Ese wari ubizi?
Mu bihe bya Bibiliya babaraga bate amezi n’imyaka?
ABAHEBURAYO bamaze kugera mu Gihugu k’Isezerano, umwaka mushya watangiranaga no guhinga no gutera imyaka, muri iki gihe bikaba bihuye n’ukwezi kwa Nzeri cyangwa Ukwakira.
Hari igihe bakoreshaga karendari ishingiye ku mboneko z’ukwezi, yabaga igizwe n’amezi 12, buri kwezi kugizwe n’iminsi 29 cyangwa 30. Nanone babaraga umwaka bashingiye ku zuba. Icyakora umwaka babaraga bashingiye ku mboneko z’ukwezi, wabaga ari mugufi kuruta uwo babaraga bashingiye ku zuba. Ubwo rero bashakishije uko bahuza ubwo buryo bubiri bwo kubara igihe. Kugira ngo babihuze, birashoboka ko mbere y’uko undi mwaka utangira, bongeragaho iminsi cyangwa rimwe na rimwe bakongeraho ukwezi. Ibyo byatumaga karendari bagenderagaho, ihuza n’ibihe byo guhinga no gusarura.
Icyakora mu gihe cya Mose, Yehova yategetse Abisirayeli ko ukwezi kwa mbere kwagombaga kuba Abibu cyangwa Nisani (Kuva 12:2; 13:4). Muri iki gihe, bihuje n’ukwezi kwa Werurwe cyangwa Mata. Mu kwezi kwa Nisani, Abisirayeli bizihizaga umunsi mukuru kandi icyo gihe baturaga Yehova umuganura w’ingano za sayiri.—Kuva 23:15, 16.
Hari umuhanga witwa Emil Schürer wanditse igitabo kivuga amateka y’Abayahudi mu gihe cya Yesu Kristo. Yaranditse ati: “Kumenya igihe Abayahudi bongeraga ukwezi kuri karendari yabo, byari byoroshye. Hagati y’ukwezi kwa gatatu n’ukwa kane (Nisani), hari igihe habagaho umunsi, aho amanywa yabaga areshya n’ijoro. Nyuma y’uwo munsi, ni bwo bizihizaga Pasika yabaga ku itariki ya 14 Nisani, igihe ukwezi kwabaga ari inzora. Ubwo rero, iyo mu mpera z’umwaka babonaga ko itariki yo kwizihiza Pasika izaba mbere ya wa munsi ufite amanywa areshya n’ijoro, bahitaga bongeraho ukundi kwezi (kukaba ukwezi kwa 13) mbere y’uko Nisani igera.”
Abahamya ba Yehova bakurikiza ubwo buryo, kugira ngo bamenye itariki Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba rizaberaho mu kwezi kwa gatatu cyangwa ukwa kane, kuko ayo mezi ari yo ahuye n’ukwezi kwa Nisani. Iyo tariki iba igomba guhuza n’itariki ya 14 Nisani kuri karendari y’Abaheburayo. Iyo tariki imenyeshwa amatorero yo hirya no hino ku isi hakiri kare.
None se Abaheburayo babwirwaga n’iki igihe ukwezi kwagombaga kurangirira n’igihe ukundi kwagombaga gutangirira? Muri iki gihe biroroshye, kuko uhita ureba kuri karendari. Icyakora icyo gihe ntibyari byoroshye.
Mu gihe cya Nowa bavugaga ko ukwezi kugizwe n’iminsi 30 (Intang 7:11, 24; 8:3, 4). Nyuma yaho mu gihe cy’Abaheburayo, si ko buri gihe ukwezi kwagiraga iminsi 30. Iyo ukwezi kwatangiraga kugaragara mu kirere, bavugaga ko kuri karendari yabo ukwezi gutangiye. Ibyo byagaragazaga ko hashize iminsi 29 cyangwa 30. Ni ukuvuga ko ukwezi kwabaga kurangiye, hatangiye ukundi.
Hari igihe Dawidi na Yonatani bigeze kuvuga ngo: “Ejo ni umunsi w’imboneko z’ukwezi.” Bashakaga kuvuga ko ukwezi kuzaba gutangiye (1 Sam 20:5, 18). Uko bigaragara, mu kinyejana cya 11 Mbere ya Yesu, bashoboraga kumenya hakiri kare igihe ukwezi kuzatangirira. None se babimenyaga bate? Igitabo kirimo imigenzo n’amategeko by’Abayahudi, kivuga ko Abayahudi bamaze kuva mu bunyage i Babuloni, Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi ari rwo rwabamenyeshaga igihe ukwezi kuzatangirira. Mu gihe cy’amezi arindwi yabagamo iminsi mikuru, ku munsi wa 30 wa buri kwezi, abagize urwo rukiko bateraniraga hamwe hakiri kare kugira ngo bamenye igihe ukundi kwezi kugomba gutangirira. Babibwirwaga n’iki?
Bashyiraga abagabo ku misozi yari ikikije Yerusalemu, maze nijoro bakareba niba ukwezi kuri bugaragare. Iyo bakubonaga, bahitaga babimenyesha urwo rukiko. Iyo abagize urwo rukiko bamaraga kubona ibimenyetso bihagije bigaragaza ko ukwezi kwabonetse mu kirere, bahitaga bamenyesha abantu ko batangiye ukundi kwezi. None se iyo abo bantu babaga bari ku misozi batabonaga imboneko z’ukwezi bitewe n’igicu cyangwa igihu, byagendaga bite? Icyo gihe abagize
urwo rukiko bavugaga ko uko kwezi barimo gufite iminsi 30 kandi ko ukundi kwezi kuzatangira ku munsi ukurikiyeho.Icyo gitabo kivuga iby’imigenzo y’Abayahudi, kivuga ko iyo abagize urwo rukiko bashakaga kumenyesha abantu ko ukwezi gushya kwatangiye, bacanaga umuriro ku musozi w’Imyelayo uri hafi ya Yerusalemu. Nanone bacanaga umuriro ku yindi misozi iri hirya no hino muri Isirayeli, kugira ngo abantu babimenye. Nyuma yaho, batangiye no kujya bohereza intumwa zikabimenyesha abantu. Ibyo rero byatumaga Abayahudi batuye muri Yerusalemu no hirya no hino muri Isirayeli, bamenya igihe ukwezi kwatangiriye. Nanone byatumaga abantu bose bizihiza iminsi mikuru mu gihe kimwe.
Niba wifuza kumenya amezi, iminsi mikuru n’ibihe by’imyaka byo muri Isirayeli ya kera, wareba imbonerahamwe iri hasi aha.