Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uzi aho isaha zigeze?

Ese uzi aho isaha zigeze?

IYO ushaka kumenya isaha ubigenza ute? Ureba ku isaha ufite. Iyo hagize ukubaza isaha urayimubwira. Ariko se umubwira ko ari saa ngahe? Hari uburyo bwinshi bwo kubivuga.

Reka tuvuge ko ari saa saba n’iminota 30 z’amanywa. Ushobora kumusubiza uti: “Ni saa saba n’igice.” Nanone bitewe n’aho uri n’umuco w’iwanyu, ushobora kuvuga ko ari ku isaha ya 13 n’iminota 30. Ibyo bivugwa n’ababara igihe bakoresheje amasaha 24 agize umunsi. Hari n’abavuga ko ari saa munani zibura iminota 30.

None se abantu bo mu bihe bya Bibiliya bo babaraga igihe bate? Na bo bari bafite uburyo bwinshi bwo kubara igihe. Mu Byanditswe by’Igiheburayo harimo amagambo nk’aya ngo: “Mu gitondo,” “saa sita,” “ku manywa y’ihangu” na “nimugoroba” (Intang 8:11; 19:27; 43:16; Guteg 28:29; 1 Abami 18:26). Ariko rimwe na rimwe, bavugaga isaha nyayo.

Imyaka ibarirwa mu magana mbere y’uko Yesu avuka, Abisirayeli bagabanyaga ijoro mo ibice bitatu. Kimwe muri byo kivugwa mu Bacamanza 7:19 kitwa “igicuku kinishye.” Mu gihe cya Yesu, Abayahudi bagabanyaga ijoro mo ibice bine, bakurikije uko Abagiriki n’Abaroma babaraga.

Amavanjiri avuga kenshi ibyo bice byabaga bigize ijoro. Urugero, igihe Yesu yagendaga hejuru y’amazi yerekeza aho abigishwa be bari bari mu bwato, byari bigeze hafi “mu rukerera” (Mat 14:25). Mu mugani Yesu yaciye, yaravuze ati: “Nyir’inzu aramutse amenye igihe umujura ari buzire nijoro, yakomeza kuba maso maze ntamwemerere gucukura inzu ye ngo yinjiremo.”—Mat 24:43.

Yesu yerekeje kuri ibyo bice bine byari bigize ijoro, igihe yabwiraga abigishwa be ati: “Nuko rero mukomeze kuba maso kuko mutazi igihe nyir’inzu azazira, niba azaza nimugoroba cyangwa mu gicuku cyangwa mu nkoko cyangwa mu rukerera” (Mar 13:35). Igice cya mbere k’ijoro, ni ukuvuga “nimugoroba,” cyatangiraga izuba rirenze kikarangira saa tatu z’ijoro. Igice cya kabiri ari cyo “mu gicuku,” cyatangiraga saa tatu z’ijoro kikageza saa sita z’ijoro. Igice cya gatatu kitwaga “igicuku kinishye,” cyangwa “mu nkoko,” cyatangiraga saa sita z’ijoro kikarangira saa kenda z’ijoro. Birashoboka ko muri icyo gice k’ijoro, ari bwo isake yabitse mu ijoro Yesu yafashwemo (Mar 14:72). Igice cya kane, ari cyo bitaga ‘urukerera,’ cyatangiraga mu ma saa kenda z’ijoro kikarangira mu gitondo izuba rirashe.

Nubwo ibikoresho bidufasha kumenya isaha bitariho mu bihe bya Bibiliya, abantu bo muri icyo gihe bari bafite uburyo bubafasha kumenya igihe, haba ku manywa cyangwa nijoro.