Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Niba ibyo mubizi, murahirwa niba mubikora”

“Niba ibyo mubizi, murahirwa niba mubikora”

“Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we.”​—YOH 4:34.

INDIRIMBO: 80, 35

1. Ingeso y’ubwikunde iranga abantu bo muri iyi si ishobora kutugiraho izihe ngaruka?

KUKI gushyira mu bikorwa ibyo twiga mu Ijambo ry’Imana bitugora? Imwe mu mpamvu zibitera ni uko gukora ibikwiriye bisaba kwicisha bugufi, kandi gukomeza kwicisha bugufi bikaba bitoroha. Muri iyi “minsi y’imperuka” dukikijwe n’abantu “bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru,” kandi “batamenya kwifata” (2 Tim 3:1-3). Twe abagaragu b’Imana tuzi rwose ko ingeso nk’izo ari mbi. Ariko hari igihe bisa n’aho abazifite ari bo bagera kuri byinshi kandi ukabona bishimye, ibyo bikaba byatuma twumva tubagiriye ishyari (Zab 37:1; 73:3). Hari n’igihe umuntu ashobora kwibaza ati: “Ese gushyira abandi mu mwanya wa mbere hari icyo bimaze? Ese ninitwara ‘nk’umuto,’ abantu ntibazansuzugura” (Luka 9:48)? Iyo tutirinze ingeso y’ubwikunde iranga abantu bo muri iyi si, bishobora gutuma tudakomeza kubana neza n’abavandimwe na bashiki bacu, kandi n’abandi ntibabone ko turi Abakristo b’ukuri. Ariko gusuzuma ingero z’abantu bavugwa muri Bibiliya bicishaga bugufi kandi tukabigana, bizatugirira akamaro.

2. Gusuzuma ingero z’abagaragu b’Imana b’indahemuka byatumarira iki?

2 Niba twifuza kwigana abantu babaye indahemuka, tugomba kumenya icyabafashije kubigeraho. Ni iki cyatumye baba inshuti z’Imana, ikabemera kandi bagakora ibyo ishaka? Gusuzuma inkuru nk’izo ziri muri Bibiliya no kuzitekerezaho, bizadufasha kugira ukwizera gukomeye.

UKO TWAGIRA UKWIZERA GUKOMEYE

3, 4. (a) Yehova atwigisha ate? (b) Kuki kugira ubumenyi bidahagije kugira ngo tugire ukwizera gukomeye?

3 Yehova aduha ibyo dukeneye kugira ngo tugire ukwizera gukomeye. Muri byo harimo inama nziza zishingiye kuri Bibiliya, ibitabo by’imfashanyigisho zayo, urubuga rwacu, Tereviziyo ya JW, amateraniro n’amakoraniro. Ariko dukurikije ibyo Yesu yavuze muri Yohana 4:34, kugira ubumenyi ntibihagije. Ni iki kindi dukeneye? Yesu yaravuze ati: “Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we.”

4 Yesu yabonaga ko gukora ibyo Imana ishaka ari nk’ibyokurya bye. Mu buhe buryo? Nk’uko umuntu agomba kurya ibyokurya byiza kugira ngo agire ubuzima bwiza, natwe iyo dukoze ibyo Imana ishaka biradukomeza kandi bikatwongerera ukwizera, bigatuma tugira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka. Urugero, ese ntihari igihe ujya kubwiriza wumva utameze neza, ariko ukagaruka wishimye, kandi wumva imbaraga ari zose?

5. Kugira ubwenge bitugirira akahe kamaro?

5 Gushyira mu bikorwa ibyo twiga ni byo bigaragaza ko dufite ubwenge (Zab 107:43). Kandi koko, abantu bafite ubwenge bibagirira akamaro cyane. Bibiliya igira iti: “Mu bindi bintu byose bigushimisha nta cyahwana na bwo. . . . Ababufata bakabukomeza bubabera igiti cy’ubuzima, kandi ababugundira bazitwa abahiriwe” (Imig 3:13-18). Yesu yaravuze ati: “Niba ibyo mubizi, murahirwa niba mubikora” (Yoh 13:17). Abigishwa bari gukomeza kugira ibyishimo, ari uko gusa bakomeje gukora ibyo Yesu yabigishije. Ntibumvise inyigisho ze ngo bazikurikize inshuro imwe gusa, ahubwo bazikurikije ubuzima bwabo bwose.

6. Kuki tugomba gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo twiga?

6 Muri iki gihe, natwe dusabwa gukomeza gushyira mu bikorwa inyigisho z’ukuri. Reka dufate urugero. Umukanishi ashobora kuba afite ubumenyi n’ibikoresho. Ariko ibyo byombi bimugirira akamaro ari uko abikoresheje. Niba yarigeze gukora akazi ko gukanika akabigiramo ubuhanga, agomba gukomeza kubikora kugira ngo atabyibagirwa. Natwe igihe twamenyaga ukuri twarishimye cyane, kuko twatangiye gushyira mu bikorwa ibyo twigaga muri Bibiliya. Ariko niba twifuza gukomeza kugira ibyo byishimo, tugomba kwicisha bugufi, tugakomeza gukurikiza ibyo Yehova atwigisha mu buzima bwacu bwa buri munsi.

7. Ingero z’abantu bavugwa muri Bibiliya zadufasha zite?

7 Muri iki gice, turi busuzume ibintu bitandukanye bishobora gutuma kwicisha bugufi bitugora. Nanone turi burebe uko abagaragu ba Yehova b’indahemuka ba kera bakomeje kwicisha bugufi, igihe bahuraga n’ibintu nk’ibyo. Ariko twibuke ko kugira ubumenyi atari byo byonyine bituma tugira ukwizera gukomeye. Ubwo rero, uze gutekereza uko washyira mu bikorwa ibyo turi bwige, kandi ubikore utazuyaje.

TUGE TUBONA KO TUTARUTA ABANDI

8, 9. Inkuru iri mu Byakozwe 14:8-15, igaragaza ite ko Pawulo yicishaga bugufi? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

8 Imana ishaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Tim 2:4). None se, ubona ute abantu bataramenya ukuri? Nubwo intumwa Pawulo yajyaga mu isinagogi gushaka Abayahudi bari bafite icyo bazi ku Mana, si bo bonyine yabwirizaga. Yabwirizaga n’abasengaga izindi mana. Uko bari kwakira ubutumwa yabagezagaho, byari kugaragaza niba koko yaricishaga bugufi.

9 Urugero, mu rugendo rwa mbere rw’ubumisiyonari Pawulo yakoze ari kumwe na Barinaba, Abanyalukawoniya babafashe nk’abantu b’ibirangirire, babita amazina y’imana zabo, ari zo Zewu na Herume. Ese ibyo byatumye biyemera, na bo bumva ko ari ibirangirire? Ese byatumye bumva ko ibitotezo bari barahuriye na byo mu migi ibiri bari baherutse gusura, birangiye? Ese baba baratekereje ko ibyo byari kubafasha kubwiriza ubutumwa bwiza? Oya rwose. Ahubwo bahise babyamaganira kure, bashishimura imyitero yabo, basimbukira mu bantu, bararangurura bati: “Kuki mukora ibyo? Natwe turi abantu buntu nkamwe.”—Ibyak 14:8-15.

10. Pawulo na Barinaba bagaragaje bate ko batarutaga Abanyalukawoniya?

10 Igihe Pawulo na Barinaba bemeraga ko na bo badatunganye, ntibashakaga kuvuga ko basengaga nk’abo bapagani. Bombi bari abamisiyonari bari bafite inshingano yihariye (Ibyak 13:2). Bari barasutsweho umwuka kandi bari bafite ibyiringiro bihebuje. Ariko ibyo ntibyatumye bumva ko baruta abo Banyalukawoniya. Ahubwo bari bazi ko iyo bakira neza ubutumwa bwiza, na bo bari guhabwa inshingano zihebuje.

11. Twakwigana dute umuco wa Pawulo wo kwicisha bugufi mu gihe tubwiriza?

11 Twagaragaza dute ko twicisha bugufi? Kimwe na Pawulo, ntitugomba kumva ko umurimo wo kubwiriza dukora cyangwa ibindi tugeraho tubifashijwemo na Yehova, bituma tuba abantu badasanzwe. Buri wese akwiriye kwibaza ati: “Mbona nte abantu mbwiriza? Ese hari abantu ngirira urwikekwe?” Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bakomeje kubwiriza mu mafasi yabo, kugira ngo barebe ko hari abandi bantu bakwakira ubutumwa bwiza. Hari n’abo bisaba kwiga indimi n’imico y’abantu basuzugurwa. Abo Bahamya ntibumva ko baruta abo babwiriza. Ahubwo bihatira kumenya buri muntu ku giti ke, kugira ngo bamufashe kwemera ubutumwa bw’Ubwami.

TUGE DUSABIRA ABANDI TUBAVUZE MU MAZINA

12. Epafura yagaragaje ate ko yitaga ku bandi?

12 Ikindi twakora kugira ngo tugaragaze ko twumvira Imana, ni ugusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu, ‘bahawe ukwizera guhwanye n’ukwacu’ (2 Pet 1:1). Ibyo ni byo Epafura yakoze. Avugwa inshuro eshatu gusa muri Bibiliya, kandi hose ni mu nzandiko za Pawulo. Igihe Pawulo yari i Roma afungishijwe ijisho, yandikiye Abakristo b’i Kolosayi ko Epafura ‘yahoraga abasabira ashyizeho umwete’ (Kolo 4:12). Epafura yari azi neza abavandimwe kandi yabitagaho cyane. Nubwo yari ‘abohanywe’ na Pawulo, ntibyamubujije kwita ku byo abandi bari bakeneye mu buryo bw’umwuka (File 23). Kandi koko, yagize icyo akora kugira ngo abafashe. Ese ibyo ntibigaragaza ko atagiraga ubwikunde? Gusenga dusabira abo duhuje ukwizera bigira akamaro, cyanecyane iyo tubavuze mu mazina, niba tuyazi.—2 Kor 1:11; Yak 5:16.

13. Twakwigana dute Epafura mu gihe dusenga?

13 Tekereza abantu ushobora gusabira ubavuze mu mazina. Kimwe na Epafura, hari abavandimwe na bashiki bacu basenga basabira abantu bo mu matorero yabo, imiryango ifite ibibazo bitayoroheye, abahanganye n’ibishuko cyangwa abagomba gufata imyanzuro ikomeye. Abandi basabira abavandimwe na bashiki bacu bavugwa ku rubuga rwa jw.org, mu ngingo ivuga ngo: “Abahamya ba Yehova bafunzwe bazira ukwizera kwabo.” (Reba ahanditse ngo: “AHABONEKA AMAKURU > IBIREBANA N’AMATEGEKO.”) Nanone, ntitukibagirwe gusabira abapfushije, abahuye n’ibiza, intambara n’abari mu duce twugarijwe n’ibibazo by’ubukungu. Mu by’ukuri, hari abavandimwe na bashiki bacu benshi bakeneye ko dusenga tubasabira. Iyo tubikoze, tuba tugaragaje ko tutita ku nyungu zacu bwite gusa, ahubwo ko twita no ku nyungu z’abandi (Fili 2:4). Amasengesho nk’ayo Yehova arayumva cyane.

TUGE ‘TWIHUTIRA KUMVA’

14. Ni uruhe rugero ruhebuje Yehova yatanze ku birebana no gutega abantu amatwi?

14 Ikindi kintu kigaragaza ko twicisha bugufi, ni ukuba twiteguye gutega abandi amatwi. Muri Yakobo 1:19 havuga ko tugomba ‘kwihutira kumva.’ Yehova yatanze urugero ruhebuje ku birebana no gutega abandi amatwi (Intang 18:32; Yos 10:14). Reka dusuzume inkuru iboneka mu Kuva 32:11-14. (Hasome.) Yehova yemeye ko Mose amubwira ibyari bimuri ku mutima, nubwo atari akeneye ko amugira inama. Ese wakwemera gutega amatwi umuntu wagaragaje imitekerereze idakwiriye, ukagera n’aho ukora ibyo akubwiye? Ariko Yehova we atega amatwi abantu bamusenga bafite ukwizera.

15. Twakwigana Yehova dute mu birebana no kubaha abandi?

15 Twese dukwiriye kwibaza tuti: “Ese niba Yehova aca bugufi, akavugana n’abantu kandi akabatega amatwi nk’uko yateze amatwi Aburahamu, Rasheli, Mose, Yosuwa, Manowa, Eliya na Hezekiya, nge sinagombye kurushaho kubaha abavandimwe bange bose, nkabaha agaciro, nkabatega amatwi kandi nkita ku bitekerezo byiza bampaye? Ese hari umuntu wo mu itorero cyangwa wo mu muryango wange ukeneye ko mwitaho? Ni iki nagombye gukora?”—Intang 30:6; Abac 13:9; 1 Abami 17:22; 2 Ngoma 30:20.

WENDA YEHOVA AZABONA AKABABARO KANGE

Dawidi yaravuze ati: “Nimumureke.” Iyo aza kuba wowe wari gukora iki? (Reba paragarafu ya 16 n’iya 17)

16. Umwami Dawidi yitwaye ate igihe Shimeyi yamushotoraga?

16 Nanone, kwicisha bugufi bidufasha kwifata mu gihe dushotowe (Efe 4:2). Urugero rubigaragaza ruboneka muri 2 Samweli 16:5-13. (Hasome.) Dawidi n’abagaragu be bihanganiye ibitutsi batutswe n’urugomo bagiriwe na Shimeyi, mwene wabo w’Umwami Sawuli. Dawidi yaramwihanganiye nubwo yari afite ubushobozi bwo kugira icyo abikoraho. Ni iki cyatumye ashobora kwifata? Kugira ngo tukimenye, nimucyo dusuzume Zaburi ya gatatu.

17. Ni iki cyatumye Dawidi ashobora kwifata, kandi se twamwigana dute?

17 Amagambo abimburira Zaburi ya 3 agaragaza ko Dawidi yanditse iyo zaburi igihe “yahungaga umuhungu we Abusalomu.” Ibivugwa mu murongo wa mbere n’uwa kabiri bihuje n’ibivugwa muri 2 Samweli igice cya 16. Muri Zaburi ya 3:4 hagaragaza ukuntu Dawidi yakomeje kurangwa n’ikizere. Hagira hati: “Nzarangurura ijwi ryanjye mpamagare Yehova, kandi azansubiza ari ku musozi we wera.” Natwe dushobora gusenga mu gihe dushotowe. Iyo dusenze, Yehova aduha umwuka wera, ukadufasha kwihangana. Ese ukeneye kurushaho kugira umuco wo kwifata cyangwa kubabarira mu gihe umuntu akugiriye nabi? Ese wizeye ko Yehova ashobora kubona akababaro ufite kandi akaguha imigisha?

“UBWENGE NI BWO BW’INGENZI CYANE”

18. Nidukurikiza inama zituruka ku Mana bizatugirira akahe kamaro?

18 Gukora ibikwiriye bigaragaza ko umuntu afite ubwenge, kandi Yehova amuha imigisha myinshi. Ntibitangaje rero kuba mu Migani 4:7 havuga ko ‘ubwenge ari bwo bw’ingenzi cyane.’ Nubwo ubwenge buba bushingiye ku bumenyi umuntu afite, mu by’ukuri bugaragazwa n’imyanzuro afata aho kugaragazwa n’ubwinshi bw’ibyo azi. Ibimonyo na byo bigaragaza ubwenge karemano, mu gihe byiteganyiriza ibyo bizarya mu mpeshyi (Imig 30:24, 25). Kristo, we ‘bwenge bw’Imana,’ buri gihe akora ibishimisha Se (1 Kor 1:24; Yoh 8:29). Nitwicisha bugufi tukagaragaza ubwenge duhitamo gukora ibikwiriye, Imana izatugororera. (Soma muri Matayo 7:21-23.) Bityo rero, jya ushyiraho akawe kugira ngo mu itorero habe ahantu abantu bose bashobora gukorera Yehova bicishije bugufi. Gukora ibikwiriye bisaba igihe no kwihangana. Ariko bigaragaza ko twicisha bugufi kandi bizaduhesha ibyishimo, ubu n’iteka ryose.