UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Kamena 2020

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 3-30 Kanama 2020.

“Izina ryawe niryezwe”

Igice cyo kwigwa cya 23. Itariki ya 3-9 Kanama 2020. Ni ikihe kibazo k’ingenzi kireba abantu n’abamarayika? Kuki ari ik’ingenzi? Ni uruhe ruhare tugira mu kugikemura? Kumenya ibisubizo by’ibyo bibazo, bidufasha kugirana ubucuti na Yehova.

‘Mpa kugira umutima umwe, kugira ngo ntinye izina ryawe’

Igice cyo kwigwa cya 24: Itariki ya 10-16 Kanama 2020. Muri iki gice, turi bwibande kuri amwe mu magambo agize isengesho ry’Umwami Dawidi, aboneka muri Zaburi ya 86:11, 12. Gutinya izina rya Yehova bisobanura iki? Kuki twagombye gutinya iryo zina rikomeye, kandi se gutinya Imana biturinda bite kugwa mu bishuko?

Ibibazo by’abasomyi

Ese imico ivugwa mu Bagalatiya 5:22, 23 ni yo yonyine igize “imbuto z’umwuka”?

“Jye ubwanjye nzashakisha intama zanjye”

Igice cyo kwigwa cya 25. Itariki ya 17-23 Kanama 2020. Kuki hari bamwe mu bagaragu ba Yehova, baba baramaze imyaka myinshi bamukorera, bagera aho bakabireka? Yehova ababona ate? Iki gice gisubiza ibyo bibazo. Uko Yehova yafashije bamwe mu bagaragu be bavugwa muri Bibiliya bigeze kumara igihe runaka batamukorera, bitwigisha iki?

“Nimungarukire”

Igice cyo kwigwa cya 26: Itariki ya 24-30 Kanama 2020. Yehova yifuza ko abantu batakifatanya n’itorero, bamugarukira. Hari ibintu byinshi twakora, tugatera inkunga abifuza kwemera itumira rya Yehova rigira riti: “Nimungarukire.” Muri iki gice, turi busuzume uko twabikora.