Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kumenya kwifata ni umuco w’ingenzi utuma Yehova atwemera

Kumenya kwifata ni umuco w’ingenzi utuma Yehova atwemera

Paul yaravuze ati: “Iyo mubyara wange yanyenderezaga, nahitaga musumira nkamuniga. Numvaga namwica.”

Marco yaravuze ati: “Iyo nabaga ndi mu rugo, narakazwaga n’ubusa. Namenaga ibikoresho byo mu nzu, ibikinisho by’abana, mbese ikintu cyose cyabaga kindi hafi.”

Dushobora kutageza aho. Ariko twese hari igihe kumenya kwifata bitugora. Ibyo ahanini biterwa n’icyaha twarazwe n’umubyeyi wacu wa mbere ari we Adamu (Rom 5:12). Hari bamwe bameze nka Paul na Marco, bananirwa gutegeka uburakari bwabo. Abandi bananirwa gutegeka ibitekerezo byabo. Bakomeza gutekereza ibintu bibatera ubwoba cyangwa ibibaca intege. Abandi bo, kurwanya ibyiyumvo biganisha ku busambanyi, kunywa inzoga nyinshi cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge bishobora kubagora.

Abantu bananirwa gutegeka ibitekerezo byabo, ibyifuzo byabo n’ibikorwa byabo, bashobora kwangiza ubuzima bwabo. Icyakora hari icyo twakora kugira ngo tubyirinde. Twakora iki? Twakwitoza umuco wo kumenya kwifata. Reka dusuzume ibibazo bitatu byadufasha kwitoza uwo muco. (1) Kumenya kwifata bisobanura iki? (2) Kuki uwo muco ari uw’ingenzi? (3) Twakwitoza dute uwo muco uri mu mico igize “imbuto z’umwuka” (Gal 5:22, 23)? Hanyuma turi busuzume icyo twakora, niba kumenya kwifata bijya bitugora.

KUMENYA KWIFATA BISOBANURA IKI?

Umuntu uzi kwifata, ntarakazwa na buri kantu kose. Ahubwo yirinda kuvuga cyangwa gukora ibintu byababaza Imana.

Yesu yagaragaje mu buryo bwuzuye umuco wo kumenya kwifata

Yesu yatanze urugero mu birebana no kumenya kwifata. Bibiliya igira iti: “Yaratutswe ntiyasubiza. Igihe yababazwaga ntiyabakangishije, ahubwo yakomeje kwishyira mu maboko y’uca imanza zikiranuka” (1 Pet 2:23). Yesu yagaragaje umuco wo kumenya kwifata igihe yari amanitswe ku giti, abanzi be bamukoba (Mat 27:39-44). Na mbere yaho yari yaragaragaje uwo muco mu buryo bwihariye, igihe abayobozi b’amadini bageragezaga kumutegera mu magambo (Mat 22:15-22). Hari n’ikindi gihe yagaragaje uwo muco, igihe Abayahudi bari barubiye bafataga amabuye ngo bayamutere. Aho kugira ngo Yesu yihorere, ‘yarihishe maze asohoka mu rusengero.’—Yoh 8:57-59.

Ese dushobora kwigana Yesu? Mu rugero runaka twabishobora. Intumwa Petero yaranditse ati: ‘Kristo yababajwe ku bwanyu, abasigira icyitegererezo kugira ngo mugere ikirenge mu cye’ (1 Pet 2:21). Nubwo tudatunganye, dushobora kwigana Yesu tukagaragaza umuco wo kumenya kwifata. Kuki ari iby’ingenzi?

IMPAMVU KUMENYA KWIFATA ARI IBY’INGENZI

Dukeneye kugira umuco wo kumenya kwifata, kugira ngo Yehova atwemere. Nubwo twaba tumaze igihe kinini dukorera Yehova mu budahemuka, ariko tukananirwa kwifata mu byo tuvuga no mu byo dukora, ntitwakomeza kuba inshuti ze.

Reka dufate urugero rwa Mose. Bibiliya ivuga ko “yari umuntu wicishaga bugufi cyane kurusha abantu bose bari ku isi” (Kub 12:3). Mose yamaze imyaka myinshi yihanganira Abisirayeli bahoraga bitotomba. Ariko igihe kimwe yananiwe kwifata. Igihe Abisirayeli bongeraga kwitotombera ko bari babuze amazi, byarakaje Mose cyane. Yakankamiye abantu ababwira ati: “Mutege amatwi mwa byigomeke mwe! Murifuza ko tubakurira amazi muri uru rutare?”—Kub 20:2-11.

Mose yananiwe kwifata. Ntiyahesheje ikuzo Yehova, wari watanze amazi mu buryo bw’igitangaza (Zab 106:32, 33). Ibyo byatumye Yehova atemera ko Mose yinjira mu Gihugu k’Isezerano (Kub 20:12). Mose ashobora kuba yararinze apfa, akicuza impamvu yananiwe gutegeka uburakari bwe.—Guteg 3:23-27.

Ibyo bitwigisha iki? Nubwo twaba tumaze igihe kirekire tumenye ukuri, ntitugomba kubwira nabi abaturakaje cyangwa abakeneye kugirwa inama (Efe 4:32; Kolo 3:12). Uko tugenda dusaza kandi tukibasirwa n’uburwayi, hari igihe kwihangana birushaho kutugora. Ariko jya uzirikana ibyabaye kuri Mose. Ntitwifuza ko umurimo tumaze igihe kirekire dukorera Yehova mu budahemuka wahinduka imfabusa, bitewe n’uko twananiwe kwifata. None se twakora iki ngo twitoze uwo muco w’ingenzi?

UKO TWAKWITOZA UMUCO WO KUMENYA KWIFATA

Jya usenga usaba umwuka wera. Kubera iki? Ni ukubera ko umuco wo kumenya kwifata, ari umwe mu mico igize imbuto z’umwuka, kandi Yehova aha umwuka wera abawumusaba (Luka 11:13). Yehova akoresha umwuka wera, akaduha imbaraga dukeneye (Fili 4:13). Ashobora no kudufasha kwitoza indi mico igize imbuto z’umwuka, urugero nk’urukundo, kuko rutuma turushaho kugaragaza umuco wo kumenya kwifata.—1 Kor 13:5.

Jya wirinda ikintu cyose cyatuma unanirwa kwifata

Jya wirinda ikintu cyose cyatuma unanirwa kwifata. Urugero, jya wirinda imbuga za interineti n’imyidagaduro bigaragaza imyifatire mibi (Efe 5:3, 4). Muri make, tugomba kwirinda ikintu cyose gishobora kutugusha mu cyaha (Imig 22:3; 1 Kor 6:12). Urugero, umuntu ufite intege nke mu birebana n’ubusambanyi, yagombye kwirinda ibitabo na firimi bivuga iby’urukundo.

Hari igihe gukurikiza iyo nama bishobora kutugora. Ariko iyo twihatiye kuyishyira mu bikorwa, Yehova aduha imbaraga dukeneye kugira ngo dushobore kwifata (2 Pet 1:5-8). Azadufasha gutegeka ibitekerezo byacu, ibyo tuvuga n’ibyo dukora. Ibyo bigaragazwa n’ibyabaye kuri Paul na Marco twavuze tugitangira. Buri wese yitoje gutegeka uburakari bwe. Nanone reka dusuzume urugero rw’undi muvandimwe, wakundaga kurakazwa n’ibyo abashoferi bagenzi be bakoraga, akagera nubwo ababwira nabi. Ni iki cyamufashije? Yaravuze ati: “Nasengaga buri munsi ninginga, nkiyigisha ingingo zivuga ibyo kumenya kwifata kandi ngafata mu mutwe imirongo yo muri Bibiliya yamfasha. Nubwo maze imyaka myinshi nitoza uwo muco, na n’ubu buri gitondo nishyiriraho intego yo gutuza kandi biramfasha. Nanone ngenda kare kugira ngo abandi bashoferi batankerereza.”

ICYO TWAKORA MU GIHE TUNANIWE KWIFATA

Hari igihe tunanirwa kwifata. Mu gihe bitubayeho, dushobora kumva dutewe isoni no gusenga Yehova. Icyakora icyo gihe ni bwo tuba tugomba gusenga cyane. Ubwo rero, jya uhita usenga Yehova. Jya umwinginga umusaba imbabazi, umusabe kugufasha kandi wiyemeze kutazongera kugwa muri iryo kosa (Zab 51:9-11). Yehova ntazirengagiza iryo sengesho rivuye ku mutima ryo kumusaba imbabazi (Zab 102:17). Intumwa Yohana yavuze ko amaraso y’umwana w’Imana “atwezaho icyaha cyose” (1 Yoh 1:7; 2:1; Zab 86:5). Ibuka ko Yehova asaba abagaragu be gukomeza kubabarirana. Bityo rero, tuge twiringira ko natwe azatubabarira.—Mat 18:21, 22; Kolo 3:13.

Igihe Mose yari mu butayu akananirwa kwifata, nubwo byari iby’akanya gato, byababaje Yehova. Ariko Yehova yaramubabariye. Nanone Ijambo ry’Imana rivuga ko Mose yatanze urugero ruhebuje mu birebana no kwizera (Guteg 34:10; Heb 11:24-28). Yehova ntiyemeye ko Mose yinjira mu Gihugu k’Isezerano, ariko azamuzura, abe mu isi izaba yahindutse Paradizo kandi amuhe ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Natwe niduhatana tukitoza uwo muco w’ingenzi wo kumenya kwifata, tuzabona ubuzima bw’iteka.—1 Kor 9:25.