Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 25

Abasaza b’itorero bakwigana bate Gideyoni?

Abasaza b’itorero bakwigana bate Gideyoni?

“Igihe cyambana gito nkomeje kuvuga ibya Gideyoni.”—HEB 11:32.

INDIRIMBO YA 124 Turi indahemuka

INCAMAKE a

1. Dukurikije ibivugwa muri 1 Petero 5:2, ni iyihe nshingano abasaza b’itorero bafite?

 YEHOVA yahaye abasaza b’itorero inshingano yo kwita ku ntama ze z’agaciro kenshi. Abo bagabo b’indahemuka bishimira ko Yehova yabahaye iyo nshingano yo gukorera abavandimwe na bashiki bacu, kandi bakora uko bashoboye kugira ngo babe ‘abungeri’ beza. (Yer 23:4; soma muri 1 Petero 5:2.) Dushimira Yehova cyane kuba yaraduhaye abagabo nk’abo mu matorero yacu.

2. Ni ibihe bibazo abasaza bamwe na bamwe bahura na byo?

2 Abasaza b’itorero bahura n’ibibazo byinshi, mu gihe basohoza inshingano zabo. Ubusanzwe baba bagomba gukorana umwete, kugira ngo bite ku itorero. Icyakora, umusaza w’itorero witwa Tony wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabonye ko yagombaga kwitoza umuco wo kwiyoroshya, akemera ko hari ibyo adashoboye gukora. Yaravuze ati: “Igihe icyorezo cya COVID-19 cyatangiraga, nari mfite akazi kenshi ko gutegura uko tuzajya duterana n’uko tuzajya tubwiriza. Nubwo nageragezaga gukora ibintu byinshi, ariko ni hahandi akazi kakomezaga kwiyongera. Ibyo byatumye mbura umwanya uhagije wo gusoma Bibiliya, kwiyigisha no gusenga.” Umusaza w’itorero wo muri Kosovo witwa Ilir, we yahuye n’ikibazo gitandukanye n’icyo. Mu gace yari atuyemo habaye intambara, maze kumvira amabwiriza y’umuryango wacu biramugora. Yaravuze ati: “Igihe ibiro by’ishami byansabaga gufasha abavandimwe na bashiki bacu bari mu gace kari gateje akaga, nagize ubwoba, ntangira kumva ko amabwiriza nahawe asa n’adashyize mu gaciro.” Umumisiyonari witwa Tim ukorera umurimo muri Aziya, we yavuze ko hari igihe gukomeza gukora ibintu yari asanzwe akora buri munsi, byamugoye. Yaravuze ati: “Hari ubwo numvaga naniwe cyane, ku buryo ntashoboraga kwita ku bavandimwe na bashiki bacu.” Ni iki cyafasha abasaza, mu gihe bahanganye n’ibibazo nk’ibyo?

3. Ni iki twese dushobora kwigira kuri Gideyoni?

3 Ni ayahe masomo abasaza bavana kuri Gideyoni (Heb 6:12; 11:32)? Gideyoni yitaga ku bagize ubwoko bwa Yehova, kandi akabarinda (Abac 2:16; 1 Ngoma 17:6). Abasaza b’itorero na bo, Yehova yabahaye inshingano yo kwita ku bagize ubwoko bwe muri ibi bihe bitoroshye (Ibyak 20:28; 2 Tim 3:1). Ubwo rero, bashobora kwigana imico myiza Gideyoni yari afite. Yariyoroshyaga, akicisha bugufi, akumvira kandi akihangana. Icyakora n’abatari abasaza, bashobora gutekereza ku rugero rwa Gideyoni, bigatuma babashimira kandi bakabashyigikira.—Heb 13:17.

MU GIHE KWIYOROSHYA NO KWICISHA BUGUFI BIBA BITOROSHYE

4. Gideyoni yagaragaje ate ko yicishaga bugufi kandi akiyoroshya?

4 Gideyoni yicishaga bugufi kandi akiyoroshya. b Hari igihe umumarayika yamubwiye ko Yehova yamutoranyije, kugira ngo akize Abisirayeli kuko Abamidiyani babakandamizaga. Gideyoni yasubije uwo mumarayika ati: “Dore umuryango wanjye ni wo muto mu Bamanase, kandi ni jye muto mu rugo rwa data” (Abac 6:15). Gideyoni yumvaga ko atashobora gusohoza iyo nshingano, ariko Yehova we yari azi ko yabishobora. Yaramufashije maze asohoza neza iyo nshingano.

5. Ni ryari kwicisha bugufi no kwiyoroshya bishobora kugora umusaza w’itorero?

5 Abasaza bakora uko bashoboye, kugira ngo bagaragaze umuco wo kwicisha bugufi no kwiyoroshya, mu byo bakora byose (Mika 6:8; Ibyak 20:18, 19). Ntibiyemera ngo bagende bavuga ibyo bashobora gukora, cyangwa ibyo bagezeho. Ariko nanone, ntibumva ko nta cyo bamaze, bitewe n’uko bakora amakosa. Icyakora hari igihe kugaragaza umuco wo kwiyoroshya no kwicisha bugufi, bishobora kubagora. Urugero, hari igihe umusaza ashobora kwemera inshingano nyinshi, ariko kuzisohoza zose bikamugora. Hari n’igihe abantu bashobora kumushimagiza cyangwa bakamunenga bitewe n’ibyo yakoze. Ni irihe somo abasaza bakura kuri Gideyoni, mu gihe ibintu nk’ibyo bibabayeho?

Umusaza yagaragaza ko yiyoroshya nka Gideyoni, asaba abandi ko bamufasha mu mirimo itandukanye, urugero nko gupanga abakora ku kagare (Reba paragarafu ya 6)

6. Kuba Gideyoni yariyoroshyaga, byigisha iki abasaza? (Reba n’ifoto.)

6 Mujye musaba abandi babafashe. Umuntu wiyoroshya, aba azi ko hari ibintu adashoboye gukora. Gideyoni yagaragaje umuco wo kwiyoroshya, igihe yasabaga abandi ngo bamufashe (Abac 6:27, 35; 7:24). Abasaza beza na bo, bigana Gideyoni. Tony twigeze kuvuga, yaravuze ati: “Ukuntu narezwe, bituma nemera ibintu byose, n’ibyo ntashoboye gukora. Ubwo rero, nasabye umugore wanjye ko muri gahunda y’iby’umwuka twakwiga umuco wo kwiyoroshya, kandi musaba kumbwiza ukuri, kugira ngo menye icyo nkwiriye gukosora. Nanone nongeye kureba videwo yo ku rubuga rwacu ivuga ngo: Jya utoza abandi, ubagirire icyizere kandi ubahe ububasha nk’uko Yesu yabigenzaga.’” Ibyo byatumye Tony atangira gusaba abandi ngo bamufashe. Byagize akahe kamaro? Tony yaravuze ati: “Ibyo byatumye imirimo yose yo mu itorero ikorwa, kandi nanjye nkabona umwanya wo gukora ibintu bituma ndushaho kuba incuti ya Yehova.”

7. Abasaza bakwigana bate Gideyoni, mu gihe hagize ubabwira nabi cyangwa akabanenga? (Yakobo 3:13)

7 Ntimukarakare mu gihe hari umuntu ubanenze cyangwa akababwira nabi. Ikindi kintu gishobora kugora abasaza, ni ukwifata iyo hari ubanenze cyangwa akababwira nabi. Mu gihe bigenze bityo, urugero rwa Gideyoni na bwo rushobora kubafasha. Gideyoni yari azi ko adatunganye. Ni yo mpamvu igihe Abefurayimu bamubwiraga nabi atarakaye, ahubwo agakomeza gutuza (Abac 8:1-3). Yicishije bugufi abatega amatwi kandi abasubiza neza, bituma batuza. Abasaza beza bigana Gideyoni, bagasubiza neza abababwiye nabi kandi bakabatega amatwi. (Soma muri Yakobo 3:13.) Ibyo bituma abagize itorero bakomeza kubana mu mahoro.

8. Abasaza bakora iki mu gihe abantu babashimagije? Tanga urugero.

8 Mujye muhesha Yehova icyubahiro. Igihe abantu bashimagizaga Gideyoni kubera ko yari yatsinze Abamidiyani, yahesheje Yehova icyubahiro (Abac 8:22, 23). None se abasaza bakwigana bate Gideyoni? Baba bakwiriye guhesha Yehova icyubahiro, bakabona ko ibyo bageraho byose ari Yehova utuma babigeraho (1 Kor 4:6, 7). Urugero, niba abantu bashimiye umusaza w’itorero kubera ko yigisha neza, aba akwiriye kugaragaza ko ibyo yigisha yabikuye mu Ijambo ry’Imana, kandi ko imyitozo duhabwa n’umuryango wa Yehova, ari yo yatumye abigeraho. Nanone abasaza bakwiriye kureba niba mu gihe bigisha, badatuma abantu babatangarira cyane, aho guhesha Yehova icyubahiro. Reka turebe urugero rw’ibyabaye ku musaza w’itorero witwa Timothy. Akimara kuba umusaza, yakundaga gutanga disikuru. Yaravuze ati: “Iyo natangaga disikuru, amagambo nakoreshaga ntangira n’ingero natangaga, byabaga bihambaye. Ibyo byatumaga inshuro nyinshi abantu banshimagiza. Ikibabaje ni uko izo disikuru natangaga, zatumaga abantu ari njye bitaho, aho kugira ngo zibafashe gukunda Yehova cyangwa Bibiliya.” Timothy yabonye ko yagombaga guhindura uko yigishaga, kugira ngo yirinde kwihesha icyubahiro (Imig 27:21). Ibyo byagize akahe kamaro? Yaravuze ati: “Ubu abantu bambwira ukuntu disikuru natanze zabafashije guhangana n’ikibazo bari bafite, kwihanganira ikigeragezo, cyangwa kuba incuti za Yehova. Ibyo bituma nishima cyane, kurusha uko byari bimeze ntarikosora.”

MU GIHE KUMVIRA NO KUGIRA UBUTWARI BIBA BITOROSHYE

Gideyoni yarumviye yemera kugabanya umubare w’abasirikare be, ahitamo 300 bagaragaje ko bari maso (Reba paragarafu ya 9)

9. Kuki twavuga ko kumvira Yehova no kugira ubutwari, byashoboraga kugora Gideyoni? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

9 Igihe Yehova yahaga Gideyoni inshingano yo kuba umucamanza wa Isirayeli, Gideyoni yagombaga kumvira no kugira ubutwari. Yehova yamusabye gusenya igicaniro papa we yari yarubakiye Bayali, kandi ibyo byashoboraga kumuteza akaga (Abac 6:25, 26). Nyuma yaho, Gideyoni amaze gushaka abasirikare yagombaga kujyana ku rugamba, Yehova yamusabye inshuro ebyiri zose kubagabanya (Abac 7:2-7). Hanyuma Yehova yamusabye gutera abanzi be mu gicuku.—Abac 7:9-11.

10. Ni ryari kumvira bishobora kugora umusaza?

10 Abasaza b’itorero bakwiriye guhora ‘biteguye kumvira’ (Yak 3:17). Umusaza wumvira, ahita akurikiza ibyo Bibiliya ivuga n’amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova. Ibyo bituma abera abandi urugero rwiza. Icyakora, hari igihe kumvira bishobora kumugora. Urugero, hari igihe ashobora guhabwa amabwiriza menshi cyangwa agahinduka mu buryo butunguranye, bigatuma kuyakurikiza bimugora. Hari n’igihe ashobora kwibaza niba amabwiriza ahawe ashyize mu gaciro. Nanone ashobora guhabwa inshingano ishobora gutuma ubuzima bwe bujya mu kaga. None se mu gihe abasaza bageze mu mimerere nk’iyo, bakora iki ngo bumvire nka Gideyoni?

11. Ni iki cyafasha abasaza kumvira?

11 Mujye mumenya neza amabwiriza kandi muyakurikize. Yehova yasabye Gideyoni gusenya igicaniro papa we yari yarubakiye Bayali, amwereka aho yari kubaka igicaniro gishya n’itungo yari gutamba. Gideyoni ntiyigeze ashidikanya kuri ayo mabwiriza Yehova yamuhaye, ahubwo yahise ayakurikiza. Muri iki gihe, umuryango wacu uha abasaza amabwiriza ukoresheje amabaruwa n’amatangazo. Nanone ubabwira icyo bakora kugira ngo badufashe maze ubuzima bwacu ntibujye mu kaga kandi tube incuti za Yehova. Dukunda cyane abasaza b’indahemuka, bakurikiza amabwiriza umuryango wacu uduha. Ibyo bigirira akamaro abagize itorero bose.—Zab 119:112.

12. Abasaza bakurikiza bate ibivugwa mu Baheburayo 13:17, mu gihe hari ibyo umuryango wacu wahinduye?

12 Mujye mwemera kugira ibyo muhindura. Mwibuke ko Yehova yasabye Gideyoni kugabanya abasirikare be hafi ya bose (Abac 7:8). Gideyoni yashoboraga kwibaza ati: “Kuki Yehova ansabye kugabanya abasirikare? Ubu koko nzatsinda uru rugamba?” Ariko si ko yabigenje. Ahubwo yahise yumvira. Muri iki gihe na bwo, iyo hari ibintu umuryango wacu uhinduye, abasaza bigana Gideyoni bagahita bumvira. (Soma mu Baheburayo 13:17.) Urugero, mu mwaka wa 2014 Inteko Nyobozi yahinduye uko amafaranga yo kubaka Amazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro atangwa (2 Kor 8:12-14). Mbere yaho, umuryango wacu wagurizaga amatorero amafaranga yo kubaka Amazu y’Ubwami, hanyuma ayo matorero akagenda yishyura. Icyakora ubu, umuryango wacu ufata impano zose zitangwa n’amatorero yose yo hirya no hino ku isi, maze ukubaka Amazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro aho akenewe. Muri iki gihe, nubwo itorero ryaba ridafite ubushobozi bwo gutanga impano nyinshi, rishobora kubakirwa Inzu y’Ubwami. Igihe umuvandimwe witwa José yamenyaga ayo mabwiriza mashya, yibajije niba ibyo bintu bizakunda. Yaratekerezaga ati: “Nta Nzu y’Ubwami izongera kubakwa. Ino aha si uko ibintu bikorwa.” Ni iki cyafashije uwo muvandimwe guhindura uko yabonaga ibintu, maze agashyigikira uwo mwanzuro? Yaravuze ati: “Amagambo ari mu Migani 3:5, 6, yanyibukije ko ngomba kwiringira Yehova. Ayo mabwiriza mashya yatumye ibintu birushaho kuba byiza. Ubu twubaka Amazu y’Ubwami menshi, kandi uko dutanga impano bituma habaho gusaranganya.”

Dushobora kugira ubutwari tugakomeza kubwiriza no mu gihe umurimo wacu wabuzanyijwe (Reba paragarafu ya 13)

13. (a) Ni iki Gideyoni yari yizeye adashidikanya? (b) Abasaza bamwigana bate? (Reba n’ifoto.)

13 Mujye mugira ubutwari, mukore ibyo Yehova ashaka. Gideyoni yumviye Yehova nubwo yari afite ubwoba, kandi ibyo yari amusabye bikaba byarashoboraga kumuteza akaga (Abac 9:17). Icyakora Yehova amaze kumwizeza ko amushyigikiye, Gideyoni yemeye adashidikanya ko azamufasha, agakiza Abisirayeli. Muri iki gihe, abasaza baba mu bihugu byabuzanyije umurimo wacu, bigana Gideyoni. Bagira ubutwari bakayobora amateraniro n’umurimo wo kubwiriza, nubwo baba bashobora gufungwa, bagahatwa ibibazo, bakirukanwa ku kazi cyangwa bagakorerwa ibikorwa by’urugomo. c Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, abasaza bazaba basabwa kugira ubutwari, kugira ngo bumvire amabwiriza bazahabwa, nubwo kuyakurikiza bishobora kuzashyira ubuzima bwabo mu kaga. Urugero, ayo mabwiriza ashobora kuzaba atubwira uko tuzatangaza ubutumwa bw’urubanza bugereranywa n’amahindu, n’icyo twakora ngo turokoke igitero cya Gogi wa Magogi.—Ezek 38:18; Ibyah 16:21.

MU GIHE KWIHANGANA BIBA BITOROSHYE

14. Ni mu buhe buryo Gideyoni yagaragaje umuco wo kwihangana?

14 Inshingano Gideyoni yari afite yo kuba umucamanza wa Isirayeli, ntiyari yoroshye. Urugero, igihe yarwanaga n’Abamidiyani ari nijoro maze bagahunga, yarabakurikiye ava mu Kibaya cya Yezereli agera ku Ruzi rwa Yorodani, rushobora kuba rwari rukikijwe n’ibihuru byinshi (Abac 7:22). None se ahageze yaretse kubakurikira? Oya rwose. Nubwo we n’abasirikare be 300 bari bananiwe, bambutse urwo ruzi bakomeza gukurikira Abamidiyani. Amaherezo yaje kubafata, maze arabatsinda.—Abac 8:4-12.

15. Ni ryari kwihangana bishobora kugora umusaza w’itorero?

15 Hari igihe umusaza w’itorero ashobora kumva ananiwe cyane, bitewe no kwita ku bagize itorero no ku muryango we. None se mu gihe abasaza bageze mu mimerere nk’iyo, bakwigana bate Gideyoni?

Abasaza bita ku bagize itorero bafasha abantu benshi baba bafite ibibazo (Reba paragarafu ya 16 n’iya 17)

16-17. Ni iki cyatumye Gideyoni yihangana, kandi se ni iki abasaza bakwiringira? (Yesaya 40:28-31) (Reba n’ifoto.)

16 Mujye mwiringira ko Yehova azabaha imbaraga. Gideyoni yari yiringiye ko Yehova yari kumuha imbaraga, kandi koko yarazimuhaye (Abac 6:14, 34). Urugero, hari igihe we n’abasirikare be bagendaga n’amaguru, bakurikiye abami babiri b’Abamidiyani bashobora kuba bari ku ngamiya (Abac 8:12, 21). Icyakora Yehova yafashije Gideyoni n’abasirikare be, bafata abo bami kandi batsinda urwo rugamba. Abasaza na bo, bashobora kwiringira Yehova kuko ‘atananirwa cyangwa ngo acogore.’ Azabaha imbaraga igihe cyose bazaba bazikeneye.—Soma muri Yesaya 40:28-31.

17 Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Matthew ukora muri Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga. Ni iki kimufasha kwihangana? Yaravuze ati: “Niboneye ko ibivugwa mu Bafilipi 4:13 ari ukuri. Hari igihe nabaga naniwe cyane, ku buryo numvaga nta kindi nakora. Icyo gihe nasengaga Yehova mwinginga, kugira ngo ampe imbaraga, maze nkomeze gufasha abavandimwe banjye. Yahitaga azimpa maze akamfasha kwihangana.” Kimwe na Gideyoni, abasaza na bo bakora uko bashoboye ngo bite ku ntama za Yehova, nubwo hari igihe biba bitoroshye. Icyakora, baba bagomba kwiyoroshya, bakazirikana ko hari ibyo badashoboye gukora. Nubwo bimeze bityo, bashobora kwiringira ko Yehova azumva amasengesho bamusenga bamusaba ko yabafasha, kandi ko azabaha imbaraga maze bakihangana.—Zab 116:1; Fili 2:13.

18. Vuga muri make uko abasaza b’itorero bakwigana Gideyoni.

18 Hari ibintu byinshi abasaza bakwigira kuri Gideyoni. Urugero, bagomba kugaragaza umuco wo kwiyoroshya no kwicisha bugufi, bakemera ko hari ibyo badashoboye gukora. Nanone bagomba kugaragaza uwo muco mu gihe abantu babavuze nabi cyangwa babashimagije. Bagomba no kwitoza kumvira kandi bakagira ubutwari, cyane cyane muri iki gihe imperuka yegereje cyane. Ikindi kandi, bagomba kwiringira ko Yehova azabaha imbaraga zo guhangana n’ingorane zose bazahura na zo. Twishimira abasaza b’itorero bakorana umwete, kandi tujye ‘dukomeza kububaha cyane.’—Fili 2:29.

INDIRIMBO YA 120 Tujye twiyoroshya nka Kristo

a Hari igihe Abisirayeli bari bafite ibibazo bikomeye, maze Yehova atoranya Gideyoni, kugira ngo abayobore kandi abarinde. Gideyoni yabaye indahemuka, maze amara imyaka igera kuri 40, asohoza neza iyo nshingano. Icyakora yahuye n’ibibazo byinshi. Muri iki gice, turi burebe ukuntu urugero rwe rwafasha abasaza b’itorero kumenya icyo bakora mu gihe bahuye n’ibibazo.

b Umuco wo kwiyoroshya n’uwo kwicisha bugufi, yenda kumera kimwe. Umuntu wiyoroshya ntiyishyira hejuru ngo yumve ko aruta abandi, kandi yemera ko hari ibyo adashoboye gukora. Iyo twicisha bugufi, twubaha abandi kandi tukabona ko baturuta (Fili 2:3). Muri rusange, twavuga ko umuntu wiyoroshya aba anicisha bugufi.

c Reba ingingo ivuga ngo: “Komeza gukorera Yehova mu gihe abategetsi bahagaritse umurimo wacu,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Nyakanga 2019, ku ipaji ya 10-11, par. 10-13.