Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 24

INDIRIMBO YA 24 Tujye ku musozi wa Yehova

Guma mu ihema rya Yehova

Guma mu ihema rya Yehova

“Yehova, ni nde uzaba mu ihema ryawe?”​—ZAB. 15:1.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice kiri budufashe kumenya icyo twakora ngo dukomeze kuba incuti za Yehova. Nanone turi burebe uko Yehova ashaka ko dufata incuti ze.

1. Gusuzuma ibivugwa muri Zaburi ya 15:1-5, byadufasha bite?

 MU GICE kibanziriza iki, twabonye ko abantu biyeguriye Yehova kandi bagakomeza kuba incuti ze, ari bo atumira mu ihema rye ry’ikigereranyo. None se twakora iki ngo atwakire mu ihema rye? Zaburi ya 15, itubwira ibyo tugomba gukora. (Soma muri Zaburi ya 15:1-5.) Iyo zaburi, itubwira ibintu bifatika twakora, bikadufasha kuba incuti z’Imana.

2. Ni iki Dawidi ashobora kuba yaratekerezagaho, igihe yavugaga iby’ihema ry’Imana?

2 Zaburi ya 15 itangirwa n’amagambo agira ati: “Yehova, ni nde uzaba mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera” (Zab 15:1)? Igihe Dawidi wanditse iyo zaburi yavugaga ibirebana n’“ihema” rya Yehova, ashobora kuba yaratekerezaga ku ihema ryo guhuriramo n’Imana, icyo gihe rikaba ryari rishinze i Gibeyoni. Nanone muri iyo zaburi, Dawidi yavuzemo ‘umusozi wera’ w’Imana, akaba wenda yarashakaga kuvuga Siyoni y’i Yerusalemu. Mu birometero byinshi ujya mu majyepfo ya Gibeyoni, Dawidi yahashinze ihema, ashyiramo isanduku y’isezerano irahaguma, kugeza igihe yashyiriwe mu rusengero rwubatswe nyuma yaho.—2 Sam. 6:17.

3. Kuki ibivugwa muri Zaburi ya 15 bikwiriye kudushishikaza? (Reba n’ifoto.)

3 Birumvikana ko Abisirayeli benshi, batigeze bemererwa gukorera mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, kandi bake gusa ni bo bemererwaga kwinjiramo, bakagera aho isanduku y’isezerano yabikwaga. Icyakora iyo abagaragu ba Yehova bose b’indahemuka bahitagamo kuba incuti ze kandi bagakomeza kugirana na we ubwo bucuti, bashoboraga kwemererwa kuba mu ihema rye ry’ikigereranyo. Ibyo ni byo twese twifuza. Muri Zaburi ya 15, Dawidi yavuze ibyo tugomba gukora kugira ngo dukomeze kuba incuti za Yehova.

Abisirayeli bo mu gihe cya Dawidi, bashoboraga kwiyumvisha icyo gutumirwa mu ihema rya Yehova bisobanura (Reba paragarafu ya 3)


KOMEZA KUBA INDAHEMUKA KANDI UKORE IBYO GUKIRANUKA

4. Kuki kubatizwa atari byo byonyine Yehova adusaba? (Yesaya 48:1)

4 Muri Zaburi ya 15:2, havuga ko incuti y’Imana ari “umuntu w’indahemuka, ukora ibyo gukiranuka.” Ibyo tugomba kubikora buri gihe. Ese koko, dushobora kuba “indahemuka”? Birashoboka. Birumvikana ko tudatunganye. Ariko nidukora uko dushoboye kose ngo twumvire Yehova, azabona ko turi indahemuka. Iyo tumwiyeguriye maze tukabatizwa, tuba dutangiye kugirana na we ubucuti. Wibuke ko n’igihe Bibiliya yandikwaga, kuba umuntu yari Umwisirayeli, bitavugaga byanze bikunze ko ari incuti ya Yehova. Hari abasengaga Yehova, ariko bakaba ‘bataravugishaga ukuri kandi ngo bakore ibyiza.’ (Soma muri Yesaya 48:1.) Kugira ngo Abisirayeli babe incuti magara za Yehova, bagombaga kumenya ibyo abasaba kandi bakabikurikiza. Muri iki gihe, kubatizwa no kwitwa Umuhamya wa Yehova, si byo byonyine bigaragaza ko umuntu ari incuti ya Yehova. Ahubwo umuntu aba agomba gukomeza ‘gukora ibyo gukiranuka.’ Twabikora dute?

5. Kumvira Yehova muri byose bisobanura iki?

5 Kujya mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami buri gihe, si byo byonyine Yehova ashingiraho ngo abone ko turi “indahemuka” kandi ko dukora “ibyo gukiranuka” (1 Sam. 15:22). Ahubwo tuba tugomba kwihatira kumwumvira mu mibereho yacu yose ndetse n’igihe turi twenyine (Imig. 3:6; Umubw. 12:13, 14). Ni ngombwa ko twumvira Yehova no mu bintu bisa n’ibitari iby’ingenzi cyane. Iyo ibyo tubikoze, tuba tugaragaje ko tumukunda by’ukuri, kandi bituma na we arushaho kudukunda.—Yoh. 14:23; 1 Yoh. 5:3.

6. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 6:10-12, ni iki gifite agaciro kuruta ibikorwa byiza twakoze kera?

6 Yehova ashimishwa cyane n’ibintu twamukoreye mu gihe cyashize. Ariko ibikorwa byiza twakoze mu gihe cya kera, si byo byonyine bituma tuguma mu ihema rya Yehova. Ibyo bigaragazwa neza n’ibivugwa mu Baheburayo 6:10-12. (Hasome.) Yehova ntiyibagirwa ibikorwa byiza twakoze kera. Ahubwo aba ashaka ko dukomeza kumukorera n’umutima wacu wose “kugeza ku iherezo.” “Nitutarambirwa” azaduha imigisha, maze dukomeze kuba incuti ze iteka ryose.—Gal. 6:9.

JYA UVUGA UKURI NK’UKO KURI MU MUTIMA WAWE

7. Kuvuga ukuri nk’uko kuri mu mutima wacu bisobanura iki?

7 Umuntu wifuza kuguma mu ihema rya Yehova, agomba ‘kuvuga ukuri nk’uko kuri mu mutima we’ (Zab. 15:2). Ibyo bishatse kuvuga ko uwo muntu atazirinda kubeshya gusa. Yehova ashaka ko tuba inyangamugayo mu byo tuvuga no mu byo dukora (Heb. 13:18). Ibyo ni iby’ingenzi cyane kuko Bibiliya igira iti: “Yehova yanga cyane umuntu urimanganya, ariko abakiranutsi ni bo ncuti ze magara.”—Imig. 3:32.

8. Ni iyihe myifatire dukwiriye kwirinda?

8 Abantu ‘bavuga ukuri nk’uko kuri mu mutima wabo,’ ntibaba bashaka kugaragaza ko bumvira Imana ari uko abandi babareba, ariko ngo nibaba bari bonyine barenge ku mategeko yayo (Yes. 29:13). Birinda uburyarya. Umuntu w’indyarya atekereza ko amategeko ya Yehova, atari ko buri gihe amugirira akamaro (Yak. 1:5-8). Yirengagiza amategeko ya Yehova ku bintu we abona ko bitari iby’ingenzi. Iyo abonye kutumvira amategeko ya Yehova nta ngaruka bimugiraho, ashobora gukora ibintu bibi cyane. Icyo gihe, aba akorera Yehova mu buryarya (Umubw. 8:11). Icyakora twe, twifuza kuba inyangamugayo muri byose.

9. Ni irihe somo twavana ku byabaye, igihe Yesu yabonaga Natanayeli ku nshuro ya mbere? (Reba n’ifoto.)

9 Dushobora kubona akamaro ko kuba inyangamugayo, duhereye ku byabaye igihe Yesu yabonaga Natanayeli ku nshuro ya mbere. Igihe Filipo yazanaga incuti ye Natanayeli ngo arebe Yesu, hari ikintu gitangaje cyabaye. Nubwo bwari ubwa mbere Yesu abonanye na Natanayeli, yaravuze ati: “Dore Umwisirayeli nyakuri, utagira uburiganya” (Yoh. 1:47). Birumvikana ko Yesu yabonaga ko n’abandi bigishwa be bari inyangamugayo. Ariko kandi, yabonye ko Natanayeli yari inyangamugayo mu buryo bwihariye. Nubwo Natanayeli atari atunganye nkatwe twese, yari inyangamugayo muri byose, kandi akirinda uburyarya. Yesu yumvise akunze Natanayeli, kandi amushimira uwo muco yari afite. Birumvikana ko natwe Yesu atuvuzeho ibintu nk’ibyo byadushimisha cyane.

Filipo yereka Yesu incuti ye Natanayeli, wari umugabo utagira uburyarya. Ese natwe amagambo nk’ayo yatuvugwaho? (Reba paragarafu ya 9)


10. Kuki tugomba kwitondera ibyo tuvuga? (Yakobo 1:26)

10 Ibyinshi mu byo dusabwa muri Zaburi ya 15, bifitanye isano n’ibyo dukorera bagenzi bacu. Muri Zaburi ya 15:3 havuga ibyo umuntu Yehova atumira mu ihema rye agomba kwirinda. Hagira hati: “Ntajya asebanya, ntajya agirira nabi mugenzi we, kandi ntajya aharabika inshuti ze.” Ibyo bigaragaza ko gukoresha nabi ururimi rwacu, bishobora kubabaza abandi, kandi bishobora gutuma Yehova atwirukana mu ihema rye.—Soma muri Yakobo 1:26.

11. Gusebanya ni iki, kandi se iyo umuntu akomeje gusebanya ntiyihane bimugendekera bite?

11 Umwanditsi w’iyo zaburi, yavuzemo gusebanya. None se gusebanya ni iki? Muri rusange, gusebanya ni amagambo y’ibinyoma umuntu avuga ku wundi kugira ngo abandi bamufate uko atari. Umuntu ukomeza gusebya abandi akanga kwihana, ashobora gucibwa mu itorero rya gikristo.—Yer. 17:10.

12-13. Ni ibihe bintu bishobora kuba, bigatuma duharabika incuti zacu tutabizi? (Reba n’ifoto.)

12 Nanone muri Zaburi ya 15:3 havuga ko umuntu Yehova atumira mu ihema rye, atagirira nabi bagenzi be kandi ko adaharabika incuti ze. None se ibyo bisobanura iki?

13 Iyo tugenda tuvuga ibintu bitari byo ku muntu, dushobora kuba tumuharabika tutabizi. Urugero: (1) mushiki wacu ashobora guhagarika ubupayiniya bw’igihe cyose, (2) umugabo n’umugore bashakanye bashobora kudakomeza gukora kuri Beteli, cyangwa (3) umuvandimwe ntakomeze kuba umusaza w’itorero cyangwa umukozi w’itorero. Byaba ari bibi tugiye tubwira abandi ko abo bavandimwe na bashiki bacu hari ibintu bibi bakoze, bigatuma bamburwa izo nshingano bari bafite. Birashoboka ko hari impamvu nyinshi zatumye badakomeza gusohoza izo nshingano. Nanone kandi, umuntu Yehova atumira mu ihema rye, “ntajya agirira nabi mugenzi we kandi ntajya aharabika inshuti ze.”

Kuvuga amagambo mabi ku bandi bishobora kutworohera, kandi bishobora guhinduka gusebanya (Reba paragarafu ya 12-13)


JYA WUBAHA ABATINYA YEHOVA

14. Sobanura uko umuntu Yehova atumira mu ihema rye “yanga abakora ibibi.”

14 Muri Zaburi ya 15:4 havuga ko incuti ya Yehova “yanga umuntu wese ukora ibibi.” None se twabwirwa n’iki ko umuntu akora ibibi? Uko tubona ibintu, si byo twashingiraho gusa twemeza ko umuntu akora ibibi. Kubera iki? Kubera ko tudatunganye, dushobora gukunda abantu kubera ko twumva ko kubana na bo byoroshye, ariko abandi ntitubakunde bitewe n’uko bakora ibintu bikaturakaza. Ubwo rero abantu tugomba kwanga gusa, ni abantu Yehova abona ko ‘bakora ibibi’ (1 Kor. 5:11). Muri abo bantu, harimo abakomeza gukora ibibi ntibihane n’abatesha agaciro ibyo twizera cyangwa bakagerageza kudutandukanya na Yehova.—Imig. 13:20.

15. Kimwe mu byo twakora ngo twubahe “abatinya Yehova” ni ikihe?

15 Nanone muri Zaburi ya 15:4 havuga ko tugomba kubaha “abatinya Yehova.” Ubwo rero tugomba gushakisha uko twagirira neza abakunda Yehova kandi tukabubaha (Rom. 12:10). Twabikora dute? Kimwe mu byo twakora kivugwa muri uwo murongo. Havuga ko umuntu Yehova atumira mu ihema rye, ‘icyo yasezeranyije atagihindura, nubwo kugikora byamubera bibi.’ Iyo tutubahirije ibyo twasezeranyije abandi birabababaza (Mat. 5:37). Urugero, Yehova asaba abo atumira mu ihema rye kubahiriza ibyo basezeranye n’abo bashakanye. Nanone kandi iyo ababyeyi bakoze uko bashoboye kose, bakubahiriza ibyo basezeranyije abana babo, biramushimisha. Urukundo dukunda Imana n’urwo dukunda bagenzi bacu, ni rwo rutuma dukora uko dushoboye kose ngo twubahirize ibyo twabasezeranyije.

16. Ni iki kindi twakora ngo tugaragaze ko twubaha abakunda Yehova?

16 Ubundi buryo twagaragazamo ko twubaha abakunda Yehova, ni ukubatumira kandi tukabakira (Rom. 12:13). Iyo tumarana igihe n’abavandimwe na bashiki bacu, bituma turushaho kubakunda kandi twese tukarushaho kuba incuti za Yehova. Nanone iyo twakiriye abandi, tuba twigana Yehova.

NTUGAKUNDE AMAFARANGA

17. Kuki muri Zaburi ya 15 havugwamo ibirebana n’amafaranga?

17 Muri iyo zaburi, havuga ko umuntu Yehova yakira mu ihema rye ‘ataguriza umuntu amafaranga ashaka inyungu, kandi ntiyemera ruswa kugira ngo agire uwo arenganya’ (Zab. 15:5). Ariko se kuki muri iyo zaburi ngufi cyane, havugwamo ibirebana n’amafaranga? Impamvu ni uko gukabya gukunda amafaranga bishobora kubabaza abandi kandi bigatuma tudakomeza kuba incuti za Yehova (1 Tim. 6:10). Mu gihe Bibiliya yandikwaga, hari abagiriraga nabi bagenzi babo bakennye, bakabaguriza amafaranga biteze ko bazabishyura bongeyeho n’inyungu. Nanone kandi, hari abacamanza bemeraga ruswa, kugira ngo bace imanza nabi. Ibikorwa nk’ibyo Yehova arabyanga cyane.—Ezek. 22:12.

18. Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza, bikadufasha kumenya uko tubona amafaranga? (Abaheburayo 13:5)

18 Ni iby’ingenzi ko twisuzuma tukareba uko tubona ibirebana n’amafaranga. Ibaze uti: “Ese mpora ntekereza ku mafaranga n’ibyo ashobora kugura? Ese iyo hagize unguriza amafaranga, ntinda kumwishyura nibwira ko atayakeneye? Ese kuba mfite amafaranga bituma numva ndi umuntu udasanzwe kandi singaragarize abandi ubuntu? Ese niba hari abavandimwe na bashiki bacu b’abakire, naba ntekereza ko bakunda amafaranga cyane kuruta Yehova? Ese mba nifuza kuba incuti y’abakire ariko nkirengagiza abakene?” Kuba twaratumiwe na Yehova ni ikintu cy’agaciro kenshi cyane. Dushobora gukomeza kuba incuti ze, ari uko gusa twirinze gukunda amafaranga. Ibyo nitubikora, Yehova ntazigera adutererana.—Soma mu Baheburayo 13:5.

YEHOVA AKUNDA INCUTI ZE

19. Kuki Yehova ashaka ko dukora ibintu byose bivugwa muri Zaburi ya 15?

19 Zaburi ya 15 isozwa n’amagambo avuga ngo: “Umuntu wese ukora ibyo ntazanyeganyezwa” (Zab. 15:5). Ayo magambo agaragaza impamvu Yehova ashaka ko dukora ibintu byose bivugwa muri iyo zaburi. Ashaka ko tugira ibyishimo. Iyo dukoze ibyo Yehova adusaba, tumererwa neza kandi akaturinda.—Yes. 48:17.

20. Ni iki abo Yehova yatumiye bakomeje gutegereza?

20 Abantu Yehova yakira mu ihema rye, biringiye ko bazagira ibyishimo byinshi mu gihe kiri imbere. Abakristo basutsweho umwuka b’indahemuka, bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru, aho Yesu ‘yabateguriye’ (Yoh 14:2). Abafite ibyiringiro byo kuzatura ku isi, na bo bategereje igihe ibivugwa mu Byahishuwe 21:3 bizasohorera. Rwose twishimira kuba Yehova yaremeye ko tuba incuti ze, kandi tukazaguma mu ihema rye iteka ryose!

INDIRIMBO YA 39 Twiheshe izina ryiza ku Mana