Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Ibintu bishimishije naboneye mu murimo wa Yehova n’amasomo nigiyemo

Ibintu bishimishije naboneye mu murimo wa Yehova n’amasomo nigiyemo

NKIRI muto, iyo nabonaga indege mu kirere, nifuzaga cyane kuyigendamo ngiye mu kindi gihugu. Ariko nabonaga ari nk’inzozi.

Ababyeyi banjye bavuye muri Esitoniya mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, bimukira mu Budage, aho akaba ari ho navukiye. Maze kuvuka, batangiye kureba uko bakwimukira muri Kanada. Tukigerayo, twatuye hafi y’umujyi wa Otawa, mu kazu gato cyane twororeragamo n’inkoko. Nubwo twari abakene cyane, twabonaga amagi yo kurya mu gitondo.

Umunsi umwe, Abahamya ba Yehova basomeye mama umurongo wo mu Byahishuwe 21:3, 4. Uwo murongo wamukoze ku mutima cyane, ku buryo yatangiye kurira. Papa na mama batangiye kwiga Bibiliya, maze bidatinze barabatizwa.

Nubwo ababyeyi banjye batari bazi neza Icyongereza, bakoranaga umwete umurimo wa Yehova. Papa yakoraga mu ruganda rwashongeshaga amabuye y’agaciro yitwa nikele, rwari mu mujyi wa Sudbury, mu ntara ya Ontariyo. Icyakora nubwo yabaga yakoze ijoro ryose kandi ananiwe, hafi buri wa Gatandatu yatujyanaga kubwiriza, njye na mushiki wanjye witwa Sylvia. Nanone buri cyumweru, twigiraga hamwe Umunara w’Umurinzi mu muryango. Papa na mama bantoje gukunda Yehova. Ibyo byatumye mu mwaka wa 1956, niyegurira Yehova mfite imyaka icumi. Kuba ababyeyi banjye barakundaga Yehova cyane, byatumye nanjye nkomeza kumukorera.

Nkirangiza amashuri yisumbuye, sinakomeje kugira ishyaka mu murimo wa Yehova. Naratekerezaga nti: “Nimba umupayiniya, sinzabona uko nkorera amafaranga menshi, kugira ngo mbone uko ntembera mu ndege, ngiye hirya no hino ku isi.” Naje kubona akazi kuri radiyo yari hafi y’iwacu, nkaba nari nshinzwe gushyiramo indirimbo. Ako kazi naragakundaga. Ariko kubera ko nakoraga nijoro, nasibaga amateraniro kenshi, kandi nari mfite incuti zitakundaga Yehova. Icyakora kubera ko nari narize Bibiliya, umutimanama watangiye kundya, maze ndikosora.

Naje kwimukira mu mujyi wa Oshawa, uri mu ntara ya Ontariyo. Aho ni ho nahuriye n’umuvandimwe Ray Norman, mushiki we Lesli n’abandi bapayiniya. Banyitayeho cyane. Kubona ukuntu babaga bishimye, byatumye nongera gutekereza ku ntego nakwishyiriraho. Banteye inkunga yo kuba umupayiniya, maze ntangira kubukora muri Nzeri 1966. Icyo gihe nari nishimiye umurimo nakoraga, ariko hari ikintu ntari niteze cyari kigiye kumbaho.

YEHOVA NAGUSABA GUKORA IKINTU UJYE UGERAGEZA KUGIKORA

Nkiri mu mashuri yisumbuye, nari narujuje fomu isaba gukora kuri Beteli iri mu mujyi wa Toronto, muri Kanada. Nyuma yaho, igihe nari umupayiniya, nasabwe kujya gukora kuri Beteli imyaka ine. Ariko nakundaga Lesli cyane, kandi natinyaga ko ninjya kuri Beteli, ntari kongera kumubona. Maze gusenga kenshi, nafashe umwanzuro wo kujyayo, maze nsezera Lesli mbabaye cyane.

Nkihagera, nabanje gukora mu imesero hanyuma mba sokereteri. Hagati aho, Lesli yabaye umupayiniya wa bwite mu mujyi wa Gatineau, mu ntara ya Quebec. Inshuro nyinshi nibazaga uko amerewe, kandi nkibaza niba narafashe umwanzuro mwiza. Nyuma yaho habaye ikintu ntari niteze. Musaza wa Lesli witwa Ray yaje gukora kuri Beteli, hanyuma tubana mu cyumba. Ibyo byatumye nongera kubona uko mvugisha Lesli. Twakoze ubukwe ku itariki ya 27 Gashyantare 1971, kandi uwo ni wo munsi wa nyuma nagombaga kumara kuri Beteli.

Dutangira gusura amatorero mu mwaka wa 1975

Njye na Lesli batwohereje mu itorero ryo muri Quebec ryakoreshaga Igifaransa. Hashize imyaka mike, natunguwe n’uko nahawe inshingano yo kuba umugenzuzi w’akarere, mfite imyaka 28. Icyo gihe numvaga nkiri muto kandi nkumva ntabishobora. Ariko amagambo ari muri Yeremiya 1:7, 8, yaramfashije. Nanone Lesli yari yarakoze impanuka z’imodoka, kandi gusinzira byaramugoraga. Ubwo rero, twibazaga niba tuzashobora gusohoza iyo nshingano yo gusura amatorero. Icyakora yarambwiye ati: “Iyo Yehova adusabye gukora ikintu, tujye tugerageza kugikora.” Ubwo rero twemeye iyo nshingano, kandi twamaze imyaka 17 dusura amatorero.

Gusura amatorero byatumaga mpora mpuze, ku buryo ntabonaga umwanya uhagije wo kuba ndi kumwe na Lesli. Icyo gihe hari irindi somo nize. Umunsi umwe ari ku wa Mbere kare mu gitondo, numvise inzogera yo ku muryango wacu ivuze. Ariko ngiye kureba, nsanga nta muntu uhari, ahubwo hateretse agatebo karimo igitambaro cyo kwicaraho, imbuto, foromaje, umugati, icupa rya divayi, ibirahuri n’agapapuro katariho izina, kari kanditseho ngo: “Jyana umugore wawe gutembera.” Nubwo icyo gihe hari haramutse neza kandi hari n’akazuba, nabwiye Lesli ko tutari bujyeyo, kuko hari disikuru nagombaga gutegura. Yarabyemeye ariko nyine ubona ababaye. Icyakora maze kwicara ngiye gutegura, umutimanama warandiye. Natekereje ku magambo ari mu Befeso 5:25, 28. Nabonye ko ayo magambo, ari nk’aho ari njye Yehova yayabwiraga, kugira ngo nite ku byiyumvo by’umugore wanjye. Maze gusenga, nabwiye Lesli nti: “Ngaho ngwino tugende,” kandi byaramushimishije. Twagiye gutembera ahantu heza ku mazi, turambura cya gitambaro, maze tugira umunsi mwiza koko. Igishimishije ni uko ibyo bitambujije no gutegura za disikuru.

Umurimo wo gusura amatorero waradushimishaga cyane. Twasuraga amatorero menshi, ku buryo twaheraga mu ntara ya British Columbia tukagera mu ya Newfoundland. Ibyo byaranshimishaga, kuko kuva nkiri umwana nifuzaga gutembera ahantu hatandukanye. Numvaga nakwiga Ishuri rya Gileyadi, ariko nanone sinifuzaga kuba umumisiyonari mu kindi gihugu. Nabonaga abamisiyonari ari abantu bihariye, ku buryo njye ntabishobora. Ariko nanone natinyaga ko banyohereza mu gihugu cyo muri Afurika, kirimo indwara n’intambara. Numvaga nakwigumira muri Kanada.

DUSABWA GUKORERA UMURIMO MURI ESITONIYA, LATIVIYA NA LITUWANIYA

Dusura ibihugu biri ku nkengero z’inyanja ya Balitike

Mu mwaka wa 1992, Abahamya ba Yehova bongeye kubwiriza ku mugaragaro, mu bihugu bimwe byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Ubwo rero, abavandimwe batubajije niba twakwemera kwimukira muri Esitoniya, tukajya kuba abamisiyonari. Byaradutunguye cyane, ariko dusenga Yehova tubimubwira. Icyo gihe na bwo twaravuze tuti: “Niba Yehova adusabye gukora ikintu, tujye tugerageza kugikora.” Ubwo rero twarabyemeye, maze mu mutima ndavuga nti: “Nta cyo ubwo tutagiye muri Afurika.”

Twahise dutangira kwiga ururimi rwo muri Esitoniya. Tumaze amezi make muri icyo gihugu, twasabwe kuba abagenzuzi basura amatorero. Twasuraga amatorero 46 n’andi matsinda amwe n’amwe yo muri Esitoniya, Lativiya, Lituwaniya no mu mujyi wa Kaliningrad, mu Burusiya. Ni ukuvuga ko twagombaga no kwiga ururimi rwo muri Lativiya, urwo muri Lituwaniya n’Ikirusiya. Ntibyari byoroshye. Ariko iyo abavandimwe na bashiki bacu babonaga dukora uko dushoboye ngo twige ururimi rwabo, byarabashimishaga kandi bakadufasha. Mu mwaka wa 1999, muri Esitoniya hafunguwe ibiro by’ishami, maze mpabwa inshingano yo kujya muri komite, ndi kumwe n’abandi bavandimwe ari bo Toomas Edur, Lembit Reile na Tommi Kauko.

Ibumoso: Ntanga disikuru mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryabereye muri Lituwaniya

Iburyo: Komite y’ibiro by’ishami byo muri Esitoniya yashyizweho mu mwaka wa 1999

Twaje kumenyana n’Abahamya benshi bari barigeze kujyanwa muri Siberiya. Nubwo abo bavandimwe bari baratandukanyijwe n’imiryango yabo, bagafungirwa ahantu habi kandi bagafatwa nabi, ntibari barabaye abarakare. Bakomeje kugira ibyishimo n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Uko bitwaye, byatweretse ko dushobora kwihanganira ibibazo, kandi tugakomeza kugira ibyishimo.

Twamaze imyaka myinshi dukora cyane, ntidufate akanya gahagije ko kuruhuka, bituma Lesli atangira kugira umunaniro ukabije. Ntitwahise tumenya ko ibyo byaterwaga n’uko yari arwaye indwara ituma umuntu agira umunaniro ukabije. Ubwo rero, twatangiye gutekereza gusubira iwacu muri Kanada. Hagati aho, twatumiriwe kwiga Ishuri ry’Abagize Komite z’Ibiro by’Amashami ribera i Patterson, muri Leta ya New York, muri Amerika. Icyakora numvaga tutazaryiga. Ariko tumaze gusenga cyane, twemeye kujyayo kandi Yehova yaduhaye umugisha. Turi muri Amerika, ni bwo twamenye icyo Lesli yari arwaye kandi aravurwa. Ibyo byatumye dukomeza gukora umurimo.

TWOHEREZWA KU WUNDI MUGABANE

Umunsi umwe ari nimugoroba, mu mwaka wa 2008 igihe twari twarasubiye muri Esitoniya, abavandimwe bo ku cyicaro gikuru barampamagaye, bambaza niba twakwemera kujya gukorera umurimo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Byarantunguye cyane, kubera ko nagombaga kubasubiza bukeye bwaho. Sinahise mbibwira Lesli, kubera ko byari gutuma arara adasinziriye. Icyakora ni njye waraye udasinziriye, kubera ko naraye nsenga Yehova ijoro ryose, mubwira ukuntu kujya muri Afurika bimpangayikishije.

Bukeye bwaho nabibwiye Lesli, maze turavuga tuti: “Yehova arashaka ko tujya muri Afurika. None se ubwo twabwirwa n’iki niba kujyayo bitazadushimisha, tutagiyeyo?” Ubwo rero, nyuma y’imyaka 16 twari tumaze muri Esitoniya, twafashe indege twerekeza i Kinshasa, muri Kongo. Kuri Beteli yaho hari ubusitani bwiza kandi hatuje. Ikintu cya mbere Lesli yamanitse mu cyumba cyacu, ni agakarita yari yaravanye muri Kanada. Ako gakarita kari kanditseho ngo: “Jya wishimira aho uri.” Tumaze guhura n’abavandimwe, tukabona abigishwa ba Bibiliya no kubona ukuntu kuba umumisiyonari ari byiza, byatumye gukorera Yehova birushaho kudushimisha. Hagati aho twahawe n’indi nshingano ishimishije yo gusura ibiro by’amashami, maze dusura ibihugu 13 byo muri Afurika. Ibyo byatumye tumenyana n’abantu benshi kandi batandukanye. Bwa bwoba nari mfite bwarashize, maze dushimira Yehova kuba yaratwohereje muri Afurika.

Tugeze muri Kongo, twasanze abantu baho barya ibyokurya bitandukanye, harimo n’udusimba, twe twumvaga tutarya. Ariko tumaze kubona ukuntu abavandimwe babikundaga kandi bakabirya bishimye, natwe twatangiye kubirya kandi byaraturyoheye.

Hari igihe twajyaga mu duce two mu burasirazuba bwa Kongo, twari turimo imitwe yitwaje intwaro yagiriraga nabi abagore n’abana. Icyo gihe twabaga tugiye gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu, kandi tubashyiriye n’imfashanyo. Abenshi muri bo babaga bakennye cyane. Ariko tumaze kubona ukuntu bakundaga Yehova, bakabera indahemuka umuryango we kandi bakiringira ko umuzuko uzabaho, byadukoze ku mutima cyane. Ibyo byatumye twongera kwisuzuma, kugira ngo turebe niba dukorera Yehova n’umutima wacu wose kandi tukamwiringira. Nanone amazu ya bamwe muri abo bavandimwe yari yarasenyutse, n’imyaka bari barahinze yarangiritse. Ibyo byanyeretse ko ibyo umuntu atunze bishobora gushira mu kanya nk’ako guhumbya, kandi ko kuba incuti ya Yehova ari cyo kintu cy’ingenzi. Nubwo abo bavandimwe bari barahuye n’ibibazo byinshi, ntibakundaga kwitotomba. Urugero rwabo rwatwigishije ko tugomba kugira ubutwari, maze tugahangana n’ibibazo twari dufite harimo n’iby’uburwayi.

Ibumoso: Mpumuriza impunzi

Iburyo: Tujyanye imfashanyo n’imiti mu gace ka Dungu, muri Kongo

TWOHEREZWA MURI AZIYA

Hari ikindi kintu tutari twiteze cyatubayeho. Abavandimwe badusabye kujya gukorera ku biro by’ishami byo muri Hong Kong. Ntitwari twarigeze dutekereza ko tuzaba muri Aziya! Icyakora twemeye kujyayo, kubera ko Yehova yari yaragiye adufasha no mu zindi nshingano zose twari twaragiye duhabwa. Ubwo rero, mu mwaka wa 2013 twasize incuti zacu turira, dusiga n’ibindi bintu byiza byo muri Afurika, tugenda tutazi uko bizatugendekera tugeze muri Hong Kong.

Kuba muri Hong Kong, byari bitandukanye no kuba muri Kongo, kuko ho ari umujyi munini kandi urimo abantu benshi cyane bo hirya no hino ku isi. Kwiga Igishinwa byaratugoye. Icyakora abavandimwe batwakiranye urugwiro, kandi twakunze ibyokurya byaho. Kubera ko imirimo yakorerwaga kuri Beteli yakomezaga kwiyongera, abavandimwe bifuzaga kwagura ibiro by’ishami, ariko ibibanza byari bihenze cyane. Ni yo mpamvu, Inteko Nyobozi yabonye ko byaba byiza, ifashe umwanzuro wo kugurisha amazu hafi ya yose y’ibiro by’ishami. Nyuma yaho gato mu mwaka 2015, twoherejwe gukorera umurimo muri Koreya y’Epfo, akaba ari na ho tugikorera. Tugezeyo twatangiye kwiga ururimi rw’Igikoreya, kandi ntibyari byoroshye. Nubwo tutararumenya neza, abavandimwe na bashiki bacu badutera inkunga, bakatubwira ko tugenda turumenya.

Ibumoso: Turi muri Hong Kong

Iburyo: Ibiro by’ishami byo muri Koreya

AMASOMO TWIGIYE MU MURIMO WA YEHOVA

Gushaka incuti si ko buri gihe biba byoroshye. Ariko twabonye ko iyo dutumiye abavandimwe tukaganira na bo, bituma tuba incuti. Twasanze ibyo abavandimwe bacu bahuriyeho ari byinshi, kuruta ibyo batandukaniyeho. Nanone twabonye ko Yehova yaturemanye ubushobozi bwo kugira incuti nyinshi, kuzikunda no kuzibwira ibituri ku mutima.—2 Kor 6:11.

Ikindi kandi, twabonye ko dukwiriye kubona abantu nk’uko Yehova ababona, kandi tukareba n’ibimenyetso bitwereka ko Yehova adukunda akanatuyobora. Iyo twumvaga twacitse intege cyangwa twibaza niba abandi badukunda, twongeraga gusoma udukarita n’utubaruwa incuti zacu zabaga zaratwandikiye. Twiboneye ko Yehova asubiza amasengesho yacu, ko adukunda kandi ko aduha imbaraga zo gukomeza kumukorera.

Mu myaka tumaze dukorera Yehova, njye na Lesli twabonye ko tugomba gushaka akanya ko kuba turi kumwe, nubwo twaba duhuze. Twabonye ko hari igihe biba byiza gutera urwenya, urugero nk’igihe turimo kwiga ururimi maze tuvuga ibintu bitari byo. Nanone buri joro tugerageza kureba ikintu twashimira Yehova cyatubayeho muri uwo munsi.

Kera numvaga ntaba umumisiyonari cyangwa ngo mbe mu kindi gihugu. Ariko niboneye ko iyo Yehova agufashije nta cyo utageraho; kandi ibyo byaranshimishije cyane. Njya nzirikana amagambo umuhanuzi Yeremiya yavuze agira ati: “Yehova, waranshutse” (Yer 20:7). Yaduhaye inshingano nyinshi tutari twiteze, aduha n’imigisha kandi atuma ngendera mu ndege, nk’uko nabyifuzaga nkiri umwana. Twasuye ibiro by’amashami byinshi byo ku migabane itanu, kandi aho hose twagendaga mu ndege. Ibyo byatumye ngera ahantu henshi ntatekerezaga ko nagera, igihe nari nkiri umwana. Nanone nshimira Lesli, kubera ukuntu yagiye anshyigikira muri izo nshingano zose.

Buri gihe tuzirikana ko ibyo dukora byose tubiterwa n’uko dukunda Yehova. Imigisha tubona muri iki gihe, itwereka iyo Yehova azaduha mu gihe kuri imbere, ubwo ‘azapfumbatura ikiganza cye agahaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose.’—Zab 145:16.