IGICE CYO KWIGWA CYA 27
Kuki dukwiriye gutinya Yehova?
“Abatinya Yehova ni bo nkoramutima ze.”—ZAB 25:14.
INDIRIMBO YA 8 Yehova ni ubuhungiro bwacu
INCAMAKE a
1-2. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 25:14, twakora iki ngo tube incuti magara za Yehova?
NIBA ufite incuti, utekereza ko ari iyihe mico yatuma mukomeza gukundana? Birashoboka ko wavuga ko ari urukundo no gufashanya. Ariko se wavuga ko gutinya umuntu, byatuma mukomeza kuba incuti? Birashoboka ko atari uko ubyumva. Icyakora, nk’uko umurongo iki gice gishingiyeho ubivuga, abifuza kuba incuti magara za Yehova, bagomba ‘kumutinya.’—Soma muri Zaburi ya 25:14.
2 Uko igihe tumaze dukorera Yehova cyaba kingana kose, tugomba gukomeza kumutinya. None se gutinya Yehova bisobanura iki? Twakwitoza dute kumutinya? Ni ayahe masomo twavana kuri Obadiya wari umutware w’urugo rw’umwami, ku Mutambyi Mukuru Yehoyada no ku Mwami Yehowashi, ku birebana no gutinya Yehova?
GUTINYA YEHOVA BISOBANURA IKI?
3. Vuga ukuntu kugira ubwoba cyangwa gutinya bishobora kuturinda.
3 Iyo tuzi ko hari ikintu kibi gishobora kutubaho, hari igihe tugira ubwoba. Kugira ubwo bwoba ni byiza, kubera ko bishobora gutuma dufata imyanzuro myiza. Urugero, wirinda kugenda hafi y’umwobo muremure, kuko utinya ko wawugwamo. Nanone iyo uri ahantu hateje akaga, urahunga kuko utinya ko wahura n’ibibazo. Ikindi kandi, wirinda kuvuga cyangwa gukora ikintu cyababaza incuti yawe, kuko utinya kuyibabaza.
4. Satani aba ashaka ko dutinya Yehova dute?
4 Satani yifuza ko dutinya Yehova mu buryo budakwiriye. Aba ashaka ko tugira ibitekerezo nk’ibyo Elifazi yari afite, tukumva ko Yehova ari umugome, uhora ashakisha uko yaduhana, kandi ko nta cyo twakora ngo tumushimishe (Yobu ). Nanone aba ashaka ko dutinya Yehova cyane, ku buryo tureka kumukorera. Ubwo rero, tugomba gutinya Yehova mu buryo bukwiriye, kugira ngo twirinde kugwa muri uwo mutego. 4:18, 19
5. Gutinya Yehova bisobanura iki?
5 Umuntu utinya Yehova mu buryo bukwiriye, aramukunda kandi akirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma badakomeza kuba incuti. Yesu na we “yatinyaga Imana” mu buryo bukwiriye (Heb 5:7). Ntiyatinyaga Yehova ku buryo byamuhahamuraga, ngo abure amahoro (Yes 11:2, 3). Ahubwo yaramukundaga cyane kandi akamwumvira (Yoh 14:21, 31). Natwe twubaha Yehova cyane, kubera ko agira urukundo, ubwenge, ubutabera n’imbaraga. Nanone tuzi ko adukunda cyane, kandi ko iyo dukurikije ibyo atwigisha bimushimisha, tutabikurikiza bikamubabaza.—Zab 78:41; Imig 27:11.
TUJYE TWITOZA GUTINYA YEHOVA
6. Vuga kimwe mu bintu byadufasha kwitoza gutinya Yehova. (Zaburi ya 34:11)
6 Gutinya Yehova nta muntu ubivukana; twese tugomba kubyitoza. (Soma muri Zaburi ya 34:11.) Kwitegereza ibyaremwe, bishobora gutuma twitoza kumutinya. Iyo tubonye ukuntu ‘ibyo yaremye’ bigaragaza ko afite ubwenge n’imbaraga, kandi ko adukunda cyane, bituma turushaho kumwubaha no kumukunda (Rom 1:20). Mushiki wacu witwa Adrienne yaravuze ati: “Iyo nitegereje ibyaremwe, birantangaza cyane kuko bituma mbona ko Yehova afite ubwenge. Ibyo bituma nemera ko ari we uzi icyambera cyiza.” Kubitekerezaho bituma yibaza ati: “Kuki koko nakora ikintu cyatuma ntakomeza kuba incuti ya Yehova, kandi ari we wandemye?” Ese ushobora gufata akanya muri iki cyumweru, maze ukitegereza kimwe mu byo Yehova yaremye? Nubikora uzarushaho kumwubaha no kumukunda.—Zab 111:2, 3.
7. Isengesho ryadufasha rite gutinya Yehova mu buryo bukwiriye?
7 Ikindi kintu cyadufasha gutinya Yehova, ni ukumusenga buri gihe. Ibyo bituma turushaho kumumenya neza. Urugero, igihe cyose tumusenze tumusaba imbaraga zo guhangana n’ikigeragezo dufite, bitwibutsa ko afite imbaraga nyinshi. Nanone iyo tumushimiye kubera ko yaduhaye Umwana we ngo adupfire, bitwibutsa ko adukunda cyane. Ikindi kandi, iyo tumwinginze tumusaba ko yadufasha guhangana n’ikibazo dufite, bitwibutsa ko afite ubwenge bwinshi. Ayo masengesho atuma turushaho kumwubaha. Nanone atuma twiyemeza kudakora ikintu icyo ari cyo cyose, cyatuma tudakomeza kuba incuti ze.
8. Twakora iki ngo dukomeze gutinya Yehova?
8 Iyo twize Bibiliya dufite intego yo kuvana amasomo ku ngero z’abantu bavugwamo, bakoze ibyiza n’abakoze ibibi, bishobora gutuma dukomeza gutinya Yehova. Reka turebe abagaragu ba Yehova babiri b’indahemuka, ari bo Obadiya, wari umutware w’urugo rw’Umwami Ahabu, n’Umutambyi Mukuru Yehoyada. Hanyuma turi burebe icyo twakwigira ku mwami w’u Buyuda witwaga Yehowashi, wabanje gukorera Yehova, ariko nyuma akabireka.
JYA UGIRA UBUTWARI UTINYE YEHOVA NKA OBADIYA
9. Gutinya Yehova byagiriye Obadiya akahe kamaro? (1 Abami 18:3, 12)
9 Igihe Bibiliya yavugaga Obadiya b ku nshuro ya mbere, yavuze ko “yari umuntu utinya Yehova cyane.” (Soma mu 1 Abami 18:3, 12.) None se kuba yaratinyaga Yehova, byamugiriye akahe kamaro? Mbere na mbere, byatumye aba inyangamugayo n’umuntu wiringirwa, ku buryo umwami yamugize umutware w’urugo rwe. (Gereranya na Nehemiya 7:2.) Nanone byatumye agira ubutwari. Kuki yari akeneye cyane uwo muco? Ni ukubera ko yabayeho mu gihe cy’umwami mubi Ahabu, ‘wakoze ibintu bibi cyane mu maso ya Yehova, akarusha [abami] bamubanjirije bose’ (1 Abami 16:30). Nanone umugore wa Ahabu witwaga Yezebeli wasengaga Bayali, yangaga Yehova cyane, ku buryo yashatse gukuraho ugusenga k’ukuri mu bwami bwo mu majyaruguru, bwari bugizwe n’imiryango icumi y’Abisirayeli. Uwo mugore yishe n’abahanuzi ba Yehova benshi (1 Abami 18:4). Biragaragara rwose ko Obadiya yakoreye Yehova, mu gihe kitoroshye.
10. Ni gute Obadiya yagaragaje ubutwari?
10 Obadiya yagaragaje ate ubutwari? Igihe Yezebeli yahigaga abahanuzi ba Yehova ngo abice, Obadiya yafashe 100 muri bo abahisha mu buvumo, ‘mirongo itanu ukwabo n’abandi mirongo itanu ukwabo, akajya abazanira ibyokurya n’amazi’ (1 Abami 18:13, 14). Iyo Yezebeli abimenya yari kumwica. Birumvikana ko Obadiya yari afite ubwoba, kandi akaba atarifuzaga gupfa. Ariko yakundaga Yehova n’abagaragu be, kuruta uko yikundaga.
11. Abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bigana bate Obadiya? (Reba n’ifoto.)
11 Muri iki gihe hari abagaragu ba Yehova benshi baba mu bihugu byabuzanyije umurimo wacu. Abo bavandimwe na bashiki bacu bigana Obadiya, bagakomeza gusenga Yehova, ari na ko bumvira abayobozi (Mat 22:21). Bagaragaza ko batinya Imana, bagakomeza kuyumvira kuruta abantu (Ibyak 5:29). Ni yo mpamvu bakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza kandi bagakomeza kujya mu materaniro, mu ibanga (Mat 10:16, 28). Nanone bakomeza gukora uko bashoboye, kugira ngo bafashe abavandimwe babo kubona ibyo bakeneye, maze bakomeze kuba incuti za Yehova. Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Henri uba mu gihugu cyo muri Afurika, cyigeze kubuzanya umurimo wacu. Icyo gihe, Henri yaritangaga agashyira Abakristo bagenzi be ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Yaravuze ati: “Ubusanzwe ngira isoni. Ubwo rero, nemera ntashidikanya ko kuba narubahaga Yehova cyane, ari byo byatumye ngira ubutwari.” Ese nawe ushobora kugira ubutwari nk’uwo muvandimwe? Uzabishobora niwitoza gutinya Yehova.
TUJYE TUBA INDAHEMUKA NK’UMUTAMBYI MUKURU YEHOYADA WATINYAGA IMANA
12. Ni mu buhe buryo Umutambyi Mukuru Yehoyada n’umugore we, babereye Yehova indahemuka?
12 Umutambyi Mukuru Yehoyada yatinyaga Yehova, bituma aba indahemuka, kandi ashishikariza abandi kumusenga. Ibyo byarushijeho kugaragara igihe umukobwa wa Yezebeli witwaga Ataliya yigaruriraga ubutegetsi, akayobora u Buyuda. Abantu batinyaga Ataliya cyane, kandi ibyo byari bifite ishingiro, kubera ko yari umugome kandi akunda ubutegetsi cyane, ku buryo yageze n’aho yica abuzukuru be hafi ya bose kugira ngo ategeke (2 Ngoma 22:10, 11). Icyakora hari umwuzukuru we warokotse, witwaga Yehowashi. Umugore wa Yehoyada witwaga Yehoshabeyati, yaramurokoye. We n’umugabo we baramuhishe, kandi bakomeza kumwitaho. Ibyo byatumye uwo mwana wakomokaga mu muryango wa Dawidi arokoka, kugira ngo azabe umwami. Yehoyada yabereye Yehova indahemuka ntiyatinya Ataliya.—Imig 29:25.
13. Ni gute Yehoyada yongeye kugaragaza ko ari indahemuka, igihe Yehowashi yari afite imyaka irindwi?
13 Yehoyada yongeye kugaragaza ko ari indahemuka, igihe Yehowashi yari afite imyaka irindwi. Yacuze umugambi kandi iyo ugerwaho, Yehowashi wakomokaga mu muryango wa Dawidi, yari kuba umwami. Ariko iyo upfuba, Yehoyada yari kuhasiga ubuzima. Icyakora Yehova yamuhaye umugisha, bigenda neza. Yehoyada yafatanyije n’abatware n’Abalewi, maze bimika Yehowashi aba umwami, kandi Ataliya aricwa (2 Ngoma 23:1-5, 11, 12, 15; 24:1). Hanyuma Yehoyada ‘yasabye umwami na rubanda kugirana na Yehova isezerano ry’uko bazaba ubwoko bwa Yehova’ (2 Abami 11:17). Nanone Yehoyada ‘yashyize abarinzi b’amarembo ku marembo y’inzu ya Yehova, kugira ngo hatagira umuntu uhumanye mu buryo ubwo ari bwo bwose winjira.’—2 Ngoma 23:19.
14. Ni mu buhe buryo Yehoyada yahawe icyubahiro kubera ko yubahaga Yehova?
14 Mbere yaho, Yehova yari yaravuze ati: ‘Abanyubaha ni bo nzubaha;’ kandi koko yubashye Yehoyada amuha umugisha (1 Sam 2:30). Urugero, Yehova yandikishije muri Bibiliya ibyo Yehoyada yakoze, kugira ngo tubikuremo amasomo (Rom 15:4). Nanone igihe yapfaga, Yehova yamukoreye ikintu kidasanzwe. ‘Yahambwe hamwe n’abami mu Murwa wa Dawidi, kuko yari yarakoze ibyiza muri Isirayeli, abikorera Imana y’ukuri n’inzu yayo.’—2 Ngoma 24:15, 16.
15. Ni ayahe masomo twavana ku nkuru ya Yehoyada? (Reba n’ifoto.)
15 Gutekereza ku nkuru ya Yehoyada bishobora kudufasha twese gutinya Yehova. Urugero, abavandimwe bafite inshingano bashobora kumwigana, maze bagashakisha uko barinda abagize itorero (Ibyak 20:28). Abageze mu zabukuru na bo, bashobora kwigana Yehoyada, bakazirikana ko iyo batinya Yehova kandi bagakomeza kumubera indahemuka, ashobora kubakoresha, kugira ngo asohoze umugambi we. Yehova ntajya abatererana ngo ni uko bageze mu zabukuru. Abakiri bato na bo, bakwiriye kuzirikana ukuntu Yehova yafataga Yehoyada, maze bakamwigana. Ibyo babikora bita ku bageze mu zabukuru kandi bakabubaha, cyane cyane abamaze imyaka myinshi bamukorera (Imig 16:31). Hanyuma, twese dukwiriye kuvana amasomo ku batware n’Abalewi bashyigikiye Yehoyada. Tujye tubigana maze tube indahemuka, dushyigikire ‘abatuyobora’ kandi tubumvire.—Heb 13:17.
NTITUKIGANE UMWAMI YEHOWASHI
16. Ni iki kigaragaza ko Umwami Yehowashi atakomeje gutinya Yehova?
16 Yehoyada yafashije Umwami Yehowashi, aba umuntu mwiza (2 Abami 12:2). Ibyo byatumye uwo mwami wari ukiri muto, akora ibyo Yehova ashaka. Ariko Yehoyada amaze gupfa, Yehowashi yumviye abatware b’abahakanyi. Ibyo byagize izihe ngaruka? We n’abaturage ‘batangiye gukorera inkingi zera z’ibiti n’ibigirwamana’ (2 Ngoma 24:4, 17, 18). Ibyo byababaje Yehova cyane, maze ‘akomeza kubatumaho abahanuzi kugira ngo bamugarukire; ariko bakavunira ibiti mu matwi.’ Banze no kumvira umuhungu wa Yehoyada witwaga Zekariya, wari umuhanuzi wa Yehova n’umutambyi, kandi akaba yari na mubyara wa Yehowashi. Ikibabaje ni uko Umwami Yehowashi yirengagije ineza umuryango wa Yehoyada wari waramugiriye, akicisha Zekariya.—2 Ngoma 22:11; 24:19-22.
17. Byaje kugendekera bite Yehowashi?
17 Yehowashi ntiyakomeje gutinya Yehova, kandi ibyo byatumye ibintu biba bibi. Yehova yari yaravuze ati: ‘Abansuzugura bazaba abantu basuzuguritse’ (1 Sam 2:30). Ibyo ni byo byabaye kuri Yehowashi. Ingabo z’Abasiriya zari nke cyane, zatsinze ingabo za Yehowashi zari “nyinshi cyane,” kandi ziramukomeretsa. Nyuma yaho, abagaragu be baje kumwica, bamuziza ko yishe Zekariya. Abantu babonaga ko uwo mwami yari mubi cyane, ku buryo atari akwiriye guhambwa mu “irimbi ry’abami.”—2 Ngoma 24:23-25; Mat 23:35. c
18. Dukurikije ibivugwa muri Yeremiya 17:7, 8, twakora iki ngo twirinde kuba nka Yehowashi?
18 Ni irihe somo twavana kuri Yehowashi? Yari ameze nk’igiti kitashoye imizi, cyari cyishingikirije ku kindi. Yehoyada twamugereranya n’icyo giti Yehowashi yari yishingikirijeho. Icyakora igihe Yehoyada wamushyigikiraga yapfaga, Yehowashi yatangiye gutega amatwi abahakanyi, maze ntiyakomeza kubera Yehova indahemuka. Ibyabaye kuri Yehowashi, bigaragaza ko tugomba gutinya Yehova twe ubwacu, aho kumutinya bitewe n’uko gusa abagize umuryango wacu n’incuti zacu, batubereye urugero rwiza. Ni yo mpamvu tugomba gukunda Yehova kandi tukamwubaha cyane kugira ngo dukomeze kuba incuti ze. Ibyo twabigeraho twiyigisha buri gihe, tugatekereza ku byo twiga kandi tugasenga.—Soma muri Yeremiya 17:7, 8; Kolo 2:6, 7.
19. Ni iki Yehova adusaba?
19 Yehova ntadusaba gukora ibyo tudashoboye. Icyo adusaba, tugisanga mu Mubwiriza 12:13, hagira hati: “Ujye utinya Imana y’ukuri kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo buri muntu asabwa.” Gutinya Yehova bizatuma dukomeza kumubera indahemuka nka Obadiya na Yehoyada, maze duhangane n’ibigeragezo tuzahura na byo mu gihe kiri imbere. Ubwo rero, ntituzemere ko hagira ikintu na kimwe kitubuza gukomeza kuba incuti za Yehova.
INDIRIMBO YA 3 Turakwiringira kandi turakwizera
a Muri Bibiliya, ijambo “gutinya” rishobora kugira ibisobanuro bitandukanye, bitewe n’aho ryakoreshejwe. Rishobora kumvikanisha kugira ubwoba cyangwa kubaha cyane. Muri iki gice, turi burebe ukuntu gutinya Yehova byadufasha kugira ubutwari no kumubera indahemuka mu murimo tumukorera.
b Obadiya uvugwa muri iki gice, si umuhanuzi Obadiya wabayeho mu binyejana byinshi nyuma yaho kandi akandika igitabo cya Bibiliya cyamwitiriwe.
c Muri Matayo 23:35 havuga ko Zekariya ari umuhungu wa Barakiya. Birashoboka ko Yehoyada yari afite amazina abiri, nk’uko byari bimeze ku bandi bantu bavugwa muri Bibiliya (gereranya Mt 9:9 na Mr 2:14), cyangwa Barakiya akaba yari sogokuru wa Zekariya, cyangwa se akaba yari umwe muri ba sekuruza.
d IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Ifoto igaragaza umuvandimwe wo mu gihugu cyabuzanyije umurimo wacu, ashyiriye bagenzi be ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.
e IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu ugeze mu zabukuru yigisha mushiki wacu ukiri muto kubwiriza kuri telefone; umuvandimwe ugeze mu zabukuru yagize ubutwari ajya kubwiriza ku kagare; umuvandimwe urimo gutoza abandi kwita ku Nzu y’Ubwami.