Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Rubyiruko, “mukomeze gusohoza agakiza kanyu”

Rubyiruko, “mukomeze gusohoza agakiza kanyu”

“Nk’uko buri gihe mwumviraga, . . . mukomeze gusohoza agakiza kanyu mutinya kandi muhinda umushyitsi.”​—FILI 2:12.

INDIRIMBO: 133, 135

1. Kuki kubatizwa ari ngombwa? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

BURI mwaka, habatizwa abantu babarirwa mu bihumbi. Benshi muri bo ni ingimbi n’abangavu ndetse n’abataragera muri icyo kigero. Bashobora kuba bararezwe n’ababyeyi b’Abakristo. Ese uri umwe muri bo? Niba ari ko biri, uri uwo gushimirwa rwose. Abakristo basabwa kubatizwa kugira ngo bazabone agakiza.—Mat 28:19, 20; 1 Pet 3:21.

2. Kuki utagombye gutinya kwiyegurira Yehova?

2 Iyo ubatijwe, Yehova atangira kuguha imigisha myinshi, ariko nanone bituma ugira izindi nshingano. Izihe? Igihe wabatizwaga, uwatanze disikuru y’umubatizo yarabajije ati: “Bishingiye ku gitambo cya Yesu Kristo, mbese mwihannye ibyaha byanyu kandi mwiyegurira Yehova kugira ngo mukore ibyo ashaka?” Warashubije uti: “Yego,” kandi ibyo byagaragazaga ko wiyeguriye Yehova. Wamusezeranyije ko uzamukunda kandi ugashyira ibyo ashaka mu mwanya wa mbere. Iryo ni isezerano rikomeye rwose. Ese wagombye kubyicuza? Oya rwose. Ntuzigera wicuza ko wemeye ko Yehova akuyobora. Iyo umuntu atayoborwa na Yehova, aba ayoborwa na Satani. Satani ntashishikajwe n’uko wabona agakiza. Ahubwo yakwishimira ko umufasha kwigomeka ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, ukabura ubuzima bw’iteka.

3. Kuba wariyeguriye Yehova byatumye ubona iyihe migisha?

3 Ariko noneho tekereza imigisha wabonye bitewe n’uko wiyeguriye Yehova ukabatizwa. Ubu ushobora kuvugana ikizere uti: “Yehova ari mu ruhande rwanjye, sinzatinya; umuntu wakuwe mu mukungugu yantwara iki” (Zab 118:6)? Nta kintu gitera ishema nko kuba mu ruhande rwa Yehova kandi akaba akwemera!

INSHINGANO IKUREBA KU GITI CYAWE

4, 5. (a) Kuki kwiyegurira Yehova ari inshingano ikureba ku giti cyawe? (b) Abakristo bose bahangana n’iki?

4 Iyo umaze kubatizwa, ubucuti ufitanye na Yehova ntibuba bushingiye ku babyeyi bawe. Nubwo uba ukibana na bo, ni wowe ugomba kugira icyo ukora kugira ngo uzabone agakiza. Kuki wagombye guhora ubizirikana? Ni ukubera ko udashobora kumenya ingorane uzahura na zo mu gihe kiri imbere. Urugero, niba warabatijwe utaraba ingimbi cyangwa umwangavu, birashoboka cyane ko numara kuba ingimbi cyangwa umwangavu uzahura n’ingorane ziterwa n’ihindagurika mu byiyumvo n’amoshya y’urungano. Hari umwangavu wavuze ati: “Ubusanzwe umwana w’Umuhamya wa Yehova ntababazwa n’uko ku ishuri atarya gato yo kwizihiza umunsi mukuru w’amavuko. Ariko nyuma y’imyaka mike, igihe irari ry’ibitsina riba ritangiye kuba ryinshi, aba agomba kurushaho kwemera adashidikanya ko kumvira amategeko ya Yehova ari byo byiza cyane.”

5 Icyakora abakiri bato si bo bonyine bahura n’ibigeragezo. N’ababatijwe ari bakuru bashobora guhura n’ibigeragezo batari biteze. Ibyo bigeragezo bishobora kuba bifitanye isano n’ibibazo by’urushako, uburwayi cyangwa akazi. Mu by’ukuri, twaba tukiri bato cyangwa turi bakuru, twese duhangana n’ibintu bidusaba kubera Yehova indahemuka.—Yak 1:12-14.

6. (a) Ni mu buhe buryo kwiyegurira Yehova ari isezerano ridakuka? (b) Mu Bafilipi 4:11-13 hatwigisha iki?

6 Guhora wibuka ko isezerano wasezeranyije Yehova ridakuka, bizagufasha gukomeza kumubera indahemuka. Wabwiye Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi ko uzakomeza kumukorera nubwo inshuti zawe cyangwa ababyeyi bawe bamutera umugongo (Zab 27:10). Ingorane wahura na zo uko zaba zimeze kose, jya winginga Yehova aguhe imbaraga kugira ngo usohoze ibyo wamusezeranyije.—Soma mu Bafilipi 4:11-13.

7. Gukomeza gusohoza agakiza kawe ‘utinya kandi uhinda umushyitsi’ bisobanura iki?

7 Yehova yifuza ko uba inshuti ye. Icyakora ugomba kugira icyo ukora kugira ngo ubungabunge ubwo bucuti, kandi uzabone agakiza. Mu Bafilipi 2:12 hagira hati: “mukomeze gusohoza agakiza kanyu mutinya kandi muhinda umushyitsi.” Ayo magambo agaragaza ko ugomba gutekereza icyo wakora kugira ngo ukomeze kugirana na Yehova ubucuti, kandi ukomeze kumubera indahemuka nubwo wahura n’ibigeragezo. Ntugomba gukabya kwiyiringira kuko hari n’abagaragu b’Imana baba bamaze igihe ari indahemuka ariko bakagwa. None se wakora iki ngo uzabone agakiza?

KWIGA BIBILIYA NI INGENZI

8. Kwiga Bibiliya bikubiyemo iki? Kuki ari ingenzi?

8 Kugirana ubucuti na Yehova bisaba ko umutega amatwi kandi ukamuvugisha. Kwiyigisha Bibiliya ni bwo buryo bw’ibanze utegamo amatwi Yehova. Bikubiyemo gusoma Ijambo ry’Imana n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya no gutekereza ku byo dusoma. Jya uzirikana ko kwiga Bibiliya atari ugufata ibintu mu mutwe nk’uwigira ikizamini cyo mu ishuri. Ahubwo ni ugukora ubushakashatsi kugira ngo umenye ibintu bishya utari uzi biranga kamere ya Yehova. Ibyo bizagufasha kwegera Imana kandi na yo izakwegera.—Yak 4:8.

Ese ushyikirana neza na Yehova? (Reba paragarafu ya 8-11)

9. Ni ibihe bikoresho byagufashije kwiyigisha?

9 Umuryango wa Yehova waduhaye ibikoresho bishobora kugufasha kwiyigisha neza. Urugero, ku rubuga rwa jw.org, mu gice kigenewe “Urubyiruko,” hari “Imyitozo ishingiye kuri Bibiliya” ishobora kugufasha kuvana amasomo ku nkuru zo muri Bibiliya. Nanone hari imfashanyigisho zifite umutwe uvuga ngo: “Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?” zishobora kugufasha kurushaho kwemera ko ibyo wizera ari ukuri. Izo mfashanyigisho zishobora kugufasha kumenya uko wasobanurira abandi ibyo wizera. Ibindi bitekerezo byagufasha kwiyigisha, biboneka mu ngingo isobanura icyo wakora kugira ngo urusheho kwishimira gusoma Bibiliya, yasohotse muri Nimukanguke! yo muri Mata 2009 (mu Gifaransa). Kwiyigisha no gutekereza ku byo wiga ni byo bizagufasha kubona agakiza.—Soma muri Zaburi ya 119:105.

ISENGESHO NI INGENZI

10. Kuki Umukristo agomba gusenga?

10 Iyo umuntu yiyigisha aba ateze amatwi Yehova, ariko iyo asenga, aba amuvugisha. Umukristo ntagomba kubona ko isengesho ari umuhango utagize icyo uvuze, cyangwa ko ari amagambo “atera ishaba,” avuga kugira ngo ibyo akora bigende neza. Ahubwo iyo usenga, uba uganira n’Umuremyi wawe. Yehova yifuza kumva ibyo umubwira. (Soma mu Bafilipi 4:6.) Mu gihe uhangayitse, Bibiliya ikugira inama yo ‘kwikoreza Yehova umutwaro wawe’ (Zab 55:22). Ese urabyemera? Iyo nama yagiriye akamaro abavandimwe na bashiki bacu benshi, kandi nawe ishobora kugufasha!

11. Kuki twagombye gushimira Yehova buri gihe?

11 Icyakora ntitugomba gusenga Yehova ari uko gusa hari icyo tumusaba. Bibiliya igira iti: “Mujye muba abantu bashimira” (Kolo 3:15). Hari igihe dushobora guheranwa n’ibibazo tukirengagiza imigisha myinshi dufite. Bityo rero, buri munsi uge ugerageza gutekereza ibintu nibura nka bitatu washimira Imana. Hanyuma, uge usenga Yehova umushimira. Umukobwa witwa Abigail wabatijwe afite imyaka 12, agira ati: “Numva ko Yehova ari we dukwiriye gushimira kuruta abandi bose mu isi no mu ijuru. Twagombye kumushimira buri gihe kubera ibintu byiza aduha. Hari umuntu wigeze kutwibutsa ikintu kiza, agira ati: ‘Ejo ndamutse mbyutse ngasanga mfite gusa ibintu nashimiye Yehova uyu munsi, nasanga mfite ibingana iki?’” *

IBYAKUBAYEHO NA BYO BIRAKWIGISHA

12, 13. Kuki ugomba gutekereza ku bintu byiza byose Yehova yagukoreye?

12 Umwami Dawidi wahuye n’ingorane nyinshi, yaravuze ati: “Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza. Hahirwa umugabo w’umunyambaraga umuhungiraho” (Zab 34:8). Uwo murongo ugaragaza ko tugomba gutekereza ku bintu byiza Yehova yadukoreye. Iyo usoma Bibiliya n’ibitabo byacu kandi ukajya mu materaniro, wumva inkuru ziteye inkunga z’ukuntu Imana yafashije abagaragu bayo gukomeza kuba indahemuka. Ariko uko ugenda ukura mu buryo bw’umwuka, uba ugomba kwibonera ibyo Yehova agukorera ku giti cyawe. Ese warasogongeye wibonera ukuntu Yehova agira neza?

13 Twese Abakristo twarasogongeye, twibonera ukuntu Yehova agira neza. Twasogongeye igihe yatwireherezagaho akaturehereza no ku Mwana we. Yesu yaravuze ati: “Nta muntu ushobora kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye” (Yoh 6:44). Ese nawe wumva Imana yarakwireherejeho? Umwana ashobora gutekereza ati: “Yehova yireherejeho ababyeyi bange, nge ndabakurikira gusa.” Ariko igihe wiyeguriraga Yehova ukabatizwa, wari ugaragaje ko ufitanye na we ubucuti bwihariye. Ubu akuzi neza. Bibiliya igira iti: “niba umuntu akunda Imana, uwo muntu aba azwi na yo” (1 Kor 8:3). Buri gihe jya uha agaciro umwanya ufite mu muryango wa Yehova.

14, 15. Umurimo wo kubwiriza ugufasha ute kugira ukwizera gukomeye?

14 Nanone iyo ubonye ukuntu Yehova agushyigikira mu murimo wo kubwiriza, uba usogongera ukibonera ukuntu agira neza. Ibyo ushobora kubibona nko mu gihe ubwiriza mu ruhame cyangwa ku ishuri. Hari abatinya kubwiriza abo bigana. Ushobora kuba uzi impamvu. Ntuba uzi neza uko bari bubyakire. Bishobora kurushaho kugorana iyo ugomba kuvugira imbere y’abantu benshi. None se ni iki cyagufasha?

15 Jya ubanza utekereze impamvu wemera ko ibyo wizera ari ukuri. Niba imfashanyigisho zo ku rubuga rwa jw.org ziboneka mu rurimi rwawe, jya uzikoresha. Zagenewe kugufasha gutekereza ku byo wizera, impamvu ubyizera n’uko wabisobanurira abandi. Iyo wemera udashidikanya ko ibyo wizera ari ukuri kandi ukaba witeguye neza, wumva wifuza kubibwira abandi.—Yer 20:8, 9.

16. Ni iki cyagufasha kutagira ubwoba mu gihe ubwira abandi ibyo wizera?

16 Icyakora niyo waba witeguye, ushobora gutinya kuvuga ibyo wizera. Mushiki wacu ufite imyaka 18 wabatijwe afite imyaka 13, agira ati: “Ibyo nizera ndabizi, ariko hari igihe kubona amagambo nakoresha mbivuga bingora.” Iyo mbogamizi ayitsinda ate? Agira ati: “Ngerageza kuba umuntu usanzwe. Abanyeshuri twigana bavuga ibyo baba bakoze nta cyo bishisha. Nange numva ngomba kubigenza ntyo. Ni yo mpamvu mvuga nihitira, wenda nti: ‘Nari nagiye kwigisha umuntu Bibiliya, nuko . . . ’ Hanyuma, nkomeza mvuga inkuru nashakaga kuvuga. Nubwo iyo nkuru ubwayo iba iterekeza kuri Bibiliya, inshuro nyinshi ituma abandi bagira amatsiko, bagashaka kumenya uko nigisha Bibiliya. Hari n’igihe bambaza ibibazo. Iyo nkoresheje ubwo buryo, birushaho kunyorohera. Nyuma yaho, numva nisanzuye!”

17. Ni iki kindi cyagufasha kubwira abandi ibyo wizera?

17 Iyo wubaha abandi kandi ukabagaragariza ko ubitayeho, na bo barakubaha kandi bakakwitaho. Olivia ufite imyaka 17 wabatijwe ataraba umwangavu agira ati: “Buri gihe natinyaga ko nimvuga ibya Bibiliya, abandi batekereza ko ngendera mu kigare.” Icyakora nyuma yaho yatangiye guhindura imitekerereze. Aho kugira ngo ahangayikishwe n’uko abandi bamubona, yaratekerezaga ati: “Abakiri bato benshi ntibazi Abahamya ba Yehova. Nta bandi Bahamya bazi uretse twe. Bityo rero, uko twitwara bishobora kugena uko bakira ibyo tubabwira. None se twakora iki niba tugira amasonisoni, kuvuga ibyo twizera bikaba bitugora, twajya no kuvuga tukagira ipfunwe? Icyo gihe, bashobora gutekereza ko tudaterwa ishema n’uko turi Abahamya. Bashobora no kutitabira ibyo tubabwira bitewe n’uko natwe tutifitiye ikizere. Ariko iyo tuvuga ibyo twizera twifitiye ikizere, tukabivuga nk’uko tuganira mu buzima busanzwe, barushaho kutwubaha.”

MUKOMEZE GUSOHOZA AGAKIZA KANYU

18. Wakora iki ngo usohoze agakiza kawe?

18 Nk’uko twabibonye, gusohoza agakiza kacu ni inshingano ikomeye. Bikubiyemo gusoma Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho, gusenga Yehova no gutekereza ku bintu byiza yagukoreye. Nukora ibyo byose uzarushaho gushimangira ubucuti ufitanye na Yehova. Ibyo bizatuma ugira ubutwari bwo kuvuga ibyo wizera.—Soma muri Zaburi ya 73:28.

19. Kuki ugomba gushyiraho umwete ugasohoza agakiza kawe?

19 Yesu yaravuze ati: “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, afate igiti cye cy’umubabaro maze akomeze ankurikire” (Mat 16:24). Koko rero, Umukristo wese ushaka gukurikira Yesu, agomba kwiyegurira Yehova kandi akabatizwa. Ibyo bizaguhesha imigisha muri iki gihe, kandi bizaguheshe ubuzima bw’iteka mu isi nshya y’Imana. Ubwo rero, ufite impamvu zumvikana rwose zo gushyiraho umwete, ugakomeza gusohoza agakiza kawe.

^ par. 11 Niba wifuza ibindi bitekerezo, reba “Ibibazo urubyiruko rwibaza—Kuki nagombye gusenga?,” hamwe n’urupapuro rw’imyitozo bijyanye kuri jw.org.