Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 28

Gutinya Imana bitugirira akamaro

Gutinya Imana bitugirira akamaro

“Ugendera mu nzira iboneye atinya Yehova.”—IMIG 14:2.

INDIRIMBO YA 122 Dushikame tutanyeganyega!

INCAMAKE a

1-2. Ni ikihe kibazo Abakristo bahanganye na cyo muri iki gihe, kimeze nk’icyo Loti yari afite?

 IYO turebye ukuntu abantu bo muri iyi si batakigira umuco, twumva tumeze nka Loti wari umukiranutsi. ‘Yababazwaga cyane n’ukuntu abantu basuzuguraga amategeko bishoraga mu bikorwa by’ubwiyandarike,’ kubera ko yari azi ko Yehova abyanga (2 Pet 2:7, 8). Kuba Loti yaratinyaga Imana kandi akayikunda, byatumye yanga ibyo bikorwa by’ubwiyandarike abantu bo mu gihe cye bakoraga. Muri iki gihe, natwe dukikijwe n’abantu bataye umuco kandi batubaha amahame ya Yehova. Nubwo bimeze bityo, nitwitoza gukunda Yehova no kumutinya, tuzakomeza kugira imyifatire myiza.—Imig 14:2.

2 Yehova yandikishije inama ziboneka mu gitabo cy’Imigani, kugira ngo adufashe kubigeraho. Gusuzuma inama ziboneka muri icyo gitabo, bishobora kugirira akamaro Abakristo bose, baba abagabo n’abagore, abakiri bato n’abakuze.

GUTINYA IMANA BIRATURINDA

Mu gihe turi ku kazi, tujye twirinda kugira incuti mbi, kandi ntitwemere ko zidutumira mu bintu bibabaza Yehova (Reba paragarafu ya 3)

3. Dukurikije ibivugwa mu Migani 17:3, ni iyihe mpamvu y’ingenzi yagombye gutuma turinda umutima wacu? (Reba n’ifoto.)

3 Impamvu y’ingenzi yagombye gutuma turinda umutima wacu w’ikigereranyo, ni uko Yehova awugenzura. Ni ukuvuga ko atareba nk’abantu, ahubwo areba mu mutima, akamenya abo turi bo by’ukuri. (Soma mu Migani 17:3.) Ubwo rero nidukomeza gutekereza ku nama nziza Yehova atugira, tuzabona ubuzima bw’iteka, kandi na we arusheho kudukunda (Yoh 4:14). Ibyo bizatuma tutagira imyifatire mibi, kandi biturinde ibinyoma bya Satani n’iby’abantu bo muri iyi si (1 Yoh 5:18, 19). Nidukomeza kuba incuti za Yehova, tuzarushaho kumukunda no kumwubaha. Ntitwifuza kumubabaza. Ubwo rero twanga icyaha, ku buryo no gutekereza kugikora ubwabyo, tubyanga. Mu gihe wumva ugiye gukora ikintu kibi, ujye wibaza uti: “Ubu koko nkwiriye kubabaza Yehova nabigambiriye, kandi yaranyeretse ko ankunda cyane?”—1 Yoh 4:9, 10.

4. Ni gute gutinya Yehova byatumye mushiki wacu atagwa mu cyaha cy’ubusambanyi?

4 Mushiki wacu witwa Marta wo muri Korowasiya, yari agiye kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi. Yaravuze ati: “Icyo gihe gutekereza neza ntibyari byoroshye, kandi numvaga ntafite imbaraga zo kurwanya ibyo byifuzo bibi. Ariko gutinya Yehova byarandinze.” b None se byamurinze bite? Marta yavuze ko yatekereje ku ngaruka mbi zari kumugeraho, iyo akora icyo cyaha. Natwe dushobora kumwigana. Tujye tuzirikana ko iyo dukoze icyaha tubabaza Yehova, kandi ko bishobora gutuma tutazakomeza kumusenga iteka ryose. Icyo ni cyo kintu kibi kurusha ibindi, gishobora kutubaho.—Intang 6:5, 6.

5. Ibyabaye kuri Leo bitwigisha iki?

5 Iyo dutinya Yehova, twirinda kugira incuti mbi. Umuvandimwe witwa Leo uba muri Kongo, yiboneye ko ibyo ari ukuri. Amaze imyaka ine abatijwe, yatangiye kugira incuti mbi. Yatekerezaga ko kwifatanya na zo nta cyo byari bitwaye, kuko we atakoraga ibibi. Icyakora bidatinze, izo ncuti ze zatumye atangira gusinda kandi agwa mu cyaha cy’ubusambanyi. Nyuma yaho yatangiye gutekereza ibyo ababyeyi be b’Abahamya bari baramwigishije, n’ukuntu agikorera Yehova yari afite ibyishimo. Ibyo byatumye yikosora. Abasaza baramufashije agarukira Yehova, none ubu arishimye, kandi ni umusaza w’itorero n’umupayiniya wa bwite.

6. Abagore babiri tugiye gusuzuma muri iki gice bagereranya iki?

6 Reka dusuzume ibivugwa mu Migani igice cya 9. Muri icyo gice havugwamo abagore babiri, umwe ugereranya ubwenge n’undi ugereranya ubupfapfa. (Gereranya n’Abaroma 5:14; Abagalatiya 4:24.) Mu gihe dusuzuma ibivugwamo, uzirikane ko turi mu isi ya Satani yuzuyemo ubusambanyi na porunogarafiya (Efe 4:19). Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko dukomeza gutinya Yehova no kwanga ibibi (Imig 16:6). Gusuzuma ibivugwa muri icyo gice, bishobora gufasha abantu bose, baba barashatse cyangwa batarashaka. Kubera iki? Kubera ko buri wese muri abo bagore babiri bavugwa muri icyo gice, aba atumira utaraba inararibonye, ni ukuvuga umuntu “utagira umutima.” Ni nk’aho aba abwira uwo muntu ati: “Ngwino mu nzu yanjye dusangire” (Imig 9:1, 5, 6, 13, 16, 17). Icyakora ibigera ku bemera ubutumire bw’abo bagore, biratandukanye cyane.

NTUKEMERE UBUTUMIRE BW’UMUGORE UTAGIRA UBWENGE

Kwemera ubutumire bw’“umugore w’umupfu” bishobora kuduteza akaga (Reba paragarafu ya 7)

7. Dukurikije ibivugwa mu Migani 9:13-18, bigendekera bite abemera ubutumire bw’umugore utagira ubwenge? (Reba n’ifoto.)

7 Reka turebe ukuntu “umugore w’umupfu” cyangwa utagira ubwenge, atumira abantu. (Soma mu Migani 9:13-18.) Uwo mugore nta soni agira kandi akomeza guhamagara abantu ‘batagira ubwenge,’ ngo baze mu birori yateguye, basangire. None se abemera kujyayo, bibagendekera bite? Bibiliya ivuga ko “abapfuye batagira icyo bimarira ari ho bari.” Mu yandi magambo, abajyayo baba bashaka urupfu. Imvugo nk’izo z’ikigereranyo zagiye zikoreshwa no mu bindi bice byo mu gitabo cy’Imigani. Urugero, mu gice cya 2 havugwamo “umugore wiyandarika” n’“umugore w’indaya.” Nanone havuga ko “kujya mu nzu ye ari nko gusanga urupfu” (Imig 2:11-19, NWT). Mu Migani 5:3-10 na ho havugwamo “umugore wiyandarika,” kandi hakavuga ko imyifatire ye iganisha ku “rupfu.”

8. Ni uwuhe mwanzuro tuba tugomba gufata?

8 Abumva ubutumire bw’“umugore w’umupfu” cyangwa utagira ubwenge, baba bagomba guhitamo kubwemera cyangwa kubwanga. Hari igihe natwe tuba tugomba gufata umwanzuro nk’uwo. Urugero, hari igihe abantu bashobora kugushuka kugira ngo bakugushe mu cyaha cy’ubusambanyi, cyangwa se mu buryo butunguranye ukabona amashusho ya porunogarafiya, haba kuri interinete cyangwa ahandi. None se icyo gihe wakora iki?

9-10. Kuki dukwiriye kwirinda ubusambanyi?

9 Hari impamvu nyinshi zagombye gutuma twirinda ubusambanyi. Uwo “mugore w’umupfu” aravuga ati: “Amazi y’amibano araryoha.” None se “amazi y’amibano” agereranya iki? Ubusanzwe, Bibiliya igereranya imibonano mpuzabitsina ikorwa n’umugabo n’umugore bashakanye, n’amazi meza amara inyota (Imig 5:15-18). Umugabo n’umugore bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, baba bemerewe gukora imibonano mpuzabitsina. Ariko ibyo si ko bimeze ku ‘mazi y’amibano,’ kuko yo agereranya ubusambanyi. Abantu basambana baba bameze nk’abajura, kuko akenshi babikora mu ibanga. Abantu nk’abo bashobora kumva ko ibyo bakora ari byiza, cyane cyane iyo batekereza ko ntawubizi. Ariko baba bibeshya, kuko Yehova abona ibintu byose; kandi kutemerwa na we, ni cyo kintu kibi kibaho. Ubwo rero, ayo mazi ntaba ‘aryoshye’ rwose (1 Kor 6:9, 10)! Icyakora uretse kutemerwa na Yehova, hari n’izindi ngaruka zishobora kugera ku bantu nk’abo.

10 Ubusambanyi bushobora gutuma umuntu ahorana ikimwaro, akumva nta gaciro afite, agatwara inda atabiteganyije kandi bugasenya imiryango. Ubwo rero umuntu wanga ubutumire bw’umugore w’umupfu, aba ari umunyabwenge. Uretse kuba abasambanyi badakomeza kuba incuti za Yehova, abenshi banarwara indwara zishobora gutuma bapfa imburagihe (Imig 7:23, 26). Mu Migani 9:18 havuga ko abasuye uwo mugore, baba bageze “mu mva.” None se kuki abantu benshi bemera ubutumire bwe, kandi buteje akaga?—Imig 9:13-18.

11. Kuki kureba porunogarafiya ari bibi cyane?

11 Ikintu kibi cyane tugomba kwirinda, ni ukureba porunogarafiya. Hari abatekereza ko kuyireba, nta cyo bitwaye. Ariko yangiza abantu mu bwenge, igatuma batiyubaha ntibubahe n’abandi kandi iyo wayirebye kubireka biragorana. Nanone amashusho y’ibikorwa by’ubwiyandarike aguma bwenge, kandi umuntu ntapfa kuyibagirwa. Ikindi kandi, porunogarafiya ntituma twirinda ibyifuzo bibi biganisha ku busambanyi, ahubwo ituma umuntu agira irari ry’ibitsina rikabije (Kolo 3:5; Yak 1:14, 15). Ni yo mpamvu abantu benshi bareba porunogarafiya, bagwa mu cyaha cy’ubusambanyi.

12. Twakora iki ngo twirinde amashusho ashobora gutuma tugira irari ry’ibitsina ryinshi?

12 None se wakora iki mu gihe urimo gukoresha igikoresho cya elegitoronike, maze hakazamo amashusho ya porunogarafiya? Ugomba guhita ureka kuyareba. Nuzirikana ko kuyareba bishobora gutuma udakomeza kuba incuti ya Yehova, kandi ari cyo kintu cy’agaciro ufite, bizatuma ugira imbaraga zo kutayareba. Hari n’amafoto atitwa ko ari aya porunogarafiya, ariko akaba ashobora gutuma tugira irari ry’ibitsina ryinshi. Kuki na yo tugomba kwirinda kuyareba? Ni ukubera ko tutifuza gukora ikintu icyo ari cyo cyose, niyo cyaba cyoroheje, cyatuma dusambana no mu mutima (Mat 5:28, 29). Umusaza w’itorero wo muri Tayilandi witwa David yaravuze ati: “Njya nibaza nti: ‘Ese nubwo aya mashusho atari aya porunogarafiya, Yehova yakwishimira ko nkomeza kuyareba?’ Ibyo bituma nirinda kuyareba.”

13. Ni iki gituma dufata imyanzuro myiza?

13 Gutinya gukora ikintu cyababaza Yehova, bituma dufata imyanzuro myiza. Bibiliya ivuga ko ‘gutinya Yehova ari intangiriro y’ubwenge’ (Imig 9:10). Ibyo bigaragazwa n’amagambo atangira mu gice cya 9 cy’Imigani, aho mu Giheburayo “ubwenge nyakuri” bugereranywa n’umugore.

EMERA UBUTUMIRE BW’UMUGORE W’UMUNYABWENGE

14. Ni ubuhe butumire bundi buvugwa mu Migani 9:1-6?

14 Soma mu Migani 9:1-6. Muri iyi mirongo, tubonyemo ubutumire buturuka kuri Yehova Umuremyi wacu, akaba ari na we utanga ubwenge (Imig 2:6; Rom 16:27). Nanone havuzwemo inzu nini, ifite inkingi zirindwi. Ibyo bigaragaza ko Yehova agira ubuntu, agatumira abantu bose bifuza kugira ubwenge atanga.

15. Ni iki Imana idusaba gukora?

15 Iyo turebye imico iranga umugore ugereranya “ubwenge nyakuri,” uvugwa mu Migani igice cya 9, tubona ko Yehova agira ubuntu bwinshi. Uwo mugore yatumiye abantu mu nzu ye, maze ategura ameza n’inyama na divayi (Imig 9:2). Ku murongo wa 4 n’uwa 5, havuga ko uwo mugore abwira umuntu wese utagira ubwenge ati: ‘Ngwino urye ku mugati.’ Kuki dukwiriye kwemera ubutumire bw’uwo mugore, ugereranya ubwenge nyakuri? Ni ukubera ko Yehova yifuza ko tuba abanyabwenge, kandi tukirinda ibyaduteza akaga. Ntiyifuza ko twiga tubanje gukubitika. Ni yo mpamvu ‘abikira abakiranutsi ubwenge’ (Imig 2:7). Iyo dutinya Yehova, dukora ibyo ashaka, tukumvira inama atugira kandi tukishimira kuzikurikiza.—Yak 1:25.

16. Ni gute gutinya Imana byafashije Alain gufata umwanzuro mwiza, kandi se byagize akahe kamaro?

16 Reka turebe uko gutinya Imana byatumye umusaza w’itorero witwa Alain ukora akazi k’ubwarimu, afata umwanzuro mwiza. Yaravuze ati: “Abenshi mu barimu dukorana, bumvaga ko kureba filime za porunogarafiya bituma biga ibirebana n’ibitsina.” Ariko Alain we yabonaga ko ibyo bidakwiriye. Yakomeje agira ati: “Kubera ko natinyaga Imana, nanze kureba izo filime, kandi mbasobanurira n’impamvu ntazireba.” Icyo gihe yakurikije inama “ubwenge nyakuri” butugira, yo ‘kugendera mu nzira yo gusobanukirwa tudakebakeba’ (Imig 9:6). Ibyo Alain yakoze byatangaje bamwe mu barimu bakorana, bituma batangira kwiga Bibiliya no kujya mu materaniro.

Kwemera ubutumire bw’umugore ugereranya “ubwenge nyakuri,” bizatuma tubona imigisha muri iki gihe no mu gihe kizaza (Reba paragarafu ya 17 n’iya 18)

17-18. Ni iyihe migisha abemera ubutumire bw’umugore ugereranya “ubwenge nyakuri” babona muri iki gihe, kandi se ni iyihe bazabona mu gihe kizaza? (Reba n’ifoto.)

17 Yehova yakoresheje ingero z’abagore babiri b’ikigereranyo, kugira ngo atwereke icyo twakora ngo tuzagire ibyishimo mu gihe kizaza. Abemera ubutumire bw’“umugore w’umupfu” cyangwa utagira ubwenge, bibwira ko ubusambanyi ari bwo butuma bagira ibyishimo. Ariko ntibaba bazi ko ibyo bakora, bizabateza ibibazo. Bibiliya ivuga ko bizatuma bajya “mu mva.”—Imig 9:13, 17, 18.

18 Icyakora abemera ubutumire bw’umugore ugereranya “ubwenge nyakuri” bo, bazabona imigisha mu gihe kiri imbere. Nanone ubu barishimye, kuko bafite ibintu byose bakeneye, bibafasha gukomeza kuba incuti za Yehova (Yes 65:13). Ni yo mpamvu Yehova yakoresheje Yesaya akavuga ati: “Muntege amatwi mwitonze murebe ngo murarya ibyiza, n’ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho!” (Yes 55:1, 2). Twitoza gukunda ibyo Yehova akunda, tukanga ibyo yanga (Zab 97:10). Nanone twishimira gutumira abandi, kugira ngo na bo babone “ubwenge nyakuri.” Ni nk’aho ‘duhamagara turi ahirengeye mu mugi,’ maze tukavuga tuti: “Umuntu wese utaraba inararibonye nahindukire aze hano.” Yaba twe dutumira abantu n’abemera ubutumire tubagezaho, twese tubona imigisha muri iki gihe. Ariko si ibyo gusa. Nidukomeza ‘kugendera mu nzira yo gusobanukirwa tudakebakeba, tuzabaho’ iteka.—Imig 9:3, 4, 6.

19. Dukurikije ibivugwa mu Mubwiriza 12:13, 14, ni iki twese dukwiriye kwiyemeza? (Reba n’agasanduku kavuga ngo: “ Gutinya Imana bitugirira akamaro.”)

19 Soma mu Mubwiriza 12:13, 14. Gutinya Yehova biraturinda, bigatuma tugira imyifatire myiza kandi bigatuma dukomeza kuba incuti za Yehova muri iyi minsi y’imperuka. Nanone bituma dutumira abantu benshi uko bishoboka kose, kugira ngo bagire “ubwenge nyakuri,” maze babone imigisha.

INDIRIMBO YA 127 Uwo ngomba kuba we

a Abakristo bakwiriye kwitoza gutinya Imana. Kubera iki? Kubera ko birinda umutima wacu, kandi bigatuma twirinda ubusambanyi na porunogarafiya. Muri iki gice, turi burebe ukuntu mu Migani igice cya 9 havugwamo umugore ugereranya ubupfapfa, n’undi ugereranya ubwenge nyakuri. Gusuzuma ibivugwa muri icyo gice, bishobora kutugirira akamaro muri iki gihe no mu gihe kizaza.

b Amazina amwe yarahinduwe.