Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mukomeze kugaragaza urukundo kuko rwubaka

Mukomeze kugaragaza urukundo kuko rwubaka

“Urukundo rurubaka.”​—1 KOR 8:1.

INDIRIMBO: 109, 121

1. Ni ikihe kintu k’ingenzi Yesu yavuzeho mu ijoro rya nyuma ari kumwe n’abigishwa be?

IGIHE Yesu yari kumwe n’abigishwa be mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe hano ku isi, yavuze ibirebana n’urukundo inshuro zigera hafi kuri 30. Yababwiye ko bagomba ‘gukundana’ (Yoh 15:12, 17). Urukundo bari gukundana rwari kuba rwihariye, ku buryo rwari kugaragaza ko ari bo bigishwa nyakuri ba Kristo (Yoh 13:34, 35). Yesu ntiyashakaga kuvuga urukundo rushingiye ku byiyumvo. Ahubwo yerekezaga ku rukundo rurangwa no kwigomwa. Yaravuze ati: “Nta wufite urukundo ruruta uru: ko umuntu ahara ubugingo bwe ku bw’incuti ze. Muri incuti zanjye niba mukora ibyo mbategeka.”—Yoh 15:13, 14.

2. (a) Ni iki kiranga abagaragu b’Imana? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

2 Kuba abagaragu ba Yehova bakundana urukundo nyakuri rurangwa no kwigomwa kandi bakaba bunze ubumwe, ni byo bigaragaza ko ari bo Imana yemera (1 Yoh 3:10, 11). Twishimira cyane ko dukundana urukundo rwa gikristo tutitaye ku gihugu dukomokamo, ubwoko, ururimi cyangwa umuco. None se kuki ari iby’ingenzi cyane ko dukundana muri iki gihe? Urukundo rwa Yehova na Yesu rudukomeza rute? Ni mu buhe buryo twagaragariza abandi urukundo kandi tukabakomeza?—1 Kor 8:1.

KUKI URUKUNDO ARI INGENZI CYANE MURI IKI GIHE?

3. “Ibihe biruhije” turimo bigira izihe ngaruka ku bantu?

3 Turi mu ‘bihe biruhije,’ kandi ubuzima bw’abantu benshi ‘bwuzuyemo ibyago n’imibabaro’ (Zab 90:10; 2 Tim 3:1-5). Abantu benshi barababaye ku buryo bumva barambiwe kubaho. Hari raporo zigaragaza ko buri mwaka abantu barenga 800.000 bapfa biyahuye, ni ukuvuga umuntu umwe mu masegonda 40. Ikibabaje ni uko hari n’Abakristo bumva barambiwe kubaho, bigatuma biyahura.

4. Ni abahe bantu bavugwa muri Bibiliya bigeze kwifuza gupfa?

4 Mu bihe bya Bibiliya, hari abagaragu b’indahemuka b’Imana bahuye n’ibibazo bikomeye cyane, ku buryo bumvaga icyababera kiza ari ukwipfira. Urugero, Yobu yahuye n’imibabaro myinshi maze aravuga ati: “Nazinutswe ubuzima; sinshaka gukomeza kubaho” (Yobu 7:16; 14:13). Yona yaciwe intege n’uko ibintu bitagenze nk’uko yari abyiteze, maze aravuga ati: “None rero Yehova, kuraho ubugingo bwanjye kuko gupfa bindutira kubaho” (Yona 4:3). Nanone hari igihe umuhanuzi Eliya yahangayitse cyane, agera ubwo yisabira gupfa. Yaravuze ati: “Ndarambiwe! Yehova, ubu noneho kuraho ubugingo bwanjye” (1 Abami 19:4). Icyakora, Yehova yakundaga cyane abo bagaragu be b’indahemuka kandi yifuzaga ko bakomeza kubaho. Ntiyigeze ababaraho icyaha bitewe n’uko biyumvaga. Ahubwo yabafashije kongera kwishimira ubuzima, kugira ngo bakomeze kumukorera mu budahemuka.

5. Kuki muri iki gihe abavandimwe na bashiki bacu bakeneye cyane ko tubagaragariza urukundo?

5 Nubwo muri iki gihe abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu baba batifuza gupfa, hari ababa bahanganye n’ibibazo bibarenze, ku buryo baba bakeneye ko tubagaragariza urukundo. Bamwe baratotezwa kandi bakabakoba. Abandi bo abo bakorana barabanenga cyangwa bakabatikurira. Hari n’abandi bahora bananiwe kubera ko bakora amasaha y’ikirenga cyangwa bakaba bahorana akazi kadashira. Abandi bo bahura n’ibibazo bibaca intege, wenda bitewe n’uko abo bashakanye badahuje ukwizera bahora babannyega. Ibyo bibazo hamwe n’indi mihangayiko bituma abavandimwe na bashiki bacu benshi biheba kandi bakumva banegekaye. None se ni nde wabatera inkunga bagakomeza kwihangana?

URUKUNDO YEHOVA ADUKUNDA RURADUKOMEZA

6. Urukundo Yehova akunda abagaragu be, rubakomeza rute?

6 Yehova yizeza abagaragu be ko abakunda kandi ko azakomeza kubakunda iteka. Abisirayeli bagomba kuba barakomejwe n’amagambo Yehova yababwiye agira ati: “Uri uw’agaciro kenshi mu maso yanjye, nagufashe nk’umunyacyubahiro kandi naragukunze. . . . Ntutinye kuko ndi kumwe nawe” (Yes 43:4, 5). Kubera ko uri umugaragu wa Yehova, iringire udashidikanya ko Yehova agukunda urukundo rurangwa n’ubwuzu. * Ijambo ry’Imana risezeranya abasenga by’ukuri riti: “Azakiza kuko ari Umunyambaraga. Azakwishimira cyane.”—Zef 3:16, 17.

7. Ni mu buhe buryo Yehova adukunda urukundo rumeze nk’urwo umubyeyi akunda umwana we? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

7 Yehova asezeranya abagaragu be ko azakomeza kubahumuriza no kubakomeza, uko ibibazo bahura na byo byaba biri kose. Agira ati: ‘Muzonka. Bazabahagatira, babakuyakuye babakikiye. Nk’uko umuntu akomeza guhumurizwa na nyina, ni ko nanjye nzakomeza kubahumuriza’ (Yes 66:12, 13). Tekereza ukuntu umwana yumva afite umutekano iyo nyina amuhagatiye, akamukuyakuya amukikiye! Yehova yakoresheje urwo rugero rukora ku mutima, kugira ngo agaragaze ko akunda abamusenga by’ukuri urukundo rwinshi kandi rurangwa n’ubwuzu. Ntuzigere ushidikanya ko Yehova agukunda kandi ko aguha agaciro kenshi.—Yer 31:3.

8, 9. Urukundo Yesu adukunda rudukomeza rute?

8 Bibiliya igaragaza ikindi kimenyetso kerekana ko Imana ikunda abayisenga by’ukuri igira iti: “Yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yoh 3:16). Yesu na we yagaragaje ko adukunda cyane igihe yemeraga kudupfira. Urwo rukundo ruradukomeza rwose! Ijambo ry’Imana ritwizeza ko nta ‘cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristo,’ n’iyo yaba “imibabaro cyangwa amakuba.”—Rom 8:35, 38, 39.

9 Iyo duhanganye n’ibigeragezo bitunaniza mu buryo bw’umubiri, mu byiyumvo cyangwa mu buryo bw’umwuka, urukundo Kristo adukunda ruradukomeza rugatuma twihangana. (Soma mu 2 Abakorinto 5:14, 15.) Urwo rukundo rutuma tutarambirwa ubuzima cyangwa ngo tureke gukorera Yehova, no mu gihe twaba duhanganye n’ingorane zitandukanye, urugero nk’ibiza, ibitotezo, gutenguhwa n’ibindi.

ABAVANDIMWE BACU BAKENEYE KO TUBAGARAGARIZA URUKUNDO

Gusuzuma urugero rwa Yesu bidushishikariza gukomeza abandi (Reba paragarafu ya 10 n’iya 11)

10, 11. Ni ba nde bagomba guhumuriza abavandimwe bacitse intege? Sobanura.

10 Yehova akoresha itorero rya gikristo kugira ngo adukomeze. Natwe tugaragaza ko dukunda Yehova, dukunda abavandimwe na bashiki bacu kandi tukabatera inkunga mu buryo bw’umwuka, tukanabahumuriza (1 Yoh 4:19-21). Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo inama igira iti: “Mukomeze guhumurizanya no kubakana, mbese nk’uko musanzwe mubigenza” (1 Tes 5:11). Ibyo ntibireba abasaza gusa. Twese abagize itorero dushobora kwigana Yehova na Yesu, tugahumuriza abavandimwe na bashiki bacu kandi tukabakomeza.—Soma mu Baroma 15:1, 2.

11 Icyakora bishobora kuba ngombwa ko bamwe mu bagize itorero bafite ikibazo cyo kwiheba cyangwa ihungabana, bajya kwa muganga (Luka 5:31). Abasaza n’abandi bagize itorero bazirikana ko atari impuguke mu birebana n’indwara zo mu mutwe. Ariko hari ikintu k’ingenzi cyane bashobora gukora. Bashobora ‘guhumuriza abihebye, bagashyigikira abadakomeye, bakihanganira bose’ (1 Tes 5:14). Abakristo bose bagomba kugerageza kwiyumvisha uko abavandimwe bacu bacitse intege bamerewe. Bagomba kubihanganira, bakababwira amagambo abahumuriza kandi abatera inkunga. Ese ujya ugerageza gukomeza abandi? Wakora iki ngo urusheho kubatera inkunga no kubahumuriza?

12. Tanga urugero rw’umuntu wafashijwe cyane n’uko abagize itorero bamukunda.

12 Urukundo rudufasha rute guhumuriza abihebye? Hari mushiki wacu wo mu Burayi wavuze ati: “Hari igihe mba numva nakwiyahura. Ariko abagize itorero baramfasha cyane. Ni bo barokoye ubuzima bwange. Abavandimwe na bashiki bacu bantera inkunga kandi barankunda cyane. Nubwo abazi ko mfite ikibazo cyo kwiheba ari bake, bampora hafi. Hari umugabo n’umugore we mbona ko ari ababyeyi bange mu buryo bw’umwuka. Banyitaho kandi bampora hafi, amasaha 24 kuri 24.” Mu by’ukuri, twese ntidushobora gufasha abandi mu rugero rumwe. Ariko iyo dufashije abihebye tubivanye ku mutima bibagirira akamaro cyane. *

UKO TWAKUBAKA ABANDI MU RUKUNDO

13. Ni iki cyadufasha guhumuriza abandi?

13 Jya utega amatwi witonze (Yak 1:19). Gutega amatwi witonze Umukristo mugenzi wawe wihebye, bigaragaza ko umukunda. Jya ugerageza kwishyira mu mwanya we. Jya umubaza ibibazo ubigiranye amakenga, kugira ngo umenye neza uko yiyumva. Ni bwo uzashobora kumwumva, bityo ubone kumutera inkunga. Jya ugaragaza mu maso ko umwitayeho kandi ko umukunda by’ukuri. Niba uwo muntu wihebye yifuza kukubwira ibintu byose, ihangane umutege amatwi, ntumuce mu ijambo. Numutega amatwi witonze, uzarushaho kumenya uko yiyumva. Ibyo bizatuma uwo Mukristo wihebye arushaho kukugirira ikizere, maze agutege amatwi mu gihe umubwira amagambo amwubaka. Nugaragaza ko wita ku bandi by’ukuri, uzashobora kubahumuriza.

14. Kuki tugomba kwirinda kunenga abandi?

14 Jya wirinda kunenga abandi. Iyo umuntu wihebye atekereje ko tumunenga, ibintu birushaho kuba bibi, maze twagerageza kumuhumuriza bikaba iby’ubusa. Bibiliya igira iti: “Habaho umuntu uhubuka akavuga amagambo akomeretsa nk’inkota, ariko ururimi rw’abanyabwenge rurakiza” (Imig 12:18). Nubwo tuba tutifuza kubwira umuntu wihebye amagambo akomeretsa, iyo tuvuze amagambo tutabanje gutekerezaho, biramubabaza cyane. Kugira ngo dutere abandi inkunga bityo tububake mu rukundo, tugomba kwishyira mu mwanya wabo, tugakora ibishoboka byose ngo twiyumvishe uko bamerewe.—Mat 7:12.

15. Ni ikihe gikoresho k’ingenzi twakoresha duhumuriza abandi?

15 Jya uhumuriza abandi ukoresheje Ijambo ry’Imana. (Soma mu Baroma 15:4, 5.) Ibyanditswe Byera birimo amagambo meza twakoresha duhumuriza abandi. Bibiliya yaturutse ku ‘Mana itanga ukwihangana n’ihumure.’ Nanone dushobora guhumuriza abandi dukoresheje ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Muri byo harimo Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi. Icyo gitabo kitwereka imirongo y’Ibyanditswe n’ibitabo byadufasha guhumuriza no gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu.

16. Ni iyihe mico yadufasha gutera inkunga Abakristo bagenzi bacu bihebye?

16 Jya urangwa n’impuhwe n’ubugwaneza. Yehova ni “Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose,” kandi agirira abagaragu be ‘impuhwe zirangwa n’ubwuzu.’ (Soma mu 2 Abakorinto 1:3-6; Luka 1:78; Rom 15:13.) Pawulo yatanze urugero ku birebana no kugira impuhwe. Yaravuze ati: “Twabitagaho twiyoroheje, nk’uko umubyeyi agaburira abana be kandi akabakuyakuya. Bityo rero, kubera ko twabakundaga urukundo rurangwa n’ubwuzu, twishimiye kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo twabahaye n’ubugingo bwacu kuko mwatubereye inkoramutima” (1 Tes 2:7, 8). Iyo twiganye Imana tukagaragaza impuhwe n’ubugwaneza, dushobora guhumuriza bagenzi bacu bihebye basenga basaba guhumurizwa.

17. Kuki kubona abavandimwe na bashiki bacu mu buryo bushyize mu gaciro bizatuma dushobora kubakomeza?

17 Ntukitege ubutungane ku bavandimwe bawe. Jya ubona abavandimwe na bashiki bacu mu buryo bushyize mu gaciro. Kubitegaho ubutungane ntibikwiriye kandi bishobora gutuma umanjirwa (Umubw 7:21, 22). Zirikana ko Yehova na we atatwitegaho ubutungane. Nitumwigana, bizadufasha kwihanganira abavandimwe bacu kuko badatunganye (Efe 4:2, 32). Aho kubereka ko nta cyo bashoboye, tuge tubashimira ibyo bashoboye gukora. Ibyo bishobora kubatera inkunga. Gushimira abandi tubivanye ku mutima bishobora kubakomeza kandi bigatuma babona “impamvu yo kwishima” mu murimo wera bakora. Ibyo ni byo bizabatera inkunga. Kubagereranya n’abandi byabaca intege.—Gal 6:4.

18. Kuki tugomba kugaragariza abandi urukundo kandi tukabakomeza?

18 Yehova na Yesu wemeye kudupfira, babona ko buri wese mu bagaragu ba Yehova afite agaciro kenshi (Gal 2:20). Twita ku bavandimwe na bashiki bacu duhuje ukwizera kubera ko tubakunda cyane. Bityo rero, “nimucyo dukurikire ibintu bihesha amahoro n’ibituma duterana inkunga,” kugira ngo tubahumurize (Rom 14:19). Twese dutegerezanyije amatsiko igihe tuzaba turi muri Paradizo, aho tutazongera guhura n’ibintu biduca intege! Ntihazabaho ukundi indwara n’intambara. Abantu ntibazongera gupfa bitewe n’icyaha twarazwe, kandi ntihazongera kubaho ibitotezo, ibibazo byo mu muryango no gutenguhwa. Nyuma y’imyaka igihumbi, abantu bazaba barageze ku butungane. Abazatsinda ikigeragezo cya nyuma, Yehova azabagira abana be bo ku isi, kandi bazagira “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana” (Rom 8:21). Nimucyo twese dukomeze kugaragaza urukundo kandi duterane inkunga kugira ngo tuzabone iyo ngororano ishimishije.

^ par. 12 Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’uko wafasha abumva bakwiyahura, reba ingingo zasohotse muri Nimukanguke!, zivuga ngo: “Ese uwakwipfira bikarangira?—Impamvu eshatu zatuma utiyahura,” (Mata 2014); “Mu gihe wumvise urambiwe kubaho,” (Mutarama 2012); n’ivuga ko kubaho ari byiza (22 Ukwakira 2001, mu Gifaransa).