Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wigana Yehova wite ku bandi kandi ubagaragarize ineza

Jya wigana Yehova wite ku bandi kandi ubagaragarize ineza

“Hahirwa uwita ku woroheje.”​—ZAB 41:1.

INDIRIMBO: 130, 107

1. Abagaragu ba Yehova bagaragaza bate ko bakundana?

ABAGARAGU b’Imana bo hirya no hino ku isi, bagize umuryango urangwa n’urukundo (1 Yoh 4:16, 21). Hari igihe urwo rukundo rutuma bitangira bagenzi babo, ariko inshuro nyinshi bagaragarizanya urukundo no mu bintu byoroheje, haba mu magambo no mu bikorwa birangwa n’ineza. Iyo twita ku bandi kandi tukabagirira neza, tuba ‘twigana Imana nk’abana bakundwa.’—Efe 5:1.

2. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje urukundo nka Se?

2 Yesu yiganye Se mu buryo butunganye. Yaravuze ati: ‘Nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura. Kuko nitonda kandi noroheje mu mutima’ (Mat 11:28, 29). Iyo twiganye Kristo ‘tukita ku woroheje,’ Data wo mu ijuru aratwemera kandi tukagira ibyishimo byinshi (Zab 41:1). Reka dusuzume uko twagaragaza ko twita ku bandi mu muryango, mu itorero no mu murimo wo kubwiriza.

JYA WITA KU BAGIZE UMURYANGO WAWE

3. Umugabo yagaragaza ate ko yita ku mugore we? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

3 Abagabo bagomba gufata iya mbere bakita ku bagize umuryango wabo (Efe 5:25; 6:4). Urugero, abagabo bagirwa inama yo kubana n’abagore babo ‘bahuje n’ubumenyi.’ Ibyo bisobanura ko basabwa kubitaho kandi bakabumva (1 Pet 3:7). Kwita ku muntu no kumwumva ntibisigana. Urugero, umugabo wumva umugore we aba azi ko umugore we ari icyuzuzo ke, kandi ko nubwo batandukanye mu bintu byinshi, bitavuga ko nta gaciro afite (Intang 2:18). Ni yo mpamvu yita ku byiyumvo by’umugore we, akamuha agaciro kandi akamwubaha. Hari umugore wo muri Kanada wagize icyo avuga ku mugabo we agira ati: “Ntiyirengagiza ibyiyumvo byange cyangwa ngo wumve avuga ngo: ‘Ariko uba wigira ibiki?’ Nanone antega amatwi. Niyo ntanze igitekerezo kidakwiriye, ankosora mu bugwaneza.”

4. Umugabo yagaragaza ate ko yita ku mugore we mu mishyikirano agirana n’abandi bagore?

4 Nanone umugabo wita ku byiyumvo by’umugore we, yirinda kugirana agakungu n’abandi bagore cyangwa ngo abiteho mu buryo budakwiriye. Yirinda n’agakungu ko ku mbuga nkoranyambaga n’ako ku zindi mbuga za interineti (Yobu 31:1). Akomeza kubera umugore we indahemuka, atari ukubera ko amukunda gusa, ahubwo abitewe nanone n’uko akunda Imana kandi akanga ikibi.—Soma muri Zaburi ya 19:14; 97:10.

5. Umugore yagaragaza ate ko yita ku mugabo we?

5 Iyo umugabo yiganye umutware we ari we Yesu Kristo, byorohera umugore we ‘kumwubaha cyane’ (Efe 5:22-25, 33). Umugore wubaha umugabo we, aramworohereza kandi akagerageza kumwumva mu gihe ahugiye mu bikorwa by’itorero cyangwa afite ibibazo bimuremereye. Hari umugabo wo mu Bwongereza wavuze ati: “Hari igihe umugore wange abona ntishimye, agahita yumva ko mfite ikibazo. Hanyuma akurikiza ihame riri mu Migani 20:5, ‘akamvomamo’ ibimpangayikishije mu gihe ikibazo mfite dushobora kukiganiraho, byaba ngombwa agategereza igihe gikwiriye.”

6. Twakora iki ngo dushishikarize abana kwita ku bandi, kandi se ibyo bizabagirira akahe kamaro?

6 Iyo ababyeyi bitanaho, bibera abana babo urugero rwiza. Birumvikana ko ababyeyi ari bo mbere na mbere bafite inshingano yo kwigisha abana babo uko bakwita ku bandi. Urugero, ababyeyi bashobora kubigisha ko kwiruka mu Nzu y’Ubwami ari bibi. Mu gihe habaye ubusabane, ababyeyi bashobora kwigisha abana babo kureka abageze mu za bukuru bakaba ari bo babanza kujya gufata ibyokurya. Ariko birumvikana ko abagize itorero bose bashobora gufasha ababyeyi. Urugero, mu gihe umwana adukoreye ikintu kiza, wenda adufunguriye urugi, dukwiriye kumushimira. Ibyo bizashimisha umwana cyane, kandi bitume amenya ko “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”—Ibyak 20:35.

JYA WITA KU BANDI MU ITORERO

7. Yesu yagaragaje ate ko yitaye ku mugabo wari ufite ubumuga bwo kutumva? Ni irihe somo twavana kuri Yesu?

7 Hari igihe Yesu yari mu karere ka Dekapoli, maze abantu “bamuzanira umuntu wari igipfamatwi kandi udedemanga” (Mar 7:31-35). Yesu ntiyamukirije mu bantu, ahubwo ‘yamujyanye ahiherereye.’ Kubera iki? Birashoboka ko ubumuga bw’uwo muntu bwatumaga yumva atisanzuye, igihe yabaga ari mu bantu benshi. Ni yo mpamvu Yesu yishyize mu mwanya we, akamukiriza ahiherereye. Birumvikana ko twe tudashobora gukiza abantu mu buryo bw’igitangaza. Ariko dushobora kwita ku byiyumvo bya bagenzi bacu duhuje ukwizera kandi tukita ku byo bakeneye. Intumwa Pawulo yaranditse ati: ‘Nimucyo tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza’ (Heb 10:24). Yesu yari asobanukiwe neza ibyiyumvo by’uwo mugabo wari ufite ubumuga bwo kutumva, kandi yamwitayeho mu bugwaneza. Yadusigiye urugero rwiza rwose!

8, 9. Twagaragaza dute ko twita ku bageze mu za bukuru n’abamugaye? (Tanga ingero.)

8 Jya wita ku bageze mu za bukuru n’abafite ubumuga. Ikintu k’ingenzi kiranga itorero rya gikristo ni urukundo, aho kuba ibyo rigeraho (Yoh 13:34, 35). Urwo rukundo ni rwo rutuma dukora ibishoboka byose ngo twite ku bageze mu za bukuru n’abafite ubumuga, tukabafasha kujya mu materaniro no kubwiriza ubutumwa bwiza. Dukomeza kubafasha nubwo ibyo baba bashoboye gukora byaba ari bike cyane (Mat 13:23). Uwitwa Michael ugendera mu kagare, yishimira cyane ukuntu abagize umuryango we n’abavandimwe bo mu itsinda rye ry’umurimo bamufasha. Agira ati: “Baramfasha nkajya mu materaniro hafi ya yose kandi nkifatanya mu murimo wo kubwiriza buri gihe. Nkunda cyanecyane kubwiriza mu ruhame.”

9 Kuri Beteli nyinshi haba hari abavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka bageze mu za bukuru n’abamugaye. Abagenzuzi bo kuri Beteli bagaragaza ko babitaho, bakabashyiriraho gahunda yo kubwiriza bakoresheje amabaruwa cyangwa terefoni. Bill ufite imyaka 86, akaba akunda kwandikira abantu batuye mu turere twitaruye, yaravuze ati: “Twishimira cyane ko dushobora kubwiriza dukoresheje amabaruwa.” Nancy ufite hafi imyaka 90 agira ati: “Kwandika amabaruwa simbifata nk’ibintu bisanzwe. Mbona ko ari uburyo bwo kubwiriza nk’ubundi bwose. Abantu bakeneye kumenya ukuri!” Ethel wavutse mu mwaka wa 1921, agira ati: “Buri gihe mba mbabara. Hari igihe no kwambara bingora.” Nubwo bimeze bityo ariko, abwiriza akoresheje terefoni kandi hari n’abemeye gukomeza kuganira na we. Barbara ufite imyaka 85 agira ati: “Kujya kubwiriza buri gihe birangora kubera uburwayi. Ariko kubwiriza kuri terefoni bimfasha kuvugana n’abandi. Yehova warakoze rwose!” Mu gihe kitageze ku mwaka, abo bavandimwe na bashiki bacu dukunda cyane, bamaze amasaha 1.228 babwiriza. Banditse amabaruwa agera ku 6.265, bahamagara abantu inshuro zisaga 2.000, batanga n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya 6.315! Nta gushidikanya ko ibyo bakoze byashimishije Yehova.—Imig 27:11.

10. Twakora iki ngo amateraniro agirire akamaro abavandimwe?

10 Jya ugaragaza ko wita ku bandi mu materaniro. Tuba twifuza ko amateraniro agirira akamaro mu buryo bwuzuye abavandimwe na bashiki bacu bayajemo. Iyo tubitayeho, ni bwo abagirira akamaro. Twabitaho dute? Kimwe mu byo twakora ni ukuhagera tudakererewe, kugira ngo tutabarangaza bitari ngombwa. Birumvikana ko hari igihe twakererwa bitewe n’ibintu tutari twiteze. Ariko niba dufite akamenyero ko gukererwa, twagombye gutekereza icyo twakora kugira ngo tugaragaze ko twita ku bandi. Nanone tuge tuzirikana ko tuba twatumiwe na Yehova n’Umwana we (Mat 18:20). Bityo rero, tugomba kububaha twirinda gukererwa.

11. Kuki abatanga ibiganiro mu materaniro bagomba gukurikiza ihame riri mu 1 Abakorinto 14:40?

11 Byongeye kandi, tugaragaza ko twita ku bavandimwe twumvira inama igira iti: “Byose bikorwe mu buryo bwiyubashye no kuri gahunda” (1 Kor 14:40). Abavandimwe batanga ibiganiro mu materaniro bumvira iryo hame, bakubahiriza igihe bahawe. Ibyo bigaragaza ko bita ku bari butange ibiganiro nyuma yabo ndetse n’abagize itorero bose muri rusange. Tuzirikane ko hari abavandimwe baba bataha kure. Abandi baba bagomba gutega. Hari n’ababa badahuje ukwizera n’abo bashakanye, kandi baba bategereje ko bataha.

12. Kuki dukwiriye gukunda abasaza bakorana umwete kandi tukabubaha? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Muge mwubaha ababayobora.”)

12 Abasaza b’itorero basohozanya umwete inshingano zabo, bakanafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza, dukwiriye kubakunda no kububaha. (Soma mu 1 Abatesalonike 5:12, 13.) Nta gushidikanya ko wishimira cyane ibyo bakora. Bityo rero, jya ugaragaza ko ubashimira, ubashyigikira kandi ubumvira, kubera ko ‘bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwawe nk’abazabibazwa.’—Heb 13:7, 17.

JYA WITA KU BANDI MU MURIMO WO KUBWIRIZA

13. Uko Yesu yitaga ku bantu bitwigisha iki?

13 Yesaya yahanuye ibya Yesu agira ati: “Urubingo rujanjaguritse ntazaruvuna, n’urutambi runyenyeretsa ntazaruzimya” (Yes 42:3). Urukundo Yesu yakundaga abantu, rwatumaga yishyira mu mwanya wabo. Yari asobanukiwe ibyiyumvo by’ababaga bacitse intege, bameze nk’urubingo rusadutse cyangwa urutambi runyenyeretsa. Ibyo byatumaga abitaho, akabagirira neza kandi akabihanganira. Abana na bo bamwisanzuragaho (Mar 10:14). Birumvikana ko tudafite ubuhanga n’ubushobozi bwo kwigisha nka Yesu. Ariko dushobora kwita ku bantu bo mu ifasi tubwirizamo. Ibyo bikubiyemo uko tuganira na bo, igihe tugira kubasura n’igihe tumarana na bo.

14. Kuki tugomba kwitondera cyane uko tuvugisha abo tubwiriza?

14 Twagombye kuganira n’abantu dute? Muri iki gihe, abantu benshi bameze nk’intama “zashishimuwe kandi zitatanye,” bitewe n’abacuruzi b’abanyamururumba, abanyaporitiki n’abayobozi b’amadini (Mat 9:36). Ibyo bituma abenshi batagira uwo bizera kandi nta byiringiro bafite. Ni yo mpamvu ari iby’ingenzi ko tubagirira impuhwe kandi tukabagaragariza ubugwaneza mu magambo tubabwira n’ijwi dukoresha. Abantu benshi bakira ubutumwa tubabwira bidatewe gusa n’ubumenyi dufite cyangwa ubuhanga bwo kwemeza, ahubwo bitewe n’uko tubitaho tubivanye ku mutima kandi tukabubaha.

15. Twagaragaza dute ko twita ku bantu tubwiriza?

15 Hari uburyo bwinshi bwo kugaragaza ko twita ku bo tubwiriza. Urugero, mu gihe tubabaza ibibazo, tugomba kugaragaza ikinyabupfura n’ubugwaneza. Hari umupayiniya wabwirizaga mu ifasi irimo abantu bagira amasonisoni, wirindaga kubaza ibibazo bishobora gutuma bagira ipfunwe. Muri ibyo bibazo harimo ibyo badashobora kubonera ibisubizo cyangwa bakabisubiza nabi. Urugero, yirindaga kubaza ibibazo nk’ibi ngo: “Ese uzi izina ry’Imana?” cyangwa ngo: “Ese uzi icyo Ubwami bw’Imana ari cyo?” Ahubwo yaravugaga wenda ati: “Nasomye Bibiliya menya izina ry’Imana. Ese nshobora kurikwereka?” Birumvikana ko abantu baba batandukanye kandi bakomoka ahantu hatandukanye. Bityo rero, ntitwashyiraho amategeko adakuka. Icyakora, buri gihe tugomba kwita ku bandi kandi tukabubaha. Ibyo bidusaba kumenya neza abantu bo mu ifasi tubwirizamo.

16, 17. Kwita ku bandi byadufasha bite guhitamo (a) igihe cyo gusura abantu? (b) igihe tumara tuganira na bo?

16 Ni ryari twagombye kubwiriza abantu mu ngo zabo? Iyo tubwiriza ku nzu n’inzu, tuba tugiye gusura abantu batadutumiye. Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko tujyayo mu gihe baba bashobora kutwakira tukaganira (Mat 7:12). Urugero, ese abantu bo mu ifasi ubwirizamo bakunda kubyuka batinze mu mpera z’icyumweru? Niba ari ko bimeze, byaba byiza ubanje kubwiriza mu muhanda, mu ruhame cyangwa ukabanza gusubira gusura abantu uzi neza ko bashobora kuboneka.

17 Twagombye kumarana na bo igihe kingana iki? Abantu benshi barahuze cyane. Bityo rero, tugomba kumarana na bo igihe gito, cyanecyane mu gihe tubasuye ku nshuro ya mbere. Byaba byiza udatindanye na bo (1 Kor 9:20-23). Iyo abantu babonye ko tuzirikana ko bahuze cyangwa ko bafite igihe gito, bashobora kutwemerera kuzagaruka ikindi gihe. Tugomba kugaragaza imbuto z’umwuka mu gihe tubwiriza. Nitubigenza dutyo, tuzaba twerekanye ko turi “abakozi bakorana n’Imana,” kandi ishobora kudukoresha ikagira uwo yireherezaho.—1 Kor 3:6, 7, 9.

18. Nitwita ku bandi tuzabona iyihe migisha?

18 Nimucyo tuge twihatira kwita ku bandi mu muryango, mu itorero no mu murimo wo kubwiriza. Nitubikora, tuzabona imigisha myinshi, haba muri iki gihe no mu gihe kizaza. Muri Zaburi ya 41:1, 2 hagira hati: “Hahirwa uwita ku woroheje. Ku munsi w’amakuba Yehova azamukiza. . . . Azitwa uhiriwe mu isi.”