IBIVUGWA MURI BIBILIYA
Ese ufite ukwizera?
Tugomba kugira ukwizera kugira ngo dushimishe Yehova. Icyakora, Bibiliya ivuga ko ‘ukwizera kudafitwe n’abantu bose’ (2 Tes. 3:2). Intumwa Pawulo yavuze ayo magambo yerekeza ku ‘bantu babi b’abagome’ bamutotezaga. Ariko ibyo yavuze ku kwizera bireba n’abandi bantu. Abantu bamwe birengagiza ibimenyetso bifatika bigaragaza ko hariho Imana yaremye ibintu byose (Rom. 1:20). Abandi bo bashobora kuvuga ko bizera ikintu runaka cyangwa ubarusha ububasha. Ariko kugira ukwizera nk’uko, ntibihagije ngo umuntu ashimishe Yehova.
Tugomba kwemera tudashidikanya ko Yehova ariho kandi ko aha imigisha abamwizera by’ukuri (Heb. 11:6). Umwuka wera wa Yehova ni wo udufasha kugira uko kwizera. Gusenga Yehova bishobora gutuma umuntu abona uwo mwuka wera (Luka 11:9, 10, 13). Ikindi kintu cy’ingenzi gituma tubona umwuka wera, ni ugusoma Bibiliya, kuko ari wo wayoboye abayanditse. Icyo gihe, dutekereza ku byo dusoma kandi tukagerageza kubikurikiza. Iyo tubigenje dutyo, umwuka wera uratuyobora mu mibereho yacu yose, ukadufasha kugira ukwizera gutuma dushimisha Imana.