Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mwe Bakristo mugeze mu za bukuru, Yehova aha agaciro ubudahemuka bwanyu

Mwe Bakristo mugeze mu za bukuru, Yehova aha agaciro ubudahemuka bwanyu

ABAKRISTO bageze mu za bukuru bo hirya no hino ku isi, bishimira inshingano bafite mu muryango wa Yehova. Badufitiye akamaro rwose! Icyakora mu myaka ishize hari ibintu byahindutse. Abasaza b’itorero bageze mu za bukuru bagabanyirijwe inshingano zimwe na zimwe ziremereye, zihabwa abasaza b’itorero bakiri bato. Byagenze bite?

Amabwiriza mashya avuga ko abagenzuzi b’uturere n’abarimu bigisha mu mashuri y’umuryango wacu bagejeje ku myaka 70, bagomba guhagarika izo nshingano. Nanone abasaza bagejeje ku myaka 80 bagomba kugabanyirizwa inshingano zimwe na zimwe, zigahabwa abasaza bakiri bato. Muri zo harimo kuba umuhuzabikorwa wa Komite y’Ibiro by’Ishami cyangwa kuba umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza. None se abo bavandimwe bacu bageze mu za bukuru babyakiriye bate? Bakomeje kubera indahemuka Yehova n’umuryango we.

Ken wamaze imyaka 49 ari umuhuzabikorwa wa Komite y’Ibiro by’Ishami yaravuze ati: “Umwanzuro wafashwe nawakiriye neza rwose. Muri icyo gitondo nari nasenze Yehova, musaba ko haboneka umuvandimwe ukiri muto kugira ngo abe ari we uba umuhuzabikorwa.” Abasaza b’itorero bo hirya no hino ku isi b’indahemuka na bo barabyishimiye. Ariko kubera ko bakunda gukorera abavandimwe babo, kubyakira byabanje kubagora.

Esperandio wari umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza yaravuze ati: “Byabanje kumbabaza.” Ariko nyuma yaho yaje kuvuga ati: “Nari nkeneye igihe gihagije cyo kwita ku buzima bwange bwagendaga buzahara.” Esperandio akomeje gukorera Yehova mu budahemuka kandi afasha itorero.

None se abagenzuzi basura amatorero bari bamaze igihe kirekire bakora uwo murimo, bagahindurirwa inshingano, bo babyakiriye bate? Allan wari umaze imyaka 38 ari umugenzuzi usura amatorero yaravuze ati: “Nkimenya ko nahinduriwe inshingano, numvise nguye mu kantu.” Ariko yabonye ko gutoza abavandimwe bakiri bato bifite akamaro, kandi akomeje gukorera Yehova mu budahemuka.

Russell wari umaze imyaka 40 ari umugenzuzi usura amatorero n’umwarimu mu mashuri y’umuryango wacu, yavuze ko we n’umugore we byabanje kubababaza. Yaravuze ati: “Inshingano yacu twarayikundaga cyane kandi twumvaga tugifite imbaraga zo kuyikomeza.” Ubu Russell n’umugore we bakoresha ubuhanga bafite n’imyitozo bahawe, bafasha itorero ryabo, kandi ibyo bakora bishimisha abandi babwiriza.

Nubwo waba utaragize ibyiyumvo nk’iby’abo bantu tumaze kuvuga, inkuru iri muri 2 Samweli ishobora kugufasha kwiyumvisha impamvu kubyakira byabanje kubagora.

YARIYOROSHYAGA KANDI AGASHYIRA MU GACIRO

Reka dusubize amaso inyuma, twibuke igihe Abusalomu yigomekaga kuri se Dawidi wari Umwami. Dawidi yavuye i Yerusalemu ahungira i Mahanayimu, mu burasirazuba bw’Uruzi rwa Yorodani. Icyo gihe, Dawidi n’abo bari kumwe bari bakeneye ibintu by’ibanze. Ese uribuka uko byagenze?

Abagabo batatu bo muri ako gace babazaniye ibiryamirwa, ibiribwa n’ibindi bikoresho. Muri bo harimo uwitwaga Barizilayi (2 Sam 17:27-29). Umugambi Abusalomu yari yacuze umaze kuburizwamo, Dawidi yasubiye i Yerusalemu kandi Barizilayi yaramuherekeje amugeza ku Ruzi rwa Yorodani. Dawidi yamusabye ko bajyana i Yerusalemu, amwizeza ko azajya amuha ibyokurya, nubwo Barizilayi “yari afite ubutunzi bwinshi,” akaba atari akeneye kugaburirwa na Dawidi (2 Sam 19:31-33). Dawidi yifuzaga ko Barizilayi yamuba hafi kubera imico myiza yari afite, kandi akaba yarifuzaga ko yajya amugira inama kuko yari inararibonye. Kuba ibwami no gukorayo byari kuba biteye ishema rwose.

Kubera ko Barizilayi yiyoroshyaga kandi agashyira mu gaciro, yavuze ko yari afite imyaka 80. Hanyuma yongeyeho ati: “Ese ndacyamenya gutandukanya icyiza n’ikibi?” Yashakaga kuvuga iki? Barizilayi ashobora kuba yari afite ubwenge bwinshi kuko yari ageze mu za bukuru. Yashoboraga kugira abantu inama nziza nk’uko “abakuru” bazigiriye Umwami Rehobowamu nyuma yaho (1 Abami 12:6, 7; Zab 92:12-14; Imig 16:31). Igihe yavugaga ko atari ashoboye gutandukanya ikiza n’ikibi, ashobora kuba yarashakaga kuvuga ko hari ibintu atari agishoboye bitewe n’iza bukuru. Yiyemereye ko atari akiryoherwa kandi akaba atarumvaga neza (Umubw 12:4, 5). Ni yo mpamvu yibwiriye Dawidi ko yajyana i Yerusalemu na Kimuhamu wari ukiri muto, uko bigaragara wari umuhungu we.—2 Sam 19:35-40.

GUTEGANYIRIZA IGIHE KIZAZA

Ibintu byahindutse twavuze tugitangira, bihuje n’uko Barizilayi yabonaga ibintu. Nk’uko byagenze kuri Barizilayi, umuryango wacu ntiwafashe umwanzuro ushingiye ku mimerere umuntu arimo cyangwa ubushobozi afite. Ahubwo washingiye ku cyabera kiza abasaza b’itorero b’indahemuka, bakorera umurimo hirya no hino ku isi.

Abo Bakristo bageze mu za bukuru kandi biyoroshya, biboneye ko guha inshingano bari bafite abavandimwe bakiri bato, bizatuma umuryango wa Yehova ukomera, abawugize bakarushaho kwiyongera. Akenshi abavandimwe bageze mu za bukuru ni bo bagiye batoza abakiri bato, nk’uko Barizilayi ashobora kuba yaratoje umuhungu we, n’intumwa Pawulo agatoza Timoteyo (1 Kor 4:17; Fili 2:20-22). Abo bavandimwe bakiri bato ni “impano zigizwe n’abantu” kandi bagira uruhare rukomeye mu “kubaka umubiri wa Kristo.”—Efe 4:8-12; gereranya no mu Kubara 11:16, 17, 29.

BASOHOZA IZINDI NSHINGANO

Abenshi mu bavandimwe bakuze bo hirya no hino ku isi bahinduriwe inshingano, basohoza izindi nshingano mu muryango wa Yehova.

Marco wamaze imyaka 19 ari umugenzuzi usura amatorero yaravuze ati: “Kubera ko inshingano zange zahindutse, ubu mbona uko mfasha abagabo batari Abahamya, bafite abagore b’Abahamya bo mu itorero ryacu.”

Geraldo wamaze imyaka 28 ari umugenzuzi usura amatorero yaravuze ati: “Dufite intego yo gufasha abakonje no kwigisha Bibiliya abantu benshi.” Yavuze ko ubu we n’umugore we bigisha Bibiliya abantu 15 kandi ko hari ababwiriza benshi bari barakonje batangiye kuza mu materaniro.

Allan twigeze kuvuga yagize ati: “Ubu noneho dufite igihe gihagije cyo kubwiriza. Tubwiriza mu ruhame, ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi, tukabwiriza n’abaturanyi bacu. Babiri muri bo baje mu materaniro.”

Niba warahinduriwe inshingano kandi ukaba ugifite akabaraga, hari izindi nshingano zihariye wasohoza mu muryango wa Yehova. Kubera ko uri inararibonye, ushobora gushyigikira umurimo wa Yehova utoza abavandimwe bakiri bato bo mu itorero ryawe. Russell twigeze kuvuga yaravuze ati: “Yehova arimo aratoza abakiri bato bafite imbaraga n’ubuhanga kandi akabakoresha. Ubuhanga bagaragaza mu gihe bigisha no mu gihe baragira umukumbi, bugirira akamaro abavandimwe bo hirya no hino ku isi.”—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Fasha abakiri bato gukoresha neza impano bafite.”

YEHOVA AHA AGACIRO UBUDAHEMUKA BWAWE

Niba uherutse guhindurirwa inshingano, ntugacike intege. Umurimo wakoreye Yehova ubigiranye umutima wawe wose, wagiriye benshi akamaro kandi ushobora gukomeza kuwukora. Abavandimwe baragukundaga kandi baracyagukunda.

Ik’ingenzi kurushaho ni uko washimishije cyane Yehova. Ntazigera ‘yibagirwa imirimo yawe n’urukundo wagaragaje ko ukunze izina rye, kuko wakoreraga abera kandi ukaba ugikomeza kubakorera’ (Heb 6:10). Ayo magambo yahumetswe yizeza abantu bose ko Yehova abaha agaciro kenshi kandi ko atakwibagirwa ibyo bamukoreye kera n’ibyo bakomeje kumukorera kugira ngo bamushimishe.

Bite se niba utari mu bantu bavuzwe muri iyi ngingo bahinduriwe inshingano? Ibivugwa muri iyi ngingo nawe birakureba. Mu buhe buryo?

Niba hari umuvandimwe ugeze mu za bukuru w’indahemuka wahinduriwe inshingano muziranye, ubuhanga bwe no kuba ari inararibonye bishobora kugira icyo bikumarira. Jya umugisha inama. Uge usuzuma uko akoresha ubuhanga yavanye mu nshingano yari afite kera, mu gihe asohoza iyo afite muri iki gihe.

Niba warahinduriwe inshingano, cyangwa ukaba ushobora kugira icyo wakwigira ku bahinduriwe inshingano, zirikana ko Yehova aha agaciro ubudahemuka bw’abamaze igihe kirekire bamukorera n’ubu bakaba bakimukorera.