Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Kuki Yesu amaze kuvuka, Yozefu na Mariya bagumye i Betelehemu aho guhita basubira i Nazareti?

Bibiliya nta cyo ibivugaho. Ariko hari ibintu ivuga bishobora kuba byaratumye bafata umwanzuro wo kuguma i Betelehemu y’i Yudaya, aho guhita basubira i Nazareti.

Umumarayika yabwiye Mariya ko azatwita kandi akabyara. Icyo gihe, ari Mariya ari na Yozefu babaga mu mugi wa Nazareti, wo muri Galilaya (Luka 1:26-31; 2:4). Nyuma yaho Yesu yaramaze kuvuka, bagiye muri Egiputa, bavuyeyo bagaruka i Nazareti. Aho ni ho Yesu yakuriye, bituma yitwa Umunyanazareti (Mat 2:19-23). Ni yo mpamvu tuvuga ko Yesu, Yozefu na Mariya, bari ab’i Nazareti.

Mariya yari afite mwene wabo witwaga Elizabeti wabaga mu mujyi wa Yuda, nanone witwaga Yudaya. Yari umugore w’umutambyi witwaga Zekariya, kandi ni we wabyaye Yohana Umubatiza (Luka 1:39, 40, 56). Mariya yagiye muri uwo mujyi gusura Elizabeti, amarayo amezi atatu, hanyuma asubira i Nazareti (Luka 1:39, 40, 56). Mariya yari azi neza ako gace umugi wa Yudaya wari urimo.

Nyuma yaho, Yozefu yumviye itegeko ryari ryatanzwe ryo kujya “kwibaruza.” Ibyo byatumye Yozefu ava i Nazareti ajya “mu mugi wa Dawidi,” witwaga Betelehemu. Aho ni na ho ubuhanuzi bwari bwaravuze ko Mesiya yari kuvukira (Luka 2:3, 4; 1 Sam 17:15; 20:6; Mika 5:2). Mariya amaze kubyarira Yesu muri uwo mujyi, Yozefu ntiyashakaga ko akora urugendo rurerure asubira i Nazareti kandi afite uruhinja. Bagumye i Betelehemu kandi hari hafi y’i Yerusalemu, kuko hari ibirometero 9 gusa. Ibyo byari gutuma kujyana umwana mu rusengero biborohera, kugira ngo babone uko batamba ibitambo byasabwaga n’Amategeko.—Lewi 12:2, 6-8; Luka 2:22-24.

Mbere yaho, umumarayika yari yarabwiye Mariya ko umwana yari kuzabyara yari guhabwa ‘intebe y’ubwami ya Dawidi,’ kandi akaba “umwami.” Ibyo bishobora kuba byaratumye Yozefu na Mariya bumva ko Yesu yari akwiriye kuvukira mu murwa wa Dawidi (Luka 1:32, 33; 2:11, 17). Birashoboka ko basanze byaba byiza bagumyeyo, kugeza igihe Imana yari kubahera andi mabwiriza.

Ntituzi igihe bari bamaze i Betelehemu, igihe abantu baragurishaga inyenyeri bazaga kubareba. Icyakora, icyo gihe babaga mu nzu kandi na Yesu ntiyari akiri uruhinja (Mat 2:11). Ubwo rero, uko bigaragara ntibahise basubira i Nazareti, ahubwo batinze i Betelehemu, barahatura.

Herode yatanze itegeko ryo ‘kwica abana b’abahungu bose b’i Betelehemu bamaze imyaka ibiri n’abatarayigezaho’ (Mat 2:16). Icyakora kubera ko umumarayika yaburiye Yozefu na Mariya, bafashe Yesu bahungira muri Egiputa, kugeza igihe Herode yapfiriye. Nyuma yaho Yozefu yajyanye umuryango we i Nazareti. None se kuki batasubiye i Betelehemu? Mbere na mbere, ni ukubera ko Yudaya yari isigaye iyoborwa na Arikelayo wari umugome. Ariko nanone, umumarayika wa Yehova yari yabwiye Yozefu ko gusubirayo byashoboraga kubateza ibibazo. Ubwo rero, i Nazareti ni ho Yozefu yabonaga ko hari hari umutekano, ku buryo yashoboraga kuharerera Yesu, agakura ari umugaragu wa Yehova.—Mat 2:19-22; 13:55; Luka 2:39, 52.

Uko bigaragara Yozefu yapfuye mbere y’uko Yesu apfa, ngo abantu batangire kugira ibyiringiro byo kujya mu ijuru. Ubwo rero azazuka abe hano ku isi. Icyo gihe azabonana n’abantu benshi, ku buryo bashobora kuzamubaza impamvu bagumye i Betelehemu, Yesu amaze kuvuka.