Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tuge twumvira amajwi y’impanda

Tuge twumvira amajwi y’impanda

TWESE twemera ko Yehova ari we uyobora abagaragu be kandi akabaha ibyo bakeneye, kugira ngo bakomeze kumubera inshuti muri iyi “minsi y’imperuka” (2 Tim 3:1). Birumvikana ko buri wese ku giti ke aba agomba kumvira Yehova. Tumeze nk’Abisirayeli igihe bari mu butayu. Bagombaga kumvira amajwi y’impanda.

Yehova yasabye Mose gucura impanda ebyiri mu ifeza, kugira ngo ‘ajye azikoresha igihe ahamagaza ikoraniro n’igihe amenyesha abantu ko inkambi igiye kwimuka’ (Kub 10:2). Abatambyi bagombaga kuvuza impanda mu majwi atandukanye, kugira ngo bamenyeshe abantu ibyo babaga basabwa gukora (Kub 10:3-8). Muri iki gihe na bwo, abagaragu b’Imana bahabwa amabwiriza mu buryo butandukanye. Tugiye gusuzuma butatu muri bwo bufitanye isano n’amajwi y’impanda zo mu gihe cy’Abisirayeli. Muri iki gihe, abagaragu b’Imana batumirwa mu makoraniro, abasaza bagahabwa amahugurwa kandi hakagira ibihinduka cyangwa ibinonosorwa mu muryango wacu.

AMAKORANIRO

Iyo Yehova yabaga ashaka ko “iteraniro ryose” riteranira ku muryango w’ihema ry’ibonaniro ureba iburasirazuba, abatambyi bavuzaga impanda zombi (Kub 10:3). Imiryango yose yabaga ikambitse ikikije ihema ry’ibonaniro iri mu matsinda ane, yumvaga izo mpanda. Uko bigaragara, ababaga bakambitse hafi y’ihema ry’ibonaniro, bahageraga mu gihe gito. Ababaga bari kure, kuhagera byabasabaga igihe kandi bagakora urugendo. Aho babaga baturuka hose, icyo Yehova yashakaga ni uko bose bakoranira hamwe, bakumva amabwiriza abaha.

Muri iki gihe, ntiduteranira imbere y’ihema ry’ibonaniro, ariko tugira amakoraniro y’abagize ubwoko bw’Imana. Muri ayo makoraniro harimo ay’iminsi itatu n’andi yihariye duherwamo inyigisho n’amabwiriza by’ingirakamaro. Hirya no hino ku isi, abagaragu ba Yehova bigishwa ibintu bimwe. Bityo rero, abantu bose bemera ubutumire bakajya muri ayo makoraniro bibahesha ibyishimo. Hari abo bisaba gukora ingendo ndende. Icyakora abemera kuyajyamo, bibonera ko bataruhiye ubusa.

Ese abantu batuye mu duce twitaruye na bo ayo makoraniro abagirira akamaro? Ikoranabuhanga rituma na bo bakurikirana ayo makoraniro, kandi bakamera nk’aho bahibereye. Urugero, hari igihe intumwa y’ikicaro gikuru yari yasuye ibiro by’ishami byo muri Bénin, maze iyo porogaramu ikurikirwa n’abantu bari muri Nijeri, mu mugi wa Arlit ucukurwamo amabuye y’agaciro mu butayu bwa Sahara. Abavandimwe na bashiki bacu makumyabiri n’umwe n’abandi bantu bakurikiranye iyo porogaramu. Nubwo bari bari kure, bumvaga bifatanyije na bagenzi babo bagera ku 44.131. Hari umuvandimwe wanditse ati: “Mwarakoze cyane kudufasha kugira ngo tudacikanwa n’iyo porogaramu. Byatweretse ko mutuzirikana.”

AMAHUGURWA Y’ABASAZA

Iyo abatambyi bavuzaga impanda imwe gusa, “abatware b’ibihumbi by’Abisirayeli” ni bo bonyine bajyaga imbere y’ihema ry’ibonaniro (Kub 10:4). Iyo bahageraga, Mose yabahaga inyigisho n’amabwiriza. Ibyo byabafashaga gusohoza neza inshingano babaga bafite mu miryango babaga bahagarariye. Ese iyo uza kuba umwe muri abo batware, ntiwari gukora uko ushoboye ukaba uhari kandi ugatega amatwi witonze?

Muri iki gihe, abasaza b’amatorero si “abatware” kandi nta nubwo batwaza igitugu abagize umukumbi w’Imana bashinzwe kurinda (1 Pet 5:1-3). Ahubwo bakora uko bashoboye bakita ku mukumbi. Ni yo mpamvu iyo batumiwe mu mahugurwa, urugero nko mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami, bishimira kujyayo. Muri ayo mahugurwa, abasaza bigishwa uko barushaho kwita ku matorero. Ibyo bituma abagize itorero bose barushaho kwegera Yehova. Nubwo waba utaragiye muri ayo mahugurwa, nawe agufitiye akamaro kubera ko abayagiyemo bakoresha ibyo bize bagafasha abagize itorero bose.

MU GIHE HAGIZE IBIHINDUKA CYANGWA IBINONOSORWA MU MURYANGO WACU

Hari igihe abatambyi bavuzaga impanda mu ijwi rihindagurika. Ibyo byabaga bisobanura ko Yehova ashaka ko inkambi yose yimuka (Kub 10:5, 6). Inkambi y’Abisirayeli yimukaga kuri gahunda idasanzwe. Ariko icyo cyabaga ari igikorwa kitoroshye kandi cyarebaga buri wese. Hari ababaga batifuza kwimuka. Kubera iki?

Birashoboka ko bamwe bumvaga ko basabwa kwimuka kenshi kandi mu buryo butunguranye. Bibiliya igira iti: ‘Iyo igicu cyagumaga hejuru y’ihema, bakomezaga gukambika aho ntibagende.’ Ariko “hari n’igihe icyo gicu cyahagumaga kuva ku mugoroba kugeza mu gitondo.” Ikindi gihe bwo ‘kikahamara iminsi ibiri cyangwa ukwezi cyangwa igihe kirekire kurushaho’ batarimuka (Kub 9:21, 22). None se inkambi yimutse inshuro zingahe? Mu Kubara igice cya 33, havugwamo ahantu hagera kuri 40 Abisirayeli bagiye bakambika.

Hari igihe Abisirayeli bakambikaga ahantu hari agacucu. Kuba ahantu nk’aho bishobora kuba byarabashimishaga cyane, kuko bari mu “butayu bunini buteye ubwoba” (Guteg 1:19). Ubwo rero, kwimuka byashoboraga kutaborohera kuko bibwiraga ko bagiye kujya ahantu habi.

Iyo imiryango imwe yatangiraga kwimuka, indi yagombaga kwihangana igategereza ko igihe cyayo kigera. Imiryango yose yumvaga ijwi ry’impanda rihindagurika, ariko yose ntiyagenderaga rimwe. Iryo jwi ry’impanda rihindagurika, ryamenyeshaga imiryango ikambitse iburasirazuba, ni ukuvuga umuryango wa Yuda, uwa Isakari n’uwa Zabuloni, ko igomba kugenda (Kub 2:3-7; 10:5, 6). Iyo yamaraga kugenda, abatambyi bavuzaga impanda ubwa kabiri mu ijwi rihindagurika, maze imiryango itatu ikambitse mu magepfo igatangira kwimuka. Abatambyi bakomezaga kuvuza impanda kugeza igihe inkambi yose yimukiye.

Birashoboka ko hari ibintu byigeze kunonosorwa cyangwa guhinduka mu muryango wacu, kubyemera bikakugora. Ushobora kuba waratekereje ko hamaze guhinduka ibintu byinshi cyane ukumva bikurenze cyangwa ukaba warakundaga ibyari bisanzwe, ukaba wifuzaga ko bitahinduka. Uko byaba byaragenze kose, birashoboka ko byagusabye igihe no kwihangana kugira ngo umenyere iryo hinduka. Icyakora iyo twihatiye kwemera ibyahindutse, tugera aho tukabona ko ari byiza kandi Yehova aduha umugisha.

Mu gihe cya Mose, Yehova yanyujije mu butayu abagabo n’abagore n’abana babarirwa muri za miriyoni. Iyo atabitaho kandi ngo abayobore, ntibari kurokoka. Muri iki gihe dukeneye ko Yehova atuyobora kugira ngo tugirane ubucuti na we kandi dukomeze kugira ukwizera gukomeye. Bityo rero, nimucyo twese twiyemeze kumvira nk’uko Abisirayeli b’indahemuka bumviraga amajwi atandukanye y’impanda.