Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mfite ibyiringiro ku Mana”

“Mfite ibyiringiro ku Mana”

“Adamu wa nyuma yabaye umwuka utanga ubuzima.”​—1 KOR 15:45.

INDIRIMBO: 151, 147

1-3. (a) Ni iki kigomba kuba mu bintu by’ibanze twizera? (b) Kuki umuzuko ari inyigisho y’ingenzi cyane? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

UMUNTU aramutse akubajije ati: “Inyigisho zanyu z’ibanze ni izihe?,” wamusubiza iki? Nta gushidikanya ko wamubwira ko Yehova ari Umuremyi waduhaye ubuzima. Wanamubwira ko wizera Yesu Kristo wadupfiriye kugira ngo aducungure. Nanone wamubwira ko isi izahinduka Paradizo, aho abagaragu b’Imana bazabaho iteka ryose. Ariko se wamubwira ko umuzuko na wo ari inyigisho ukunda cyane?

2 Nubwo twaba twiringira ko tuzarokoka umubabaro ukomeye maze tukaba ku isi iteka ryose, umuzuko wagombye kuba ikintu k’ibanze twizera. Pawulo yagaragaje impamvu umuzuko ari inyigisho y’ingenzi. Yaravuze ati: “Niba mu by’ukuri nta muzuko w’abapfuye ubaho, ubwo na Kristo ntiyazuwe.” Kristo atarazuwe, ntiyaba ari Umwami uganje, kandi ibyo twigisha ku birebana n’ubutegetsi bwa Kristo, ntibyaba bifite ishingiro. (Soma mu 1 Abakorinto 15:12-19.) Icyakora, tuzi ko Yesu yazuwe. Dutandukanye n’Abasadukayo bavugaga ko nta muntu ushobora kuzuka. Niyo abandi badukwena, ntidushobora guhakana umuzuko.—Mar 12:18; Ibyak 4:2, 3; 17:32; 23:6-8.

3 Pawulo yavuze ko ‘inyigisho yerekeye . . . umuzuko w’abapfuye’ ari imwe mu “nyigisho z’ibanze ku byerekeye Kristo” (Heb 6:1, 2). Yagaragaje ko yizeraga cyane umuzuko (Ibyak 24:10, 15, 24, 25). Nubwo umuzuko ari kimwe mu ‘bintu by’ibanze by’amagambo yera y’Imana,’ haracyari ibintu byinshi dushobora kuwigaho (Heb 5:12). Kubera iki?

4. Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza ku birebana n’umuzuko?

4 Iyo abantu bagitangira kwiga Bibiliya, abenshi basoma inkuru z’abantu ba kera bazutse, urugero nk’inkuru ya Lazaro. Nanone bamenya ko Aburahamu, Yobu, Daniyeli, biringiraga ko abapfuye bari kuzazuka mu gihe kizaza. Ariko se ni iki kigaragaza ko dushobora kwizera amasezerano y’umuzuko amaze imyaka myinshi atanzwe? Ese Bibiliya igaragaza igihe umuzuko uzabera? Ibisubizo by’ibyo bibazo biri bukomeze ukwizera kwacu.

UMUZUKO WARI KUBA NYUMA Y’IMYAKA MYINSHI

5. Ni iki tugiye gusuzuma?

5 Iyo umuntu akimara gupfa, dushobora gutekereza ko ashobora kuzuka (Yoh 11:11; Ibyak 20:9, 10). Ariko se bakubwiye ko azazuka nyuma y’imyaka myinshi, wenda ibarirwa mu magana, wabyemera? Ese nyuma y’imyaka myinshi waba ukizera iryo sezerano? Ese twakwizera ko umuntu ashobora kuzuka nubwo yaba amaze igihe gito cyangwa kinini apfuye? Mu by’ukuri, hari umuzuko wahanuwe habura imyaka magana ngo ube, kandi koko uwo muzuko wabayeho, nawe urawizera. Uwo muzuko ni uwuhe? Uwo muzuko uhuriye he n’umuzuko wiringiye ko uzabaho mu gihe kizaza?

6. Ni mu buhe buryo ibivugwa muri Zaburi ya 118 byasohoreye kuri Yesu?

6 Reka tubanze dusuzume uwo muzuko wahanuwe habura imyaka amagana ngo ubeho. Zaburi ya 118 ishobora kuba yaranditswe na Dawidi, irimo amagambo agira ati “Yehova, turakwinginze dukize! . . . Hahirwa uje mu izina rya Yehova.” Ushobora kuba wibuka ko abantu basubiyemo ayo magambo igihe Mesiya yinjiraga muri Yerusalemu ahetswe n’icyana k’indogobe ku itariki ya 9 Nisani, habura iminsi mike ngo apfe (Zab 118:25, 26; Mat 21:7-9). Ariko se Zaburi ya 118 yahanuye ite umuzuko wari kuba nyuma y’imyaka myinshi? Zirikana ikindi kintu iyi Zaburi yahanuye. Igira iti: “Ibuye abubatsi banze ni ryo ryabaye irikomeza umutwe w’imfuruka.”—Zab 118:22.

Mesiya ni we buye “abubatsi banze” (Reba paragarafu ya 7)

7. Abayahudi banze Yesu mu rugero rungana iki?

7 “Abubatsi” banze Mesiya ni abakuru b’Abayahudi. Bateye Yesu umugongo kandi banga kwemera ko ari we Kristo. Abayahudi benshi banze Yesu, basaba ko Pilato amwica (Luka 23:18-23). Koko rero, bagize uruhare mu iyicwa rye.

Yesu yarazuwe aba ‘ibuye rikomeza imfuruka’ (Reba paragarafu ya 8 n’iya 9)

8. Yesu yari kuba ate ‘ibuye rikomeza umutwe w’imfuruka’?

8 None se, Yesu yari kuba ‘ibuye rikomeza imfuruka’ ate, kandi baramwanze bakamwica? Ibyo byari gushoboka ari uko gusa azuwe. Yesu ubwe yarabyivugiye igihe yacaga umugani w’umuntu woherereje intumwa abahinzi bakoraga mu ruzabibu rwe. Abo bahinzi bagiriye nabi izo ntumwa, maze nyiri uruzabibu yohereza umwana we wari umuragwa, yiringiye ko bazamwumvira. Ariko abo bahinzi bishe umwana wa Shebuja. Abisirayeli na bo bagiriye nabi abahanuzi Imana yabatumagaho. Amaherezo Yehova yabatumyeho Umwana we, ari we Mesiya, ariko na we baramwishe. Yesu amaze guca uwo mugani, ni bwo yasubiyemo amagambo yo muri Zaburi ya 118:22 (Luka 20:9-17). Intumwa Petero na we yakoresheje uwo murongo igihe yavuganaga n’‘abatware n’abakuru n’abanditsi bari bateraniye i Yerusalemu.’ Yavuze ibya ‘Yesu w’i Nazareti, uwo bamanitse ariko Imana ikamuzura mu bapfuye.’ Hanyuma yongeyeho ati: “Uwo ni we ‘buye mwebwe abubatsi mwabonye ko ritagira umumaro, ariko ryabaye irikomeza umutwe w’imfuruka.’”—Ibyak 3:15; 4:5-11; 1 Pet 2:5-7.

9. Ni ikihe kintu gikomeye cyahanuwe muri Zaburi ya 118:22?

9 Koko rero, ubuhanuzi bwo muri Zaburi ya 118:22 bwavugaga umuzuko wari kuzaba mu myaka ibarirwa mu magana. Abayahudi bari kwanga Mesiya bakamwica, ariko yari kuzurwa akaba ibuye rikomeza imfuruka. Yesu amaze kuzurwa, izina rye ni ryo ryonyine “abantu bahawe munsi y’ijuru tugomba gukirizwamo.”—Ibyak 4:12; Efe 1:20.

10. (a) Zaburi ya 16:10 yahanuye iki? (b) Tubwirwa n’iki ko amagambo yo muri Zaburi ya 16:10 aterekeza kuri Dawidi?

10 Reka dusuzume undi murongo wahanuye umuzuko. Wanditswe habura imyaka isaga igihumbi ngo ube, ibyo bikaba byagombye gutuma urushaho kwizera ko umuzuko ushobora kuba nubwo haba hashize igihe kinini uhanuwe cyangwa usezeranyijwe. Muri Zaburi ya 16, Dawidi yaranditse ati: ‘ntuzarekera ubugingo bwanjye mu mva. Ntuzemera ko indahemuka yawe ibona urwobo’ (Zab 16:10). Dawidi ntiyavugaga ko atari kuzapfa cyangwa ko atari kuzigera ajya mu mva. Ijambo ry’Imana rigaragaza neza ko Dawidi yashaje. Hanyuma yarapfuye “asanga ba sekuruza, bamuhamba mu Murwa wa Dawidi” (1 Abami 2:1, 10). None se uwo murongo wo muri Zaburi ya 16:10 werekezaga kuri nde?

11. Ni ryari Petero yasobanuye amagambo yo muri Zaburi ya 16:10?

11 Nyuma y’imyaka isaga igihumbi Dawidi yanditse ayo magambo yo muri Zaburi ya 16:10, Petero yasobanuye uwo yerekezagaho. Nyuma y’ibyumweru bike Yesu apfuye kandi akazurwa, Petero yagize icyo abwira Abayahudi n’abari barahindukiriye idini ry’Abayahudi. (Soma mu Byakozwe 2:29-32.) Yabibukije ko Dawidi yapfuye kandi agahambwa. Abari bateze Petero amatwi bari babizi, kandi Bibiliya ntigaragaza ko hari abamugishije impaka igihe yavugaga ko Dawidi “yabonye mbere y’igihe ibyo kuzuka” kwa Mesiya wari kuzaza kandi ‘akabivuga.’

12. Amagambo yo muri Zaburi ya 16:10 yasohoye ate? Ibyo bigaragaza iki ku birebana n’isezerano ry’umuzuko?

12 Petero yasubiyemo amagambo ya Dawidi ari muri Zaburi ya 110:1, kugira ngo ashimangire ibyo yavugaga. (Soma mu Byakozwe 2:33-36.) Petero yafashije abantu gutekereza ku Byanditswe, abemeza ko Yesu yabaye “Umwami na Kristo.” Bamenye ko amagambo yo muri Zaburi ya 16:10 yasohoye igihe Yesu yazurwaga mu bapfuye. Nyuma yaho, intumwa Pawulo yifashishije ayo magambo igihe yabwirizaga Abayahudi bo mu mugi wa Antiyokiya ho muri Pisidiya. Ibyo yababwiye byarabashishikaje cyane, maze bifuza kumva byinshi. (Soma mu Byakozwe 13:32-37, 42.) Nanone amagambo yo muri iyo zaburi atuma twemera tudashidikanya ko ubwo buhanuzi bwo muri Bibiliya bwavugaga iby’umuzuko bwiringirwaga, nubwo bwasohoye nyuma y’imyaka ibarirwa mu magana.

UMUZUKO UZABA RYARI?

13. Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza ku birebana n’umuzuko?

13 Kuba umuzuko ushobora kuba nyuma y’imyaka ibarirwa mu magana usezeranyijwe, bidutera inkunga. Icyakora, hari abashobora kwibaza bati: “Ese ibyo bishatse kuvuga ko ngomba gutegereza igihe kirekire kugira ngo nzabone abo napfushije? Bazazuka ryari?” Yesu yabwiye intumwa ze ko hari ibintu zitari zizi kandi zitashoboraga kumenya. Yazibwiye ko kumenya ibintu byose birebana n’‘ibihe cyangwa ibihe byagenwe Se yabigize umwihariko we’ (Ibyak 1:6, 7; Yoh 16:12). Icyakora ibyo ntibishatse kuvuga ko nta cyo tuzi ku birebana n’igihe umuzuko uzabera.

14. Umuzuko wa Yesu utandukaniye he n’uw’abamubanjirije?

14 Umuzuko ukomeye cyane uvugwa muri Bibiliya, ni uwa Yesu. Iyo Yesu atazurwa, nta n’umwe muri twe wari kwiringira ko azongera kubona abe yapfushije. Abantu bazuwe mbere ya Yesu, urugero nk’abazuwe na Eliya na Elisa, ntibakomeje kubaho. Barongeye barapfa, baborera mu mva. Ariko Yesu we ‘yazuwe mu bapfuye, ntagipfa; urupfu nta bubasha rukimufiteho.’ Ari mu ijuru, kandi azahoraho “iteka ryose.”—Rom 6:9; Ibyah 1:5, 18; Kolo 1:18; 1 Pet 3:18.

15. Kuba Yesu ari “umuganura” bisobanura iki?

15 Yesu ni we wa mbere wazutse akajya mu ijuru afite umubiri w’umwuka, kandi uwo muzuko ni wo w’ingenzi cyane (Ibyak 26:23). Icyakora si we wenyine ugomba kuzuka akajya mu ijuru afite umubiri w’umwuka. Yesu yijeje intumwa ze z’indahemuka ko zari gutegeka hamwe na we mu ijuru (Luka 22:28-30). Kugira ngo zibone iyo ngororano, zagombaga kubanza gupfa hanyuma zikazurwa zifite umubiri w’umwuka nk’uko byagenze kuri Kristo. Pawulo yaranditse ati: “Kristo yazuwe mu bapfuye aba umuganura w’abasinziriye mu rupfu.” Pawulo yagaragaje ko hari n’abandi bari kuzazurwa bakajya kuba mu ijuru. Yaravuze ati: “buri wese mu mwanya we: Kristo ni umuganura, hagakurikiraho aba Kristo mu gihe cyo kuhaba kwe.”1 Kor 15:20, 23.

16. Ni iki tuzi ku birebana n’igihe umuzuko w’abazaba mu ijuru wari kubera?

16 Ayo magambo ya Pawulo agaragaza igihe umuzuko w’abazajya kuba mu ijuru wari kubera. Wari kuba “mu gihe cyo kuhaba” kwa Kristo. Abahamya ba Yehova bamaze imyaka myinshi bagaragaza ko Bibiliya ivuga ko igihe cyo “kuhaba” kwa Kristo cyatangiye mu mwaka wa 1914. Icyo gihe kiracyakomeje kandi iherezo ry’iyi si mbi riregereje cyane.

17, 18. Bizagendekera bite abasutsweho umwuka bazaba bakiri ku isi mu gihe cyo kuhaba kwa Kristo?

17 Hari ibindi bintu Bibiliya ivuga ku birebana n’umuzuko w’abazajya mu ijuru. Igira iti: ‘ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye mu rupfu. Niba twizera ko Yesu yapfuye kandi akazuka, ni na ko abasinziriye mu rupfu bunze ubumwe na Kristo Imana izabazura. Twebwe abazima bazaba bakiriho mu gihe cyo kuhaba k’Umwami, ntituzabanziriza na gato abasinziriye mu rupfu, kuko Umwami ubwe azamanuka avuye mu ijuru agatanga itegeko mu ijwi riranguruye, maze abapfuye bunze ubumwe na Kristo bakabanza kuzuka. Hanyuma twebwe abazima bazaba bakiriho, tuzazamurwana na bo mu bicu gusanganira Umwami mu kirere, bityo tuzabane n’Umwami iteka ryose.’—1 Tes 4:13-17.

18 Uwo muzuko wa mbere watangiye igihe cyo “kuhaba” kwa Kristo kimaze gutangira. Abasutsweho umwuka bazaba bakiri ku isi mu gihe cy’umubabaro ukomeye ‘bazazamurwa mu bicu’ (Mat 24:31). Ibyo bisobanura iki? Abo ‘bazazamurwa mu bicu’ ‘ntibazasinzira mu rupfu,’ kubera ko batazamara igihe kinini basinziriye mu rupfu. Ahubwo ‘bazahindurwa mu kanya gato nk’ako guhumbya, mu gihe cy’impanda ya nyuma.’—1 Kor 15:51, 52.

19. Ni uwuhe “muzuko mwiza kurushaho” dutegereje?

19 Muri iki gihe, Abakristo benshi b’indahemuka ntibasutsweho umwuka kandi ntibatoranyijwe ngo bazategeke hamwe na Kristo mu ijuru. Ahubwo bategereje ko “umunsi wa Yehova” ugera, maze iyi si mbi ikarangira. Nta n’umwe uzi neza igihe uwo munsi uzazira, ariko hari ibimenyetso bigaragaza ko wegereje cyane (1 Tes 5:1-3). Nyuma yaho, hazabaho umuzuko utandukanye n’uwo, w’abazazukira kuba ku isi yahindutse paradizo. Abazazurwa bazaba biringiye kubona ubuzima butunganye kandi ntibazongera gupfa. Nta gushidikanya ko uwo muzuko uzaba ari “mwiza kurushaho,” kuko abazuwe kera bongeye bagapfa.—Heb 11:35.

20. Kuki twakwiringira ko umuzuko dutegereje uzaba kuri gahunda?

20 Iyo Bibiliya ivuga iby’umuzuko w’abazajya kuba mu ijuru, ivuga ko bazazuka “buri wese mu mwanya we” (1 Kor 15:23). Dushobora kwiringira ko n’umuzuko w’abazaba ku isi ari uko uzagenda. Tubitegerezanyije amatsiko rwose! Ibyo bishobora gutuma twibaza tuti: “None se abantu bazaba baherutse gupfa, bazazurwa nyuma gato y’uko Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi butangira gutegeka, maze bakirwe n’inshuti zabo zibazi? Ese abantu b’indahemuka ba kera bari bashoboye kuyobora abantu, bazabanza kuzurwa kugira ngo bayobore abagaragu b’Imana mu isi nshya? Bite se ku bantu batakoreye Yehova? Bazazurwa ryari kandi se bazazukira he?” Hari ibibazo byinshi dushobora kwibaza. Ariko mu by’ukuri, ntitugomba guhangayikishwa n’ibyo bibazo muri iki gihe. Byaba byiza dutegereje tukazareba uko bizagenda. Dushobora kwiringira ko tuzishimira kwirebera uko Yehova azakemura ibyo bibazo.

21. Ni ibihe byiringiro ufite ku birebana n’umuzuko?

21 Hagati aho, dushobora kurushaho kwiringira Yehova, we watwijeje binyuze kuri Yesu ko abapfuye Imana yibuka bose bazazuka (Yoh 5:28, 29; 11:23). Yesu yavuze ko Imana ibona ko Aburahamu, Isaka na Yakobo, “bose ari bazima,” ibyo bikaba bigaragaza ko Yehova afite ububasha bwo kuzura abapfuye (Luka 20:37, 38). Mu by’ukuri, dufite impamvu zumvikana zo kunga mu rya Pawulo wagize ati: “Mfite ibyiringiro ku Mana . . . ko hazabaho umuzuko.”—Ibyak 24:15.