwe gusa ari we ushobora gutwita. Udupira tudafite umuringa mwinshi ntituba twizewe cyane.”
^ par. 5 Kubera ko udupira tuvubura imisemburo ituma umura unanuka, hari igihe batwandikira abagore bava cyane mu gihe bari mu mihango, baba bafite abagabo cyangwa batabafite.