Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki tugomba kugira ibyo duha Imana kandi ifite byose?

Kuki tugomba kugira ibyo duha Imana kandi ifite byose?

“Mana yacu, turagushimira dusingiza izina ryawe rihebuje.”​—1 NGOMA 29:13.

INDIRIMBO: 80, 50

1, 2. Yehova akoresha ate ubutunzi bwe?

YEHOVA ni Imana igira ubuntu. Ibintu byose dufite ni we wabiduhaye. Zahabu yose n’ifeza yose n’umutungo kamere wose uri mu isi, ni ibya Yehova, kandi yarabiduhaye kugira ngo bidutunge (Zab 104:13-15; Hag 2:8). Bibiliya irimo inkuru nyinshi cyane zigaragaza ukuntu Yehova yagiye akoresha ubwo butunzi mu buryo bw’igitangaza, agaha abagaragu be ibyo bakeneye.

2 Yehova yamaze imyaka 40 aha Abisirayeli manu n’amazi igihe bari mu butayu (Kuva 16:35). Bibiliya ivuga ko “nta cyo bigeze babura” (Neh 9:20, 21). Yehova yakoresheje umuhanuzi Elisa, akora igitangaza cyo gutubura amavuta y’umupfakazi. Iyo mpano yatumye uwo mupfakazi yishyura amadeni yari afite kandi abona ibimutunga we n’abahungu be (2 Abami 4:1-7). Nanone Yehova yafashije Yesu, atanga ibyokurya n’amafaranga mu buryo bw’igitangaza igihe byari bikenewe.—Mat 15:35-38; 17:27.

3. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Yehova afite ubutunzi bwinshi cyane ashobora gukoresha atunga ibiremwa bye byo ku isi. Icyakora, asaba abagaragu be gukoresha ibintu byabo by’agaciro bagashyigikira umurimo ukorwa n’umuryango we. (Kuva 36:3-7; soma mu Migani 3:9.) None se, kuki Yehova yiteze ko tumuha ku bintu by’agaciro yaduhaye? Abagaragu ba Yehova bo mu bihe bya kera bakoreshaga bate ibyo bari batunze bashyigikira umurimo wakorwaga n’abari bamuhagarariye? Umuryango wacu ukoresha ute amafaranga atangwaho impano? Muri iki gice, turi busuzume ibyo bibazo.

KUKI TUGOMBA KUGIRA ICYO DUHA YEHOVA?

4. Iyo dushyigikiye umurimo wa Yehova tuba tumugaragarije iki?

4 Iyo tugize icyo duha Yehova, tuba tumugaragarije ko tumukunda kandi ko tumushimira. Iyo dutekereje ibintu byose Yehova yadukoreye, twumva biturenze. Igihe Umwami Dawidi yasobanuraga ibyari bikenewe mu mushinga wo kubaka urusengero, yavuze ko ibyo dutunze byose ari Yehova wabiduhaye, kandi ko iyo tugize icyo tumuha, tuba tumuhaye ku byo yaduhaye.—Soma mu 1 Ibyo ku Ngoma 29:11-14.

5. Ibyanditswe bigaragaza bite ko gutanga ari kimwe mu bigize gahunda yo gusenga Imana?

5 Nanone gutanga ni kimwe mu bigize gahunda yacu yo gusenga Yehova. Intumwa Yohana yumvise mu iyerekwa abagaragu ba Yehova bavuga bati: “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose, kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko wabishatse” (Ibyah 4:11). Twemera tudashidikanya ko Yehova akwiriye ikuzo ryose n’icyubahiro. Ni yo mpamvu twifuza kumuha ibyiza kuruta ibindi. Yehova abinyujije kuri Mose, yategetse Abisirayeli kujya baza imbere ye mu minsi mikuru inshuro eshatu mu mwaka. Iyo Abisirayeli babaga baje muri iyo minsi mikuru, ntibagombaga kuza “imbere ya Yehova imbokoboko” (Guteg 16:16). No muri iki gihe, tugomba gutanga tutitangiriye itama, kugira ngo dushyigikire umurimo ukorwa n’igice cyo ku isi cy’umuryango wa Yehova, kandi tugaragaze ko tuwishimira.

6. Kuki gutanga bitugirira akamaro? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

6 Gutanga bitugirira akamaro. Iyo dukunda gutanga, ntiduhabwe gusa, bituma tugira ubuzima bwiza. (Soma mu Migani 29:21.) Tekereza umwana ufata ku mafaranga ababyeyi be bamuha, akabagurira impano. Mbega ukuntu iyo mpano ibashimisha cyane! Nanone tekereza umwana w’umupayiniya ukibana n’ababyeyi be, akabaha amafaranga yo kugura ikintu gikenewe mu rugo. Nubwo ababyeyi bashobora kuba batarambirije kuri ayo mafaranga, bemera iyo mpano kubera ko ari uburyo umwana aba abonye bwo kubashimira ibyiza byose bamukorera. Yehova na we azi ko iyo tumuhaye ku bintu byacu by’agaciro, ari twe bigirira akamaro.

UKO ABAGARAGU B’IMANA BA KERA BATANGAGA

7, 8. Ni mu buhe buryo abagaragu ba Yehova ba kera batanze urugero mu birebana no gutanga impano zo gushyigikira (a) imishinga runaka? (b) umurimo w’Imana muri rusange?

7 Bibiliya irimo inkuru nyinshi z’abagaragu ba Yehova batanze impano zo gushyigikira umurimo we. Hari igihe batangaga impano bashyigikira imishinga runaka. Urugero, Mose yasabye Abisirayeli gutanga impano zo kubaka ihema ry’ibonaniro. Umwami Dawidi na we yasabye ko batanga impano zo kubaka urusengero (Kuva 35:5; 1 Ngoma 29:5-9). Ku ngoma y’Umwami Yehowashi, abatambyi bakoresheje amafaranga yari yatanzweho impano basana inzu ya Yehova (2 Abami 12:4, 5). Igihe abavandimwe bo mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere bamenyaga ko abavandimwe bo muri Yudaya bari bakennye bitewe n’inzara, biyemeje kuboherereza imfashanyo “bakurikije icyo buri wese yashoboraga kubona.”—Ibyak 11:27-30.

8 Nanone hari igihe abagaragu ba Yehova batangaga impano zo gushyigikira abayoboraga umurimo w’Imana. Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, Abalewi ntibahawe umurage nk’uko abo mu yindi miryango bawuhawe. Ahubwo Abisirayeli batangaga icya cumi, cyafashaga Abalewi kwibanda ku murimo wo mu ihema ry’ibonaniro (Kub 18:21). Yesu n’intumwa ze na bo bagiye bafashwa n’abagore bagiraga ubuntu, “babakoreraga bakoresheje ubutunzi bwabo.”—Luka 8:1-3.

9. Zimwe mu mpano zatangwaga zaturukaga he?

9 Birumvikana ko izo mpano zaturukaga ahantu hatandukanye. Igihe Abisirayeli batangaga impano zo kubaka ihema ry’ibonaniro mu butayu, mu byo batanze harimo n’ibyo bavanye muri Egiputa (Kuva 3:21, 22; 35:22-24). Mu kinyejana cya mbere, Abakristo bamwe bagurishaga ibyo bari batunze, urugero nk’imirima cyangwa amazu, hanyuma bakazanira intumwa amafaranga, na zo zikayafashisha ababaga bakennye (Ibyak 4:34, 35). Abandi bo bagenaga amafaranga bazajya batanga buri gihe, kugira ngo bashyigikire umurimo (1 Kor 16:2). Bityo rero, abantu b’ingeri zose, baba abakire cyangwa abakene, bagiraga icyo batanga.—Luka 21:1-4.

UKO DUTANGA IMPANO MURI IKI GIHE

10, 11. (a) Twakwigana dute abagaragu ba Yehova ba kera bagiraga ubuntu? (b) Gutanga impano zo gushyigikira umurimo ubibona ute?

10 Natwe muri iki gihe, dushobora gusabwa gutanga impano zo gushyigikira umushinga runaka. Urugero, mushobora kuba muteganya kubaka Inzu y’Ubwami nshya cyangwa kuvugurura iyo mwari mufite. Nanone ibiro by’ishami byo mu gihugu cyanyu bishobora kuba bikeneye kuvugururwa. Hari igihe tuba dukeneye gutanga amafaranga yo gukoresha mu ikoraniro cyangwa gufasha abavandimwe bacu bahuye n’ibiza. Nanone dutanga impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku kicaro gikuru no ku biro by’amashami yo hirya no hino ku isi. Impano dutanga zishyigikira abamisiyonari, abapayiniya ba bwite n’abagenzuzi basura amatorero. Nanone itorero ryanyu rishobora kuba ryariyemeje kujya ritanga amafaranga yo gushyigikira gahunda yo ku isi hose yo kubaka Amazu y’Amakoraniro n’Amazu y’Ubwami, afasha abavandimwe bo hirya no hino.

11 Twese dushobora gushyigikira umurimo wa Yehova ukorwa muri iyi minsi y’imperuka. Izo mpano zitangwa mu ibanga, tukazishyira mu dusanduku tw’impano tuba turi mu Nzu y’Ubwami cyangwa tukazitanga dukoresheje urubuga rwacu rwa jw.org. Dushobora gutekereza ko impano nke dutanga nta gaciro kenshi ziba zifite. Icyakora, inyinshi mu mpano dukoresha mu murimo wacu, ni amafaranga makemake atangwa n’abantu batandukanye, aho kuba amafaranga menshi atangwa n’abakire. Abavandimwe bacu ndetse n’ab’abakene, bameze nk’Abanyamakedoniya bakomezaga gusaba intumwa binginga, ngo zibemerere kugira icyo batanga nubwo bari mu ‘bukene bukabije.’ Kandi koko batanze batitangiriye itama.—2 Kor 8:1-4.

12. Umuryango wacu wihatira ute gukoresha neza impano ziba zatanzwe?

12 Uburyo Inteko Nyobozi ikoresha neza impano zitangwa, bigaragaza ko ari umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge (Mat 24:45). Abagize Inteko Nyobozi barasenga kugira ngo bafate imyanzuro myiza mu gihe bagena uko bakoresha amafaranga yatanzweho impano (Luka 14:28). Mu bihe bya Bibiliya, abacungaga impano bakoraga uko bashoboye kose amafaranga yatanzwe agakoreshwa gusa icyo yatangiwe. Urugero, Ezira yasubiye i Yerusalemu afite impano yari yahawe n’Umwami w’u Buperesi zari zigizwe na zahabu, ifeza n’ibindi bintu byari bifite agaciro ka miriyari zigera hafi kuri 85 z’amafaranga y’u Rwanda. Ezira yabonaga ko izo mpano zari ituro rigenewe Yehova, maze afata ingamba zo kuzirinda mu rugendo ruteje akaga bakoze (Ezira 8:24-34). Intumwa Pawulo na we yakusanyije imfashanyo zo kugoboka abavandimwe bo muri Yudaya. Yakoze ibishoboka byose kugira ngo abagombaga kujyana izo mpano babe ari abantu b’‘inyangamugayo mu byo bakoraga byose, atari imbere ya Yehova gusa, ahubwo n’imbere y’abantu.’ (Soma mu 2 Abakorinto 8:18-21.) Muri iki gihe, umuryango wacu wigana urugero rwa Ezira na Pawulo, ukitondera cyane uko ukoresha impano ziba zatanzwe.

13. Kuki mu myaka ya vuba aha umuryango wacu wagize ibyo uhindura?

13 Abagize umuryango bashobora kugira ibyo bahindura kugira ngo badakoresha amafaranga arenze ayo binjiza. Bashobora no kureba uko bakoroshya ubuzima kugira ngo babone igihe gihagije cyo gukora umurimo wa Yehova. Umuryango wa Yehova na wo ni ko ubigenza. Urugero, mu myaka ya vuba aha twari dufite imishinga myinshi, kandi hari igihe amafaranga twakoreshaga yarutaga ayinjira. Bityo rero, umuryango wacu washatse uko wagabanya amafaranga wakoreshaga, kandi woroshya imikorere kugira ngo ukore byinshi ukoresheje impano mutanga.

ICYO IMPANO UTANGA ZIMARA

Impano utanga zishyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose (Reba paragarafu ya 14-16)

14-16. (a) Ni ibihe bintu bigerwaho bitewe n’impano dutanga? (b) Byagufashije bite?

14 Abantu benshi bamaze igihe bakorera Yehova bavuga ko muri iki gihe umuryango we utanga amafunguro yo mu buryo bw’umwuka menshi kuruta mbere hose. Ubu dufite urubuga rwa jw.org na tereviziyo ya JW. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yahinduwe mu ndimi nyinshi. Hagati y’umwaka wa 2014 n’uwa 2015, muri sitade nini zo mu migi 14 yo hirya no hino ku isi, habereye amakoraniro mpuzamahanga yari afite umutwe uvuga ngo: “Mukomeze mushake mbere na mbere Ubwami bw’Imana.” Abayagiyemo barayishimiye cyane.

15 Benshi bagiye bavuga ukuntu bishimira izo mpano zihebuje umuryango wa Yehova uduha. Urugero, hari umugabo n’umugore we bakorera mu gihugu cyo muri Aziya bagize icyo bavuga kuri tereviziyo yacu, bagira bati: “Dukorera umurimo mu mugi muto. Ibyo bituma rimwe na rimwe twumva turi kure y’abavandimwe bacu, kandi tukibagirwa ko umurimo wa Yehova wagutse cyane. Ariko iyo turebye ibiganiro bya tereviziyo ya JW, twibuka ko tugize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe. Abavandimwe na bashiki bacu b’ino aha bakunda cyane ibiganiro bya tereviziyo ya JW. Inshuro nyinshi iyo tumaze kureba ikiganiro cya buri kwezi, bavuga ko bumva barushijeho kwegera Inteko Nyobozi. Usanga batewe ishema no kuba mu muryango wa Yehova kuruta mbere hose.”

16 Ku isi hose, hari imishinga yo kubaka cyangwa kuvugurura Amazu y’Ubwami igera hafi ku 2.500. Igihe itorero ryo muri Hondurasi ryari rimaze kubona Inzu y’Ubwami, hari umubwiriza wavuze ati: “Dushimishijwe cyane no kuba turi mu muryango wa Yehova, kandi twishimiye rwose ko tugize umuryango w’abavandimwe ku isi hose. Twarotaga kubona Inzu y’Ubwami mu karere dutuyemo, none inzozi zacu zabaye impamo.” Hari benshi bavuze amagambo nk’ayo yo gushimira, igihe bari bamaze kubona Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho mu rurimi rwabo, cyangwa bamaze kubona ubufasha mu gihe bari bagwiririwe n’ibiza. Hari n’abavuze amagambo yo gushimira bamaze kwibonera ukuntu umurimo wo kubwiriza mu ruhame mu migi y’iwabo, wagize akamaro kenshi.

17. Uko umuryango wa Yehova ukora muri iki gihe bigaragaza bite ko Yehova awushyigikiye?

17 Abantu benshi batari Abahamya ba Yehova babona ukuntu dukora ibintu byinshi dukoresheje gusa impano zitangwa ku bushake. Hari umuyobozi w’isosiyete ikomeye wasuye icapiro ryacu. Yatangajwe n’uko akazi kose gakorwa n’abavoronteri, hakoreshejwe impano zitangwa ku bushake, kandi ntiducuruze cyangwa ngo dutegure gahunda zo gukusanya imfashanyo. Yavuze ko nta bandi bashobora gukora nk’ibyo dukora. Twemeranya na we! Tuzi neza ko ibyo dukora byose biterwa n’uko Yehova ashyigikiye umurimo wacu.—Yobu 42:2.

IYO DUHA YEHOVA KU BYO YADUHAYE TUBONA IMIGISHA

18. (a) Ni iyihe migisha tubona iyo dutanze impano zo gushyigikira Ubwami? (b) Twatoza dute abana bacu n’abakiri bashya gutanga?

18 Yehova aratwubaha akaduha uburyo bwo gushyigikira umurimo uhambaye ukorwa muri iki gihe. Adusezeranya ko nidushyigikira Ubwami, azaduha imigisha (Mal 3:10). Yehova adusezeranya ko umuntu wese utanga atitangiriye itama azagwiza ibintu byinshi. (Soma mu Migani 11:24, 25.) Nanone iyo dutanze turishima kuko “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyak 20:35). Twigisha abana bacu n’abakiri bashya, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa, uko na bo bashobora gushyigikira uwo murimo, maze bakibonera imigisha myinshi.

19. Iki gice cyagufashije gite?

19 Ibyo dufite byose ni Yehova wabiduhaye. Iyo tumuhayeho, tuba tugaragaje ko tumukunda kandi ko twishimira ibyo yadukoreye byose (1 Ngoma 29:17). Igihe abantu batangaga impano zo kubaka urusengero, ‘barishimye cyane kuko bari batuye Yehova amaturo batanze ku bushake, amaturo batanganye umutima ukunze’ (1 Ngoma 29:9). Nimucyo natwe tuge dushimishwa no guha Yehova ku byo yaduhaye.