Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uribuka?

Ese uribuka?

Mbese wasomye amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Mu gihe ababyeyi b’abimukira bafasha abana babo mu buryo bw’umwuka, kuki bagombye gutekereza ku rurimi bakoresha?

Abana biga ururimi rw’igihugu murimo iyo bari ku ishuri cyangwa bakina n’abandi bana. Iyo umwana azi indimi nyinshi bimugirira akamaro. Ababyeyi bagombye kureba niba kujya mu itorero rikoresha ururimi rw’aho batuye cyangwa ururimi rwabo kavukire ari byo byatuma abana babo bamenya ukuri kandi bakagira amajyambere mu buryo bw’umwuka. Ababyeyi b’Abakristo bita ku cyatuma abana babo bamererwa neza mu buryo bw’umwuka, aho kwita ku byo bifuza.—w17.05, ipaji ya 9-11.

Igihe Yesu yabazaga Petero ati: “urankunda kurusha aya?” yerekezaga ku ki (Yoh 21:15)?

Yesu ashobora kuba yarerekezaga ku mafi yari imbere yabo cyangwa ku murimo w’uburobyi. Yesu amaze gupfa, Petero yasubiye mu kazi yakoraga k’uburobyi. Abakristo bagomba kwigenzura bakareba umwanya bagenera akazi gasanzwe.—w17.05, ipaji ya 22-23.

Kuki Aburahamu yasabye umugore we kuvuga ko ari mushiki we (Intang 12:10-13)?

Mu by’ukuri, Sara yari mushiki wa Aburahamu kuri se. Iyo Sara avuga ko yari umugore wa Aburahamu, bashoboraga kwica Aburahamu, bityo urubyaro Imana yari yaramusezeranyije ntiruboneke.—wp17.3, ipaji ya 14-15.

Elias Hutter yafashaga ate abanyeshuri yigishaga Igiheburayo?

Yabafashaga gutandukanya igicumbi k’ijambo ryo muri Bibiliya y’Igiheburayo n’uturemajambo tuza imbere n’utuza inyuma. Igicumbi k’ijambo cyabaga kiri mu nyuguti zitose, naho uturemajambo tukaba mu nyuguti zisanzwe. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya ifite ibisobanuro na yo ikoresha ubwo buryo, mu bisobanuro by’ahagana hasi ku ipaji.wp17.4, ipaji ya 11-12.

Ni iki Umukristo yagombye kuzirikana mu birebana no gutunga imbunda yo kwirinda abagizi ba nabi?

Bimwe muri byo ni ibi: Imana ibona ko ubuzima ari ubwera. Yesu ntiyasabye abigishwa be gushaka inkota zo kwirinda (Luka 22:36, 38). Inkota zacu twazicuzemo amasuka. Ubuzima ni ubw’agaciro kuruta ubutunzi. Twubaha imitimanama y’abandi, kandi twifuza kuba intangarugero (2 Kor 4:2).—w17.07, ipaji ya 31-32.

Kuki inkuru ivuga iby’ubuzima bwa Yesu akiri muto yanditswe na Matayo itandukanye n’iyanditswe na Luka?

Matayo yibanze cyane kuri Yozefu, urugero nk’ukuntu yakiriye inkuru yo gutwita kwa Mariya n’ukuntu umumarayika yamusabye guhungira muri Egiputa n’uko bavuyeyo. Luka we yibanze cyane kuri Mariya. Urugero, yavuze ukuntu yasuye Elizabeti n’ukuntu yitwaye igihe Yesu yasigaraga mu rusengero.—w17.08, ipaji ya 32.

Ni ibihe bintu Bibiliya yarokotse?

Amagambo n’imvugo byakoreshejwe muri Bibiliya byagiye bihindura ibisobanuro. Politiki na yo yatumaga ururimi rukoreshwa na rubanda ruhinduka. Hari n’abarwanyaga ko ihindurwa mu zindi ndimi.—w17.09, ipaji ya 19-21.

Ese ufite marayika murinzi?

Oya. Yesu yavuze ko abamarayika b’abigishwa be bahora bareba mu maso h’Imana (Mat 18:10). Yashakaga kuvuga ko abamarayika bahora bashishikajwe n’abigishwa be si uko babarinda mu buryo bw’igitangaza buri wese ku giti ke.—wp17.5, ipaji ya 5.

Ni uruhe rukundo rukomeye cyane?

Urukundo rushingiye ku mahame akiranuka, a·gaʹpe, ni rwo rukundo rukomeye cyane. Nubwo urwo rukundo rurangwa n’ubwuzu n’urugwiro, ikintu k’ingenzi kiruranga ni ibikorwa bizira ubwikunde umuntu akorera abandi kugira ngo bagubwe neza.—w17.10, ipaji ya 7.