IGICE CYO KWIGWA CYA 26
INDIRIMBO YA 8 Yehova ni ubuhungiro bwacu
Jya wiringira Yehova kuko ameze nk’igitare
“Nta gitare kiruta Imana yacu.”—1 SAM. 2:2.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Iki gice, kiri budufashe kumenya impamvu Yehova ameze nk’igitare n’ukuntu twakwigana imico ye.
1. Ni iki Dawidi yagereranyije na Yehova nk’uko bivugwa muri Zaburi ya 18:46?
MURI iki gihe, dushobora guhura n’ibibazo bitunguranye, bigatuma ubuzima butugora cyangwa bigahindura burundu uko tubayeho. Icyakora, dushimishwa n’uko dushobora kwishingikiriza kuri Yehova, akadufasha. Mu gice kibanziriza iki, twibukijwe ko Yehova ari “Imana nzima,” kandi ko ahora yiteguye kudufasha. Iyo twiboneye ukuntu adufasha, bitwemeza ko Yehova ari Imana nzima koko. (Soma muri Zaburi ya 18:46.) Icyakora Dawidi amaze kuvuga ayo magambo, yabwiye Imana ati: “Ni wowe Gitare cyanjye.” Kuki Imana nzima yayigereranyije n’igitare, ni ukuvuga ikintu kitagira ubuzima?
2. Ni iki turi bwige muri iki gice?
2 Muri iki gice, turi burebe impamvu Yehova agereranywa n’igitare, kandi turebe icyo iryo gereranya ritwigisha. Nanone turi burebe uko twamwiringira kuko ari we Gitare cyacu. Turaza gusoza turebera hamwe uko twakwigana imico ye ituma agereranywa n’igitare.
KUKI YEHOVA AGERERANYWA N’IGITARE?
3. Vuga ukuntu ijambo “igitare” rikoreshwa muri Bibiliya. (Reba n’ifoto .)
3 Bibiliya ikoresha ijambo “igitare,” kugira ngo idufashe kwiyumvisha imico Yehova afite. Inshuro nyinshi, iyo abagaragu ba Yehova bamusingiza kubera imico ye myinshi myiza, bakoresha imvugo yo muri Bibiliya, bakamwita “Igitare.” Ahantu ha mbere Bibiliya ivuga ko Yehova ari nk’“Igitare,” ni mu Gutegeka kwa Kabiri 32:4. Nanone igihe Hana yasengaga, yaravuze ati: “Nta gitare kiruta Imana yacu” (1 Sam. 2:2). Habakuki na we yakoresheje iryo jambo, abwira Yehova ati: “Gitare cyanjye” (Hab. 1:12). Umwanditsi wa Zaburi ya 73 yaravuze ati: “Imana ni igitare cyanjye. Ndayiringira n’umutima wanjye wose” (Zab. 73:26). Yehova na we ubwe, yivugiye ko ari igitare (Yes. 44:8). Reka turebe imico itatu, ituma Yehova agereranywa n’igitare, turebe n’icyo twakora kugira ngo twumve ko Yehova ari “igitare cyacu.”—Guteg. 32:31.
4. Ni mu buhe buryo Yehova ari ubuhungiro? (Zaburi 94:22)
4 Yehova ni ubuhungiro. Iyo hagwa imvura nyinshi irimo n’umuyaga, umuntu ashobora kwihisha ahantu hari igitare. Mu buryo nk’ubwo, Yehova araturinda mu gihe duhuye n’ibibazo bishobora gutuma tudakomeza kumererwa neza. (Soma muri Zaburi ya 94:22.) Aradufasha, tugakomeza kugirana na we ubucuti, kandi adusezeranya ko azaturinda ikintu cyatugiraho ingaruka iteka ryose. Nanone kandi adusezeranya ko amaherezo azakuraho ikintu cyose kitubuza amahoro n’umutekano.—Ezek. 34:25, 26.
5. Twakora iki ngo Yehova atubere nk’igitare duhungiraho?
5 Kimwe mu byo twakora kugira ngo Yehova atubere igitare duhungiraho, ni ukumusenga. Iyo dusenga Yehova, “amahoro y’Imana” aduha, arinda imitima yacu n’ubwenge bwacu (Fili. 4:6, 7). Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Artem, wafunzwe azira ukwizera kwe. Igihe yari afunzwe, umugenzacyaha yamukoreraga ibikorwa bibi kandi akamutesha agaciro. Yaravuze ati: “Iyo nagombaga kwitaba umugenzacyaha, narahangayikaga cyane. Buri gihe nasengaga Yehova. Namusabaga gutuza no kugira ubwenge. Ibyo uwo mugenzacyaha yankoreraga, nta cyo byagezeho. Yehova yaramfashije, ku buryo nari meze nk’umuntu wihishe inyuma y’igitare kinini.”
6. Kuki dushobora kwiringira Yehova buri gihe? (Yesaya 26:3, 4)
6 Yehova ni uwo kwiringirwa. Kimwe n’uko igitare kidashobora kuvanwa aho kiri, Yehova na we ahora yiteguye kudufasha. Dushobora kumwiringira kuko ari ‘Igitare gihoraho.’ (Soma muri Yesaya 26:3, 4.) Azakomeza gukora ibyo yadusezeranyije, yumve amasengesho yacu kandi adufashe. Nanone dushobora kwiringira Yehova kubera ko abera indahemuka abamukorera (2 Sam. 22:26). Ntashobora kwibagirwa ibyo tumukorera kandi igihe cyose aduha imigisha.—Heb. 6:10; 11:6.
7. Kwishingikiriza kuri Yehova bizatugirira akahe kamaro? (Reba n’ifoto.)
7 Iyo twiringiye Yehova mu buryo bwuzuye, tuba tugaragaje ko ari Igitare cyacu. Twizera ko kumwiringira no mu bihe bikomeye, ari twe bigirira akamaro (Yes. 48:17, 18). Iyo twiboneye ukuntu adufasha, turushaho kumwiringira. Icyo gihe, tuba twiteguye guhangana n’ibibazo byose dushobora guhura na byo, kuko tuba twiringiye ko ari Yehova wenyine ushobora kudufasha tukabitsinda. Inshuro nyinshi, iyo duhuye n’ibibazo ku buryo nta wundi wabidufashamo, ni bwo twibonera ko Yehova ari uwo kwiringirwa. Umuvandimwe witwa Vladimir yaravuze ati: “Igihe namaze mfunzwe cyambereye cyiza kuko cyatumye ndushaho kuba incuti ya Yehova. Narushijeho kwiringira Yehova, kuko nabaga ndi njyenyine igihe cyose, kandi imimerere nari ndimo nta cyo nashoboraga kuyihinduraho.”
8. (a) Kuki twavuga ko Yehova adahinduka? (b) Kuba twemera ko Yehova ari Igitare cyacu bidufitiye akahe kamaro? (Zaburi 62:6, 7)
8 Yehova ntahinduka. Kimwe n’igitare kinini, Yehova na we ntahinduka. Nanone imico ye n’umugambi we na byo ntibihinduka (Mal. 3:6). Igihe Adamu na Eva bamwigomekagaho muri Edeni, ntiyahinduye umugambi yari afitiye abantu. Nk’uko intumwa Pawulo yabyanditse, Yehova ‘ntashobora guhinduka ngo abe uko atari’ (2 Tim. 2:13). Ibyo bishatse kuvuga ko uko byagenda kose, cyangwa ibyo abandi bakora byose, imico ya Yehova, umugambi we cyangwa amahame ye, bidashobora guhinduka. Kubera ko Yehova atigera ahinduka, tuzi ko azadufasha mu bihe bigoye, kandi ko azakora ibyo yadusezeranyije byose mu gihe kiri imbere.—Soma muri Zaburi ya 62:6, 7.
9. Ni irihe somo tuvana ku byabaye kuri Tatyana?
9 Iyo dutekereje ku mico ya Yehova n’umugambi afitiye isi n’abantu, bidufasha kumwiringira no kubona ko ari Igitare cyacu. Ibyo bituma dukomeza gutuza kandi tukamubera indahemuka mu gihe duhanganye n’ibigeragezo (Zab. 16:8). Ibyo ni byo byabaye kuri mushiki wacu witwa Tatyana, wafungiwe iwe mu rugo, azira ukwizera kwe. Yaravuze ati: “Numvise ndi njyenyine. Byabanje kungora, ku buryo inshuro nyinshi numvaga nacitse intege.” Yatangiye gutekereza kuri Yehova n’umugambi afitiye abantu, maze abona ko akwiriye kwihanganira ibyo bigeragezo. Ibyo byamufashije gutuza kandi abona imbaraga yari akeneye kugira ngo akomeze kuba indahemuka. Yaravuze ati: “Nahise mbona ko impamvu nari mfite ibyo bibazo byose, ari uko nkunda Yehova kandi nifuza kumushimisha. Ibyo byatumye ntakomeza kwitekerezaho.”
10. Ni iki twakora ngo twumve ko Yehova ari Igitare cyacu?
10 Vuba aha, tuzahura n’ibigeragezo bizadusaba kwishingikiriza kuri Yehova kuruta mbere hose. Iki ni cyo gihe cyo kwiringira ko Yehova azaduha ibyo dukeneye byose, kugira ngo dukomeze kuba indahemuka. Twabikora dute? Bisaba ko dusoma inkuru zo muri Bibiliya n’ingero z’abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe b’indahemuka. Mu gihe uzisoma, ujye ureba ukuntu Yehova yafashije abagaragu be. Izo nkuru ujye uzitekerezaho. Ibyo bizatuma ubona ko Yehova ari Igitare cyawe.
JYA WIGANA IMICO YA YEHOVA
11. Kuki dukwiriye kwigana imico ya Yehova ituma agereranywa n’Igitare? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Intego abavandimwe bakiri bato bakwishyiriraho.”)
11 Tumaze gusuzuma imico ya Yehova ituma tubona ako ari Igitare cyacu. Ubu noneho reka turebe icyo twakora kugira ngo twigane iyo mico. Nidukora uko dushoboye kose ngo twigane iyo mico, bizadufasha gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu. Urugero, Yesu yabwiye Simoni ko yari kwitwa Kefa (byaje guhindurwamo “Petero”), bisobanura “urutare” (Yoh. 1:42). Icyo gihe Yesu yashakaga kuvuga ko Petero yari guhumuriza abagize itorero, kandi agatuma bagira ukwizera gukomeye. Bibiliya ivuga ko abasaza b’itorero ari “nk’igicucu cy’urutare runini.” Ayo magambo agaragaza neza ukuntu barinda abagize itorero (Yes. 32:2). Birumvikana ariko ko iyo abavandimwe na bashiki bacu bose biganye imico ya Yehova, ituma agereranywa n’Igitare, bigirira akamaro abagize itorero.—Efe. 5:1.
12. Vuga bimwe mu byo twakora kugira ngo twite ku bavandimwe na bashiki bacu bafite ibibazo.
12 Jya wita ku bavandimwe na bashiki bacu mu gihe bafite ibibazo. Hari igihe abavandimwe na bashiki bacu bakurwa mu byabo, bitewe n’ibiza cyangwa intambara maze tukabacumbikira. Uko “iminsi y’imperuka” igenda irushaho kuba mibi, nta gushidikanya ko tuzabona uburyo bwinshi bwo gufasha abavandimwe bacu bafite ibibazo (2 Tim 3:1). Dushobora no gufasha abavandimwe na bashiki bacu bahangayitse. Bumwe mu buryo twabikoramo, ni ukubakira neza igihe baje ku Nzu y’Ubwami, no kubafasha kumva bakunzwe n’abagize itorero. Abantu bo muri iyi si bafata abandi nabi. Ibyo bishobora gutuma abavandimwe na bashiki bacu, bahora bahangayitse kandi bakumva badakunzwe. Ubwo rero mu gihe abavandimwe na bashiki bacu baje mu materaniro, tujye dukora uko dushoboye kose kugira ngo bumve bakunzwe, bahumurijwe kandi bafite umutekano.
13. Ni gute abasaza b’itorero bahumuriza abavandimwe na bashiki bacu bafite ibibazo? (Reba ifoto.)
13 Abasaza b’itorero bashobora guhumuriza abavandimwe na bashiki bacu bari mu bibazo. Iyo abavandimwe na bashiki bacu bahuye n’ibiza cyangwa barwaye, abasaza b’itorero bahita bashakisha uko babafasha. Nanone kandi bababwira icyo bakora kandi bakabahumuriza bakoresheje Ijambo ry’Imana. Abavandimwe na bashiki bacu bisanzura ku musaza w’itorero ugwa neza, wishyira mu mwanya w’abandi kandi ubatega amatwi. Iyo mico, ituma abagize itorero bumva bitaweho, kandi gukurikiza inama zishingjiye kuri Bibiliya abasaza b’itorero babagiriye bikaborohera.—1 Tes. 2:7, 8, 11.
14. Twagaragaza dute ko turi abantu biringirwa?
14 Jya uba umuntu wiringirwa. Tuba twifuza ko abandi babona ko twiteguye kubafasha, cyane cyane igihe bafite ibibazo (Imig. 17:17). Twakora iki ngo abandi babone ko turi abantu biringirwa? Buri gihe tuba tugomba kwihatira kwigana imico y’Imana, urugero nko kubahiriza ibyo twasezeranyije abandi kandi tugakora uko dushoboye ngo twubahirize igihe (Mat. 5:37). Nanone niba hari abantu tuzi bakeneye gufashwa, tujye tubafasha. Ikindi kandi, tujye tugerageza gusohoza inshingano zacu dukurikije amabwiriza twahawe.
15. Iyo abasaza biringirwa bifasha bite abagize itorero?
15 Abasaza biringirwa bagirira akamaro abagize itorero. Mu buhe buryo? Iyo abavandimwe na bashiki bacu bazi ko bashobora guhamagara umusaza igihe icyo ari cyo cyose bamukeneye, urugero nk’umugenzuzi w’itsinda barimo, bibarinda guhangayika. Nanone kandi iyo ababwiriza bazi ko abasaza baba biteguye kubafasha igihe icyo ari cyo cyose, bumva bitaweho. Iyo abasaza b’itorero batanga inama zishingiye kuri Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho bitangwa n’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, aho gushingira ku bitekerezo byabo, Abakristo bagenzi babo barushaho kubagirira icyizere. Abavandimwe na bashiki bacu bagirira icyizere umusaza ukomeza kubabikira ibanga kandi agakora ibyo yabasezeranyije.
16. Ni mu buhe buryo gukora ibyo Yehova abona ko bikwiriye bidufasha kandi bigafasha n’abandi?
16 Buri gihe jya ukora ibyo Yehova abona ko bikwiriye. Iyo buri gihe dukora ibyo Yehova abona ko ari byiza, kandi tugafata imyanzuro ishingiye kuri Bibiliya, abandi bashobora kutwigana. Nitwiyigisha Ijambo ry’Imana kandi tukarushaho kugira ukwizera gukomeye, tuzayibera indahemuka dukurikize n’amahame yayo. Ntituzaba abantu badafata imyanzuro, bahindagurika cyangwa bashobora kuyoba mu buryo bworoshye, bitewe n’inyigisho z’ibinyoma n’imitekerereze y’isi (Efe. 4:14; Yak. 1:6-8). Iyo twizera Yehova n’ibyo yadusezeranyije, dukomeza gutuza ndetse no mu gihe twumvise inkuru mbi (Zab. 112:7,8). Nanone tuba dushobora gufasha abari mu bigeragezo.—1 Tes. 3:2,3.
17. Ni mu buhe buryo abasaza bafasha abagize itorero gutuza?
17 Abasaza b’itorero bagomba kuba abantu bafite imico myiza, batekereza neza, bagira gahunda kandi bashyira mu gaciro. Iyo abo bagabo ‘bigisha neza bakoresheje ijambo ry’Imana,’ bafasha abandi gutuza no kwiringira Yehova (Tito 1:9; 1 Tim. 3:1-3). Iyo batanze urugero rwiza kandi bakita ku bagize itorero, bituma ababwiriza bajya mu materaniro buri gihe, bakaboneka mu murimo wo kubwiriza kandi bakagira gahunda yo kwiyigisha. Mu gihe abavandimwe na bashiki bacu hari ibintu bibahangayikishije, abasaza b’itorero babibutsa ko bakwiriye kwishingikiriza kuri Yehova, kandi bagakomeza gutekereza ku byo yabasezeranyije.
18. Kuki twifuza gusingiza Yehova no kurushaho kuba incuti ze? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Uko warushaho kuba incuti ya Yehova.”)
18 Tumaze gusuzuma imico ihebuje ya Yehova. Ubu, dushobora kuvuga nk’ibyo Umwami Dawidi yavuze ati: “Yehova nasingizwe, we Gitare cyanjye” (Zab. 144:1). Dushobora kwiringira Yehova buri gihe. Twiringiye ko azadufasha gukomeza kuba incuti ze n’igihe tuzaba tumaze gusaza. Ubwo rero, buri wese muri twe ashobora kuvuga ati: ‘Yehova ni we Gitare cyanjye.’—Zab. 92:14, 15.
INDIRIMBO YA 150 Shaka Imana ukizwe
a IBISOBANURO BY’IFOTO: Mushiki wacu uri ku Nzu y’Ubwami, ari kuvugana n’abasaza yisanzuye.