IGICE CYO KWIGWA CYA 25
INDIRIMBO YA 7 Yehova ni imbaraga zacu
Jya wibuka ko Yehova ari “Imana nzima”
“Yehova uri Imana nzima”—ZAB. 18:46.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Iyo dukomeje kuzirikana ko dukorera Imana ihoraho bitugirira akamaro.
1. Ni iki gituma abagaragu ba Yehova bakomeza kumukorera nubwo bahura n’ibibazo?
BIBILIYA ivuga ko turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira’ (2 Tim. 3:1). Uretse ibibazo muri rusange abantu bahura na byo, Abahamya ba Yehova bo baranarwanywa kandi bagatotezwa. None se ni iki kidufasha gukomeza gukorera Yehova, nubwo duhura n’ibyo bibazo byose? Imwe mu mpamvu zituma dukomeza kwihangana, ni uko tuzi ko Yehova ari “Imana ihoraho.”—Yer. 10:10; 2 Tim. 1:12.
2. Ni iki tuzi kuri Yehova kiduhumuriza?
2 Yehova ni Imana iriho, kandi ahora yiteguye kudufasha mu bigeragezo byose duhura na byo (2 Ngoma 16:9; Zab. 23:4). Iyo dukomeje kuzirikana ko Imana itwitaho kandi ko idufasha, tubona imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo ibyo ari byo byose. Reka turebe ukuntu ibyabaye ku Mwami Dawidi bibigaragaza.
3. Igihe Dawidi yavugaga ko Yehova ari “Imana nzima” yashakaga kuvuga iki?
3 Dawidi yari azi Yehova neza, kandi yamusabaga ko amufasha. Igihe abanzi ba Dawidi bamuhigaga, harimo n’Umwami Sawuli, yasenze Yehova kugira ngo amufashe (Zab. 18:6). Igihe Imana yasubizaga isengesho rya Dawidi maze ikamukiza, yaravuze ati: “Yehova uri Imana nzima” (Zab. 18:46). Ayo magambo yavuze, ntashaka kugaragaza gusa ko Yehova ari Imana iriho. Hari igitabo cyavuze ko Dawidi yashakaga kugaragaza ko yiringira Yehova kandi ko yabonaga ko ari “Imana iriho, ihora yiteguye gufasha abagaragu bayo.” Dawidi yari azi neza ko Imana izi ibimubaho, kandi ko yari yiteguye kumufasha. Ibyo byaramuhumurije, maze bituma akomeza kuyikorera no kuyisingiza.—Zab. 18:28, 29, 49.
4. Kumenya ko Yehova ari Imana nzima bidufitiye akahe kamaro?
4 Kuba twemera ko Yehova ari Imana nzima, bishobora kudufasha kumukorera tubigiranye umwete. Bizatuma tubona imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo kandi tugire icyifuzo cyo gukomeza kumukorera n’imbaraga zacu zose. Nanone bizatuma twiyemeza gukomeza kuba incuti ze.
IMANA NZIMA IZAGUKOMEZA
5. Ni iki kitwizeza ko tuzatsinda ibigeragezo duhura na byo? (Abafilipi 4:13)
5 Iyo dukomeje kuzirikana ko Yehova ari Imana nzima kandi ko atwitaho, tuba dushobora kwihanganira ibigeragezo ibyo ari byo byose, byaba ibikomeye cyangwa ibyoroheje. Ashobora kudufasha mu bigeragezo ibyo ari byo byose, kuko nta kibazo cyamunanira. Ni Imana ishobora byose kandi izaduha imbaraga zo kwihangana. (Soma mu Bafilipi 4:13.) Ubwo rero, ibyo bishobora gutuma tugira icyizere cy’uko dushobora guhangana n’ibigeragezo tukabitsinda. Iyo twiboneye ukuntu Yehova adufasha mu bigeragezo byoroheje, bitwizeza ko azadufasha no mu bigeragezo bikomeye.
6. Ni ibihe bintu byabaye kuri Dawidi akiri muto bigatuma arushaho kwiringira Yehova?
6 Reka turebe ibintu bibiri byabaye kuri Dawidi bigatuma arushaho kwiringira Yehova. Igihe yari akiri muto aragiye intama, higeze kuza idubu, ubundi haza intare, zije gutwara intama za se. Icyo gihe cyose, Dawidi yagize ubutwari yirukankana izo nyamaswa maze akiza izo ntama. Ariko ntiyigeze atekereza ko imbaraga ze zonyine, ari zo zatumye akora ibyo bintu. Yari azi ko ari Yehova wamufashije (1 Sam. 17:34-37). Dawidi ntiyigeze yibagirwa ibyo bintu byamubayeho. Kubitekerezaho byatumaga yiringira ko Imana nzima yari kumufasha n’ikindi gihe.
7. Ni iki Dawidi yatekerezagaho, kandi se kuki cyamufashije gutsinda Goliyati?
7 Nyuma yaho, igihe Dawidi yari hafi kugira imyaka 20, yagiye aho ingabo za Isirayeli zari zikambitse. Yasanze abasirikare bagize ubwoba bitewe no gutinya Umufilisitiya wari munini cyane witwaga Goliyati, wari ‘wasuzuguye ingabo za Isirayeli’ (1 Sam. 17:10, 11). Kuba Goliyati yari munini cyane n’amagambo yavugiraga ku rugamba, byatumye abasirikare bagira ubwoba bwinshi (1 Sam. 17:24, 25). Icyakora Dawidi we si uko yabonaga ibintu. Yari azi ko igihe Goliyati yatukaga ingabo za Isirayeli, mu by’ukuri yatukaga “ingabo z’Imana ihoraho” (1 Sam. 17:26). Yehova ni we Dawidi yatekerezagaho kuruta ibindi byose. Yizeraga ko Imana yamufashije kuva akiri umushumba, yari no kumufasha icyo gihe. Kubera ko yari yizeye neza ko Imana imushyigikiye, yarwanye na Goliyati kandi aramutsinda.—1 Sam. 17:45-51.
8. Twakora iki ngo turusheho kwiringira Yehova mu gihe duhanganye n’ibigeragezo? (Reba n’ifoto.)
8 Natwe iyo dukomeje kuzirikana ko Yehova ahora yiteguye kudufasha, bishobora gutuma dutsinda ibigeragezo duhura na byo (Zab. 118:6). Gutekereza ku bintu yadukoreye mu gihe cyashize, bishobora gutuma turushaho kumwiringira. Jya usoma inkuru zo muri Bibiliya, urebe ukuntu Yehova yagiye afasha abamusenga (Yes. 37:17, 33-37). Nanone jya usoma inkuru ziboneka ku rubuga rwacu rwa jw.org, zigaragaza ukuntu Yehova afasha abavandimwe na bashiki bacu bo muri iki gihe. Ikindi kandi, ujye wibuka ukuntu Yehova yagiye agufasha. Ariko niba nta bintu bikomeye byakubayeho, urugero nko kurwana n’idubu n’intare, ntibiguhangayikishe. Kubera iki? Ni ukubera ko hari ibintu byinshi Yehova yagukoreye! Yaragutumiye kugira ngo ube incuti ye (Yoh. 6:44). Ndetse no kuba ukomeje kumukorera, ni uko agufasha. Ubwo rero jya usenga Yehova agufashe kwibuka igihe cyose yasubije amasengesho yawe, akaguha ibyo wari ukeneye mu gihe gikwiriye, cyangwa akakwitaho mu gihe wari ufite ibibazo. Gutekereza kuri ibyo bintu byakubayeho, bizatuma urushaho kwiringira ko azakomeza kukwitaho.
9. Ni iki tugomba kwibuka mu gihe duhanganye n’ibigeragezo? (Imigani 27:11)
9 Kubona ko Yehova ariho koko, bituma tudahangayika birenze urugero, bitewe n’ibigeragezo duhura na byo. Kuki tuvuze dutyo? Ni ukubera ko tubona ko ibigeragezo duhura na byo, ari ikibazo kiri hagati ya Yehova na Satani. Satani yavuze ko turamutse duhuye n’ibibazo, twareka gukorera Yehova. (Yobu 1:10, 11; soma mu Migani 27:11.) Ariko iyo twihanganiye ibigeragezo duhura na byo, tuba tugaragaje ko dukunda Yehova kandi ko Satani ari umubeshyi. Ese waba urwanywa n’ubutegetsi, ukaba ukennye, abo ubwiriza bakaba batitabira ubutumwa ubagezaho, cyangwa ukaba uhanganye n’ibindi bigeragezo? Niba ari uko bimeze, jya wibuka ko ikigeragezo cyose uhanganye na cyo, kiba kiguhaye uburyo bwo kugaragaza ko ushimisha umutima wa Yehova. Nanone ujye wibuka ko Yehova adashobora kwemera ko uhura n’ikigeragezo udashobora kwihanganira (1 Kor. 10:13). Azaguha imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo uhura na byo.
IMANA NZIMA IZAGUHA IMIGISHA
10. Ni iki Imana nzima izakorera abagaragu bayo?
10 Igihe cyose, Yehova aha imigisha abamukorera (Heb. 11:6). Muri iki gihe, aduha amahoro kandi agatuma twumva tumerewe neza, ndetse mu gihe kiri imbere azaduha ubuzima bw’iteka. Dushobora kwizera Yehova twiringiye ko yifuza kuduha imigisha kandi ko afite ubushobozi bwo kuyiduha. Kwiringira Yehova bizatuma dukora byinshi mu murimo we, nk’uko abagaragu be b’indahemuka bo mu bihe bya kera babigenje. Ibyo ni byo Timoteyo wo mu kinyejana cya mbere yakoze.—Heb. 6:10-12.
11. Ni iki cyatumaga Timoteyo akorana umwete mu itorero? (1 Timoteyo 4:10)
11 Soma muri 1 Timoteyo 4:10. Timoteyo yizeraga Imana nzima. Ibyo ni byo byatumaga akorana umwete kandi agafasha abandi. Ni iki yakoraga? Intumwa Pawulo yamuteye inkunga yo kuba umwigisha w’umuhanga, haba mu murimo wo kubwiriza ndetse no mu itorero. Nanone yagombaga kubera urugero rwiza Abakristo bagenzi be, baba abakuze cyangwa abakiri bato. Yanahawe inshingano zikomeye, urugero nko kugira abandi inama mu gihe biri ngombwa, ariko abigiranye urukundo (1 Tim. 4:11-16; 2 Tim. 4:1-5). Timoteyo yari azi ko nubwo ibyo yakoraga hari igihe abandi batari kubibona cyangwa ngo babimushimire, Yehova yari kuzabimuhera imigisha.—Rom. 2:6, 7.
12. Kuki abasaza bakomeza gukorana umwete mu itorero? (Reba n’ifoto.)
12 Muri iki gihe na bwo, abasaza bashobora kwizera badashidikanya ko Yehova abona umurimo mwiza bamukorera kandi ko awuha agaciro. Abasaza benshi baragira umukumbi, bakigisha mu itorero, bakabwiriza, bagakora mu mishinga y’ubwubatsi, bakifatanya no mu bikorwa by’ubutabazi mu gihe habaye ibiza. Abandi bo baba bari mu Matsinda Asura Abarwayi kwa Muganga cyangwa muri Komite Zihuza Abarwayi n’Abaganga. Abasaza bitanga muri iyo mirimo, baba babona ko itorero ari irya Yehova, aho kuba umuryango washinzwe n’abantu. Ibyo bituma bakorana umwete imirimo bashinzwe mu itorero, kandi bakiringira badashidikanya ko Imana izabaha imigisha bitewe n’ibyo bakora.—Kolo. 3:23, 24.
13. Iyo ukoze uko ushoboye kose ngo ukorere Yehova abibona ate?
13 Nubwo twese tudashobora kuba abasaza, hari ibintu twaha Yehova. Iyo dukoze uko dushoboye kose ngo dukorere Imana yacu, birayishimisha. Yishimira impano dutanga ngo dushyigikire umurimo ukorerwa ku isi hose, nubwo zaba ari nke. Iyo twikuyemo ubwoba, tukazamura ikiganza tugatanga igitekerezo mu materaniro, biramushimisha. Nanone kandi yishimira ko twirengagiza amakosa, maze tukababarira abadukoshereje. Nubwo waba wumva ko ibyo ukora bidahagije, iringire udashidikanya ko Yehova abiha agaciro. Aragukunda kandi azabiguhera umugisha.—Luka 21:1-4.
KOMEZA KUBA INCUTI Y’IMANA NZIMA
14. Kuba incuti ya Yehova byadufasha bite gukomeza kumubera indahemuka? (Reba n’ifoto.)
14 Iyo tubona ko Yehova ari incuti yacu koko, gukomeza kumubera indahemuka biratworohera. Ibyo ni byo byabaye kuri Yozefu. Yanze gukora icyaha cy’ubusambanyi kubera ko yibukaga ko Yehova ari incuti ye, akaba atarashakaga kumubabaza (Intang. 39:9). Ubwo rero niba twifuza kuba incuti za Yehova, tugomba gufata umwanya tukamusenga kandi tukiyigisha Ijambo rye. Ibyo ni byo bizatuma ubucuti dufitanye na we bukomera. Kimwe na Yozefu, niba tubona ko Yehova ari incuti yacu ikomeye, tuzirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyamubabaza.—Yak. 4:8.
15. Ni ayahe masomo twavana ku byabaye ku Bisirayeli igihe bari mu butayu? (Abaheburayo 3:12)
15 Abantu bibagirwa ko Yehova ari Imana nzima, bashobora kumuhemukira mu buryo bworoshye. Reka turebe ibyabaye ku Bisirayeli igihe bari mu butayu. Bari basanzwe bazi neza ko Yehova ariho, ariko batangira gushidikanya bibaza niba yari kubitaho. Bageze nubwo babaza bati: “Ese Yehova ari kumwe natwe cyangwa ntari kumwe natwe?” (Kuva 17:2, 7). Byatumye bigomeka kuri Yehova. Ubwo rero ntidukwiriye kwigana urugero rwabo rubi, ahubwo dukwiriye kurwirinda.—Soma mu Baheburayo 3:12.
16. Ni iki gishobora gutuma twibaza niba gukorera Imana bidufitiye akamaro?
16 Isi ya Satani ituma gukomeza kubera Yehova indahemuka bitugora. Ndetse abantu benshi ntibemera ko Imana ibaho. Inshuro nyinshi, usanga abantu basuzugura Imana, basa n’abamerewe neza. Iyo ibyo tubibonye, dushobora gutangira kwibaza niba gukorera Imana bidufitiye akamaro. Nubwo tuba twizera ko Imana ibaho, dushobora gutangira gushidikanya twibaza niba izatwitaho. Ibyo byigeze no kuba ku mwanditsi wa Zaburi ya 73. Yabonaga ko abantu basuzuguraga amategeko y’Imana bo mu gihe cye, basaga n’abafite ubuzima bwiza. Ibyo byatumye atangira kwibaza niba gukorera Imana bifite akamaro.—Zab. 73:11-13.
17. Ni iki kizadufasha gukomeza kuba incuti za Yehova?
17 Ni iki cyatumye uwo mwanditsi wa zaburi ahindura uko yabonaga ibintu? Yatekereje ku ngaruka zigera ku bantu bibagirwa Yehova (Zab. 73:18, 19, 27). Nanone yatekereje ku byiza byo gukorera Yehova (Zab. 73:24). Natwe dukwiriye kujya dutekereza ku migisha yose Yehova yaduhaye. Ngaho tekereza ukuntu uba ubayeho, iyo uba udakorera Yehova. Gutekereza kuri ibyo bintu, bishobora kudufasha gukomeza kubera Yehova indahemuka, maze tugafata umwanzuro nk’uwo umwanditsi wa zaburi yafashe, igihe yagiraga ati: “Ariko njyewe, kwegera Imana ni byo bimfitiye akamaro.”—Zab. 73:28.
18. Kuki tutagomba gutinya ibizaba mu gihe kizaza?
18 Ibigeragezo byose duhura na byo muri iyi minsi y’imperuka, dushobora kubitsinda kubera ko ‘dukorera Imana ihoraho kandi y’ukuri’ (1 Tes. 1:9). Imana yacu itwitaho kandi izakomeza kudufasha. Yagaragaje ko yita ku bagaragu bayo mu bihe bya kera, kandi n’ubu ni ko ibigenza. Vuba aha tuzagerwaho n’umubabaro ukomeye uzagera ku isi. Ariko icyo gihe ntituzaba turi twenyine, Yehova azaba ari kumwe natwe (Yes. 41:10). Ubwo rero, “twese dushobora kugira ubutwari bwinshi tukavuga tuti: ‘Yehova ni we umfasha, sinzatinya.’”—Heb. 13:5, 6.
INDIRIMBO YA 3 Turakwiringira kandi turakwizera